Ese umwana utafashijwe mu mezi atatu yafashwa mu minsi 10 y’ikiruhuko?- Dr Sebaganwa

6 10-08-2017 - saa 16:10, Tombola Felicie

Dr Sebaganwa Alphonse, impuguke mu myifatire, imitekerereze n’imikorere ya muntu bifatiye ku burezi n’uburere akaba Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi, yagize icyo avuga ku bigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi bishimira ko abana bakomeza amasomo mu gihe cy’ibiruhuko.

Aganira na IGIHE yateruye agira ati “Nk’uko bikunze kugaragara mu biruhuko, ibigo by’amashuri yisumbuye bitari bike ndetse n’ibyo mu mashuri abanza bisigarana abana ngo bakomeze bige bategura ibizamini bya leta birangiza umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ayo mashuri ndetse n’ababyeyi iyo babisobanura bavuga ko ari ugufasha umunyeshuri gusubiramo amasomo atumvise neza no gukora imyimenyerezo myinshi ibategura kuzakora ibizamini bya leta kugira ngo bazabitsinde neza.

Uko Dr Sebaganwa abibona

“Ingengabihe y’amashuri iteganya ibiruhuko nyuma y’amezi atatu y’amasomo. Impamvu ni uko nyuma y’icyo gihe umwana aba ananiwe ku buryo agomba kuruhuka nibura ibyumweru bibiri kugira ngo atagira zimwe mu ngaruka zizwi zibasira umuntu wakoze birengeje urugero.

Twavugamo nko kurwara umutwe bikabije, kudasinzira neza, kugabanuka k’ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, kuzinukwa kwiga, kugira umushiha, gucika intege n’ibindi bishobora gutuma umusaruro wari utegerejwe utagerwaho ahubwo wangiza n’ubuzima bw’umwana.”

Mu zindi ngaruka Sebaganwa agaragaza ku kugumana abana ku ishuri mu biruhuko ni izifatiye ku rukumbuzi aba afitiye umuryango we.

Yagize ati “Urukundo rw’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ni kimwe mu bintu bikomeye bituma umwana atunganirwa mu mutima, ubwenge n’umubiri bimufasha gutunganirwa no kubasha gukura neza mu mutekano no mu budahangarwa remezo. Kuri ibi umuntu yakongeraho ko n’abarimu baba bagomba kuruhuka kugira ngo bashobore gukomeza gufasha abana ku buryo butunganye kandi bubyara umusaruro ufatika.”

Usibye kubura umwanya wo kuruhuka ku bana no ku barimu, hiyongeraho amafaranga ababyeyi basabwa gutanga yinyongera yo gutunga abana muri iyo minsi y’inyongera.

Mu bisanzwe, gahunda y’amasomo ikorwa hakurikije ingengabihe iba yakozwe. Bivuze ko amasomo yagombye kurangirana n’igihe cyateganyijjwe.

Ati “Aha nakwibaza niba ibigo by’amashuri bidasigarana abana bidatsinda neza ugereranije n’ibibasigarana! Ese umwana utafashijwe mu mezi atatu azafasha mu minsi 7 cyangwa 10 yinyongera yo mu kiruhuko?”

Inama za Dr Sebaganwa

Dr Sebaganwa agira inama ababyeyi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kumva neza ko ibiruhuko byagenwe ku ngengabihe y’amasomo bigamije gufasha umwana kuruhuka ari na byo bitanga umusaruro kurusha uko bamwe bibwira ko gukoresha umwana cyane ibijyanye n’amasomo mu gihe cy’ibiruhuko bishobora kumufasha.

“Tubatoze gukoresha igihe cyabo neza mu gihe cyo kwiga cyagenwe kugira ngo batazirara batekereza ko hari iminsi bazongererwaho, maze mu gihe cy’ibiruhuko tubatoze gukora imirimo y’amaboko yo mu rugo, gukora imyitozo ngororangingo, gusoma ibitabo, gusura ahantu nyaburanga (ku babishoboye) gusura imiryango yabo n’ibindi.Icyo gihe bazasubira kwiga ubwonko bumeze neza kandi babikunze bashyireho umwete batsinde.”

Dr Sebaganwa Alphonse, Umwarimu n'umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda
Dr Sebaganwa Alphonse, Umwarimu n'umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda {JPEG}
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
theCitizen 2017-08-10 17:14:49

Mbabazwa no kubona leta itita ku burezi nk’uko bikorwa mu zindu nzego. Abana b’abayobozi biga mu bihugu byateye imbere, rubanda rugufi tukiga tumeze nk’ibirayi bibyiganira mu igunira. Hari ikibazo. Ingaruka zizakomeza zitugereho twese, as a country as a family. Biteye agahinda n’inkeke.

2
c 2017-08-10 13:41:00

Thank You!
Mwibagiwe no kuvuga ko harimo n’impamvu y’amafranga y’inyongera Abarimu bamwe baba bashaka kwinjiza. (Danger irimo nuko hari aho imbaraga mu kwigisha zashyirwa muri coaching nyuma y’amasomo kurusha kwigisha bisanzwe mu ishuri)

3
ShizzOrDie 2017-08-10 13:13:41

Tell em u know better.seriously STOP stressing us

4
Joanna 2017-08-10 11:25:20

Nibyo rwose tugize amahirwe ababyeyi bakabyumva,byatuma bicika kuko byica abana cyane kuko buri somo riba rifite igihe cyagenywe ndetse n’igihe cy’isuzuma ndetse no gusubiramo,ikindi nuko n’abasigara Atari abana bakunze kwitwa slow learners Wenda tuvuge ko habaye gahunda yo kubafasha yihariye(special time for special cases)

5
mwiza 2017-08-10 11:07:22

Umwarimu n uyu. Umvugiye ibintu bindya ahantu klk part rwose.

6
NDAYISABA 2017-08-10 10:40:17

Ubusanzwe, kwiga si ibikorerwa mu ishuri gusa: Hari ibindi byunganira ibyigirwa mu ishuri bigomba gukorwa mu kiruhuko nko gutaha ubukwe, gusura bene wabo, gukina ibyo bashaka bisanzuye mu rungano runyuranye kandi bigakorerwa ahandi hatandukanye naho yari amaze amezi 3 ku gitsure gitandukanye. Ibi byafasha umwana kwumva ibimukikije biruhijeho. Binaniza umwana iyo yirirwa imbere y’umuntu (mwarimu) umutsindagira ibyo mu bitabo gusa.Bikaba nko gupakira mu bwenge bw’umwana.....Ngaho grammaire, conjugaison, z’igifaransa n’icyongereza ku mwana wiga muriP1, P2,... ataramenya n’ikibonezamvugo itondaguranshinga by’ururimi kavukire. Umwana yagombye kwiga cyangwa kwidagadura mu bikorwa binyuranye n’ibyo yabagamo ku ishuri,......

Kwamamaza