Hibazwa niba gukoresha ‘syllabus’ ari ngombwa ku biga mu yisumbuye

19 27-04-2016 - saa 17:05, Kanamugire Emmanuel

Dr Alphonse Sebaganwa, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda,Koleji y’Uburezi akaba anafite ikigo gitanga ubujyanama ku bana bahura n’ikibazo cyo gutsindwa mu mashuri, yatanze igitekerezo ku bijyanye no kuba mu mashuri yisumbuye amwe n’amwe ‘syllabus’ zaramaze gusimbura uburyo bwo kwigisha bwari busanzwe,aho umwarimu yigishaga akanasobanura yandika ku kibaho.

Asobanura icyo ‘syllabus’ ari cyo yavuze ko ari inyandiko ikubiyemo amasomo yose agomba kwigishwa mu isomo iri cyangwa ririya cyangwa se amasomo yose akubiye hamwe.

Byaragaragaye ko mu mashuri yisumbuye amwe n’amwe abarimu bahuriza hamwe ibyo bazigisha ku buryo burambuye mu gitabo bakunze kwita “syllabus” bagasaba abanyeshuri kubigura mbere y’uko isomo ritangira kugira ngo byorohere mwarimu gusobanura, abanyeshuri bakurikira muri ibyo bitabo.

Birumvikana ko n’umunyeshuri bisa n’ibimworoheye gukurikira ibisobanuro areba gusa muri cya gitabo, atandika.

Ubundi uretse ubunebwe cyangwa ubumenyi buke mu bijyanye no kwigisha (pedagogy, methodology) umwarimu agomba kwerekera umunyeshuri, hanyuma akamureka akagira uruhare mu kubaka ubumenyi we ubwe wenyine cyangwa ari kumwe n’abandi mu itsinda rito.

Ibi bituma ibyo yize abigira ibye, bikamuha n’inzira yo kuvumbura.Iyo bigenze bitya, umunyeshuri abigira ibye, agafata vuba, agashobora no kubikoresha mu buzima busanzwe nk’uko integanyanyigisho nshya ibisaba aho kumara umwanya arangariye mu gitabo atanumva ibyo mwarimu asobanura.

Syllabus rero iyo itanzwe mbere y’uko isomo ryigishwa, nako riyoborwa, kuvumbura, kubaka wenyine cyangwa kubakana n’abandi ntibiba bigishobotse.

Ni nko kwigisha umuntu kubaka inzu, hanyuma ukamwereka inzu yuzuye ugatangira kumusobanurira uburyo yubatse, atigeze akora ku itafari, sima,umwiko n’ibindi, uyu muntu nta na rimwe azamenya kubaka.

Ashobora kugira ubumenyi ariko ntazagira na rimwe ubushobozi bwo kubikora.

Ubushakashatsi bwerekanye ko, iyo umunyeshuri yiga yandika n’ikaramu, yumva ibyo yiga neza muri icyo gihe ari kubyandika bisa nk’aho ibyo yasobanuriwe, aba agiye kongera kubisubiramo yandika akabifata vuba.

Ikindi ni uko umwarimu utanga syllabus aba azitiye umunyeshuri kuba yajya gushakashaka mu bitabo, ku mbuga za internet n’ahandi.

Ese umunyeshuri nahabwa igitabo cyanditse, we azagira ryari ubumenyi bwo kwandika iby’ingenzi byavuzwe mu ishuri?

Ubu buryo bwo kwigisha wamaze gutanga syllabus butuma abana bafite intege nke mu kwihuta, kumva no gufata mu mutwe amasomo,batsindwa kuko mwarimu adafata umwanya wo gufasha buri munyeshuri cyangwa itsinda rito ryabo no kubaha ibikoresho byo kubaka isomo bo ubwabo.

Ni ngombwa rero ko abanyeshuri bo muri iki cyiciro (amashuri yisumbuye) bigishwa ku buryo ahubwo bafatanya na mwarimu kugenda bandika ibyangombwa babonye mu isomo.Birushaho gutuma isomo barigira iryabo, ntirigume ari irya mwarimu.

Ikindi navuga ni uko syllabus idatangirwa ubuntu, ahubwo umubyeyi agomba kuyigurira umwana.

Ibi bishobora no kubangamira ababyeyi badafite amikoro ahagije yo kugura buri mwaka syllabus eshanu, esheshatu kandi baranishyuye amafaranga y’ishuri ngo umwana ajye kwiga.

Ku bwanjye rero, syllabus ku munyeshuri wiga mu mashuri yisumubuye si ngombwa haba mbere cyangwa nyuma y’isomo kubera impamvu navuze haruguru zatuma umwana adakurikira neza.

Dukomeze dufatanye gutekereza ku cyarushaho guteza imbere uburezi n’uburere bw’abana b’u Rwanda.

Dr Alphonse Sebaganwa, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda,Koleji y’Uburezi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Pa 2016-04-30 02:27:18

Doctor yirengagije ibibazo by’ ibitabo biri mumashuri dufite yaba ayigenga ndetse nayaleta . Nshimiye abalimu bihuza bagategura ibyo bazigisha kuko bishatsemo ibisubizo by’ibibazo bya content wasangaga zitandukanye mumashuri; hari aho nasanze ibitabo 4 bya S4 kandi bafite abanyeshuri 120 ubwo umunyeshyri wese cyamugeraho utambeshye Doctor ? Bitwaye iki abalimu bo mumurenge cyangwa mukarere bashyize hamwe bagahuriza hamwe content muri iyo syllabus ababyeyi bakayigura ? Kwiga ni uburenganzira ariko bisaba uburyo bwamafaranga iki mukibeshya ababyeyi batize kandi cyarabinjiye hari nabasigaye batanabagurira amakaye namakaramu ngo nibagende Ku ishuri ntawe ubirukana . Dr ntekereza ko munama uha abana ufite munshingano zawe baba abo wavuze ugira inama nka business yagakwiye kuba ikorwa Ku ishuri bigaho harimo gusaba ababyeyi kubagurira ibitabo byo gusoma . Uri umushakashatsi nkabandi uzajye muri REB baguhe umubare w’ ibitabo batanga mumashuri kuri buri level numubare wabanyeshuri bigamo biteye ubwoba. njye nigiye muri syllabus muri 2004 kandi byamfashije gutsinda kurusha abize batazigira kuko nabonaga bacyura amakaye muri holidays bakajya birirwa bandukura mumakayi yabo mugihe njye nabaga ndigusoma nkora summary exercises nibindi .

2
umubyeyi 2016-04-28 03:48:40

syllabus basigaye barayigize business mu mashuri yisumbuye, aho usanga syllabus imwe y’impapuro 50 tuyishyura 10.000 frws ugasnga wishyuye 60000 ngo ya syllabus ! ni ikibazo gikomereye ababyeyi benshi

3
jean paul 2016-04-28 02:36:37

syllabus sinziza rwose kumuntu wiga secondary. nkurikije analyse nagiye nkora, umwarimu wigisha isomo mbere yo gutanga note, bituma abana baba attentive bagafata explication bigatuma bafata mumutwe vuba, noneho note zaza bigatuma barushaho gusobanukirwa neza. kwiga umuntu yandika bituma umuntu atabyibagirwa vuba, ugereranije nuwiga areba gusa.

4
Brazza 2016-04-28 01:55:30

Syllabus ni ngombwa ku mashuri y’isumbuye ndetse n’abanza bibaye byiza ikaba iherekejwe na tutorials books, ibi byazafasha gushyira abanyeshuri bumuhate biga mumashuri atandukanye kurwego rumwe cyane cyane iyo bitegura ibizamini bya reta. ibura rya syllabus rituma abanyeshuri badatsinda neza kuko nta proper preparation guidance iboneka kubigo byose....

5
Brazza 2016-04-28 01:52:12

Syllabus ni ngombwa ku mashuri y’isumbuye ndetse n’abanza bibaye byiza ikaba iherekejwe na tutorials books, ibi byazafasha gushyira abanyeshuri bumuhate biga mumashuri atandukanye kurwego rumwe cyane cyane iyo bitegura ibizamini bya reta. ibura rya syllabus rituma abanyeshuri badatsinda neza kuko nta proper preparation guidance iboneka kubigo byose....

6
Brazza 2016-04-28 01:52:11

Syllabus ni ngombwa ku mashuri y’isumbuye ndetse n’abanza bibaye byiza ikaba iherekejwe na tutorials books, ibi byazafasha gushyira abanyeshuri bumuhate biga mumashuri atandukanye kurwego rumwe cyane cyane iyo bitegura ibizamini bya reta. ibura rya syllabus rituma abanyeshuri badatsinda neza kuko nta proper preparation guidance iboneka kubigo byose....

7
che 2016-04-28 01:00:06

Nta syllabus muri secondary School rwose kwaba ari gukabya!

8
Jean Pierre Mizero 2016-04-28 00:47:54

Dr Alphonse, ibyo yavuze jye mbyita ko ari imikoreshereze mibi ya Syllabus. Guha umwana syllabus ntago bivanaho ko mwarimu yigisha yandika ku kibaho kandi n’umwana yandika. Aho bikorwa mu buryo bunyuranye ni amakosa kandi ni ukutumva akamaro ka syllabus. Ikindi kuki mugize muti Secondaire ntiba kwiye syllabus hanyuma abayikwiye ni bande? Kaminuza? Kurijye oya!kaminuza nibo badakwiye syllabus. Ariko secondaire irakenewe cyane, nandetse ikemura ikibazo cy’ibigo n’abanyeshuri badafite resouce rooms zihagije ndetse na internet. Jye ndi umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, hari ibyo nabonye Dr Alphonse atigeze amenya. Nazamufasha kubikoraho ubushakashatsi bwimbitse abishatse. Syllabus izamura cyane mu buryo budasubirwaho Knowledge, ikiba gisigaye ni skills na attitude and values. Izo learning objectives eshatu, uburyo mwarimu azigeraho ni cyo kibazo kiremereye. Ariko biragoye ku mwarimu kuzigeraho adafite byibuze knowledge. syllabus rero idufasha no kumenya niba mwarimu ashobora no gutegura note (afite ubumenyi byibuze buhagije ku byo yigisha) naho skills na attitude nibyo turi dushakisha twese kuko nta byari bihari. Facts: Ufashe ibigo nka E.S byimana, G.O. De Butare, LDK etc..I Byo ni ibigo byabashije kuba successfull muri Knowledge based curriculum, kandi nta kindi cyabafashije kubigeraho uretse use of syllabus n’abarimu bazi kuzikoresha neza. abahize bazakubwira ko batan gamingiye kuzikoresha kera. Ndangiza ndashimira Dr Alphonse washinze ikigo cy’ubujyana kugutsindwa kw’abana muri secondaire, mu kubagira inama ujye wita cyane mu gufasha umwana to set vision, (Career planning) jye ni cyo kibazo nabonye abana bafite gituma batsindwa. Ntago bafite uburyohe bwo kwiga kuko abarimu benshi nabo ntibafite iyo skills yo kubanza kwereka umwana impamvu ituma ava mu rugo aka kwicara mu ishuri yiga isomo iri n’iri. Career planning first. uwashaka ibitekerezo byanjye kuri iki twavuganira kuri 0788445806 (Very interesting)

9
Master 2016-04-27 22:04:27

@Niyongabo, biratangaje ukuntu abakayoboye abandi ari mwe mwarangije kuba abanebwe bo gutekereza. Teaching and learning both constitute a complementary and dynamic processes; why do you want it to be a passive process where you enter the class, then students open this so called syllabus and you, just regurgitate what is already in the syllabus ? Why don’t you let the students read the book themselves, send you some questions on Whatsapp group and then only attend your exams. Murananiwe kabisa !

10
renelyyy 2016-04-27 15:18:40

Sylabus ningobwa kuko abana ba deputy ,minister na state minister bo bigana laptop kuki bo batababuzaaa???mureke duhindure imyumvire kandi turi muri Digital ntago twagomba kugendera kubya keraaa!!!!

ESE Uzi curiccurumu ziri hariyaaa???mwebwe ibyo muvuga ntimubiziii!!!Uwayiguha NGO wandike ,usobanure,mbese ndakubwira ko nta na 1/100 wakigishaaa pee!!

Murakozeee

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza