Harageze ko Papa ava ku izima agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya muri Jenoside

76 27-11-2015 - saa 18:57, Kanamugire Emmanuel

Byatangiye u Rwanda rwigarurirwa n’abera bihangishijeho kujyana imibereho bitaga ko iboneye (Civilisation) imbunda iherekeza Bibiliya muri Afurika, babiba amacakubiri mu Banyarwanda yaje kuganisha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yatikiriyemo abasaga miliyoni.

-  Abamisiyoneri n’abakoloni bazanye amoko yaganishije kuri Jenoside mu Banyarwanda

-  Musenyeri Perraudin yageneye Abepisikopi inyandiko irimo ubutumwa bushishikariza Abahutu gutangira kwica Abatutsi
-  I Cyanika, Padiri De Vincke ( Rufigi) ku mbuga ya Kiliziya ati “Kwica Umututsi si icyaha!”

-  Padiri Seromba Athanase yategetse gusenyera Kiliziya hejuru y’Abatutsi basaga 2000 bari bamuhungiyeho, akatirwa gufungwa burundu

-  Papa Francis, uzirengagiza Abatutsi bashyinguye muri Uganda, we gusaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya muri Jenoside?

Kiliziya Gatolika yatangije amacakubiri n’ingengabiterezo yaganishije kuri Jenoside,amateka, yazimije imiryango, akariza ababyeyi, agahogoza abana, igihugu kigacura imiborogo, igihugu kikikora mu nda, kikica abacyo, kera byari bizwi ko gitera kidaterwa.

Ukuri kuri ayo mateka gukubiye mu nyandiko nyinshi, muri zo harimo iya Dr Jean Damascène Bizimana yise Kiliziya Gatolika na Jenoside yakorewe Abatutsi, ingengabitekerezo n’ihakana(L’Eglise Catholique et le Génocide des Tutsi: de l’idéologie à la negation) cyasohotse mu Kwakira 2008.

Ntibatandukiriye ku butumwa?

Abamisiyoneri baje mu Rwanda ahagana mu 1990 bagamije kwigisha Imana, bavugaga ko ari urukundo yaremye muntu ngo abeho neza, kandi ko kumwica ari sakirirego (Sacrilege )

Bicika, ijambo ry’Imana baribangikanyije na politiki maze bayijandikamo, ingaruka zigaragaza nyuma.

Bijya guhumira ku mirari, mu mwaka wa 1957, hagiyeho amategeko 10 y’abahutu, « Manifeste des Bahutu ». Yari inyandiko yari yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyo nyandiko yakozwe ihagarikiwe n’abamisiyoneri Chanoine Ernotte na Padiri Arthur Dejemeppe, bafatanyije na Musenyeri André Perraudin, abandi bamisiyoneri babatiza umurindi, bayisakaza muri Paruwasi zose z’u Rwanda yigishwa n’urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye.

Abayobozi ba Kiliziya kandi bagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka rya Parmehutu ( Parti pour l’émancipation du peuple Hutu) ryashinzwe bigizwemo uruhare n’abamisiyoneri, rigacengeza ingengabitekerezo y’amoko.

Musenyeri Perraudin, umuvumo cyangwa umugisha ku Banyarwanda?

Mu mwaka wa 1959, uyu Musenyeri yatangaje ibaruwa igenewe Abepisikopi mbere y’igisibo cyo muri uwo mwaka, yihaniza akarengane kariho icyo gihe, nyamara harimo ubutumwa bushishikariza abahutu gutangira kwica Abatutsi.

Mgr André Perraudin yatanze ubutumwa bushishikariza abahutu gutangira kwica Abatutsi mu 1959

Byatangiye Kiliziya iha umugisha ubwicanyi bwakorewe Abatutsi

Mu 1963, ingengabitekerezo yacengejwe n’abagize Parmehutu yatumye Abatutsi batangira kwicwa mu cyahoze ari Perefegitura Gikongoro. Icyo gihe hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 20. U Rwanda rwari rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 3 n’ibihumbi 100.

Padiri yahinyuje Imana

Ahitwa mu Cyanika ku Gikongoro, Padiri De Vincke bitaga Rufigi mu mbuga ya Kiliziya, imbere y’imbaga, yafashe imbunda arasa mu kirere agira ati “Kwica Umututsi si icyaha!” ashimangira atyo ubwicanyi bwagombaga gukorerwa Abatutsi.
Ese ubwo ntiyari ahinyuje rimwe mu mategeko 10 y’Imana?

Mu 1973, Kiliziya yagize uruhare mu ishingwa rya Komite Ngarukiragihugu(Comité de salut public ) yari igizwe n’abanyeshuri b’abahutu yashinzwe ku gitekerezo cya Padiri Naveau, wari umurezi muri Koleji yitiriwe Kirisitu Umwami (Collège du Christ Roi de Nyanza-CXR).

Iyo komite yagiye igira uruhare mu gutoteza abanyeshuri b’Abatutsi, bituma bamwe bahunga. Yarimo abanyeshuri bize muri CXR, nyuma bagira uruhare mu gucengeza ingengabitekerezo ya Jenoside.

I Kabgayi, Kiliziya yatangiye kwihekura

Mu 1973, abafurere b’Abayozefiti biswe Abatutsi batangiye kwicwa, icyo gihe Kiliziya Gatolika iraruca irarumira, ababikoze bakomeza kwidegembya.

Guhera mu 1973 kugeza 1994, Perezida Habyarimana yashyize mu bikorwa politiki yise iringaniza ry’amoko mu turere, maze abatutsi batangira kwirukanwa mu mirimo ya leta, mu nzego z’ubukungu n’ahandi.

Kiliziya ntiyarwanyije iyo politiki ahubwo yayemeje buhumyi kandi iyirengera uko bishoboka kose.

Icyo gihe nta shyirwaho ry’umusenyeri cyangwa umuyobozi mukuru mu miryango y’abihayimana wagombaga gushyirwaho hatagishijwe inama abayobozi ba Leta.

Padiri wabonaga Papa nk’uwatabara u Rwanda yarabizize

Muri Nzeri 1990, Papa Jean-Paul II yitegura gusura u Rwanda, abapadiri batanu bagize igitekerezo cyo kwandikira abasenyeri babo bagaragaza ibibazo biri mu Rwanda, birimo ko abasenyeri bashyigikiye politiki y’iringaniza iheza abanyarwanda, maze bakabuza abatutsi uburenganzira bwabo bw’ibanze, ndetse basaba ko ikibazo cy’impunzi cyagezwa kuri Papa.

Umwe mu baketsweho kuyisinya yarafunzwe, ndetse Musenyeri Vincent Nsengiyumva, wari Arikiyepisikopi wa Kigali n’inshuti magara ya Perezida Juvenal Habyarimana ashyikiriza iyo baruwa inzego z’ubutasi zariho.

Padiri Ntagara wabonwaga nk’uwatanze icyo gitekerezo yaje kwicirwa ku Nyundo hagati ya tariki ya 5 na 7 Mata 1994, mu buryo bwa kinyamaswa, abanje gukubitwa nyuma ahambwa ari muzima.

Kiliziya Gatolika ntiyari izi icyatsi n’ururo?

U Rwanda rwari nk’ikirahure cyuzuye amazi, nk’uko Habyarimana yabivugaga ndetse ubutegetsi bwe bukomeza kwica Abatutsi, uwashakaga kubatabara yarwanywaga na Kiliziya.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, FPR Inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora igihugu, abayobozi batandukanye ba Kiliziya batangiye guhangana n’urwo rugamba mu bitekerezo, mu mvugo no mu bikorwa byihishe.

Abapadiri bera barimo Guy Theunis, afashijwe n’uwari umukuriye Padiri Jef Vleugels, banditse inyandiko yagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bwariho.

Yatangajwe ku mugaragaro tariki ya 16 Ukwakira 1990, aho yagaragazaga ko Abatutsi ari abanzi b’igihugu.

Uwo mupadiri kandi yakwirakwije ku Isi inyandiko zigaragaza ko FPR ari umwanzi wateye u Rwanda. Mu nyandiko zitandukanye kandi yabwiraga amahanga ko Abahutu bishe Abatutsi birwanaho ubwo inkotanyi zateraga.

Iyicwa ry’Abagogwe, Kiliziya yarihaye umugisha

Mu iyicwa ry’Abatutsi bitwaga Abagogwe hagati ya 1991-1993, Abapadiri bahuje n’abayobozi bariho mu iyicwa ryabo ndetse babigiramo uruhare.

Muri paruwasi ya Janja, Abapadiri nka Jean-Baptiste Rwamayanja na Wenceslas Karuta bitabiriye ubwicanyi kandi bashishikariza abaturage kwica Abatutsi.

Na Kiliziya yihekure koko?

Habyarimana amaze kugwa mu mpanuka y’indenge, abapadiri b’Abatutsi bari mu ba mbere bahise batangira kwicwa kuri Centre Christus i Kigali.

Abihayimana batangiye kwishora gutyo mu bwicanyi, bagenzi babo bagerageje kubakebura na bo bakabizira, impunzi nyinshi zihungira muri Kiliziya, aho bari bizeye kurokokera, bahaburira ubuzima.

Icyasha cyasizwe Kiliziya kizahanagurwa na nde?

I Nyange (Kibuye), Padiri Athanase Seromba yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi bari bamuhungiyeho muri Kiliziya, bayibasenyeraho. [Abasaga ibihumbi bibiri bayibasenyeyeho hifashishijwe imashini zisenya.]

I Nyanza (Butare), Padiri Hormisdas Nsengimana yatanze itegeko ryo kwica abapadri bane bagenzi be.

I Muganza (Gikongoro), Padiri Joseph Sagahutu afatanyije n’uwari wungirije Perefe Damien Biniga bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri Paruwasi ya Muganza.

I Gatagara (Gitarama), Furere Jean-Baptiste Rutihunza wo mu bafurere b’Urukundo (Frères de la Charité) yateguye ubwicanyi bw’abana b’Abatutsi babanaga n’ubumuga ndetse n’abakozi babaga mu kigo yari ayoboye.

I Sovu (Butare), ahabaga ababikira b’Ababenedegitine (sœurs bénédictines) ababikira Consolata Mukangango (Mama Gertrude) na Julienne Mukabutera (Mama Kizito) bahaye ijerekani za lisansi abicanyi, bica batwitse inkambi y’impunzi yari yahungiyemo Abatutsi basaga 7000 mu kigo cy’abo bihayimana.

I Kabgayi (Gitarama), Padiri Emmanuel Rukundo wari ushinzwe ibikorwa by’abasirikare yagabije Abatutsi bari bahahungiye interahamwe ngo zibice. Muri bo harimo n’umupadiri mugenzi we Padiri Alphonse Mbuguje.

I Huye(Butare) Abapadiri Etienne Kabera na Thaddée Rusingizandekwe bari mu bayoboye ibitero byagabwe ku Batutsi bari bahungiye ahitwa muri Procure no mu Rwunge rw’Amashuri rwa leta rw’i Butare(Groupe Scolaire Officiel de Butare).

Padiri Thaddée Rusingizandekwe yavuye i Butare ajya i Kibeho kwica Abatutsi bari bahahungiye, tariki ya 14 Mata 1994.

I Huye (Butare) Padiri Martin Kabalira wahungiye i Luchon mu Bufaransa yishe abasirikare b’Abatutsi n’abagore babo bari mu ishuri rya gisirikare i Huye (Ecole de Sous-Officiers-ESO). Icyo gihe yahize bukware mugenzi we Padiri Modeste Mungwarareba, nyamara ntiyabasha kumuvumbura kuko yari yamwihishe mu babikira.

I Kaduha (Gikongoro), Padiri Nyandwi Athanase-Robert, wakomokaga mu Burundi yagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi kuri paruwasi, ishuri ry’abafasha b’abaganaga , ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi i Huye ndetse anafata ku ngufu abakobwa b’Abatutsikazi.

Hari abihayimana bakekwaho Jenoside bakidegembya

Hirya no hino ku Isi, hari umubare w’abihayimana; Abapadiri, abafurere, ababikira n’abandi bari bafite aho bahuriye na Kiliziya Gatolika bakidegembya i Burayi, Amerika na Canada.

Padiri Martin Kabalira wahungiye i Luchon mu Bufaransa ashinjwa kwica Abatutsi.
Hari Padiri Wenceslas Munyeshyaka uba mu Bufaransa wakomeje gukingirwa ikibaba n’ubutabera bwaho.

Padiri Theunis ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wanafashije Padiri Munyeshaka kuvanwaho uruhare rwe muri Jenoside, akagaragara nk’umwere, abicishije mu nyandiko yandikiye kominote zose z’abapadiri bera mu Bufaransa ndetse no mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika i Roma.

Mu nyandiko ye, Padiri Theunis yasobanuye ko Padiri Munyeshyaka nta muntu n’umwe yigeze yica kandi ko nta mututsi n’umwe waguye kuri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka uba mu Bufaransa wakomeje gukingirwa ikibaba n’ubutabera bwaho

Jenoside yahinduriwe inyito i Vatikani ?

Abapadiri bera bakunze gutangaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, Padiri Theunis ukomoka mu Busuwisi, mu Kwakira 1999 yavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ndetse n’ikinyamakuru cy’i Roma (Osservatore Romano) gishyigikira iyo nyandiko.

Gusa mu ibaruwa Papa Yohani Paulo wa II yandikiye Abepiskopi bo mu Rwanda kuya 14 Werurwe 1996, yavuze ko ibyaha byakozwe muri Jenoside bitakwitirirwa Kiliziya, ahubwo ko ababikoze bakwirengera ingaruka zabyo, kabone n’aho baba ari bamwe mu bakozi bayo.

Jenoside yaburijwemo imbere y’ubutinganyi?

Papa Francis yateye intambwe yo kugaragaza ibibi Kiliziya yakoreye abayoboke bayo.

Hari abasenyeri n’abapadiri bagiye bafata abana b’abahungu n’abakobwa ku ngufu, Papa Francis yabisabiye imbabazi.

Urugero umupadiri mukuru wari na ambasaderi wa Vatikani muri Republique Dominicaine, Józef Wesołowski, warezwe mu 2013 gusambanya abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 13 na 16 y’amavuko.

Yasabye kandi iz’abihayimana bavugwaho ibikorwa by’ubutinganyi, ku byaha by’itoteza Kiliziya yakoreye andi madini y’abapantekositi, itotezwa bakorewe ku ngoma y’igitugu y’Abataliyani ubwo babuzwaga kwamamaza ukwemera kwabo.

Yanasabye iz’ibikorwa bitandukanye byagiye bivugwa i Vatikani, amakosa yabayeho mu gucunga umutungo wa Kiliziya, ubwumvikane buke bwagiye buhavugwa n’ibindi. Ariko se u Rwanda na Afurika bifatwa gute?

Vatikani ntiyaba ibona Afurika nk’insina ngufi?

Kiliziya yagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu 1994. Loni n’imiryango itandukanye basabye imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside, ariko se Kiliziya hari ikindi gihe itegereje ?

Kiliziya nidasaba imbabazi ngo incike zahemukiwe n’ingengabiterekezo mbi kuva ku bw’Abamisiyoneri, izazisaba bande ? Niramuka itazisabye abigishijwe na Padiri ko umututsi ari umwanzi, bazamenya ukuri ryari? Urubyiruko ruriho ruzamenya amateka ryari ?

Kiliziya yasabye imbabazi Abanyaburayi n’Abanyamerika n’indi migabane y’Isi, ariko kuzisaba Afurika n’u Rwanda birasa nk’ibiri kure nk’ukwezi.

Papa azirengagiza ingengabitekerezo mbi yabibwe na Kiliziya?

Papa Francis azasura Uganda agere i Namugongo ahashyinguye abahowe Imana 22, bagizwe n’urubyiruko rwanze ikibi rukabizizwa n’ubwami bwariho muri Uganda (Abahowe Imana).

Ikiyaga cya Victoria cyegereye Namugongo , amazi yacyo yarohowemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bajugunywemo baturuka mu migezi n’inzuzi byo mu Rwanda.

Mu rwibutso rwaho harimo kuruhukira imibiri ihashyinguye y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 10 zarohowe muri icyo kiyaga.

Birakwiye ko humvikana “Mea culpa” ngo imitima yashenguwe n’urwango rwabibwe n’abantu barimo abihayimana icururuke.

Umuntu yakwibaza niba Papa Francis azirengagiza agahinda k’ibyo bitambo by’ubwicanyi Kiliziya Gatolika yagizemo uruhare mu kubucengeza mu Banyarwanda no kubushyira mu bikorwa, agenda adasabye Imbabazi u Rwanda n’Isi.

Ubu koko yarenga intera nto iri hagati y’u Rwanda na Uganda, aho yaruhura n’Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Jenoside, akazicara i Roma iyo bigwa, akaba ariho asabira imbabazi?

Akeneye se kwibutswa ko uretse no kuba abayobozi ba Kiliziya barakajije ingengabitekerezo yaganishije kuri Jenoside na bamwe mu bize mu mashuri ya Kiliziya bagendeye ku ihame ry’urwango, bakigisha akamaro k’amazi gatandukanye n’ako Kiliziya yigishaga?

Kuba utasuye u Rwanda ngo yirebere ahari Kiliziya ya Nyamata, Ntarama , Nyarubuye na Nyange, haruhukiye imibiri y’Abatutsi ibihumbi, ni igihombo gikabije.

Mubyeyi bavuze ko uca bugufi, ariko uwo mutima ukomeze ugukomange n’ubwo udasuye u Rwanda ariko, uzacurure abarwo, kuko ikosa rya Kiliziya ntirizemerwa n’Abamalayika abubwo ni wowe tubona.

Papa Francis, ubu uri mu ngendo mu bihugu bya Afurika( Kenya, Uganda na Central Africa)
I Nyange (Kibuye), Padiri Athanase Seromba yatanze itegeko ryo kwica Abatutsi bari bamuhungiyeho muri Kiliziya
Padiri Guy Theunis, imbere y'urukiko Gacaca rwa Nyarugenge muri 2005
Kiliziya ya Kiziguro yaguyemo imbaga y'Abatutsi mu 1994
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
Munyarwanda 2016-01-21 02:30:00

Ahubwo Leta izasaba imbabazi ryari? Mu mategeko leta ihora ari leta, kandi jenoside kugira ngo ibe jenoside iba yateguwe na Leta. Leta y’u Rwanda izasaba imbabazi ryari?

2
patrick 2016-01-10 14:11:11

nta dini nashigikira na rimwe ryitwaye neza muri biriya bihe byu mwijima,

3
ALICE 2015-12-19 03:27:43

Ndumva abakoze jenosidebatagombakwitirigwakirizia.Nabandi bakozejenoside ntibitirwa amadiniyabo.papa asabimbabazi atarakozejenoside abayikoze bazisabirimbabazi nibatazisaba bazahanwa nuwabahanze. papa ararengana peeee....

4
Baba 2015-12-17 02:16:15

sinzi uwanditse ibi, nawe afite impamvu ze... gusa na leta izasabe imbabazi kuko genocide yateguwe na leta y’u Rwanda. Naho Kiliziya nayo mbona ikwiye gusabwa imbabazi kuko yabuze benshi, barimo n’abayobozi bayo.

5
Umurungi Alice 2015-12-03 12:30:16

Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yari muri Canada yavuzeko umunyarwanda ataba umusinga, umwega cyanga umuzigaba ngo abe n’umututsi cyanga umuhutu! Nyamara twize kandi tuziko umuntu ashobora kuba mu mashyirahamwe magana uretseko atayahagararira yose. Ntawe nigeze numva wahagarariye Kiliziya Gatorika mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda! Niba abishe hari uwo baribahagarariye si Kiliziya iyi niyi. Kuba abafite ibyo bapfa nayo bakandika ibitabo bayishinja ibinyoma nibizadutera ubwoba twe abayoboke bayo. Ese ahubwo izashyingura abayo lyali? Aho izi nyandiko si itrabwoba ngo itumvikanisha ibyayikorewe? Nzabandora ...!

6
Senga 2015-12-02 12:55:58

Ndumiwe koko abantubandika bavugira kiriziya gatolika aho abapadiri bategetse abayoboke babo babahutu kwica bagenzi babo babatutsi kugeza naho babasenyeraho kilizia bahungiyemo ibyo kandi bigakorwa ’’abapadiri kubavugira rero nukuba ugifite ingrnga bitekerezo ya jenocide katolike yarakabije ariko n’andi madine yose yo murwanda abayoboke bishe bagenzi babo babatutsi ariko batabitumwe n’abayobora nka gatolika basaba imbabazi batazisaba bazabibazwa abababuranira ndabagaye kandi menye ko burya abanyarwanda bakirwaye abigisha ni mukaze umurego.

7
akumiro 2015-12-02 01:16:29

Mujye muvana amatiku ahongaho. niba hari uwihayimana wakoze genocide yabikoze mu izina rye bwite nta kiriziya yabimutumye. Iyo muvuga ibyo mwagiye mutekereza no kubindi?? Musenyeri Phocas Nikwigize ubu arihe??? abansenyeri biciwe i Kabwayi bishwe nande??? bishwe na kiriziya se? mwarangiza mukavuga ubusa gusa. mujye mureka gukora abantu mu bwonko! Papa arasaba imbabazi se mwigeze mumubona afashe umuhoro??????

8
akumiro 2015-12-02 01:16:29

Mujye muvana amatiku ahongaho. niba hari uwihayimana wakoze genocide yabikoze mu izina rye bwite nta kiriziya yabimutumye. Iyo muvuga ibyo mwagiye mutekereza no kubindi?? Musenyeri Phocas Nikwigize ubu arihe??? abansenyeri biciwe i Kabwayi bishwe nande??? bishwe na kiriziya se? mwarangiza mukavuga ubusa gusa. mujye mureka gukora abantu mu bwonko! Papa arasaba imbabazi se mwigeze mumubona afashe umuhoro??????

9
inosa 2015-12-01 21:28:00

Jjjjj

10
Rukundo 2015-12-01 12:52:25

Kiliziya ni imwe gatolika itunganye kandi ikomoka ku ntumwa. Twite kubitureba kuko aramutse anasabye izo mbabazi, ntabwo byahembura uwenda kwicwa n’inzara. Dutekereze uko twakwivana mu bukene ibindi ni ukwivuna inutilement!

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza