IGIHE

Gufatwa ku ngufu nk’ Intwaro ya Jenoside - Igikomere kigoye komora, gishoboka komorwa

8 20-06-2019 - saa 09:57, Madamu Jeannette Kagame

Ubwanditsi: Iyi ni inyandiko yanditswe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, igaragaza akamaro ko kwita ku bahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu. Iyi nyandiko yatangajwe ku itariki 19 Kamena 2019, ubwo hizihizwaga umunsi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Umutekano ryashyiriyeho ku mugaragaro iteka 1820 ryemeza Icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’intwaro ikoreshwa mu bihe by’intambara.

Kuri iyi tariki mu 2008, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Umutekano ryashyizeho iteka nimero 1820 ryemeza ko icyaha cyo gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bifatwa nk’ “intwaro ikoreshwa mu ntambara”, ibi bikaba icyaha ku kiremwamuntu ndetse bikanafatwa nka kimwe mu bikorwa biganisha ku cyaha mu bihe nka Jenoside.

Ku bihugu nk’u Rwanda, byanyuze mu bihe bikomeye by’amakimbirane ndetse bikanagerwaho n’ingaruka zikomeye zabyo, iyi yari intambwe ikomeye cyane.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni, barimo abagabo, abagore ndetse n’abana bishwe bashinyaguriwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Benshi mu bashoboye kurokoka ubwo bwicanyi, bagiye bakorerwa ibindi bikorwa by’iyicarubozo, birimo gukozwa isoni mu ruhame, akenshi byabaga bigizwe no gufatwa ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ihohotera.

Abagore bari hagati ya 250,000 na 500,000 bose bafashwe ku ngufu mu buryo buteguye kandi bigakorwa n’itsinda ry’abantu bahuje umugambi wo kubanduza agakoko ka virusi itera SIDA.

Ibi bikorwa by’ubugome byatumye abagera kuri 67% banduzwa virusi itera SIDA, ndetse havuka abana bagera ku 20,000 bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

Mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itanu, Abanyarwanda bakoze ibishoboka ngo bongere kwiyubaka, ndetse bakomeje guharanira ko u Rwanda ruba igihugu buri muturage aterwa ishema no guturamo.

Uyu munsi dufite umusingi ukomeye, ari nawo abakiri bato bazubakiraho mu gukomeza inkingi z’u Rwanda rufite umutekano, amahoro n’uburumbuke muri byose. Gukira ibikomere u Rwanda rwahuye nabyo, ni urugendo rurerure. Nubwo bishobora kugaragara nk’ibigenda gahoro, dufite icyizere cyo kubigeraho kuko aho tugeze ari heza ugereranyije naho twaturutse.

Muri uru rugendo rwo gukira no kwiyubaka, abahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu muri Jenoside bafite umutwaro uremereye kurusha uw’abandi.

Urugendo rwo gukira ibikomere bya Jenoside n’ubusanzwe ntirworoshye kuko rwuzuye agahinda n’ibitekerezo umuntu atifuza kwibuka cyangwa kwibutswa. Uretse kuba barababajwe ndetse bakangizwa ku mubiri, aba bagore n’abakobwa ndetse hamwe na hamwe abagabo n’abasore bagumanye ibikomere byo mu bitekerezo, bibibutsa uko bambuwe icyubahiro, bagasigara bumva badakwiye no kwitwa abantu.

Niba dushaka gufasha no kwita ku bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa koko, dukwiye gushyiraho uburyo bunoze bufasha abantu kumva basubijwe icyubahiro n’agaciro bambuwe, bakagira abantu babafasha kumva bisanzuye, ntibongere kumva baboshywe n’ibibi byabakorewe.

Kugira ngo ibi bishoboke, ni ngombwa ko duhuriza hamwe imbaraga zacu twese, uhereye mu nzego nkuru z’ubuyobozi ukagera ku muturage. Hakwiye gushyirwaho ahantu habugenewe hafasha ukeneye ubufasha wese kumva ko ari ngombwa kwiyemerera gukira, ndetse urwo rugendo akarutangira abifashijwemo n’ababifitiye ubushobozi hakanazirikanwa umwihariko wa buri muntu.

Undi mwihariko ku Rwanda ni uko abafashwe ku ngufu muri Jenoside akenshi usanga bagomba kubana n’ababahemukiye kuko abenshi bari abaturanyi. Hari n’abandi bahaniwe ibyaha bakoze baranabifungirwa, ubu bari hafi gusoza igihano cyabo bakagaruka mu miryango yabo – bakongera guturana n’abo bahemukiye.

Bimwe mu byo nigiye mu gukorana n’abafashwe ku ngufu muri Jenoside, ni uko iyo bitaweho bikozwe mu buryo butabahutaza, badahatirwa ibyo badashaka, cyangwa batiteguye kwakira, ntawubaseka cyangwa ngo abanegure, ahubwo bagafashwa kwiyumva nk’abemewe mu muryango – bibafasha gukira vuba.

Mu babyeyi benshi twakoranye, hari umwe mpora nibuka iteka - Suzanne, namumenye nkorana n’ihuriro ABASA rihuriwemo n’ababyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Suzanne wari ufite imyaka 58 yafashwe ku ngufu n’interahamwe mu gihe cy’iminsi myinshi, kandi bamwe muri abo bamugiriye nabi bari basanzwe ari abaturanyi be. Nyuma y’ibyo byago Suzanne yamaze igihe arwaye cyane haba ku mubiri ndetse no mu bitekerezo, kuko byamuhungabanyije.

Ubwa mbere mpura nawe, hari byinshi ingingo ze zitari zifite ubushobozi bwo gukora kuko zangijwe bikabije. Suzanne yari yaravujwe mu mavuriro atandukanye ariko ntibabashe kuvura uburwayi yari afite kubera ubugome bwamukorewe.

Umuryango wanjye, Imbuto Foundation, ukorana n’iri huriro ry’ABASA bashakirwa ubufasha mu kubona imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, bahabwa ibiganiro bifasha abafashwe ku ngufu gukira ibikomere ndetse bahabwa n’ubushobozi bwo kugira icyo bakora kibateza imbere.

Binyuze muri uyu muryango, twakomeje gukurikirana Suzanne, tumushakira uko yivuza neza mu bitaro bibifitiye ubushobozi, dukomeza kumukurikirana kugeza akize neza.

Kuba hafi ya Suzanne byamufashije kuba uyu munsi ari umunyarwandakazi ubayeho neza, ufite ibindi byinshi bimuranga bitari gusa ibikomere byo ku mubiri yasigiwe na Jenoside.

Ubuzima bwa Suzanne, n’amagana y’abandi nkawe bakojejwe isoni bakamburwa icyubahiro mu ruhame, ndetse benshi bakanajyanwa ahari hariswe ‘Maison de Femmes’, haberaga ibikorwa byo gufata ku ngufu abagore, bikozwe n’amatsinda y’abagabo batagira uko bangana, byerekana impamvu ari ngombwa cyane ko dutinyuka kuvuga ko gusambanya ku gahato bikoreshwa nk’intwaro mu bihe by’intambara n’amakimbirane.

Kugira ngo bigerweho, turasaba umuryango mpuzamahanga gukora ibi bikurikira:

-  Gushyikiriza ubutabera abakihishe cyangwa bahishiriwe
-  Gushyira hamwe ubushobozi no gushyiraho abafite inshingano zo guherekeza abahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu ngo bongere gusubira mu buzima busanzwe

Ku gihugu nk’u Rwanda, cyane muri iki gihe turi muri gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma ya kimwe cya kane cy’ikinyejana, dukwiye kubona aba bafashwe ku ngufu nk’intwari zo mu kinyejana turimo. Ubu ni nabwo buryo bwiza bwo gusenya iki cyaha.

Kuri twese, abagabo, abagore, ubu butumwa butwibutse ko bitureba twese kandi ko dukwiye kugira uruhare mu gushaka ibisubizo, twihereyeho.

Iki gitekerezo cyatambutse bwa mbere muri Forbes Africa kuri uyu wa 19 Kamena 2019.Kanda hano ubashe kugisoma mu cyongereza

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abahuye n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu muri Jenoside bafite umutwaro uremereye kurusha uw’abandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ntihebura patrick 2019-06-22 06:08:40

urakoze madame janette kugitekerezo uhaye abantu nukuri kiranejeje kandi harimo nokubabara hoo sorry kubahuye nirgyohohotergwa sorry

2
Nyamagabe 2019-06-21 00:40:40

Nous devons tous nous lever et lutter contre toute forme de viol, en particulier celui qui a été utilisé pendant le génocide, nous devons nous tenir aux côtés de notre sÅ“ur qui a été violée et les aider àsurmonter les atrocités qu’elles ont subies. Nous devons être solidaires avec elles. Parce que peu importe ce qui se passe pendant la guerre, le conflits, les femmes sont ciblées pour être violées par des hommes PROFITEURS DE DESORDRE. Par conséquent, nous ne devons pas mépriser nos sÅ“urs, nos mères, qui ont été victimes de viol, nous devons les soutenir et les aider àrester fermes encore une fois et vivre une vie digne, ce ne sont pas elles qui ont choisi la situation qu’ils ont àvivre.LUTTONS POUR QUE LA PAIX REIGNE, CAR C’EST PAR MANQUE DE PAIX QUE TOUTE SORTE DE VIOLENCE,CONFLITS, ETC ARRIVENT

3
Nyamagabe 2019-06-21 00:19:58

This article from the first Lady is so touching, I agree totalyy with her, the weapon of rape used during the 1994 genocide against Tusi is beyond beleifs, because other weapons such as machete, guns, traditional weapon etc and other weapons are easy to discribe, but the rape weapon is not easy to overcome let alone speak about it, those who went through it die silently, it does not have evidence which you can show, it is not easy to tell to everyone, it is not easy at all, especially in Rwandan culture whereby by when young lady while growing up u have told to be silent about it not talk nabout let alone being raped even under normal circumstance we do not or used to talk about it at all.
Now all the sudden from nowhere, you are raped, with unkwon, maybe the first experience in the entire life is being raped, it hurt and hurts, especially done to your mother, to people u respected tooooo much and now delivered to street kids in the eye of other adult become like football fans, it hurt so bad, it hurt to the extend you tend to wonder, the meaniong behind it, being raped by your ennemy, you wonder why? normally this act is meant to be perform between people who love one another, now is between people who do not even know one another, that person person what does he gain from that, ????, I am still do not get it well, the reason behind this, is it just to let the one raped being in shame or what? is he enjoy that? or it is just hurt and hurt beyond beleif?I am sure many women live with this scars which are not seen physically, a lot must be done and also a memorial must be built in honor of so those women who mourn silently must be remembered. I thank first lady for this article talking about this target group of population who survided against all odds.

4
Cady 2019-06-20 06:37:51

Jeannette icecekere wa mubyeyi nta kibi ziriya nyamaswa zitakoze, abantu b’abagome kurusha satani. Cyakora Imana ijye iguha umugisha ku bw’urukundo ugira, kandi ijye igushoboza.

5
Kantarama 2019-06-20 04:24:43

Umuryango Imbuto niwo ugushimirwa cyane kuko wafashije benshi gukira cg koroherwa ihohoterwa bakorewe muri jenoside yakorewe abatutsi. Abenshi bari bari hebye bikabije, batagera aho abandi bateraniye ndetse nta n’icyo babasha kwikorera ariko kubera ibikorwa bitandukanye umuryango Imbuto wabagejejeho ndetse nanubu ukaba ukomeje kubaba hafi, abenshi bariyakiriye ndetse barabirenga ubu ni abaturage mu bandi rwose bishima bagasabana.

6
Nsanzabera 2019-06-20 04:21:10

Ni inshingano za leta n’umuryango mpuzamahanga kwita kubari n’abategarugori bafatwa ku ngufu mu ntambara ziba hirya no hino kuko ni ikibazo kiremereye umuryango abahohotewe bakomokamo. ikindi ni uko guhana ababikora ari inshingano z’umuryango mpuzamahanga kuko ni icyaha kibasira inyokomuntu aho iva ikagera.

7
Munezero 2019-06-20 04:17:14

Abari n’abategarugori bafashwe ku ngufu mu gihe cya jenoside mu Rwanda nibo ntwari nzima maze kubona. abenshi byagiye bibaho mu bindi bihugu usanga bariyahuye, abandi bishora mu biyobyabwenge kubera kutabasha kwakira amahano ndengakamere bakorewe. Ubungubu nyuma y’imyaka 25 abenshi barakize n’ubwo bwose inkovu basigaranye zitasibangana.

8
Mukamisha 2019-06-20 04:13:31

Gufatwa ku ngufu ni igikomere gihoraho uwabikorewe ahorana. abanyarwandakazi bahuye n’iki kibazo muri jenoside yakorewe abatutsi mbabonamo intwari kuko abenshi bashoboye kurenga kwiheba gukabije bashobora kwiyubaka no kurera abana basigaranye barakura ubu ni abagabo n’abagore babereye u Rwanda.

Kwamamaza