Impamvu uwapfakaye ugiye kongera gushyingirwa akwiye gusezerana ivangamutungo w’umuhahano

9 12-10-2017 - saa 14:00, Maurice Munyentwali

Itegeko ry’u Rwanda rigenga abantu n’umuryango ritenganya ko urupfu ari imwe mu mpamvu zituma habaho iseswa ry’ishyingirwa bityo uwapfakaye akaba yemerewe kongera gushyingirwa. Muri iyi nyandiko ndashaka kugaragaza impamvu uwapfakaye ugiye kongera gushyingirwa yari akwiye guhitamo ivangamutungo w’umuhahano.

Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, mu ngingo yaryo ya 76, igika cya 5, riteganya ko “iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa kandi nyamara yari afitanye abana n’uwapfuye cyangwa hari abo yari yaremeye cyangwa yaremejwe ku buryo bwemewe n’amategeko, izungura ry’uwapfuye rirafungurwa, maze kimwe cya kabiri (1/2) kikegukanwa n’uwapfakaye nk’uburenganzira akura ku masezerano y’icungamutungo, ikindi akakizungurana n’abana bose uwapfuye asize ku buryo bungana. Muri icyo gihe,uruhare rw’abana batarageza ku myaka y’ubukure arakomeza akarubacungira, keretse urukiko rubigennye ukundi”.

Uwapfakaye yemerewe kongera gushyingirwa ndetse akihitiramo uburyo bw’imicungire y’umutungo bumunogeye hamwe n’uwo bagiye gushyingirwa.

Iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa, izungura rikabaho akabona umugabane we nyuma yo kugabana umutungo n’abana yabyaranye na Nyakwigendera, ntibikuraho ko abo bana bakiri abe, ko ndetse igihe nikigera na we agapfa bazaza kumuzungura.

Amakimbirane hagati y’abazungura aterwa no kwivanga kw’imitungo y’ababyeyi
Bikunze kugaragara ko ibibazo bitangira kuvuka iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa agahitamo amasezerano y’ivangamutungo rusange.

Uwapfakaye yari asanzwe afite abana kandi n’uwo bagiye gushyingirwa na we bazabyarana abandi bana. Hari n’ubwo n’uwo bashyingiranwe na we aba asanzwe afite abana. Mu gihe rero uyu wapfakaye wongeye gushyingirwa bwa kabiri aramutse yitabye Imana havuka ikibazo bikurikira:

- Uwo bashakanye bwa kabiri ahita yegukana imtungo yose (mu gihe atongeye gushaka), abana ba wawundi wari warapfakaye bakabihomberamo kuko badashobora kuzungura umubyeyi wabo witabye Imana (Aha twibukiranye ko baba barazunguye umubyeyi wabo wa mbere witabye Imana ariko igice kinini cy’umutungo kiba cyaratwawe n’umubyeyi wasigaye ari na cyo yajyanye mu rugo rwa kabiri. Icyo gice rero ntibaba bagishoboye kukizungura kuko cyamaze kuvangwa mu mutungo w’urugo rwa kabiri kandi nta zungura ryabaho uwo washakanye n’umubyeyi wabo mu rugo rwa kabiri akiriho).

- Imitungo iba yarivangavanze. Hari imitungo uwapfakaye yatahanye mu rugo rushya kandi igomba kuzazungurwa n’abana be ihita yivanga n’imitungo y’uwo bashakanye bwa kabiri na we ushobora kuba asanzwe afite abana cyangwa se azanababyarana n’uwo bagiye gushyingiranwa. Aha birumvikana ko niba basezeranye ivangamutungo rusange, mu gihe bombi bapfuye imitungo yabo izagabanywamo kabiri, buri mubyeyi azungurwe n’abana bamukomokaho kuko abana bose badahuje ababyeyi. Birumvikana ko byanze bikunze hari igice kimwe cy’abazungura kizabihomberamo.

- Hari abapfakaye bongera gushyingirwa izungura rya nyakwigendera ritarabaho. Aha naho havuka ibibazo bikomeye cyane kuko iyo uwapfakaye yamaze kuvanga umutungo n’uwo basezeranye, mu gihe cyo kuzungura nyakwigendera biragorana kumenya imitungo yari afitanye n’uwapfakaye kuko iba yaramaze kwivanga n’iyo mu rugo rushya.

Hari n’ubwo usanga imitungo nyakwigendera yasize ari nayo yakomotseho imitungo uwapfakaye n’uwo bashakanye bwa kabiri bafite. Muri iki gihe usanga bigorana kwerekana imitungo abana ba nyakwigendera bagomba kuzungura mu by’ukuri. Akenshi birangira nanone abana ba Nyakwigendera aribo babihombeyemo.

Uko ibi bibazo byakemuka…

Nubwo itegeko rigenga ibirebana n’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe ribaha ubwisanzure bwo kwihitiramo ubwoko bw’ imicungire y’umutungo ibanogeye, byaba byiza ko uwapfakaye ugiye kongera gushyingirwa yajya ahitamo amasezerano y’ivangamutungo w’umuhahano.

