IGIHE

Bimwe mu bintu bihesha ishema u Rwanda

10 3-05-2017 - saa 21:54, Dr. Gasana Sebastien

Iyo umuntu yitegereje neza kandi akareba uko u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu kaga gakomeye ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’isura mbi yasigiye u Rwanda, asanga hari ibyiza byinshi Abanyarwanda bamaze kugeraho mu gihe kitari kirekire kandi bibahesha ishema n’agaciro hirya no hino ku isi.

Nubwo abantu bose batabona cyangwa ngo bafate ibintu kimwe, ariko hari ibyiza binyuranye u Rwanda rumaze kugeraho, ndetse mu gihe gito, ku buryo abavuga cyangwa abandika bagenda babigarukaho kubera agaciro bifite cyangwa se kubera ko ari ishingiro ry’ibindi byiza bitandukanye Abanyarwanda bagenda cyangwa bazakomeza kugenda bubakiraho.

Tutirengagije ko hari undi ushobora kubibona ukundi, muri iki gihe tubona ibi bikurikira muri byinshi bitera cyangwa bigahesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda:

* Ingabo z’Igihugu n’Abapolisi b’u Rwanda

Uretse inshingano zabo z’ibanze, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu, nko kurengera ubusugire bw’u Rwanda no kurinda umutekano muri rusange, imbere mu gihugu cyacu Abanyarwanda bitabazwa henshi mu bikorwa byo kugarura cyangwa kurinda amahoro hirya no hino ku Isi.

Mu myitwarire no mu mikorere yabo tuzi ko bahora bashimwa n’amahanga kubera ubuhanga, ubunyamwuga, ubwitange n’umurava mu byiza byinshi bakora.

Abanyarwanda bajya gutanga umusanzu mu butumwa bw'amahoro mu mahanga

* Amahoro n’umutekano mu gihugu

Kubera ubuyobozi bwiza ndetse n’abashinzwe umutekano bose, ku buryo bw’umwihariko, Abanyarwanda, abagenda mu Rwanda n’ibyabo birangwa n’umutekano.

Kuba u Rwanda rurangwa n’amahoro n’umutekano ntabwo ari ibivugwa cyangwa ngo bibonwe n’abarutuye gusa, n’abahagenda bibonera neza ko igihugu kigendwa amanywa nijoro umuntu ntacyo yishisha. N’iyo hagize ugerageza kuba yabangamira uwo mutuzo, abashinzwe umutekano ku buryo bw’umwuga basubiza vuba byose kuri gahunda.

* Ubushobozi bwo kubasha kwikura mu bibazo by’ingutu

Hifashishijwe ubuhanga n’ubushobozi bibaranga, Abanyarwanda ubwabo bashoboye kwikura mu bibazo benshi babonaga nk’ibizasenya burundu u Rwanda nk’igihugu. Muri ibyo twavuga nko guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kubohora igihugu, gucyura impunzi, kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda biciye mu butabera bwunga, Gacaca, n’ibindi.

* Guteza imbere abari n’abategarugori

Kurwanya ihezwa ry’abategerugori mu myanya y’ubuyobozi no mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo mu gihugu, ndetse no guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ni imwe muri gahunda zitaweho mu Rwanda kuva hajyaho Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kubera ko imvuga ariyo ngiro, dufashe urugero nko mu Nteko Ashinga Amategeko y’u Rwanda (Umutwe w’Abadepite), hashize igihe kitari gito igihugu cy’u Rwanda kiri ku mwanya wa mbere ku si mu bihugu bifite umubare munini w’Abadepite b’igitsina gore.

* Uburezi bw’ibanze kuri bose

Nta gihugu cyashobora gutera imbere kititaye ku burezi bw’abenegihugu bacyo, kandi uburezi bw’ibanze ni ishingiro ry’ubundi bwose.

Kubera ko ubu igihugu cyacu gifite ubuyobozi bushishikajwe n’iterambere ry’Abanyarwanda bose ntawe uhejwe (ibi bikaba bitandukanye n’uko ibintu byari bimeze ku butegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri), kwiga amashuli abanza n’ayisumbuye ntawe bitageraho mu bagomba kwiga. Ibi rero bikaba bitanga icyizere ku iterambere rusange ry’u Rwanda mu bihe biri imbere.

* Kwita no kurengera ibidukikije

Guha agaciro no kurengera ibidukikije tuzi ko ari imwe mu nkingi zituma abantu bashobora kugera ku iterambere rirambye (sustainable development). Igihugu cy’u Rwanda rero ubu, muri rusange kigaragaza intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije. Ingero zifatika muri uru rwego ni nyinshi, ariko twavuga gusa nko kurengera ingagi ziba mu ishyamba ry’ibirunga. Umuhango wo “kwita izina” ingagi witabirwa n’abantu baturutse mu mpande zinyuranye z’isi kandi bigatuma igihugu cyacu kirushaho kumenyekana neza.

Muri make, hagamijwe kubungabunga ibidukikije, twavuga kandi nka gahunda yo guca ikoreshwa ry’amasashi ya palasitiki, kumenya kurengera ibiyaga, inzuzi, imigezi n’ahantu hanyuranye kubera uruhare hafite mu kubungabunga isano n’ubwuzuzanye bw’ibidukikije binyuranye, n’ibindi.

* Isuku ya Kigali

Ntabwo umuntu yakwirirwa avuga byinshi kubyerekeye isuku iranga Umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kuko ari kimwe mu bintu ugeze i Kigali wese ahita abona.

Mu rwego rw’isuku, abanyamahanga banyuranye usanga kenshi bafata Kigali nk’urugero rukwiye gukurikizwa na benshi mu bihugu bitandukanye.

* Imishinga n’ibikorwaremezo by’agaciro kanini

Hari imishinga inyuranye u Rwanda rwagiye rutangira abantu batari bake bakabona ari nk’inzozi zidashobora kuba impamo, nyamara kubera ubushobozi, kwitanga no kwiyemeza kw’Abanyarwanda barangajwe imbere n’abayobozi b’intwari bakagera kubyo bifuza. Urugero rufatika ni nko gushobora kubyaza umuriro w’amashanyarazi gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu.

Mu bindi bikorwaremezo by’intangarugero twavuga nka Kigali Covention Centre, imwe mu nyubako zikomeye zimaze guha indi sura Kigali, imihanda myiza inyuranye n’ibindi tutarondora ngo tubirangize.

* RwandAir

Mu gihe gito, ikompanyi nyarwanda yo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe inzira y’ikirere, RwandAir, imaze kuba intangarugero mu zikora neza kandi zikagaragaza kugira icyerekezo gihamye. Nta Munyarwanda ukunda igihugu cye udaterwa ishema no kubona indege z’u Rwanda ziba gahuzamahanga. Kuba Rwandair ikora neza bituma uyibonye cyanwa akayikoresha agira, byanze bikunze, uko atekereza cyangwa afata u Rwanda rw’ubu kandi mu buryo bwiza. Ubu ikaba yerekeza hirya no hino ku isi, mu minsi mike iratangira no kogoga ikirere cy’u Burayi na Amerika.

Indege za RwandAir zikomeje kwagura ibyerekezo hirya no hino ku isi

* Tour du Rwanda

Isiganwa ku magare ribera mu Rwanda, uretse ko rimaze iminsi rigaragaza ubuhanga bw’Abanyarwanda, ariko rinatuma u Rwanda rumenyekana neza hirya no hino kubera ko ryitabirwa n’abantu banyuranye.

Kuba rihuruza amahanga ni kimwe mu bigaragaza icyizere abantu bafitiye u Rwanda nk’igihugu gifite isura nshya kandi kigendwa, nyamara mu myaka 23 ishize haratembaga imivu y’amaraso.

Mu gusoza iyi nyandiko, twavuga ko mu magambo ahinnye twifuje kuvuga kuri bimwe mu bintu ubu dushobora gufata nk’ibyerekana ishusho nyayo igihugu cy’u Rwanda gifite kubera ingamba nziza zifatwa n’ubuyobozi bw’igihugu n’ibikorwa by’agaciro kanini bimaze kugerwaho mu gihe gito. Ndabizi ko ari byinshi, ntawarondora.

Kuzura kwa Kigali Covention Centre byahaye u Rwanda kuba rwakwakira inama mpuzamahanga zikomeye

Hejuru ku ifoto : Umwanditsi w’igitekerezo, Dr. Gasana Sebastien,
Umwarimu muri Kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda (CHUR)

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kt 2017-05-19 03:05:41

Muburezi mwabanza mwakemura ikibazo cy’amakaminuza mwahagarikiye amashami niba ari nubushobozi adafite mukayatera inkunga kuko ararera abana b’igihugu. Ngirango nabyo byahesha ishema igihugu

2
Kana 2017-05-05 09:39:53

Murakoze cyane kubw’iyi nyandiko nziza pe!

3
Kanyarwanda 2017-05-05 04:07:16

Ubu se iyi nkuru nziza gutya imaze gusurwa n’abasomyi bangahe? Imashini yanyu ibara ite?!

4
2017-05-04 12:53:37

Tugomba gutera intambwe tujya imbere tukigeranya n’abateye imbere. None se kwigira nya n’abari inyuma hari Aho byatugeza.

5
mami 2017-05-04 12:07:01

Nibutse ariko ko hakiri byinshi byo gukora iyo urebye aho ibihugu bigeze kuri iyi si turacyari kure. Iyo urebye igihugu nka South Africa wibaza ko niyo bakwiryamira tugakora ubutaruhuka mu gihe cy’imyaka 100 ntitwabashyikira. Bivuze ko ibyo tugezeho bitwereka ko gutera imbere bishoboka, ngaho rero nta kwirara tuvane amaboko mu mifuka, twongere amasaha yo gukora, tugerere ku kazi igihe, uwiga yihatire kumenya byinshi kurusha abandi, indangare n’abangiza tubatangatange mbese dukore nk’abazi icyo bashaka(ambition). Erege ubukire n’iterambere bifite ikiguzi, ababufite barabukoreye...Nbabashimiye.

6
Karamba 2017-05-04 10:47:55

Urakoze cyane Dr. Gasana kubw’iyi nyandiko nziza cyane. Nk’uko usanzwe utugezaho inyandiko nziza cyane ukomereze aho. Harakabaho u Rwanda n’umuyobozi wacu H.E. Paul Kagame.

7
hg 2017-05-04 10:14:48

None se ko uburaya, ruswa, na jyenosayidi bikuba na zero iryo shema?

8
Alexis Yaramba 2017-05-04 06:36:38

Turabashimye kubwiyi nkuru, iyo uri murwanda ubona aribisanzwe, ntabwo rwose ubiha agsciro bikwiye, ariko iyo utembereye mubindi bihugu, bimaze imyaka mumudendezo, nka: Kenya, Uganda, Malawi, nijeria , ukareba abaturage bifite , ukareba umutungo byibitseho, warangiza, ukareba umutekano, imibereho yabenegihugu, nukuri usanga Urwanda ari paradizo. Ntaho bihuriye nagato. Wagera kuri ruswa byo bikaba ibindi. Ibyo byose tubikesha abayobozi bafite vision, bazi icyo bashaka. Kandi bemera accountability and responsibility. Baranganjwe na HE PK. Burya ngo zitukwamo inkuru, mureke no gushima hashimwe inkuru. May God bless Rwanda and Rwandans.

9
Baudouin 2017-05-04 02:05:19

President wacu Paul KAGAME ndamukunda cyane

10
NGERAGEZE John 2017-05-04 01:15:42

Birashimishije cyane.Uzi ko companies nyinshi z’indege zahombye,zigafunga?Urugero Air Afrique yahuzaga ibihugu byinshi byo muli West Africa,Uganda Air,etc...Ubu ni Rwanda Air ibatwara!!!
Ku byerekeye ISUKU ya Kigali,ni agahebuzo.Iyo ugeze mu bindi bihugu,usanga hali umwanda ukabije,n’amamodoka ashaje.I Kinshasa,Taxis zaho bazita "Esprits de mort" kubera ko zikora accidents zikica abantu kubera gusaza.Nta ntebe zibamo.Cyokora ntitukibagirwe ko iyi si izahinduka paradizo,ibibazo byose bikavaho (2 Peter 3:13).Niyo mpamvu YESU yadusabye "gushaka ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33).Ibintu bibi birimo kubera mu isi bitabagaho,byerekana nta gushidikanya ko Imperuka iri hafi.

Kwamamaza