‘Kwitabara byemewe n’amategeko’ bikoreshwa ryari?

9 21-10-2015 - saa 12:36, Munyengabe Murungi Sabin

Ni kenshi dukunze kumva hirya no hino mu nkuru bavuga ngo runaka w’ibunaka yatewe n’abajura cyangwa se ngo yasagariwe n’ abagizi ba nabi maze yirwanaho. Muri uko kwitabara bijya bibaho ko uwasagariwe ashobora kwisanga yakomerekeje cyangwa yishe umwe cyangwa benshi mu bamusagariye.

Muri icyo gihe usanga abantu benshi bahita batangira kuvuga ko uwasagariwe yakoze icyo bita “Kwitabara byemewe n’amategeko” Ni byo bita mu gifaransa “Legitime Defense” cyangwa “Self Defence” mu cyongereza.

Nyamara ariko n’ubwo abantu benshi bakunze kwihutira kuvuga ko habayeho “kwitabara byemewe n’amategeko”, hari ibintu bitandukanye bishingirwaho kugira ngo hemezwe koko niba igikorwa cyo kwitabara cyabayeho cyafatwa nk’icyemewe n’amategeko.

Amategeko mpanabyaha y’ibihugu bitandukanye byo ku isi agenda agira umwihariko mu buryo asobanura “Kwitabara byemewe n’amategeko” ariko kandi hari ibintu bimwe na bimwe yose ahurizaho. Muri rusange kwitabara ntibyemerwa n’amategeko iyo bitujuje ibi bikurikira:

1. Niba uvuga ko “witabaye byemewe n’amategeko” ugomba kugaragaza bidashidikanywaho ko wari wasagariwe koko

Ibi bisobanuye ko udashobora guhura n’umuntu wigendera mu muhanda ngo uhite umusimbukira uvuga ko witabaraga kabone n’ubwo mwaba musanzwe mufitanye ikibazo cyangwa unafite amakuru yizewe ko uwo muntu afite umugambi wo kukugirira nabi. Ugomba kugaragaza ko uwo muntu ari we wabanje kugusagarira koko.

2. Ugomba kugaragaza ko wasagariwe mu buryo bunyuranije n’amategeko

Nk’urugero, uramutse uhuye n’umuntu ushinzwe umutekano ubifitiye ububasha akaba anafite urupapuro rwo kuguta muri yombi (arrest warrant), ntushobora kumurwanya umubuza kuguta muri yombi (nko kukwambika amapingu, kugushyira mu modoka, etc.) witwaje ngo wasagariwe none uri kwitabara. Kwitabara byemerwa n’amategeko iyo wasagariwe n’umuntu utabifitiye ububasha kandi mu buryo bunyuranije n’amategeko.

3. Kwitabara byemerwa n’amategeko iyo bikozwe muri ako kanya ugisagarirwa

Ibi bisobanuye ko udashobora guhura n’umuntu ngo agukubite cyangwa agukomeretse hanyuma nawe nk’ejo cyangwa ejo bundi uzamwubikire umukubite nurangiza uvuge ko witabaraga kuko nawe yagukubise.

Kwitabara bigomba kuba byakozwe ako kanya mu gihe ugisagarirwa. Kwihorera ntibishobora gufatwa nko kwirwanaho byemewe n’amategeko.

4. Kwitabara bigomba kuba bikenewe kandi aribwo buryo bwonyine busigaye

Ibi bisobanuye ko niba ushobora guhunga uwagusagariye kwitabara kwawe bitazafatwa nk’ibyemewe n’amategeko.

Ikindi n’uko kwitabara bigomba kuba bikenewe koko. Urugero : Niba uhuye n’umuntu akagutuka cyangwa akagutera nk’ibyondo ntabwo uzamusimbukira ngo umukubite, umukomeretse cyangwa umwice nurangiza uvuge ko witabaraga byemewe n’amategeko.

Bigomba kuba bigaragara ko wasagariwe bikomeye ku buryo nutirwanaho ushobora no kubura ubuzima cyangwa ugakomereka bikomeye.

5. Kwitabara bigomba gukorwa mu rugero. Nta gukabya.

Ibi umuntu yabihuza n’inkuru yigeze kuvugwa mu bitangazamakuru aho abantu bagiye kwiba imyaka mu murima w’umuntu ari nijoro, nuko nyir’umurima arasohoka avuza induru barariruka maze nawe abirukaho n’umuhoro, afata umwe muri bo aramutemagura.

Nubwo tutakwemeza ko ariko byagenze 100% ariko kwitabara kugira ngo byemerwe n’amategeko bigomba kuba byakozwe mu rugero. Ni ukuvuga ko ingufu ukoresha witabara zigomba kuba zingana cyangwa zijya kungana n’izo uwagusagariye yakoresheje.

Icyo amategeko y’u Rwanda avuga ku “kwitabara byemewe n’amategeko”

Ingingo ya 105 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda (Penal Code) iteganya ko umuntu afatwa ko yitabara igihe yirukana nijoro uwinjiye ahantu hatuwe aciye urugi, yakoresheje ingufu cyangwa uburiganya; ndetse n’igihe ahanganye n’abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi.

Ingingo ya 106 ikomeza ivuga ko iyo umuntu asagariwe ubwe cyangwa hasagariwe undi muntu, akitabara cyangwa akamutabara atabiryozwa, uretse iyo uburyo bwakoreshejwe mu kwitabara cyangwa mu gutabara undi busumbye kure uburemere bw’amakuba.

Hari imanza zagiye zicibwa n’inkiko zo mu Rwanda ku bijyanye no “Kwitabara”

Nkuko bigaragra mu cyegeranyo cy’ibyemezo by’inkiko kiri ku website y’Urukiko rw’Ikirenga www.judiciary.gov.rw, hari imanza zagiye ziburanishwa aho usanga abashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa bavuga ko babikoze kuko bitabaraga. Dore rumwe muri zo manza nahisemo kubasangiza muri iyi nkuru :

URUBANZA RPA 0263/08/CS (amazina dukoresha si yo mazina nyakuri y’abavugwa muri uru rubanza)

Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru, urugereko rwa Rusizi (Urubanza n° RP 0133/06/ HC/RSZ kuwa 29/09/2008). Ubushinjacyaha bwareze umugabo witwa Karemera (siyo mazina ye nyakuri) icyaha cy’ubwicanyi no gutunga intwaro mu buryo butemewe. Ikirego cy’ubushinjacyaha gishingira ku kuba Karemera yarateye grenade yica umwana witwa Diane ndetse akomeretsa abantu bane aribo Ange, Suzana, Yohani na Pierre (siyo mazina yabo nyakuri).

Nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’urubanza ngo intandaro ikaba ari uko Karemera yatiye isitimu yohani, ayimwimye amukubita inshyi ebyiri, imirwano itangirira aho, ahita atera grenade, ahusha abo yashakaga kwica, ahubwo hapfa umwana witwa Diane, inakomeretsa abantu bane.

Mu kwiregura kwe Karemera yavuze ko yemera icyaha ariko avuga ko atabishakaga ngo kuko yirwanagaho bitewe n’uko yarwanye n’uwitwa Yohani mu kabari n’abandi bari kumwe banywa inzoga.

Avuga kandi ko iyo grenade yari yarayibagiriwe mu rugo igihe yari akiri umusirikare mu mwaka wa 2003, ngo asezerewe ntiyahita ayisubiza kuko yari amaze amezi atatu asezerewe. Avuga ko yayiteye agira ngo abantu nibayumva bahunge kuko bari bamumereye nabi.

Urukiko Rukuru rwaciye urubanza n° RP 0133/06/ HC/RSZ kuwa 29/09/2008, rwemeza ko Karemera ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi n’icyo gutunga intwaro mu buryo butemewe, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu.

Karemera ntiyishimiye imikirize y’urubanza maze ajuririra urukiko rw’ikirenga avuga ko yagiye mu kabari k‘umudamu witwa Suzana ajyanye n’uwitwa Petero, banywa inzoga, bigeze nka saa moya cyangwa saa mbiri, atira itoroshi uwitwa Yohani kugirango ajye kuri W.C, uyu arayinyima, bimutera umujinya, amukubita inshyi 2, noneho uwitwa petero aba amusingiriye mu ijosi amugarika hasi, haza n’abandi bantu baramufasha bamukuramo 60.000 Frw .

Ngo yabonye bamumereye nabi, arataka abantu baratabara, ashobora gucika abamukubitaga, ajya kwihisha mu nzu yabagamo bakomeza gutera amabuye ku mabati yayo, banahonda urugi bashaka kuruca, abona ko nibamusangamo baramugirira nabi, afata grenade yari afite, arayitera kugira ngo bagende. Amaze kuyitera, ngo babandi barirukanse, ariko grenade ifata umwana witwa Diane arapfa ikomeretsa n’uwo mudamu Suzana.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rw’ikirenga ko Karemera yateye grenade yabigambiriye kandi ko yakoresheje ingufu zirenze izo abamusagariye bakoresheje.

Urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko rumaze gusesengura ikirego no kumva ibisobanuro byatanzwe n’ababuranyi, rusanga nta kwitabara kwabayeho kuri Karemera, ariko bikaba bigaragara ko habayeho ubusembure, bityo rero uregwa akaba afite impamvu yatuma agabanyirizwa ibihano. Igifungo cya burundu yari yakatiwe mu Rukiko Rukuru cyaragabanyijwe gishyirwa ku myaka 5.

Dusoza iyi nkuru reka twibukiranye ibi bikurikira:

• Usaba ko habaho uburyozwe bw’icyaha yakoze yitabara niwe ugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga.
• Nubwo twagaragaje ibishingirwaho mu kwemeza niba kwitabara byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ijambo rya nyuma riba rifitwe n’umucamanza.
• Ni byiza ko tugira amakenga mbere yo gukoresha ingufu twitabara kuko dushobora gusanga uburyo twabikozemo budahura n’amategeko bityo ugasanga tuguye mu cyaha kiremereye kandi twari tuziko twitabaraga.

Ibikibiye muri iyi nkuru byakusanyijwe kandi byandikwa na Maurice Munyentwali.

E-mail: [email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jephte 2015-11-12 11:22:22

Musaza Uranyemeje2 Gusa Imisanzu Uha Abana B’urwanda Ni Inyamibwa.Ako Kantu Sinari Ngasobanukiwe Ariko Ndakamenye.Courrage.

2
Evelyne Rugero 2015-10-21 13:04:38

Dukekeneye a banyarwanda bubaka ubumenyi bw’abana b’urwanda nkawe M.Maurice. Bravo kabisa.

3
Habiyambere jean Marie vianney 2015-10-21 11:03:34

Inkuru za Maurice Munyentwari ziradufasha cyane , nakomereza aho , ni avocat w’ubuntu twiboneye , big up Maurice

4
Laurent 2015-10-21 10:20:19

Ni ryari umuntu yavuga ko yitabaye ku guhohotewe n’abashinzwe umutekano? kuko igihe cyose ntibaba bafite arrest warrant.

5
Lawyer 2015-10-21 09:25:07

Nta na rimwe umuntu yakwica umuntu umuhunga ngo aplaide self defense bihabwe agaciro: uguhunga ntaba akigusagariye!

6
yvonne 2015-10-21 07:29:20

Aka kantu ni akubwenge Musaaza !! Nzagutumira muri studio tubiganireho!!!

7
Jules 2015-10-21 07:19:56

MM courage uratanga umusanzu wawe kubaka amategeko y’urwatubyaye

8
Jules 2015-10-21 07:19:54

MM courage uratanga umusanzu wawe kubaka amategeko y’urwatubyaye

Kwamamaza