Impamvu ni uko iyo abashyingiranywe basezeranye ivangamutungo w’umuhahano, bavanga gusa umutungo bazabona nyuma yo gushyingirwa ariko imitungo babonye mbere y’uko bashyingirwa ikomeza kwandikwa kuri nyirayo wenyine.

Ibi bizafasha ko mu gihe uwapfakaye yongeye gushyingirwa izungura rya nyakwigendera ritarabaho, byazoroha kumenya imitungo yari yarashakanye na nyakwigendera bityo abana be bakayizungura itarivanze n’iy’uwo mu rugo rwa kabiri.
Bizanafasha ko abana b’uwapfakaye bazashobora kumuzungura igihe azaba yitabye Imana mu rugo rushya yashatsemo, kuko imitungo ye yashakanye na nyakwagendera izaba itarivanze n’iyo muri urwo rugo rushya.

Birumvikana ko bazazungura ya mitungo imwanditseho wenyine atavanze n’uwo bashakanye, hanyuma bakajya no kuzungura no ku yo yashakanye n’uwo bashyingiranywe bwa kabiri (igihe nikigera).

Ibi kandi bizanagabanya amakimbirane ashingiye ku mitungo mu miryango cyane cyane hagati y’abana ba nyakwigendera n’abana bo mu rugo rushya uwapfakaye yashatsemo kuko nta wuzasigarana ingingimira mu igabana ry’imitungo yasizwe n’ababyeyi babo kuko izaba itarivanze ngo hagire uruhande rumwe rubihomberamo.
Byanaba byiza kandi itegeko ritegetse uwapfakaye ushaka kongera gushyingirwa ko yabanza gutegereza hakabaho izungura rya nyakwigendera bari barashakanye.

Ibitekerezo bikubiye muri iyi nyandiko byanditswe na Maurice Munyentwali

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukandayisenga 2017-10-13 02:21:35

Ibi nibyo rwose. Ariko ndagirango mbabaze, ko akenshi ibi bintu bikunze kuzana amakimbirane ndetse burigihe uwapfakaye akagerageza kwikiza abazungura akanabagirira nabi ndetse akajya gusezerana rwihishwa mu rwego rwo kubahima, ntabihano biriho biteganyirizwa awasezeranyije ( abakuru b’imirenge) uwapfakaye kdi ataratandukanya iyo mitungo kdi akamusezerenya ivanga mutungo risesuye? Mbese ubwo ntaba yarariye ruswa cga akarenganya abazungura kdi byaragaragaye ko bahari ariko abakuru b’imirenge bakabyirengagiza bakabasezeranya ivanga mutungo risesuye? Ndabaza niba nta tegeko rihana abakuru b’imirenge bakora batyo?

2
Charles 2017-10-12 12:48:28

ibi rwose nibyo niko byagakwiye kugenda byaganya amakimbirane avuka mu miryango

3
TWAHIRWA 2017-10-12 10:18:53

Byiza cyane bishigikiwe .

4
Bertin 2017-10-12 09:06:16

byari Kurushaho Kuba Byiza Iyo Mutubwira No Ku Batandukanye Uko Amategeko Avuga Ku Bana.

5
Hakizimana Sultan 2017-10-12 08:43:12

Izi nama byiza abantu bose bazikurikije kuko akenshi biba intandaro y’amakimbirane n’inzangano.

6
Denys 2017-10-12 08:14:32

Ikibazo ntikiri kuwapfakaye gusa. Ahubwo kumuntu ugiye kubana nugirakabili yaba uwo babanaga akiriho cyangwa yarapfuye. Mbere yo gushaka undi bakagombye kuganira kubana kumpande zombi kuburyo ibibazo bitazagaragara nyuma. Ndabizi benshi bagira isoni zibarisha uburozi, bibaza ngo abantu baragirangwiki, cyangwase kuba uwo bagiye kubana yacunganaga numutungowe. Ndabona ibitekerezo bizafasha mwihohoterwa riboneka hagati yabashakanye bikomeje kwisukiranya. Nibyiza rwose. Isoni niziveho abantu bavugishe ukuri kabone nubwo waba uri umunyacyubahiro. Umunyacyubahiro utakigira murugose bimaze iki? Ndabishyigikiye rwose ababitekereje bakomerezaho

7
jjj 2017-10-12 07:56:58

Uko nukuri 100%

8
walter 2017-10-12 07:21:46

urakoze cyane Maurice. ntiwari uherutse kwandika kdi inyandiko nk’izi ziradufasha kugira ibintu y’ibanze tumenya mu mategeko. byaba byiza ugiye ubikora kenshi, ku ngingo zitandukanya.

9
MUJA 2017-10-12 06:36:42

Iki gitekerezo cyawe nicyo iyaba abashyiraho amategeko bagisomaga, kuko
muri ino minsi hari abagore batumye abana bahura nibibazo kuko babajyaniye imitungo gushaka. Icyindi abagabo ba none nabo hari igihe barongora umupfakazi bakurikiye imitungo yasigiwe n’umugabo. Ibyo byose leta ikwiye kubitekerezaho.

Kwamamaza