IGIHE

Iyo umutoza atandukanye n’uwo yatoje

16 19-05-2019 - saa 18:54, Rosine Ingabire

Ubwanditsi: Iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo bwite by’umwanditsi bigaruka ku bibera mu madini ya gikiristo muri iki gihe habayeho gutandukana hagati y’umukristo n’umushumba we.

Hari ikibazo maze iminsi nibaza kiba mu matorero cyane cyane aya gikiristo ariko niyo usesenguye ubona gikunze kuba ahantu henshi haba mu gutozwa (mentorship) cyangwa ahari umuyobozi n’abayoborwa.

Icyo kibazo ni abantu bamwe batorezwa ahantu runaka cyangwa mu itorero runaka hanyuma igihe kikazagera ku bw’impamvu zitandukanye zaba nziza cyangwa mbi hakabaho gutandukana, uwatozwaga akagenda ntakomeze gukorera mu iyerekwa (vision) cyangwa mu buyobozi bw’uwamutozaga bitewe na za mpamvu nziza cyangwa mbi.

Ibi bikunze guteza ikibazo ku bashumba bamwe b’amatorero cyangwa ku bandi bantu nyine b’abayobozi cyangwa b’abigisha bumvaga ko nabo ari ababyeyi (kandi koko niko biri) b’abo batoje, bakumva bisa nk’aho baruhiye ubusa cyangwa se ko abakabaye "abana" batakagombye kugenda gutyo bakumva bababereye nka wa mwana w’ikirara cyangwa bababereye gito.

Nabyibajijeho nsoma bimwe mu bitabo byo muri Bibiliya no mu bindi bitabo nsanga hari inzego eshatu z’abana:

1. Umwana w’Ikirara

(Luka15:11-24): Uyu mwana ku ruhande rumwe koko abaho umubyeyi akababara bitewe n’isoni akojejwe n’umwitirirwa wagiye akazimira ntatahuke ahubwo akajya mu mico atabonanye se ndetse akaba yanayongeraho gusebya se. Hari n’ubwo atajya kure ngo azimire ahubwo agahora iruhande rwa se ariko yaramunaniye.

Uyu mwana watannye akaba ikirara hari igihe agira umugisha akisubiraho akibuka gutaha cyangwa akigaya akiyunga na se nabyo ni ubutwari.

2. Umwana utari muri gahunda y’iyerekwa (vision) rya se

(Itang.25:1-5) Uyu mwana nawe yarabyawe yishimira kumva ibyo se avuga ariko akumva byamubera impamba mu rugendo rwe ahandi ariko adakomeje mu murongo se yatangiye.

Uzasanga yaragize igihe cyo gutyaza impano zimurimo aho ku birenge bya se ndetse yahigiye n’ubundi bumenyi bwamubereye impamba ubundi amaze gusa nk’ukuze abaye nk’ufite icyo azi yikomereza gahunda ze wenyine adafite se umugira inama cyangwa agashaka se wundi (adoption), agashaka no gusibanganya ibimenyetso bya se wa mbere w’ukuri.

Uyu mwana akenshi ukora atagira se cyangwa afite ba se benshi akunze kurenga umurongo ntagire umucyaha akaba icyigenge agasigara ku mazina ya kera gusa.

Iyo atarenze umurongo agera aho mu buzima akeneye inama akabwirwa nyinshi bikaba byamuviramo kuvangirwa (1Abak.4:14-15).

Ibi bikunze kuba no ku bana baba barazamukiye mu byo twakwita nk’amababa ya se ubakingiye hanyuma bakaza kwibeshya bakagirango bonyine barihagije bitewe n’uko isi nabo yatangiye kubakomera amashyi noneho bakava munsi ya kwa kuboko bakabanza bakaryoherwa gato hanze, hanyuma noneho isi nayo ikaza kubahinduka ikabambika ubusa batagifite ubuhungiro noneho bikaba byatuma bagira ugusharirwa mu mutima, ibibazo byabo bwite bakabishakira impamvu ku bandi bantu aho guhagarara kigabo ngo basubire ku isoko y’ikibazo (Yer 15:19).

Umwana utari mu iyerekwa rya se n’ubwo yajya gukora ibye yahamagariwe agira umugisha wuzuye iyo aguma agaruka ku birenge bya se kugirwa inama ndetse akagumana uwo mugisha.

Hari igihe uyu mwana wanga kurerwa n’umwigisha n’ubundi aba yarakuze agora n’abamubyaye mu mubiri, akaba rero aba akeneye kubanza gusobanukirwa ikibazo afite akabanza kubohoka kuri ubwo bwigomeke.

3. Umwana nyamwana (Niko umuntu yamwita):

Uyu ni umwana ubarwa nk’ikinege n’ubwo haba hari abandi bavukana kuko ariwe uba uzakurikira iyerekwa rya se. Isaka Bibiliya imwita umwana w’ikinege wa se kandi haravutse abandi barindwi.

Umwana uzahagarara mu iyerekwa rya se agira byinshi bimuranga kandi anyura mu matanura y’igeragezwa menshi. Uyu yicara ku birenge akigishwa ataburana. (Abaheburayo 11:17).

Intumwa Pawulo yari yaragenze henshi yaranahuye na benshi ariko ngo ageze i Derube n’i Lusitira (Ibyak.16:1-3) ahasanga "umwana".

Uwo ni Timoteyo (1Tim.1:2; 1Abak.4:17) mu maso y’Abayuda mu mico yabo ntiyari yemewe ariko Imana niwe yahisemo. Tubona kandi muri benshi yahuye nabo abo intumwa Pawulo yita abana si benshi. Hari Onesimo (Fil.1:10) na Tito (Tit.1:4)

Umuhanuzi Eliya yari yarahuye na benshi ariko ubwo yahuraga na Elisa niwe wasigaranye umwitero we (1Abami:19-21)

Bene uyu amwana anyura mu bibazo n’ibimuhiga byinshi ariko agashikama ku cyo ashaka ariwo mwitero wa se.

Icyo ashaka kuri se kirusha agaciro intege nke yaba yarabonanye se. Ntahindura se kuko hari ibitagenze neza. Bisa nk’uko ntawuhindura indangamuntu kuko se yagize ibibazo.

Uyu mwana yagira impamvu ituma yajya gukorera ahandi birashoboka ariko n’iyo agiye uzamubwirwa n’uko adahindura se. Kandi iyerekwa yagira riba ari ishami rishibutse kurya se.

Uyu mwana ku birenge bya se iyo bamututse amera nk’aho atabyumvise, iyo batamuhaye agaciro amera nk’aho nta marangamutima agira, iyo batamwibutse aho bikenewe arakubitika ariko akongera akisubizamo imbaraga nk’ikizu akaguma ku birenge bya se.

Iyo bamuteranije, iyo bamusebeje cyangwa bakamugambanira aho atabasha kwisobanura abibika mu mutima agashinga urubanza ku Mana ubundi agakomeza urugendo nk’aho ntacyabaye.

Iyo badashimye ibyo yitangira cyangwa imirimo ye ntacika intege kuko n’ubundi aba azi uwo akorera.

Ntakunze kwinuba no kwijujuta n’ubwo ibibazo byaba bihari ahubwo yumva bimureba akibaza icyo yabikoraho n’ubwo hari igihe haba hari abamurusha kuvuga cyane bigatuma uruhare rwe rudahabwa agaciro cyangwa ntanabazwe ibitekerezo kuko akenshi ntagaragara.

Amera nk’utazi ubwenge kandi azi byinshi. Ntakunze gukora ngo barebe cyangwa gukorera ijisho ngo akomerwe amashyi by’ako kanya. Iyo bamuhaye inshingano zigoye mu bintu bitaragira ishusho ntiyinuba.

Ntakunda kugira inzika ku bantu kubera umutima we urangamiye icyo ashaka kuba cyo.

Ntagira ishyari, ntiyitambika imigisha y’abandi kandi ntavuga menshi. Ntuzapfa kumwumva mu nteko z’abantu bamwicaje gusobanura ibyo yavuze bidakwiriye.

Ntakunda gutinda mu bantu avugirayo byinshi kuko ntiyita ku bitamureba.
Bamwe bamwita umwirasi kuko adakunda gushakisha nkabo.

Umusubije inyuma akamwereka ko uwo ari we muragwa w’iyerekwa wa hafi aramubererekera ntabwo aburana ahubwo we ashishikazwa no kwiga aba yumva ashaka kumenya byinshi gusa nta zindi mpaka.

Uku niko Dawidi yerekeye hirya ntiyakomeza kuburana na mukuru we Eliyabu wamusuzuguraga (1Sam17:28-29). Uku niko kandi Yoshuwa wasimbuye Mose atamuvaga iruhande yumvaga ashaka kurushaho kumenya (Kuva 33:11, Guteg. 34:9) mu gihe abandi barimo bitotomba bakanigomeka.

Bene uyu mwana ntiyiyemera kandi ntasakuza umuhamagaro.
Akunze gutinda ku gushaka indangagaciro z’Imana mu buzima bwe akitoza kugira imbaraga muri we. Iyi niyo mico yarangaga Dawidi wasimbuye umwami Sawuli kandi nawe yajyaga ajya kwigira ku birenge bye (1Sam 16:14-23) ndetse aza gutona ku mwami arahaguma.

Bene uyu mwana kandi iyo agize intege nke mu rugendo cyangwa agasubira inyuma ntawe ashinja ko atamubyukije cyangwa ko yamutereranye abanza kwishinja we ubwe akemera kwikorera isoni ze nka kimwe muri bya bisambo byabambanywe na Yesu (Luka 23:40-42).

Abamukuriye n’ubwo mu nshingano zabo hagomba kubamo kwita k’uwazimiye wese nabo hari ubwo baba bagoswe n’umwanzi bari ku rugamba rwa byinshi batarabona agahenge kajya gutanga ayo maboko. Ibyo ntibyakabaye impamvu y’umwikomo nka cya gisambo cyacunaguzaga Yesu (Luka 23: 39).

Urwego rwa kabiri rw’abana ba bandi badashishikajwe no gukomezanya na se, ni byiza ko urwo rubyaro rugenda kandi nyir’iyerekwa cyangwa umuyobozi ntabyicuze kuko urwo rubyaro narwo rujyana impamba rukaba rwazagirira abandi akamaro mu buryo bumwe cyangwa mu bundi, aho hose mu mujyi, hirya no hino handi cyangwa mu bihugu bitandukanye kuko urwo rubyaro rugumye hafi rwateza ikibazo abana biyemeje gukomeza iyerekwa (ba Isaka, ba Joshuwa, ba Elisha, ba Timoteyo, n’abandi).

Aba bana akenshi iyo havutse ikibazo bakunze kuvuga ko bazigendera, ko n’ahandi bashobora kubaho nta kibazo.

Aburahamu yagumanye na Isaka umwe wenyine, hanyuma yemera kurekura abandi bahungu barindwi yabyaye barimo Ishimayeli yabyaye kuri Hagari w’umunyegiputakazi (Itang.16) n’abahungu batandatu yabyaye kuri Ketura (Itang.25) .

Abana bagumana iyerekwa ntibakunze kuba benshi, kandi abatwaye izina rya nyir’iyerekwa ariko ntibarigumemo nabo ni abana ntibabihanagura mu mateka gusa icyangombwa ni uko bagira umumaro aho bari kuko bapfunyitse impamba.

Ikindi baba bakwiriye kubaha izina ry’uwo bakomoraho gutozwa kw’imihamagaro yabo. Urubyaro rwa Ketura rwavuyemo ubwoko bw’Abarabu (arabian tribes) mu Burasirazuba bwa Isiraheli (Itang 25:6) ariko baracyubaha Aburahamu bakomokaho.

Aburahamu ni izina nabo bakitwa mu ma madini yabo kandi ibihugu byabo murabizi biduha Peteroli n’ibindi tujya kurangurayo. Impamba bakuye kuri se Aburahamu hari akamaro yagize kandi iryo zina rya se bararyubaha kugirango barame (Kuva20:12).

Aburahamu n’ubwo bamwitirirwa nka se wababyaye nawe yabonye ko byari ngombwa ko bajya kure y’umuvandimwe wabo Isaka (Itang.25:6).

Ngana ku musozo numva nta muyobozi ukwiriye kubabazwa n’ugiye kuko biterwa n’urwego rw’urubyaro abarizwamo. Icyakora n’ubundi akenshi usanga ikibabaza umuyobozi atari ukugenda, ahubwo uburyo ugiye abyitwaramo.

Kugenda kwa bene Ketura na mwene Hagari n’ubundi umuyobozi aba abizi ko biteza umutekano Isaka ufite isezerano ry’iyerekwa rye.

Ahubwo icyo aba bana bakagombye guhurizaho ari nacyo koko kibabaza cyane cyane uwababyaye iyo batagikoze, bose bakagombye kubaha izina rya se ntibamutukishe mu bo atabyaye kuko abo atabyaye nta mugabane bafitanye na we ariko wowe yabyaye uba witera ibyago byo kwiyambika ubusa cyangwa byo kurangira kare.

"Abana bagenda n’abana basigara ku bakunda Imana bakagumana indangagaciro zayo byose bifatanya kuzana ibyiza."

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi Rosine Ingabire.

Rosine Ingabire, umwanditsi w'iki gitekerezo

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
khaliif 2019-05-30 11:44:25

BA MISS BASIGAYE NABO ARI ABAVUGANUTUMWA IBI NTAHO BYABAYE .

2
Titi 2019-05-28 06:44:24

Icyo mbashije kubona ni uko hari abafana umwanditsi ariko badasobanukiwe n’ibyo yanditse. Mu by’ukuri se niki mushimye yanditse? None se dukurikire buhumyi ibyo abigisha nta gusesengura ngo dukoreshe ubwenge bwacu? ukurikira buhumyi ni we mwana nyamwana? Uyu mwanditsi yatuzika mu bujiji twazaniwe n’abakoloni aho bwahinduye bamwe intama abandi bagahinduka abashumba? Ajyajyajya. Abatambutsa bene izi nyandiko basi mujye mubanza mwishyuze nyirazo kuko hari ingaruka zizaza nyuma ku bafata ubu burozi byibuze hazaboneke uburyo bwo kwita kurizo nzirakarengane. I am sorry
Hari uwabivuze neza ko Imana itagira abuzukuru, twese turi abana bayo

3
Pastor M 2019-05-20 07:42:15

Urakoze cyane Rosine. Iyo umuntu asomye inyandiko yawe abona ko inyigisho za benshi mu bashumba batangije amadini cyangwa ministries bibitirirwa (urugero ba Apostles, .... ) zagucengeye. Ku bwanjye nk’umupasitori hari ibyo ntemeranya nabyo.

1. Kwitiranya mentorship na allegiance. Yesu niwe rugero rwa mentor, mu myaka itatu yamaze ku isi yigishije intumwa ze arangije azohereza mu mahanga. Ntabwo yazibwiye ngo zigendere muri vision ye, ahubwo yaravuze ngo "Uko Data yantumye niko nanjye mbatumye" n’uko Umwuka Wera yabayoboye mubyo bakoraga.

Rero intego nkuru y’umutoza ntabwo ari allegiance cyangwa kuganduka (loyalty or commitment to a superior or to a group or cause) ngo niba uri umutoza wumve ko abo watoje bose bazakuguma inyuma cyangwa nibagenda bazajya bahora bagaruka kukugisha inama nk’uko ibivuga.
Kandi kugenda si icyaha ngo ubyitiranye no kuba umwana w’ikirara. Ibyakozwe n’intumwa 15:36-4, batwereka ko Pawulo na Barinaba batandukanye cyangwa bananiranywe ariko bagakomeza umurimo w’Imana babifashijwemo n’Umwuka wera.

2. Hari Ukwitiranya Vision y’umushumba n’icyo duhamagarirwa gukora mu itorero. Ntabwo umuhamagaro w’abakristo Imana yampaye njyewe nka Pasitori ari uko bagendera muri vision yanjye. 1 Petero 5 Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze 3kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi. 4Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.

Rero ntukitiranye ibintu. Ntabwo Pawulo yasabaga Timoteyo ngo agendere muri vision ye, aho niho competition ihera. Ikindi urugero rwa Abrahamu watanze runyuranyije n’ibyo wavuze hano . Abana Aburahamu yabyaranye na Ketura na Hagari bari muri vision ya Aburahamu ntabwo bari muri vision y’Imana. Ni nayo mpamvu Imana yemeye ko bagenda. Ibi bivuze ko hari igihe Imana yemera ko hari abava ku muyobozi yabakundaga ariko batari mu bushake bwayo.

3) Data ni nde? Nk’uko muri 1 Pet 5 habivuga, abayobozi bacu nabo ni abashumba baragirira Imana. Iyo babikora neza, baba ari abana b’Imana. Ariko Imana igira abana ntigira abuzukuru. Bivuze iki? Bivuze ko atari ngombwa ko pastori wawe akubera mentor, ushobora kugira spiritual mentors benshi cyangwa undi utari pastor w’aho usengera.

Imana iguhe umugisha, wite ku kunezeza Umwami w’abami aho kurwanirira icyubahiro cy’umuyobozi runaka

4
Emery 2019-05-20 07:03:23

Uri umuhanga ndakuzi!

5
Rugazora 2019-05-20 03:02:17

Uyu se yabaye umuvugabutumwa ryari?simperuka aru directrice wa Remera Cathorique ra?ari cherie wa Dushimimana😂

6
Ukuri 2019-05-20 01:42:27

Mbonye agafoto keza gusa n’inseko nziza. Nizeye ko n’ibyo wandika bisukuye nkawe. Ndaza kureba comments z’abandi basomyi

7
didi 2019-05-20 00:33:10

Wouuu, iyi nyandiko irasobanutse rwose, nubwo byanditswe mu Rwego rw’amadini ariko no mubuzima busanzwe ifite umumaro. Wakoze cyane Mme Rosine. Stay blessed

8
Nice 2019-05-19 17:44:21

Uretse ibyo wasomye muri bibiliya... Wabonye mu buzima busanzwe, mu byukuri bigenda bite?!! Ese inzego z ababyeyi zo wazizeho, cg abo wita abarimu?!!

9
Dieudonne 2019-05-19 17:37:39

Urakoze kunyigisho nziza Sister Rosine!!!Dukeneye kumva isano iri hagati y’Umwana n’Umubyeyi cg se umutoza n’utozwa, gusobanukirwa ibi ni inzira yerekeza mubuzima bufite ubutsinzi.

10
Oo 2019-05-19 17:28:04

Ushatse kutubwira iki Rosine we? Umwanzuro ni uwuhe cg conclusion

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza