Akaga ku bagabo bafite abagore bitangaho ingwate y’igitsina bashaka akazi

20 4-03-2016 - saa 13:49, Kanamugire Emmanuel

Ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi imaze igihe yumvikana hirya no hino benshi bavuga ko ari agahomamunwa!

Nkoresheje isanishamvugo mu ndimi z’amahanga, navuga ko ijambo ruswa rituruka ku nshinga y’Igifaransa “recevoir” isobanura kwakira,aho uyitanga abwira mugenzi we ngo “ reçois” bisobanura ngo “ akira”.Mu mihangayiko yo gushakisha akazi, hari igihe umugore yemerera uwo batashakanye ngo “reçois….”- akira, maze nkunde mbone akazi.

Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rikorwa mu ibanga rikomeye,ku buryo iyo bikozwe n’umugore, hari igihe umugabo we atabimenya, kuko baba batabyumvikanyeho, bityo akabona akazi gatangwa ariko ntamenye iyo gaturutse.

Umugore utanze iyo ruswa ashaka akazi, ashobora no kwakira impano ikungahaye ku burozi bukamukoraho, ibyitwaga akazi bigahinduka akabi.

Muri iyo ngirwa bushabitsi, igitsinagore, abashatse cyangwa abakiri ingaragu bakomeje gushyirwa mu majwi, aho bavugwaho gushukwa n’abagabo.

Kwitangaho ingwate y’akazi ku mubyeyi ukifuza bikwiye gufatwa nk’icyaha gikomeye ndetse kibangamiye umuryango, kuko utanga iyo ruswa aba atabanje kubyumvikanaho n’abo mu rugo rwe, yaba umugabo cyangwa abana, ngo abyitwaze mu gushakira urugo amahaho. Umugabo ufite umugore utanga icyo giturire ashobora kubona urugo rwe rusenyutse nk’imvura izimya umuyonga wo mu ruhira.

Birashoboka ko hari abantu batazi ko ruswa ishingiye ku gitsina ari icyaha gihanwa n’amatageko. Abadafite akazi kubera impamvu zitandukanye bakeka ko gutanga imibiri yabo bidahanirwa igihe cyose badafashwe mpiri bakora ayo marorerwa.

Ingingoya 12 na 16 z’itegeko No 23/2003 rirabigaragaza, aho rivuga ko ‘umuntu wese,ku buryo bweruye cyangwa buteruye,ukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utanga amasezerano yo kuzarikoresha kugira ngo ahabwe serivisi runaka, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kuva ku mafaranga y’u Rwanda 50,000 kugeza kuri 1,000,000.

Ubu se koko iri tegeko ntirisobanutse? Hari abashaka kurigoreka cyangwa bakeka ko kutaryubahiriza nta ngaruka byabagiraho,iyo batanga ubwo bwoko bwa ruswa y’ishimishamubiri. Ushobora gushimisha umubiri ejo ukaguhinduka, dore ko ubyara udahatse.

Uwububa abonwa n’uhagaze

Nta muntu n’umwe ushobora gushingira ko atazi itegeko ngo naryica ribure kumuhana. Umuco wo gusoma ukomeje kwihisha abantu. Ariko se no kubaza hari icyo bitwaye ? Ngo ukura utabaza,ugasaza utamenye !

Gutanga iyo ruswa ntibyemewe ku muntu uwo ari we wese,niy o mpamvu n’abayitanga bakwiriye kwishakishamo imbaraga zo kuyizinukwa kugira ngo ejo badahanwa n’itegeko.

Ujya gutanga cyangwa guhabwa ibyo bintu ntabikorera ku mugaragaro nk’uko umuntu yajya ku isoko kugura dodo cyangwa ikijumba. Akenshi bifungirana mu byumba, bagashyiraho akugi,cyangwa bakitwikira ijoro mu modoka,mu tubari,bakambara « ukuri », ntacyo bahishanya.

Yaba umugabo ushukana cyangwa umugore utabyumva, nta hantu na hamwe ushobora kwihisha itegeko, ryaba iry’Imana cyangwa iryashyizweho n’abantu. Niyo mpamvu, n’iyo ugenda wububa,cyangwa witwikiriye ijoro,itegeko rikureba nk’uko inyoni yitegereza ibibera ku isi yibereye mu kirere.

Ruswa ishingiye ku gitsina ni iteshagaciro

Ruswa nk’iyo itangwa n’abagore,igahabwa abagabo. Abayitanga ni abantu bakuze kandi baba bazi icyo bakora. Niyo mpamvu bari bakwiye kuyirinda nk’abantu bakuru kandi bakamenya ko itesha agaciro,bityo uyifatiwemo akirengera ingaruka zayo.

Abagore n’abakobwa bafite agaciro gakomeye mu muryango nyarwanda, bityo iyo batanze iyo ruswa,hari byinshi bishobora kwangirika.Muri ibyo twavugamo ;

-  Gusenya ubumwe n’ireme by’umuryango

-  Gutakaza icyubahiro n’indangagaciro bya muntu

-  Kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

-  Kwanduza abagabo indwara ku buryo butunguranye

-  Gusesagura umutungo w’umuryango no kutawuha agaciro

-  Gutwara inda zitateganyijwe cyane ku batarashaka

-  Kuba isoko y’amakimbirane adashira mu ngo z’abashakanye

-  Gukora icyaha gikomeye imbere y’Imana ku bayemera (ngo ubusambanyi ni icyaha gikomeye kuko gikorerwa imbere mu mubiri,…)

-  Gushakira indonke aho zitakagombye kuva

-  Kwangiza uburere mboneragihugu n’ubw’abana by’umwihariko

-  Kugwiza ubuhendanyi uhabwa ibyo utavunikiye

Ibindi simbivuze kandi sinzabivumba! Gusa ibi bivuzwe haruguru birareba n’abagabo,kuko nta wasaba ruswa ngo anayihe,ahubwo ayihabwa n’uwo yayisabye iyo amaze kubyemera.

Nta wavuga rero ko hashobora kuboneka umugabo wiyemeza cyangwa wemerera umugore we gukora ibyo bintu. N’uwabigerageza, akwiriye kumenya ko akoze ifatanyacyaha,bityo itegeko rikaba ryamuha igihano kingana n’icy’umugore wayitanze.

Urugero natanga ni uko, amaze gushukwa n’inzoka muri Paradizo, Eva yasoromye imbuto , yamara kumva uburyohe bwayo ,akayishyira umugabo we Adamu,bose bagahanishwa igihano kimwe ,kandi gikarishye. Byabaviriyemo kwirukanwa muri Paradizo batangira akazi ko guhinga mu mahwa y’ibitovu kuko bari basuzuguye itegeko ry’Imana.

Uretse n’abantu, ngo n’imbeba yakurikiranye akaryoshye munsi y’ibuye ihakura inda y’akabati!

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
umusomyi sarah 2016-05-11 01:03:11

Iminsi y’igisambo ni karanti. Nzi abagore barenga 5 bishoye mu busambanyi bashaka indonke ariko byarangiye barwara sida ariko kubw’amahirwe abagabo babo (bemewe) bipimishije basanga ari bazima. Mu bace batawona, Imana si injiji.

2
Migambi 2016-04-28 21:46:35

Uru rugamba rwo kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina ni ingorabahizi kuko ari abayaka, ari n’abayitanga bose babigira ibanga! Kubera akazi kabaye ingume, abakobwa n’abadamu bibwira ko nibadatanga iyo ruswa nta kazi bazabona bigatuma bagwa buhumyi mu nzara z’abahehesi. N’iyo bahohotewe bagira ubwoba bwo kubivuga ngo hato batabashinja uburaya. Ntibizoroha!

3
mahoro 2016-03-07 09:06:24

Ntare uransekeje koko watunga agatoki bakagaca nkareba ahurega. Imana niyo izi byose reka twiturize izabikemura naho ubundi muri iki gihe umugore wihagazeho arabizira agahora ariwe kivume

4
ntare francis 2016-03-06 03:12:23

Iyi ruswa irahari kabisa. Ubibonera ku myanya imwe n’imwe igenda ihabawa abagabo ariko cyane cyane abagore n’abakobwa kandi batabifitiye ubushobozi (yaba ari uburambe ku kazi, umurimo mwiza, imyaka se yahabwa ako kazi, n’ibindi). Biri henshi mu zego za Leta n’izabikorera ku giti cyabo aho usanga iyo mutabyumva kimwe aguhoza ku nkeke, ngaho raporo zawe ntazemera, ngaho kukwima uburenganzira ndetse n’amanota ya evalutation akaguha make. Ibi ntaho bitaniye n’ingengabitekerezo twarwanyije n’ubwo hakiri bake batarashaka kuva ku izima. So ni duhaguruke tubirwanye twivuye inyuma dutungira agatoki inzego zibishinzwe nta mpuhwe Uru rugambatuzarutsinda

5
Mike 2016-03-05 19:24:52

Ariko muransetsa!!
kurongora umugore wundi biraryoha kandi kumurongorera kukazi aho mwirirwana biri convenient cyane.

Abagore nabo bakunda kurongorwa nabagabo bashoboye. Bakunda security bagakunda ibintu materielle. Inama nabagira rero niba umugore wawe yatanze iyo ruswa akabona akazi ajye aguha amafaranga nawe urebe uko wigenza. BIRYOHA BISANGIWE ripfa kuba ibanga gusa.

6
Sasha 2016-03-05 04:36:48

Umva ibyo nibisanzwe rwose abagabo bari aha hanze ntiboshye. Jyewe byambayeho Umuyobozi yari agiye kumpa promotion arangije ansaba ko twahurira hanze muri cafe tukaganira nanjye kuko namyubahaga ndemera tujya kwicara nkagira ngo agiye kumbwira ibintu bijyanye nakazi. ahita atangira kumbwira ko ntakwiriye kumutinya ko ari umuntu usanzwe arambwira ati rwose ndabona ugiye no kugira amahirwe yo kubona promotion mu kazi ati kuko urashoboye ati twabiganiriye nabandi bayobozi ati ntugire impungenge ndabigufashamo. Ndabyishimira, mugihe tukiro aho mbona atangiye kunyiyegereza, amfata ukubo...ndamubwira nti intention yawe niyihe. arambwira ati rero igihe tumaze dukorana rwose nakwibonagamo narabuze ukuntu mbikubwira. ati nari narabuze umwanya ngo unkubwire uburyo nkukunda. nti ngaho da! ibyari ibyishima byavuyemo umujinya nibaza ako gasuzuguro numva birandenze, ariko nkumuyobozi ntabwo namushubije nabi namushubije mucyubahiro ko bitashoboka mpita mubwira ko ntazagira uwo mbibwira nzabigira ibanga. ubwo promosition mba ndayihebye! ABAGABO BAFITE ABAGORE IYIMINSI BARAVUMWE GUSA! Nigute warenga kwisezerano wagiranye numugore wawe ugatangira guheheta

7
Munyankindi frderick 2016-03-04 17:25:34

muraho icyontekereza iki cyaha kirarushaho gukaza umurego abantu bagihagurukire kuko akazi karihanzaha kararikora ikizabikubwira abadafite uburanga ntibakibona akazi nicyo bivuzerero duhaguruke turwanye icyicyorezo murakoze.

8
bimawuwa 2016-03-04 15:17:29

iyo ruswa irahari kandi iratangwa cyane...gutsinda amarusanwa utavunitse ,burya niyo uwatsinze atayitanze wenda ko byamenyekana hari ibyo bita kwitanga umwe munshuti cg mu muryango ashobora kwitanga kugirango igikorwa kigereho..

9
Alex 2016-03-04 11:26:50

Ndagushimiye cyane ku bw’izi mpanuro zuzuyemo ubwenge bwinshi.

10
Tamba 2016-03-04 10:48:10

Hari uwo twakoranaga ahantu yari yarabaye isibaniro nk’igihugu cya Syria ubu. Ahubwo abagore barakomera pe! Akenshi yazindukaga mu gitondo akanyura ku mugabo, saa sita naho akabijyamo, ku mugoroba akanyura ahandi mbere yo gusanga umugabo!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza