Gukomeza kubaka ubunyarwanda bikwiye kuba intego

1 11-07-2017 - saa 22:34, Tom Ndahiro

Ku wa 3-4 Kanama 2017, mu Rwanda hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika. Benshi mubazatora ni urubyiruko. Urubyiruko rwakuriye mu buyobozi bwita ku mibereho myiza, uburenganzira n’agaciro by’Abanyarwanda.

Ni urubyiruko ruzi u Rwanda ruvugwa uburyo rwivanye mu nzitane y’ibibazo byatewe n’ubuyobozi bubi, bwashenye igihugu buhereye ku mbaga itabarika y’Abanyarwanda. Ni urubyiruko rwumva amahanga arata u Rwanda nk’intangarugero muri byinshi. Ni u Rwanda ruharanira ubwigenge budacagase bw’umunyarwanda n’umunyafurika muri rusange.

Mu nyandiko zizakurikirana nzajyana n’abato n’abakuru twibukiranya agace gato k’aho twavuye n’aho tugeze nk’impamvu ibyo twagezeho bigomba gusigasirwa, Umunyarwanda agakomeza kuba mu gihugu abamo yemye.

Ku itariki ya 1 Nyakanga natanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko ‘Kubaka Ubunyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside.’

Kuba byari ku wa 1 Nyakanga hari icyo byibutsaga. Uwo ni umunsi ngarukamwaka u Rwanda n’u Burundi byagiye ku rutonde rw’ibihugu ku isi bifite ubwigenge. Rimwe na rimwe Abanyarwanda turawibuka, abakozi ba leta n’abandi bakabona ikiruhuko.

Hashize imyaka 23, uwo munsi mu Rwanda wibukwa ariko ntiwizihizwe ku mpamvu zumvikana. Ntiwizihizwa kuko atari umunsi wahabwa agaciro n’Umunyarwanda ushyira mu gaciro. Ni ubwigenge butaharaniwe, burapfuba buca ibintu.

Iyo bitaba kubona ubwigenge butari bwo, uwa 1 Nyakanga wakabaye uwo kwishimira ubwigenge bw’u Rwanda – tuzirikana gusubirana ubwo twambuwe n’abakoloni b’Abadage n’Ababiligi.

Imyaka 55 irashize ibendera ry’Ababiligi rimanutse, hakazamuka iry’igihugu cy’u Rwanda. Icyabaye kinakwiye kumvikana ni uko habaye ubushake bushingiye ku kagambane ka Leta y’u Bubiligi guha uburenganzira agatsiko k’Abanyarwanda bibumbiye muri PARMEHUTU, bwo kuzamura ibendera ry’u Rwanda, ku itariki ya 1 Nyakanga1962.

Nyuma y’iyo myaka yose twitwa ko twabonye ubwigenge, kuba tucyicara tukaganira ku “kubaka ubunyarwanda” no “kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside” ni uko habaye ikibazo.

U Rwanda rwabonye ubwigenge, ingengabitekerezo ya Jenoside yaratewe, iramera. Imbuto za mbere z’iyo mbuto zeze mu w’1959. Abagize uruhare muri uko kubiba no kubagarira iyo mbuto ya jenoside, ni nabo bahawe ubwigenge n’Ababiligi babafashije kuyibiba.

Mu Kinyarwanda baravuga ngo “Urose nabi burinda bucya”. Inzozi mbi zatangiye mu 1957, zikabya mu 1959, 1962, 1963-4 ariko bwaje gucya mu 1994. Ingaruka zabyo nizo zituma dufite ikiganiro nk’iki uyu mwaka.

Mu 1994 hari ibintu bibiri byabaye: Habaye gukabya izo nzozi zari zimaze imyaka 37 (1957–1994). Hagati y’iyo myaka hagaragayemo uruhare rw’Abanyarwanda mu gusenya ubunyarwanda. Ndavuga uruhare kuko intangiriro yo gusenya ubunyarwanda yari yaratangiwe n’Ababiligi.

Mu gihe Abanyarwanda bari bagize igitekerezo cyo gushaka ubwigenge, niho Ababiligi nabo bagize igitekerezo cy’uko bagomba gusiga u Rwanda ari umuyonga. Umwotsi, n’umuriro wacaniwe gutwika u Rwanda, wagaragaye muri Werurwe 1957 ari nabwo twabonye igisobanuro cya wa mugani ngo “Usenya urwe umutiza umuhoro”. Muri uwo mwaka nibwo Musenyeri Andre Perraudin n’abapadiri be babiri bateguriraga Abanyarwanda icyenda inyandiko yiswe “Manifesto de Bahutu”.

Muri iyo myaka 60 ishize, ibyari inzozi byabaye intekerezo (philosophy), bihindukamo ingengabitekerezo (ideology), bishyirwa muri politike ndetse ishyirwa mu bikorwa imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni baricwa mu w’1994.

Umwaku u Rwanda rwagize ni uko mu gihe ibihugu byose byakolonijwe byahagurukiraga kurwanya ubukoloni, hari Umunyarwanda wari warahagurukiye kurwanya ubunyarwanda n’umunyarwanda.

Gregoire Kayibanda ni umwe mu basinye “Manifesto de Bahutu”, mu 1962 abayimusinyishije bamuha gutegeka u Rwanda nyuma y’“ubwigenge” atashakaga. Nk’inshuti, nkwifurije ishya n’ihirwe atari i Kongo gusa, ahubwo ndetse n’ahandi hose inshingano zizakuganisha.

Mu 1959 Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, uwahagarariye ubwo bwicanyi ni Umubiligi Colonel Guy Logiest ndetse arabyigamba uretse ko atabyita Jenoside akabyita revolisiyo yo gushinga Repubulika na demokarasi.

Logiest yaje kuba Ambasaderi wa mbere w’u Bubiligi mu Rwanda ndetse akaba yaranandikiye u Rwanda itegeko nshinga rya mbere rwagendeyeho mbere y’uko handikwa irindi ryasohotse ku wa 24 Ugushyingo 1962.

U Bubiligi bumuhinduriye inshingano, Perezida Kayibanda yamwandikiye ibaruwa ngufi yuzuye urukundo rwinshi:

Nemera nkomeje ko Imana yagukoresheje muri gahunda yayo yo gukiza igihugu cyacu. Ukugera kwawe mu Rwanda mu Gushyingo kwa 1959 niyo ntangiriro yo kubohora burundu imbaga y’Abanyarwanda. Wagize uruhare runini mu gutsinda kwa Mouvement Hutu nari mbereye umuyobozi. Uracyari inshuti y’Abanyarwanda. Ariko kandi ibikorwa byawe byarenze aho bigera kure: byerekanye ko gushyira imbere ikiza atari umwotsi utumuka ahubwo ari ingufu zikomeye zateguwe n’Imana mu mateka y’isi. Byaba byiza habaye benshi bakurikiza urugero rwawe, atari muri Afurika gusa, ariko no muri biriya bihugu birangwa n’ubukungu bwinshi bungana n’ubunyamaswa; aho iterambere rijyanye no kwibeshya ku by’ingenzi, kuko benshi mu babiyoboye batazi ko urukundo rusumba byose. Imyifatire yawe igororotse izabera urugero ibisekuruza bizadukurikira.”

Utazi Col. Logiest ntabwo yakwiyumvisha ko uwitwa ko yazanywe n’Imana yari umukoloni waje aje gutegekesha u Rwanda agahato kadasanzwe harimo kwica no kwirukana Abanyarwanda mu gihugu cyabo.

Nimwibaze urubyiruko n’ibisekuru by’Abanyarwanda bigize umurage wo kumva agakiza ku butegetsi bwabayeho.

Iyi nyandiko ibanjirije izindi zizayikurikira tuzagenda tubagezaho muri iyi minsi igihugu cyacu cyinjiye mu bihe by’amatora…

Umushakashatsi Tom Ndahiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Altesse 2017-07-11 22:08:26

Bwana Tom ibi uvuga birumvikana neza cyane kuko nta mucakara wagombye gusaba kwigenga ni amahano, ni ishyano ridashobora kwihanganganirwa. Nk’uko ubivuga ubwigenge bwahawe abahutu kandi batari babukwiye cg ngo babe babukeneye kuko si Abanyarwanda, ibi bisobanurwa neza mu mabaruwa 2 Abagaragu b’ibwami banditse muri biriya bihe bya 1959 agaragaza ko Abatutsi ntacyo bapfana n’abahutu, ko bo ari ingaruzwamuheto bakaba abacakara (slaves) babo gusa, ko nta ruhare bagombye kubaza ku gihugu cyitwa u rwanda kuko si igihugu cyabo, ni igihugu cyakozwe n’abami b’abatutsi. Ariko se ko kwigenga bikenerwa n’ikiremwa cyose, inyamaswa, ibimera, kuki inzo nyamaswa z’abahutu zo zitari zikeneye ubwigenge ? Aha niho bibera ihurizo keretse niba bari munsi y’inyamaswa. .

Kwamamaza