Amagambo nabwiwe na Perezida Kagame nayo antera kumubonamo umukandida ukwiriye Abanyarwanda

6 16-06-2017 - saa 19:36, Gatabazi Jean Marie Vianney

Hashize imyaka igera kuri ine ingingo ijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ivugwa mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Kuva kera muri za 2013, yari mu mitwe ya benshi Abanyarwanda aho bava bakagera bagaragaza aho bahagaze ku bijyanye n’ibyifuzo byabo mu kugena uko u Rwanda rukwiye kubaho.

Ibi byageze ku b’ingeri zitandukanye yaba umuhinzi w’icyayi iyo mu mibande ya kure no ku bameze nkanjye mu Nteko Ishinga Amategeko, twese ntitwasigaye mu kugaragaza uko twifuza kubona u Rwanda rwacu rutera indi ntambwe rugakomeza kuba igihugu cy’igihangange ku isi yose.

Aho u Rwanda rugeze ku munsi wa none ni intambwe ikwiye gushimwa, mbese n’utemera urukwavu yemera ko ruzi kwiruka aka wa mugani wa Perezida Kagame uherutse kutubwira ubwo twari muri Rwanda Day mu Bubiligi ko n’abadakunda u Rwanda bashima intambwe rumaze gutera; kandi burya isuku igira isoko! Ibi tuvuga nibyo tubona hari aho bikomoka.

Byonyine urebye uko hariya hari Convention Center hahoze indiri y’ibihunyira mu ishyamba ry’inzitane, uyu munsi hakaba hari inzu y’akataraboneka muri Afurika nzima, ni ikimenyetso cy’ibikorwa byivugira byabayeho mu myaka irindwi ishize. Unarebye kandi ku buryo umujyi wa Kigali usa bikwereka ko hari icyo u Rwanda ruhanze amaso kandi rugomba kukigeraho uko byagenda kose.

Cya kiganiro rero cyatangiye muri za 2013 kirasatira umusozo kuko kuri uyu wa Gatandatu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagize Inama Nkuru y’Umuryango barahurira muri Kongere idasanzwe yo gutora Umukandida uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Ni umwanya abanyamuryango bahawe wo gushyira mu bikorwa ibyifuzo bagaragaje igihe bifuzaga ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo ryemerere Perezida Paul Kagame kwiyamamaza bakaba barabisabye mu bibazo n’ibitekerezo bagaragazaga mu ruhame mu nama zinyuranye zabahuzaga na Perezida Kagame cyangwa izindi ntore z’umuryango hirya no hino mu gihugu.

Aha niho ruzingiye kuko ibyo tubona n’ibyo twumva hari icyatumye bigerwaho. Abanyarwanda bagera kuri 3,784,586 babibonye rugikubita bihutira kwandika amabaruwa maze bayashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo umugambi wabo mu iterambere utagira ikiwutokoza na gito.

Abo bose basabaga ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda si abo muri RPF ahubwo hari n’abo mu yandi mashyaka; ndetse sibo gusa kuko hari n’abatarabashije kubona uko bandika cyangwa bacikanwe, byongeye kandi kuba barasabaga ko Paul Kagame yakongera kwiyamamaza byari ibyifuzo ariko Umuryango FPR niwo ugomba guhitamo Umukandida ukamutanga muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Igikorwa cyahereye mu midugudu yose igize u Rwanda kikaba kigeze ku rwego rw’igihugu, imbuto zacyo twese turatangira kuziryaho kuri uyu wa Gatandatu ubwo abagize Inama Nkuru y’Umuryango arirwo rwego rusumba izindi bazaterana bakitorera umukandida wa RPF Inkotanyi ku mugaragaro.

Ku bwanjye hari impamvu zirenga miliyoni nshyigikiye ndetse nifuza ko Paul Kagame yatorwa ahanini zigaragaza ko kuri ubu ariwe uhari, wujuje ibisabwa kandi wagaragaje bihagije ko ashoboye kuyobora iki gihugu akazakigeza ku rwego ntayegayezwa ku buryo n’igihe azaba atakiyobora nta wagisubiza inyuma yaba aturutse imbere mu gihugu cyangwa hanze y’u Rwanda.

Imibare irivugira…

Mu myaka irindwi ishize, Abanyarwanda babashije kuryoherwa n’iterambere mu nzego zose ahari ibihuru ubu hararabagirana, abaryamaga muri nyakatsi ubu bazi uko amashanyarazi amera n’abari abacuruzi b’agataro bibumbiye hamwe bakataje mu rugendo rw’iterambere.

Ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi zavuye ku 142,497 mu 2009 zigera ku 617,250 mu 2016; umushinga wa Kivuwatt wafatwaga nk’inzozi nsa ubu uri gutanga MW 25. Si umuriro gusa kuko ubu Umunyarwanda wese aragenda atihanagura ivumbi kubera kaburimbo zimaze kugera henshi, aho nibura mu myaka irindwi hubatswe ibirometero 1533.2. Ni intambwe ntayegayezwa mu kwiyubakira igihugu. Ibi byose bifite isoko, ntibyikora n’ababigiramo uruhare hari impamvu!

Mu myaka irindwi ishize hatangiye amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 (9 Years & 12 Years Basic Education) kugira ngo hatagira umwana w’Umunyarwanda ureka kwiga, maze ibitekerezo byo kwigira byatanzwe na Perezida Kagame bikwira mu mitekerereze no mu migirire y’Abanyarwanda biyubakira amashuri 15,451 binyuze muri gahunda zirimo Umuganda.

Nta gushidikanya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho birangajwe imbere na Perezida Kagame. Ni umugabo w’umunyakuri ufite umutima wagutse kandi ukunda Abanyarwanda nyabyo anakomora ku burere yahawe kuva akiri muto, imvugo ye ihora ari ingiro, aharanira ko ibyo yiyemeje cyangwa yemereye abaturage bigerwaho kandi ahora atekerereza iki gihugu mu buryo bwagutse ndetse agaharanira ko impinduramatwara yatangije mu Rwanda yagera mu bihugu byose bya Afurika.

Yubatse mu Banyarwanda icyizere cyo guharanira kwigira kandi ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu amaze kugeza ku baturage ni wo musingi wo kuzashingiraho tugera ku kwigira nyako.

Kureba kure kwe byatumye igihugu n’Abanyarwanda bakora imishinga ihanitse haba mu bikorwaremezo, amazi, amashanyarazi, imihanda, amahoteli, inganda, serivisi nyinshi zitanga amafaranga abanyarwanda batatekerezaga zarashobotse, ubukerarugendo, Inama mpuzamahanga zo ku rwego ruhanitse, kubungabunga umutekano, ikoranabunga n’itumanaho ariko cyane cyane gahunda zo guteza imbere ubuzima, imibereho n’ubukungu by’umuturage nta wuhejwe zigaragara kandi babigizemo uruhare.

Kimwe mu bikomeje gutuma u Rwanda ruba igihugu cy’igihangange kuri uyu mugabane ni uburyo buri wese agira uruhare mu iterambere. Abikorera by’umwihariko Perezida Kagame yabashishikarije gukora, maze bibumbira hamwe bubaka inyubako nka CHIC, Kigali Heights, isoko rya Kijyambere rya Musanze n’ibindi byinshi.

Ni kenshi twumva urubyiruko n’abagore batanga ubuhamya bw’uburyo biteje imbere rubikesha inama za Perezida Kagame, bishingiye ku buryo adahwema gusaba ko boroherezwa yaba mu bikorwa byo kwihangira imirimo, agatanga ibitekerezo bituma hashyirwaho amashuri y’imyuga none ubu IPRC zimaze kugira uruhare mu kugira abasore n’inkumi bazobereye mu myuga inyuranye no guhanga udushya.

Ibyagezweho birashimishije ariko nkunda ukuntu Perezida Paul Kagame ahora avuga ko bidahagije kandi inzira ikiri ndende, ku buryo buri wese agomba kwitegura gutanga umusanzu we muri manda ya 2017-24 tukazubaka ubukungu buhamye kandi umubare w’abakene ukagabanuka bihagije.

Amagambo ya Perezida Kagame ankora ku mutima

Perezida Kagame ni Umuyobozi wegera abaturage haba mu Rwanda ndetse n’aho bari muri diaspora akabatega amatwi, akabumva kandi akabahanura. Ni umuhanga kandi ukuri kwe kumushoboza kubanira u Rwanda hirya no hino ku Isi byatumye u Rwanda rwizerwa, ntakangwa n’ibihita ahubwo ahora mu cyerekezo. Yanga amafuti, itonesha n’icyenewabo akarwanya akarengane ruswa n’ubusambo mu gucunga ibya rubanda, akanga agasuzuguro no gutegekwa uko tugomba kubaho. Uwo niwe mukandida wanjye.

Mu bihe bitandukanye nagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame nkumva impanuro ze, nka kumwe uba umusuhuje cyangwa se n’ahandi. Ariko inshuro nyinshi yambwiye amagambo anyubaka akanantera imbaraga zo gukora ntizigamye mparanira iterambere ry’igihugu cyanjye.

Yakunze kumbwira ati “Jya uhora uzirikana ko igihugu kiri mu maboko yanyu” ashaka kumvikanisha ko twe Abanyarwanda aritwe tugomba guteza imbere igihugu. Ntiyahwemye kandi gukomoza ku gukorera mu mucyo no kuba intangarugero muri byose aho yakunze kuvuga ati “umuntu wese agira ubushobozi bwo guhitamo gukora ibyiza cyangwa ibibi; iyo uhisemo gukora ibyiza bigire umuco”.

Iteka ryose ashyira imbere inyungu z’Abanyarwanda kuko yigeze kumbwira ati“igihe cyose wumva neza ko ibyo uri gukora cyangwa ugiye gukora ari byiza kandi biri mu nyungu z’Abanyarwanda do it more [bikorane umwete]” Ni umuntu kandi utumva amabwire ahubwo we icyo ashaka ni uko icyo buri wese niba ari umuyobozi yiyemeje agikora kuko yigeze kuvuga ati “Jya ukora ureke abavuga bavuge nanjye nzi kwirebera.”

Paul Kagame turamufite ni uwacu, ntawe tumurwanira yagaragaje ko ashoboye kandi kumushyigikira biri mu bushobozi bwacu no mu nyungu zacu nk’Abanyarwanda. Ntawe dusiganya tumuhundagazeho amajwi muri FPR Inkotanyi kandi nibigera no mu matora tuzereke abagishidikanya ko u Rwanda rwahindutse mu byiza kandi ubudasubira inyuma kandi guhitamo ari ukwacu.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yari yitabiriye Rwanda Day mu Bubiligi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kamilindi Walter 2017-06-17 04:13:45

Nkuko tubizi twese. Ibikorwa birivugira. Imiyoborere myiza ya perezida paul kagame niyo yaduteye guhitamo ko dushaka ko ari we uzakomeza kutuyobora

2
Kalisa 2017-06-17 03:19:13

Waouuu,ntitwabona aho duhera n’aho tugarukira dushima imiyoborere myiza ya H.E our beloved President.Gusa ni Imana yamutwihereye ngo arokore uru Rwanda rwacu.Tumuri inyuma hatinze kugera 4/8.
Intambwe turi gutera ntishobora gusubira inyuma.

3
Zidane 2017-06-17 02:52:11

Nuko yeeee,wabuzwa n’iki kwandika se!!
Ko yaguteretse ku nkongoro n’umugati.
V8,ibyicaro byiza,ubudahangarwa,n’imishahara ko yayitumbagije!! Yaba ibyo PK yabakoreye namwe mwabikoreraga rubanda rugufi,abicira isazi mu jisho n’abasabiriza bagabanuka.

4
Shema jules 2017-06-16 23:25:00

My president nakuvugaho byinshi cyane ibindi k’umutima gusa Imana izaguhe umugisha.zagutora100%.

5
Taurin 2017-06-16 22:56:38

Iri terambere u Rwanda rumaze kugeraho turikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Paul KAGAME

6
0770589701 2017-06-16 19:25:45

Manzi Ivan

Kwamamaza