IGIHE

Ibibazo mu mubano w’u Rwanda na Uganda bizakemurwa n’iki?

27 4-03-2019 - saa 10:56, Albert Rudatsimburwa

Birasaba kubanza kumva umutego w’ubutegetsi bwa Uganda nibwo tuza kugera ku muzi w’ikibazo kiri hagati y’ u Rwanda no kumenya imvano y’inzira u Rwanda rwahisemo.Imyaka hafi ibiri irashize imibanire y’ u Rwanda na Uganda itangiye kuba mibi cyane.

Byageze aho u Rwanda rufata icyemezo cyo “kugira inama abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera itabwa muri yombi, kugirirwa nabi, gutotezwa, gufungwa na ambasade ntiyemererwe kubageraho, kugarurwa mu Rwanda n’ibindi” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Sezibera Richard abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yakomeje agira ati “Ibi ni k’ubw’umutekano w’abanyarwanda. Abanya-Uganda bari mu Rwanda cyangwa abahagenda bo nta kibazo cy’umutekano bafite.”

Kubera iki u Rwanda rwafashe uyu mwanzuro? Kuki byatwaye igihe rufate uwo mwanzuro?

Hari igihe cyageze umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo agatotsi. Byiyongereho ko Uganda yatangiye gufunga no guhohotera abanyarwanda. Ubwo ibi bikorwa byatangiraga, ikibazo ntabwo cyaretse kuba icyoroheje, gitangira gufatwa nk’ubushotoranyi.

Mu by’ukuri, kubera ko uruhande rumwe rutigeze rukora nk’ibyakorwaga n’urundi, aha niho byasobanutse ko Uganda ariyo yashotoraga uruhande rw’u Rwanda.

Ariko se kubera iki u Rwanda rutigeze rwihimura cyangwa ngo rufate ibyemezo ku banya-Uganda bari mu Rwanda? Kubera iki hatashatswe umuti w’ibi bigusha, ahubwo rugasaba abaturage abaturage kutajya muri Uganda?

Igisubizo ni uko nk’ubundi bushotoranyi bwose, n’ubu bwari buhishemo umutego. Uburyo bwiza bwo guhangana n’uwo mutego bwari ukubyanga no kwanga ibyo umushotoranyi yashakaga ngo agere ku ntego yatumye ashyiraho wa mutego.

Kubanza kumenya impamvu y’uyu mutego w’ubutegetsi bwa Uganda nibyo biratugeza ku muzi w’ibibazo hagati y’ibihugu byombi no kumenya amahitamo Rwanda rwafashe. Uko ni nako umuti w’ikibazo gihari ushobora kuboneka.

None umutego ni uwuhe?

Bamwe mu basesenguzi badasobanukiwe bo muri Uganda bumva ko uburyo u Rwanda rwitwaye byatewe n’uko rudashobora kubaho rudafite icyo gihugu. Birababaje kuba iyi myumvire ipfuye hari abakiyifite. Ni ukwishyira hejuru kandi bivamo ibintu bitari byiza.

Iyi myumvire ipfuye ya benshi, ituma bumva ko ikibazo kiri hagati ya Museveni na Kagame. Bafata aba bagabo babiri nk’aho ari abantu bari aho ku giti cyabo ariko siko biri kandi n’ibibazo baba batumvikanaho si ibyabo ku giti cyabo.

Ikindi, n’iyo twakwemera ko abo babiri hari ibyo batumvikanaho, ntibiba bikiri hagati yabo mu gihe abaturage basanzwe batangiye kubirenganiramo. Mu yandi magambo, uko bamwe babyumva siko biri.

Kuki u Rwanda rwakomeje gushotorwa?

Umunsi ubutegetsi bwa Uganda bufata umwanzuro wo gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya u Rwanda by’umwihariko RNC umutwe wa Kayumba Nyamwasa, na FDLR umutwe w’abasize bakoze Jenoside [Uganda] yashakaga ko u Rwanda rwinjira mu rwango rweruye.

Byari biyifitiye akamaro kuko byari gutuma ibona icyo ishingiraho itera inkunga iyo mitwe kandi ikabikora ku mugagaro nta gucyahwa n’amahanga.

Bumvaga ko u Rwanda rwagwa muri uwo mutego mu buryo bworoshye. Mu gihe u Rwanda rwirinze kuwugwamo, Uganda yaguye mu kantu, ibura ayo icira n’ayo imira.

Uburyo bumwe bwo kwikuraho igisebo, kwari uguhimba andi mayeri ko u Rwanda ruri kuneka Uganda ariko ibyo nabyo byazamuye ikindi kibazo, cyo kwibaza ngo ni iki Uganda yari iri gukora ku buryo itifuzaga ko za maneko zikibona?

Gahunda kwari ugukomeza gushotora u Rwanda ngo narwo rugire icyo rukora, nko kuba rwakwibasira inzirakarengana z’abanya-Uganda ziri mu Rwanda cyangwa gushaka inyeshyamba rwatera inkunga ngo bose banganye kimwe kuri kimwe.

Ubwitonzi n’ubushishozi biri mu itangazo rya Dr Sezibera si impanuka. Rigaragaza neza ko abanya-Uganda bari mu Rwanda cyangwa batemberera mu Rwanda umutekano wabo urinzwe. Mu yandi magambo, ntutegereze ko u Rwanda ruzagwa mu mutego Leta ya Uganda ishaka nk’urwitwazo ngo ibone uko ishyigikira ku mugaragaro RNC na FDLR.

U Rwanda ntabwo ruzafasha Uganda gutagatifuza umugambi wayo mubisha . Icyo rwagombaga gukora ni ukurinda abaturage barwo, rubaburira kudatemberera muri Uganda ngo batagirirwa nabi kuko bisa n’ibitazarangira mu gihe cyose icyo gihugu gikomeje kwifatanya n’iyi mitwe y’inyeshyamba.

Mu gihe u Rwanda rwanze kugwa muri uyu mutego, umupira uracyari mu biganza bya Museveni.

Muri Werurwe 2018, mu kiganiro n’abanyamakuru hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, Museveni yaravuze ngo “nta kibazo kigaragara kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda” ngo ikibazo n’iyo cyaba gihari cyakemurwa n’abayobozi bombi hakoreshejwe “telefone gusa” bakavugana.

Ngira ngo noneho ubu Museveni agomba gufata telefone agahamagara Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo, akamubwira ko ubumwe bari bafitanye bwarangiye. Birumvikana na Kayumba Nyamwasa iyo telefone asa n’uyiteguye ari nayo mpamvu RNC ibabajwe n’uburyo u Rwanda ruri kubyitwaramo.

Albert Rudatsimburwa ni impuguke n’umusesenguzi mu bya politiki yo mu karere.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
kayira 2019-03-08 00:32:01

EAC NDABONA.....................................!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

2
musita mutoni centhia mitavu 2019-03-06 07:55:27

niba hariya hadufitiye akamaro kubera amasambu doreko abanyarwanda ngo bagera kuri million 5 ndavuga nabafashe ubwenegihugu bwaho.tugomba kwibaza abagande batuye bafite amasambu batari abo mu mugi mw,igarage nibangahe?

ibi byose byatewe n.uburangare bwabatubanjirige kuko hari abiyise abakongomani , hari abagize URUNDI RWANDA, hari ababaye abagande kandi bavuga ikinyarwanda bafite nuturere ndetse nabandi murabazi babagenerali muri uganda. Pererzida aho abashishikari gutaha hari abaza hakabagora , ndetse nibiro bya migration byarumiwe . ubwene gihugu baza buhe nde ? bareke nde? urugero ,ugasanga umunyamurenge afite ubwene gihugu murumuna barabumwimye..

3
wironja josue 2019-03-06 03:14:33

tungobakubinganiraho

4
Natete 2019-03-05 05:30:41

jye banje gushimira ubuyobozi bwacu uko bwitwara muri buri kimwe kibazo gishaka gutezwa u Rwanda congs my President. icyo ntumva ni reactions zabantu bazana ibyi mirima yashize mu Rwanda , heeee plz aho bigeze nikibazo cya polique irihejeru iyo mwumva RNC. FDLR ntacyo mwumva? bayobozi bacu mukomeze murebane ubushishozi kiriya kibazo kandi kizashira neza i’m sure, mwibuke banyarwanda ikibazo cya tanzania, burundi,RDC nabandi baturanyi bizashira mutuze harabahatubereye.

5
Kiiza 2019-03-05 02:55:22

U rwanda rwitwaye neza bidashidikanywaho kandi nibyo bikwiye kuturanga.

Abavuga ko, dukeneye Uganda ngo tubeho, sibyo. Uko dukeneye kubana na Uganda ni nako nayo ikeneye ni kubana natwe. Inyungu zirangana

Mwivane m’umutwe guhora mwisuzugura no kutamenya cyangwa kwirengagiza nkana ibikorerwa iwanyu. U rwanda rufite byinshi byiza kandi niyo tutagira byinshi ntabwo twapfa

Ntabwo 70% biva Uganda kuko Uganda ntabyo nayo ifite. Ahubwo ni uko ariho ibiva Mombasa biza m’urwanda binyura Uganda naho ubundi Uganda ntikora ku nyanja.

70% bica Daresalam kuko niho hafi. Ibindi sibyo ni uko gusa abanyarwanda banezezwa no kwitwa abanyamahanga

Ushaka gutera u Rwanda, namubwira iki. Gusa baca umugani ngo’’ Isazi ikwicaye ku ibya ntuyikubita inyundo’’ iyo uyihushije ukikubita yanyundo ku ibya namwe murumva.

Abadushotora, burya si buno. Nizo ngegera z’urwango ngo ni kayumba n’abatekereza nkawe, bazabyicuza.

6
Sakega 2019-03-05 01:11:59

Ibi bihugu bagomba kubana neza, bareka Abanyarwanda tukajya kwihahira, abaturage ntabibazo dufitanye , abategetsi bakemure ibibazo.

7
Gatabazi 2019-03-04 18:10:26

Harya comments munyonga mwibwira ko abantu batazi ukuri? Nta tangazamakuru mbabonyemo niba mudashobora gutambutsa comment muba mwumva muri bazima mu mitwe?

8
hhhh 2019-03-04 14:03:03

abaturaturage nitwe turi kuhababarira murabonako hano iwacu amasambu yarashyize harahirya hafatiye runini urwanda ntitukabihish

9
Gasibo 2019-03-04 13:14:40

Ejo ngo yaramuhamagaye kuri phone amusezeraho. Ng’aho nimwohereze indi Twitter ko abanyarwanda bakomeza imirimo yabo nk’uko byari bisanzwe!

10
Michel 2019-03-04 13:00:58

u Rwanda rukeneye Uganda kurusha uko Uganda ikeneye u Rwanda. (ibicuruzwa hafi ya 70% biva mu mahanga binyura muri Uganda).

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza