IGIHE

Mwenda yahishuye uko Museveni yirengagije inzira yari gutanga umuti mu mubano n’u Rwanda

26 11-03-2019 - saa 14:58, Andrew Mwenda

Reka noneho nanjye nkore ibyo abanyapolitiki bakunze gukora, byo kwiyamamariza kuyobora ngo kuko babisabwe n’abaturage. Hashize igihe abantu benshi bansaba kugira icyo mvuga ku mwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda.Nanjye nanditse iki gitekerezo bivuye ku gitutu cy’abaturage.

Ndatekereza ko Uganda n’u Rwanda bishobora kujya mu ntambara, ikintu nsangiye na benshi mu nshuti guhera mu Ukwakira umwaka ushize ari nayo mpamvu ari ingenzi ko mvuga uko mbibona.

Ibintu biri kuba bibi mu gihe hashize ibyumweru bike Perezida Yoweri Museveni agejeje imbwirwaruhame kuri bakuru b’ibihugu bya Afurika bagenzi be mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba ashyigikiye ukwishyira hamwe kw’ibihugu, ari nayo minsi Perezida Kagame yahawemo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Kuba bombi bageze aho kuba bajya mu ntambara birerekana intera iri hagati yo kuvuga no gukora.

Ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda byakemuka byoroshye Museveni aramutse ashikamye ku ngengabitekerezo ye y’uko ukwihuza kw’ibihugu mu karere ari ingenzi kuri ejo hazaza ha Afurika kandi ko ibitandukanya ibihugu byacu byombi ari bito ugereranyije n’inyungu twakura mu bufatanye.

Kubw’ibi, niba ibyo bihugu byombi bifite ibyo bitumvikanaho, byashaka uko bibiganiraho bigakemuka. Ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda uko nkizi, ni uko Kampala yanze kumva impungenge z’u Rwanda ngo ziganirweho.
Urugero, u Rwanda rwagiye rwinubira abantu bashaka guhungabanya umutekano warwo bari muri Uganda. Ruvuga ko abo bantu batandukira ibyo bemererwa nk’impunzi bakivanga mu bikorwa bya politiki bigamije guhungabanya Guverinoma y’i Kigali.

U Rwanda kandi rwakomeje kwamagana ko abo bantu (benshi rwagiye rubavuga amazina) bafashwa n’inzego z’ubutasi za Uganda bagafata abanyarwanda baba mu nkambi z’impunzi bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myitozo mu nkambi z’inyeshyamba.

Leya y’u Rwanda yagerageje gushaka uko yaganira ibi bibazo na Leta ya Uganda ariko yo iraceceka. Ahubwo u Rwanda rwabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda ko rushaka guhirika ubutegetsi i Kampala. Ibinyamakuru byegamiye kuri Leta ya Uganda nibyo byari ku isonga mu gukwirakwiza ayo makuru.

Bamwe mu bayobozi bakuru mu by’umutekano muri Uganda nabo bagiye bavuga nk’ibyo, nyamara ntabwoLeta ya Kampala yigeze ibivuga ku mugaragaro. Ibi byashyize u Rwanda mu rujijo ngo rube rwabona aho ruhera rwisobanura kuri ibyo bihuha bivugwa n’itangazamakuru mu gihe Guverinoma ya Uganda itigeze ibyerura.

Ubundi ibi bibazo byakabaye byarakumiriwe kera ariko imbaraga zose zashyirwagamo zacibwaga intege na Uganda. Urugero rukomeye ni nk’umwaka ushize ubwo nari ndi gukorana na Gen Salim Saleh ngo twohereza intumwa i Kigali cyangwa dutumire intumwa z’u Rwanda zize i Kampala zibiganireho.

Abayobozi ba Uganda twanemeranyije ntumwa zagombaga kuyihagararira. Navuganye na Kagame ahita ashyiraho itsinda ry’abayobozi bazaza kuganira n’uruhande rwa Uganda. Ku munota wa nyuma, Museveni ubwe yahagaritse uwo mugambi avuga ko azabyikemurira we na Kagame.

Ubwanjye nagerageje kenshi kwereka Museveni ibibazo u Rwanda rwavugaga ariko ntabyiteho cyangwa akavuga ko azabyiganiriraho na Kagame. Ibi byarambabaje kuko guhera mu 2011 nakoranye bya hafi na Perezida wa Uganda mu kuzahura umubano wacu na Kigali. Muri icyo gihe nashimishijwe n’umuhate Museveni yerekanaga n’uburyo yarebaga akure. Uburyo byaje guhinduka nta mpamvu igaragara byanteye urujijo.

Museveni yari yijeje ko ibibazo azabyiganiriraho na Kagame. Yabikoze rimwe na rimwe ariko nta gikurikirana ya Leta ya Uganda yabayeho. Nzi neza ko igihe cyose Museveni yagiye ahura na Kagame atigeze azamura ikibazo cy’uko u Rwanda rushaka kumuvana ku butegetsi. Kagame yagiye abwira Museveni ko Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) rukorana bya hafi n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Museveni yamwizezaga kubigenzura ikibazo akakirangiza. Mperuka kumva ko hari umuntu umwe Uganda yohereje muri Norvège.

CMI imaze igihe ifungira abanyarwanda ahantu hatemewe, ibatoteza abandi ikabajugunya mu Rwanda. CMI ishinja abo bantu ubutasi ariko ntiyigeze ibageza mu rukiko. Nta nubwo Uganda yigeze imenyesha u Rwanda iby’icyo kibazo. U Rwanda rwamaganye mu buryo bwose iryo fungwa n’iyoherezwa ariko Uganda ikinumira.

Mu gihe Uganda ishinja u Rwanda gushimuta no kwica abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse no gushaka gukuraho ubutegetsi, ntiyigeze itanga amazina cyangwa ibindi bimenyetso cyangwa ngo ibimenyeshe u Rwanda mu buryo bwemewe.

Nabwiye abayobozi ba Uganda ko n’iyo ibi birego byo kwica no gushimuta byaba ari ukuri, u Rwanda tugomba kubana neza. Iyo inshuti yawe yitwaye nabi, ntuhagarika kuganira nayo. Israel ni inshuti ya Amerika. Hari igihe inzego zayo z’ubutasi zagiye zifatwa zishimuta abantu muri Amerika cyangwa zinjirira ubutasi bwa Amerika zikiba amabanga akomeye. Ibyo bikorwa byarakazaga Amerika ariko ntibyigeze biba impamvu yo gucana umubano.

Vuba aha Amerika yafashwe yumviriza telefone z’abayobozi b’ibihugu babana muri NATO ariko ntabwo byatumye bacana umubano.

Museveni ni umwe mu bantu bareba kure nzi. Sintekereza ko ari we waba inyuma yo kwangirika k’umubano w’igihugu cy’inshuti kubera ibyo bibazo ahubwo byaba impamvu y’ibiganiro aho gushwana.

Icyo mbona nkurikije imyitwarire ye ku kibazo cya Kigali, ni uko ashobora kuba adafata u Rwanda nk’inshuti cyangwa umubano ibihugu byombi bifitanye ukaba nta gaciro awuha. Nkomeje kurushaho kwemera ko Museveni abona Kagame nk’ikibazo, impamvu nzayandikaho mu gitekerezo kizakurikiraho.

Dore rero igishobora gutera intambara: Niba u Rwanda rwemeza ko Kampala yifuza gukuraho ubutegetsi bwa Kagame ntabwo ruzicara aho ngo rurebere. Na Uganda igira abanzi. Ikizaba ni uko bishobora gutuma Kigali nayo ibafasha. Bishingiye ku buryo abaturage na politiki z’ibihugu byombi bivanze, Kampala izabona ibimenyetso by’ubu bufasha. Ibyo bizatuma icyatangiye ari igihuha ko u Rwanda rushaka kuvanaho ubutegetsi bwa Museveni kiba impamo hari n’ibimenyetso!

Nagiye nganira n’abayobozi ba Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Kagame ubwe, nabonye ko bafite ubushake n’umuhate wo kubyutsa umubano na Uganda.

Kagame ubwe afata umubano na Uganda nk’uw’agaciro gakomeye. Mu myaka myinshi maze nkorana na we ku bibazo hagati y’ibihugu byombi, ntiyigeze atsikira mu guharanira umubano mwiza na Kampala. Hari nubwo yagiye yicisha bugufi ngo ibintu bigende neza, icyakora ntashobora gupfukama ngo arashaka umubano mwiza.

Museveni ubwe yanyibwiriye ko nta kibazo kidasanzwe kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda. Nyamara Kagame ashinja Uganda ibirego bikomeye by’umwihariko icyo gushaka guhirika ubutegetsi. Hari ibindi bibazo bijyanye n’ubukungu ariko ntibikaze cyane. Kubw’ibyo rero, gusana umubano w’ibyo bihugu byombi bisaba mbere na mbere gukemura ibirego by’uko Uganda ishaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Icyakora kuba hari n’ibihuha biva muri Uganda bishinja u Rwanda, Uganda yakabizanye ku meza bikaganirwaho. Guceceka no guhakana uterura bisa n’aho ntacyo bizakemura.

Imyitwarire ya Uganda ku kibazo cy’u Rwanda umuntu yabyita ‘Omugayo’ cyangwa agasuzuguro umugani w’abatooro. Nubwo Museveni ahora avuga iby’ibiganiro bigamije kwishyira hamwe n’ibindi nk’ibyo, uko igihugu cye kiri kwitwara bigaragaza ko nta biganiro yifuza.

Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 250 z’amadolari ku mwaka. U Rwanda rwoherezayo ibya miliyoni 16 z’amadolari. Uganda ifite abaturage bayo 30 000 barimo inzobere n’abandi bafite ubumenyi buringaniye bakora mu Rwanda. Sosiyete zo muri Uganda zifite amasezerano abarirwa muri miliyoni z’amadolari yo kohereza ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda, izindi zashoyeyo imari.

U Rwanda rwohereza abanyeshuri benshi kuza kwiga mu mashuri ya Uganda guhera mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza, ubwo simvuze abakererugendo basaga 150 000 baza buri mwaka bakahamara igihe.

Birashoboka ko Uganda yunguka asaga miliyoni 500 z’amadolari avuye mu Rwanda, ubwo ni hafi 8.5 % by’ibyo twohereza hanze, bikaba 2.2 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyacu. Ayo ni amafaranga yinjira mu bahinzi b’abanya-Uganda, abacuruzi, inganda n’abandi bashoramari.

Niba icyo ari cyo cyatumye Uganda yitwara uko bimeze ku Rwanda nk’uko Museveni abigaragaza, Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa. Reba ibyabaye ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka, abanya-Uganda bari guhomba amafaranga!

Imyitwarire idahwitse ya Uganda igaragaza ko kuvugana neza na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko na Kagame, bifatwa nk’ubugwari mu byegera bya Museveni. Nyamara ntabwo bisaba gukunda u Rwanda cyangwa Kagame ngo uharanire umubano mwiza n’umuturanyi wacu mu majyepfo. Icyo bisaba ni ugukunda Uganda, abahinzi bayo, inzobere zayo, inganda zayo n’abandi bashoramari bakorera amafaranga menshi mu Rwanda. Ibi ni nabyo bikubiye mu mbwiraruhame Museveni yavugiye i Kigali ubwo hizihizwaga imyaka 25 FPR ishinzwe, hari mu Ukuboza 2012.

Birashoboka ko Uganda ifite ishingiro mu byo ishinja u Rwanda ariko mu myaka maze nkora ku bibazo by’u Rwanda na Uganda nta na kimwe nabonye. Icyakora bamwe mu bashinzwe umutekano n’abandi bakwizabinyoma i Kampala bagiye bashinja ibirego byinshi Kigali ariko ntibagaragaze ibimenyetso cyangwa ngo babivuge ku mugaragaro.

Niba bafite ibyo bashinja u Rwanda bigaragara, bakabaye babyereka Guverinoma y’u Rwanda. Ndakeka ko ubwoba Museveni afitiye u Rwanda bugatuma atajya mu biganiro ahubwo burushaho gukomeza ikibazo. Inama yanjye ni uko ibihuha biteza urujijo, ibiganiro bikazana umucyo.

Abantu benshi bari gushinja u Rwanda gukabya mu kugaragaza ikibazo ariko usomye neza iyi nkuru wahita ubona igihirahiro u Rwanda rurimo. Nshidikanya ku mwanzuro wo gufunga umupaka, ariko bibaye aribyo waba ugamije gukomeza ikibazo ku buryo Uganda yemera ibiganiro aho kuba intambara.

Muri make, sinzi ikindi u Rwanda rwari gukora mu gihe inzira zose zo gusaba ibiganiro ngo ibibazo bikemuke zasubizwaga kwinumira. Mu nyandiko yanjye itaha, nzavuga kubyo nkeka byateye ubwoba Museveni.

Andrew Mwenda ni inzobere muri Politiki, akaba munyamakuru n’Umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda. Iki gitekerezo cyasohotse muri The Independent mu rurimi rw’Icyongereza.

Andrew Mwenda yakunze kwitabira ibiganiro byinshi mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Henry Ndengejeho 2019-03-17 07:18:46

Abantu biha kumenya ibiri mu mitima y’abandi, bashobora gusenya, cyane cyane iyo bakoreshejwe! Ndibaza ukuntu Mwenda akunda u Rwanda akanarushyigikira kurusha uko akunda igihugu cye! Bihise binyibutsa ubwo yigeze gutumirwa mu mushyikirano maze akigisha abanyarwanda ukuntu bagomba kwifata mu gihugu cyabo! Ese igisubizo aho nti kiri mu nshingano yaba yarahawe kubera kuba mu kanama kagira Perezida Kagame inama? Ibyo se byaba byaramuhaye kwibwirako arusha abanda bagande ubwenge doreko abanyarwanda bo yabakenetse?Tekereza umunyamakuru uvugana bya hafi n’abaperezida babiri! Nabe umuhuza! Ahahaha!

2
FK 2019-03-16 13:31:41

Quoting" Museveni ubwe yanyibwiriye ko nta kibazo kidasanzwe kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda. Nyamara Kagame ashinja Uganda ibirego bikomeye by’umwihariko icyo gushaka guhirika ubutegetsi." This shows something wrong...

3
Rwangabwoba Jean 2019-03-14 03:05:00

I like you Andrew! Ndakwemera kuko uvugisha ukuri! Urabona ko ntacyo umuntu yanenga iyi nyandiko rwose! Abazi gusesengura ngaho nimukore mutanga numuti wibibazo!
Museveni nibyegera bye nibisubireho kuko umugabo utisubiraho niwe uba ar’ikigwari! Museveni ibyo akora arabizi akaba ibyo yica abyica kubushake! Ntabwo rero Imana ibikunda! Niyunvikane na mugenzi we abaturage bihugu byombi bave mu gihirahiro bafatanye kwiteza imbere muri byose.
Njye Museveni naramukundaga cyane peeeeeeeeeee! Kagame n’Infura yubaha Museveni agakunda abanya Uganda akaba kandi adashaka icyatuma haba igitotsi hagati yabo.
Rero turabisengera cyane kandi Imana niyo izi uko izabicyemura!

4
Kumwenda 2019-03-13 05:28:47

Ntaho Trump yigeze avugira ko azakuraho M7. Fake news! Akuraho, yakuraho bombi PK na M7. Samo, Samo! Urabona akaga bakoneje guteza muli great lakes region since 1982? Uzi abagende bishe? Then Rwandese, then Congoleses, Burundeses! It’s time to kiss them good bye!

5
Shamir 2019-03-13 04:20:10

Niba Andrew Mwenda avuga ko ingabo z’ibihugu byombi zizarwana, afite aho yavanye ayo makuru ntabwo ari mu kirere. Ntibigoye kumenya aho ariho.

6
Twadona 2019-03-12 07:21:16

Intambara ni mbi rwose hashakwe igisubizo Kitarimo kumena amaraso. Uyu kunda urwanda Buriya Iri ntambara n’abagande koko ubona atari abavandimwe bahashiriye? Abagande duhujwe na byinshi nta mpamvu yo kurwara nabo

7
Mundanzi 2019-03-12 06:44:24

Mwenda aransekeje cyanee! Ngo igitutu cy’abaturage bazindukira iwe bamusaba kwandika ni cyo gitumye yemera?? Nanjye igitutu cy’abaturage ni cyo gitumye Nsoma iyi nkuru yanditse!!

8
Hirwa Dona 2019-03-12 06:40:32

Birababaje pe! Kagame ntako atagira ngo arinde umubano w’URwanda na Uganda . ibi ndabivuga Ku muturage ukunda Urwanda na Uganda. Niba twabashije gusoma iyi nkuru umuntu arabibona ni ukuri nkuko tubibona mubuzima bwa buri munsi bwa banyarwanda na bagande. Gusa Imana ihe museveni kutirengagiza ukuri. bityo we na mugenzi we . bakomeze basigasire umubano w’ibihugu byo mbi

9
Nkundurwanda 2019-03-12 01:56:33

President Museveni n’abashaka kubangamira umutekano w’u Rwanda reka mbibutse gato isomo ry’amateka ya RDF.

kuya 17/05/1996 APR ubu ikaba ari RDF yinjiye muri Congo icyo gihe yari Zaire igamije kurandura burundu abatezaga umutekano muke bari bashyigikiwe na Mareshal Mombutu Seseseko Kukungwendo wazabanga wa Zaire. kuya 20/05/1997 APR yinjiye Kinshasa intambara yo kuvanaho Mobutu n’abamushyigikiye ihita irangira (iki Gihugu gikubye inshuro CUMU Uganda).

Muri macye byafashe APR/RDF amezi 12 kugira ngo ibe irangije guhashya umwanzi mu Gihugu gifite ubuso bungana na 2,345 millions km².

Ndagira ngo nibutse abayobozi ba Uganda n’abanzi bafatanije ko ubuso bwa Uganda ari 1/10 cya Congo. iminsi 30 irahagije ku Ngabo za RDF kuba zamaze guhashya umwanzi ku butaka bwa Uganda bwose.

Irindi isomo:

hagati y’ itariki ya 5- 10/ 7/1998 (six days) i Kisangani, ibyahabereye nta musirikari wa Uganda numwe wakwifuza ko byongera kuba. Gen. Kazini James, wari umuyobozi w’Ingabo za Uganda niwe watanga ubuhamya bw’ibyamubayeho aho yatakambye arira nk’umwana w’igitambambuga asaba Karenzi Karake wari uyoboye ingabo Kisangani(icyo gihe yari col.) ko bemeye gushyira intwaro hasi.

N.B: baca umugani mu Kinyarwanda ngo "ntugasuzugure agasimba n’ubura bwako"

10
Irene 2019-03-12 00:50:46

Kubaho nukubana kandi abantu barakenerana cyokora uwareba kure yabana numuturanyi mumahoro sinzi niba Uganda ibonako u’Rwanda ntacyo ruyimariye kuburyo irufata nkurudahari ariko ishatse yareka tukabana kuko burya ngo uguhima atiretse atobora ubwato abwicayemo.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza