Aho Perezida Kagame ntitumubeshya?

9 11-10-2018 - saa 13:24, Marcel Ntazinda

Ku wa 19 Kanama 2018, Urubyiruko duherutse kugira amahirwe y’imbonekarimwe yo kuganira n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame; watuganirije nk’umubyeyi uhanura abana be cyangwa se umuntu mukuru uhugura abo aruta.

Byari ibiganiro bikubiyemo impanuro kuva ubwo yahingukaga mu cyumba byabereyemo i Rusororo. Muzehe wacu, yatangiye atubwira mu marenga icyo atwitezemo abikora mu mvugo ya kibyeyi.

Ndibuka ko yatangiye atubwira ati iyo umuntu abaganirije ari mukuru arabahanura. Ati kandi mwese uko muri aha ndabaruta mu ntege amatwi rero.

Ubutumwa bwe na n’ubu buhora bunzenga mu matwi ku buryo ikiganiro yaduhaye nyuma y’uriya munsi maze kucyumva inshuro 18 ariko buri munsi ncyumvana amarangamutima, umutima wanjye uba umbaza byinshi. Uba umbaza niba ntari kumva umuntu uvuga cyangwa se niba ndi kumva ibyo avuga.

Perezida wacu yatangiye atubwira ati ‘rubyiruko nimunkoreshe’, atubwira ibyo yanga n’ibyo akunda. Icyo nibuka yatinzeho umwanya munini, ni ibiyobyabwenge avuga ati ‘ibyo bintu biyobya ubwenge, mubigendere kure’.

Mu mvugo z’urubyiruko rwari ruhari, twikije cyane ku kumubwira ko tumukunda ko tumwemera ndetse twamubwiye ko twiteguye kujya gukoresha igihe cyacu uko bikwiye.

Ibi byo rwose sinshidikanya ukuri kwabyo kuko mu busanzwe urubyiruko rukunze Perezida wacu kurusha abakuru. Nta bushakashatsi nakoze bubigaragaza ariko iyo mbyitegereje mbibona bwangu.

Reka mbahe nk’urugero rw’ibyo nshingiraho. Urebye nko kuri WhatsApp, Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga, wasanga umubare munini w’abafiteho amafoto ya Nyakubahwa ari urubyiruko kurusha abakuru.

Urukundo urubyiruko rumufitiye ntirwihishira. Ni mu gihe kandi koko kuko benshi basaga n’abambaye umugoma yabambitse ikirezi afata n’igihe cyo kubabwira ko bakwiye kumenya ko cyera.

Hari ibihamya byinshi bibishimangira ku buryo uwashaka kubihinyuza bitamuhira na busa. Na we ubitekereje wasanga bifite ishingiro.

Nemera ko imbaraga z’abantu 2000 twahanuwe na Perezida twari umubare mwiza wahindura byinshi.

Reka mvome mu ndirimbo dukunda kuririmba igira iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga.” Tugakomeza tuti “Ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya tureba tuti oya oya rwose kirazira.”

Ubwo siniriwe mvuga uko tubyina kakahava tuti “tuzarwubaka turugire nka paradizo.”

Ko umugabo ari uvuga ijambo akarigumaho amagambo twamwibwiriye kuri uriya munsi ko “Turakwemera, turagukunda, twiteguye gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje twayashyize mu bikorwa?”

Reka mbibarize rungano! Ko uwo ukunda unakunda ibye, ugakorana umurava, ukazinukwa urunuka ibyo yanga, aho ibyacu ntibigaragarira mu mvugo, mu mivugo, imbyino n’imbwirwaruhame zacu gusa?

Kuki twemera kuyoba ubwenge koko?

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse ku biyobyabwenge yibaza impamvu urubyiruko rukomeza kubyijandikamo. Ugasanga abana baririrwa bihishahisha bajya kunywa itabi.

Ibiyobyabwenge n’inzoga yakomeje kwita agatama, byishe urubyiruko rwinshi. Ntibikwiye yewe no gushyirwa mu bihugu bifite umubare w’abakunda agasembuye ntabwo bikwiye.

Ahantu naboneye ko dushobora kuba tubeshya umusaza wacu, ni igihe twari tuvuye mu kiganiro yaduhaye. Birababaje kuba umuntu amaze kukubuza gukora ikintu, yamara kurenga ukagikora ahubwo wagira ngo uribohoye.

Nabonye urubyiruko rugenzi rwanjye, rwasinze, rwataye ubwenge aho ngaho twari tumaze kumvira impanuro. Ubwo abo bumvise ubutumwa, bumvise impanuro? Kuki bamwe twemera kuba ba mpanavuba nigendere? Ntibyari bikwiye na busa, tuba twataririye igihango twagiriye imbere y’umukuru.

Ubushakashatsi bwo mu 2011 bwakorewe ku rubyiruko 2400, bwagaragaje ko nibura abasaga 52% bakoresheje inshuro imwe ibiyobyabwenge kandi ko uwabifashe ashobora no kongera akabifataho, muri bo 4% byabagize imbata.

Dushingiye kuri iyi mibare, ubu umukoro Perezida yahaye urubyiruko ni gute urimo gukorwa, ese ni gute ukurikiranwa? Rwa rubyiruko rweretse urukundo rufitiye Perezida rukwiye kugirana na we igihango kitari umuhango rugatekereza ko ugitatiye kimuhama.

Urubyiruko rubyemera ntabwo u Rwanda ruzasenyuka rubireba, ntiruzabona ibidakwiriye ngo rucweze. Ibi bizatuma aho rutuye bavuga bati rwa rubyiruko rwa Kagame ruhari nta warya ruswa hano kuko hari abamureberera.

Iki nicyo gihango twagombaga kugirana na Perezida kandi nawe akajya abibona ko byatanze umusaruro mu muryango Nyarwanda.

Ese kuki amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge yagiye akendera mu bigo by’amashuri? Ese amasomo yatangirwagamo yari imfabusa? Ubuse twe nk’urubyiruko ntacyo twabikoraho? Ubu koko dutegereze Perezida abitubwire?

Urubyiruko rw’u Rwanda dufite amahirwe adasanzwe yo kugira Perezida utwitaho, akaduhangayikira.

Hariya yaratubajije ati “Ni iki gituma umuntu yemera ibimuyobya ubwenge?”

Rubyiruko, rungano twibaze mu by’ukuri kuki twemera kwiyahuza ibiyobyabwenge bamwe muri twe bikadutera kwica ababyeyi?

Rubyiruko rwahanuwe n’Umukuru, ni bangahe umaze kubuza kunywa ibiyobyabwenge, aho ntiwaba utabinywa ariko bikanywebwa n’abo mugendana urebera?

Inzoga na zo zabaye ikiyobyabwenge. Abantu zirabandarika biteye agahinda. Kuki twemera ko zikomeza kwangiza ubuzima bwacu?

Koko birakwiye ko duheranwa n’agatama muzi neza umukoro twahawe n’umukuru w’igihugu? Yaba ari iyihe mpamvu yatumye tubyemera tuzi ko tutazabishobora?

Ndabaza nti ese koko Umusaza (Perezida Kagame) wacu turamukunda?

Reka nongere mbabaze rungano! Ese ni gute, ni ryari, ibyo tuvuga, turirimba bizajya mu ngiro? Ubu dusabwe kugaragaza aho tugeze ishyirwa mu bikorwa ry’umukoro twahawe, bati shyira ku rutonde ibyo wahinduye ku bwawe cyangwa aho uba noneho ujye gukosoza, ese twabona amanota angahe?

Kuki nkuko iyo Perezida wa Repubulika agiye ahantu hasigwa amarangi mashya, imihanda ikubakwa ikarimbishwa, urubyiruko tukemera ko bikorwa uwo munsi? Kuki tutaharanira ko iwacu hahora hasukuye?

Dukwiye kugira urubyiruko rukunda Perezida atari ku munwa ahubwo tukavuga tuti Nyakubahwa turagukunda kandi kuva uyu munsi twiyemeje kubikugaragariza mu bikorwa. Twiyemeje kuba indorerwamo zireberwamo ko tukwemera.

Niba twaragiranye igihango na Perezida ntibikwiye ko nugera ku murenge uca ku ruhande ukihunza inshingano zo gufasha abaturage bategereje gitifu mu gihe ubifitiye ubushobozi; aho ubonye bitagenda ntugasige utagize icyo ubikoraho.

Shaka icyo wakora mu bushobozi bwawe ngo ikibazo gihari gikemuke. Ese nkwiye kurebera kugeza ryari?

Urubyiruko nitugera ku rwego rwo kutarebera ibibangamiye inyungu z’igihugu, tukavuga tuti turi mu mukoro twahawe na Perezida. Nitugera kuri iyo ntego tuzaba dutsinze igitego cy’umutwe.

Kuki turirimba ko ‘ibidakwiriye nitubibona tuzabivuga’ ariko bigakorerwa mu maso yacu turebera?

Niba urubyiruko rugize 70% by’Abanyarwanda, rwemera Perezida nk’icyitegererezo cyarwo nta cyarunanira rwubakiye kuri gahunda ze by’ukuri.

Twibaze nyuma yo guhura nawe impamba y’ubuzima byadusigiye ni iyihe. Ese umukoro yaduhaye wo tuwugeze he?

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Marcel Ntazinda, ni urubyiruko. Akora mu kigo gishinzwe gukusanya no gusangiza ibigo by’imari amakuru ku nguzanyo, Credit information system. Asanzwe kandi ari umwanditsi w’imivugo n’amakinamico.

Marcel Ntazinda asaba urubyiruko kwibuka impanuro za Perezida Kagame
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mbariza 2018-10-12 07:53:33

Harya umuntu umwe aba urubyiruko?

2
KATE 2018-10-12 01:30:40

ndashimira marcel watekereje kwandika gutya ariko ngira ikindi nongeraho,nkuko titre ibivuga ngo aho kagame ntitumubeshya,njye numva atari nangombwa cyane kwandika gutya kuko twese nkurubyiruko ibyo dukora byiza byose ntago tubikorera kagame ngo tumushimishe kuko tugomba kubanza kwikunda no kumenya ejo hacu kuko nunywa ibiyobyabwenge ni wowe uzaba wihemukira,naho uriya mubyeyi araduha impanuro nkabandi bose.rero twe tubanze twimenye tumenye icyo dushaka kugeraho maze duhitemo ikiza.twibikora ngo tumunezeze hoya nitwe ubwacu tubanza kunezerwa noho we azanezerwa nabona natwe tumeze neza [DICTIONARY FLAG]

3
Ni potentiel 2018-10-11 17:03:20

Icyo navuga nuko imiyoborere myiza ntaho itageza igihugu, umutungo wa mbere ni imiyoborere myiza, n abaturage bayitega amatwi bakayishyira mubikorwa, muzarebe uduhugu nka UAE, Singapore, Malaysia, South Korea, quatar,..... Ni bimwe mubihugu bifite abaturage bameze neza kubera imiyoborere myiza, abayobozi batojwe, bafite intego zo kugeza abaturage babo k urundi rwego rw imibereho myiza, n abaturage babo kandi bizera ubuyobozi bwabo. Rero kugira ngo umuturage ashyire mubikorwa icyo umubwiye nuko akwizera, kukwizera cg c icyizere kirubakwa, kiraharanirwa, kigira ibyo ugomba kwigomwa mbese ni nko gukorera Imana m ubundi buryo. Gusa ugize umutwe mwiza abo mukorana bameze nabi ntacyo wageraho, kuko abo mukorana niyo maboko yawe, bivuze ngo aho kugira ngo ugira ukubiko kuvukoresha ibibi waguca ugasigarana kumwe gukora ibizima. Hano m urwanda ariko n ahandi hose kwisi bijya bibaho ko abaturage barangwa no kuvuga kogeza nyamara ugasanga ntibiteguye gushikama mu kibazo runaka(urugero : muri korea byarabaye ko abantu bagurisha imikufi yabo kugira ngo bazahure ubukungu bw igihugu cyabo), ariko twe sinzi niba ibyo abantu babikora, urasanga ahubwo icyo bashyira imbere ari uguharara, ishyari,..... Hano mu gihugu cy urwanda usanga umuntu ateza igihombo imbaga y abantu bugacya akvuga ngo icyo kibazo turikugikoraho nibihangane( kimaze imyaka 5-10) kitarakemurwa k uburyo kubeshyera kuri RBA byabaye nko gucirirkanya. Si nkaho ngaho icyizere gihera kigwa?! Njye umuntu nkuwo mushyira mu cyiciro cy abantu bahungabanya amahoro ya abandi, ushobora kuvuga ngo twagikozeho biranga tugiha abadukuriye..... Ariko umuntu akamara imyaka yiruka kukintu, sha bishoboke ko abayobozi benshi baba batarabaye m ubuzima buciriritse pe. Waruzi yuko iyo umuturage umuhaye ubutabera butabogamye, ukamuha n hburenganzira bwo kwiteza imbere, umutekano... Biri mubintu bituma yizera ubuyobozi?! Cyskoze ndashima RIB kuko urebye hari impinduka irigukora nizera ko zizakubita mu mfurka zose. RIB ni mukore ibyananiye izindi nzego zose, aho kugira ngo ababi baganze ibyiza byagezweho, ahubwo bakurwamo kandi bagakurikiranwa.

ITABI, ibiyobyabwenge ni phénomène mondiale, ndababwiza ukuri ni ikintu gisaba strategie iri moderne, bishoboke ko ari ukuzajya bapima abantu nka abapima abashoferi inzoga cg itabi. Kuko abana barikujya kwiga hanze, kuri TV, internet byose ni bimwe mubintu bituma itabi weed irushaho kwaguka. Hakiyongeraho no kuba umuntu aba ashaka guca agahigo ko gufata ikintu leta yanga, ivibazo byo mu miryango biri no mubirigutuma n abantu bakuru basigaye nabo bakoresha urwo rumogi, ubushomeri, amakimbirane yo mu miryango, ndetse no kutagira icyizere cyejo hazaza. Njye nanyoye k urumugi, nabonye abarukoresha ni ibintu biteye ubwoba k uburyo industrie yabyo yuzuyemo ubucakuzi bwo hejuru. Icyo nemera si uko rutagabanuka gukoreshwa ahubwo le technique leta ikoresha irurwanya iri archaïques. Uziko pub yamamaza itabi, shisha, urumogi ikubye inshuro ziri hejuru 100 pub ivuga ububi bw ibiyobyabwenge cg filime zerekana ibibi byazo?! Ahubwo leta ikindi kintu yakora nugukora kuburyo igabanya ingaruka ziterwa n abanywi b itabi cg inzoga zitemewe.

Ministeri y urubyiruko n izindi ministeri hafi ya zose nta gishya kigaragsra zijya zizana, imikorere ndetse na formule bakoreragamo mu myaka 10 ishize biracyari kimwe n ubu. Nta gashya karahangwa ngo gahindure ibintu k uburyo bugaragara keretse irembo dukeneye kubona imishinga iri creative, ikemura ibibazo bikomereye abanyarwada, ituma igihugu kirushaho kwihuta mu iterambere nk imibare ubiri, mbese dukeneye udushya tuza buri muntu wese akabona ko ako gashya kahinduye imibereho y abanyarwanda. Mureke kumva oo ibintu byose tuzabi replica. Umva muhe urubyiruko umwanya mutinyuke mushyire mubikorwa ibitekerezo babahereza, mwitinya gufata risk, kandi nimuvikora mushize imbere kugaragaza ko bishoboka bizashoboka. Duhere kuri bike dufite tubibyazemo umusaruro urenze inshuro 4-7 uwo twari dusanzwe tubibyaza. Urugero : hano muri kigari ni ingo zingahe wasanga zifite bimwe mu bikoresho nk ingorofani cg inyundo cg ibindi zidakoresha?! Byajeho umugese nyamara bikaba bidahwema kugurwa ku masoko nyamara twagakwiye kubikodesha abantu natwe bikaba resources y amafaranga, ubwo urwo ni urugero ruri simple kandi rwahindura imibereho ya benshi, bigatuma tugabanya ikinyuranyo kiri hagati y ibyo dutumiza n ibyo twohereza, ka mbahe urundi rugero: kuki umuhinzi nyarwanda mutareka akajya agirana amasezerano n isoko akemerwa igiciro runaka, nawe akemera kugeza ku isoko ibyo yejeje ingono yiyemeje kuhageza, mbese niba Kigali barya 500toni k umusi, ikusanyirizo rikaba ryabihagejeje umuhinzi utujuje quantity yiyemeje agahanwa cg assurance ikamurenganura gusa nawe bikahagera abona amafaranga yemerewe, mbese bakajya biyandikisha kuri telephone maze yoni zikenewe mu kwezi runaka zagera urubuga rukifunga, ubwo kuburyo umuntu ayo masezerano ashobora ni kuyajysna muri bank cg kubantu bagemura amafumbire akaba yahabwa amafaranga cg ifymbire mbere igihe atarabona umusaruro. Bityo ntabwo leta yazongera kwirirwa yigisha yigisha akamaro ko gutera ifumbire, kuko umuntu azajya ahingana imbaraga ze zose abe arinawe ushyira iyambere m ukwishakira amakuru y ikoranabuhanga yakoresha kugira ngo yongere umusaru bityo bitume kandi tugabanya bya bintu byajysgs bibaho ugasanga ku isoko huzuye umusaruro w ibintu bimwe byabuze abakiriya, ibindi tubitumiza hanze kandi twarikuba twarabyihingiye. Management plz y umutungo wacu ndetse n uburyuo tuw exploita hakenewe impinduka zihuse. Yewe ni byinshi twavuga gusa ikibazo nuko BIGORANYE KUBONA AMAHIRWE YO GUHURA N ABABISHINZWE NGO UBIBAGANIRIZEHO, YEMWE YABA NO MURIZO NAMA Z URUBYIRUKO ZIHORA ZIBA CG MU MUSHYIKIRANO, AHUBWO ABAJYAYO NTUMENYA UKO BAGERAYO MBESE NABYO BIRIMO IKIBAZO, DIVERS PLZ. NDASHIMIRA IGIHE, NAMWE MUGIRE MUKORE IMPINDUKA. MUTANGE AMAKURU CYANE K UBUKUNGU N IKORABUHANGA, UDUSHYA IBYO NABYO BIRAFASHA CYANE, NONGERE NANINE MBASHIMIRE.

4

5
Ukuri 2018-10-11 16:40:32

Ubushakashatsi maze gukora kubitera abantu kwiroha mu biyobyabwenge 1-Ubushomeri:Naje gusanga abibokoresha 80% baba ari ntakazi gafatika bafite. 2-Abijusi : Naje gusanga 75% ari babantu baba bataha iwabo mungo barya iwabo kandi abenshi ugasanga ari abadafite imirimo bakora Cg ari abanyeshuri kuko amasaha yo Kwiga yabaye make bigatuma babona akanya 3-naje gusanga hari n’abanywa ibiyobyabwenge kubwimpamvu z’ubuzima bimuviramo kwibaza byinshi .urugero kuba waravutse ugasanga iwanyu mubayeho neza nyuma bikaza guhinduka bitewe ni ntambara ukisanga uri munuzima bubi ibyo byatuma ushaka icyatuma ubona ibitotsi 4-Naje gusanga iyo ari nk’abana babakire babijyamo kubera icyo Nita nkibihano by’imana bitewe na makosa tujya dukora mubuzima imana nayo ikaduha urubyaro rubi akenshi aruburyo bwo kuduhana ariyo mpamvu ubona umwana yakuze ntabyeyi akirera kandi akiyubaha ariko wajya kureba abitwa NGO bafite ababyeyi aribo bibera mubiyobyabwenge kubera ibihano imana ihana mo abifite batita kubakene imfubyi n’abapfakazi na bible nuko ibivuga

6
Ni potentiel 2018-10-11 16:35:09

Icyo navuga nuko imiyoborere myiza ntaho itageza igihugu, umutungo wa mbere ni imiyoborere myiza, n abaturage bayitega amatwi bakayishyira mubikorwa, muzarebe uduhugu nka UAE, Singapore, Malaysia, South Korea, quatar,..... Ni bimwe mubihugu bifite abaturage bameze neza kubera imiyoborere myiza, abayobozi batojwe, bafite intego zo kugeza abaturage babo k urundi rwego rw imibereho myiza, n abaturage babo kandi bizera ubuyobozi bwabo. Rero kugira ngo umuturage ashyire mubikorwa icyo umubwiye nuko akwizera, kukwizera cg c icyizere kirubakwa, kiraharanirwa, kigira ibyo ugomba kwigomwa mbese ni nko gukorera Imana m ubundi buryo. Gusa ugize umutwe mwiza abo mukorana bameze nabi ntacyo wageraho, kuko abo mukorana niyo maboko yawe, bivuze ngo aho kugira ngo ugira ukubiko kuvukoresha ibibi waguca ugasigarana kumwe gukora ibizima. Hano m urwanda ariko n ahandi hose kwisi bijya bibaho ko abaturage barangwa no kuvuga kogeza nyamara ugasanga ntibiteguye gushikama mu kibazo runaka(urugero : muri korea byarabaye ko abantu bagurisha imikufi yabo kugira ngo bazahure ubukungu bw igihugu cyabo), ariko twe sinzi niba ibyo abantu babikora, urasanga ahubwo icyo bashyira imbere ari uguharara, ishyari,..... Hano mu gihugu cy urwanda usanga umuntu ateza igihombo imbaga y abantu bugacya akvuga ngo icyo kibazo turikugikoraho nibihangane( kimaze imyaka 5-10) kitarakemurwa k uburyo kubeshyera kuri RBA byabaye nko gucirirkanya. Si nkaho ngaho icyizere gihera kigwa?! Njye umuntu nkuwo mushyira mu cyiciro cy abantu bahungabanya amahoro ya abandi, ushobora kuvuga ngo twagikozeho biranga tugiha abadukuriye..... Ariko umuntu akamara imyaka yiruka kukintu, sha bishoboke ko abayobozi benshi baba batarabaye m ubuzima buciriritse pe. Waruzi yuko iyo umuturage umuhaye ubutabera butabogamye, ukamuha n hburenganzira bwo kwiteza imbere, umutekano... Biri mubintu bituma yizera ubuyobozi?! Cyskoze ndashima RIB kuko urebye hari impinduka irigukora nizera ko zizakubita mu mfurka zose. RIB ni mukore ibyananiye izindi nzego zose, aho kugira ngo ababi baganze ibyiza byagezweho, ahubwo bakurwamo kandi bagakurikiranwa.

ITABI, ibiyobyabwenge ni phénomène mondiale, ndababwiza ukuri ni ikintu gisaba strategie iri moderne, bishoboke ko ari ukuzajya bapima abantu nka abapima abashoferi inzoga cg itabi. Kuko abana barikujya kwiga hanze, kuri TV, internet byose ni bimwe mubintu bituma itabi weed irushaho kwaguka. Hakiyongeraho no kuba umuntu aba ashaka guca agahigo ko gufata ikintu leta yanga, ivibazo byo mu miryango biri no mubirigutuma n abantu bakuru basigaye nabo bakoresha urwo rumogi, ubushomeri, amakimbirane yo mu miryango, ndetse no kutagira icyizere cyejo hazaza. Njye nanyoye k urumugi, nabonye abarukoresha ni ibintu biteye ubwoba k uburyo industrie yabyo yuzuyemo ubucakuzi bwo hejuru. Icyo nemera si uko rutagabanuka gukoreshwa ahubwo le technique leta ikoresha irurwanya iri archaïques. Uziko pub yamamaza itabi, shisha, urumogi ikubye inshuro ziri hejuru 100 pub ivuga ububi bw ibiyobyabwenge cg filime zerekana ibibi byazo?! Ahubwo leta ikindi kintu yakora nugukora kuburyo igabanya ingaruka ziterwa n abanywi b itabi cg inzoga zitemewe.

Ministeri y urubyiruko n izindi ministeri hafi ya zose nta gishya kigaragsra zijya zizana, imikorere ndetse na formule bakoreragamo mu myaka 10 ishize biracyari kimwe n ubu. Nta gashya karahangwa ngo gahindure ibintu k uburyo bugaragara keretse irembo dukeneye kubona imishinga iri creative, ikemura ibibazo bikomereye abanyarwada, ituma igihugu kirushaho kwihuta mu iterambere nk imibare ubiri, mbese dukeneye udushya tuza buri muntu wese akabona ko ako gashya kahinduye imibereho y abanyarwanda. Mureke kumva oo ibintu byose tuzabi replica. Umva muhe urubyiruko umwanya mutinyuke mushyire mubikorwa ibitekerezo babahereza, mwitinya gufata risk, kandi nimuvikora mushize imbere kugaragaza ko bishoboka bizashoboka. Duhere kuri bike dufite tubibyazemo umusaruro urenze inshuro 4-7 uwo twari dusanzwe tubibyaza. Urugero : hano muri kigari ni ingo zingahe wasanga zifite bimwe mu bikoresho nk ingorofani cg inyundo cg ibindi zidakoresha?! Byajeho umugese nyamara bikaba bidahwema kugurwa ku masoko nyamara twagakwiye kubikodesha abantu natwe bikaba resources y amafaranga, ubwo urwo ni urugero ruri simple kandi rwahindura imibereho ya benshi, bigatuma tugabanya ikinyuranyo kiri hagati y ibyo dutumiza n ibyo twohereza, ka mbahe urundi rugero: kuki umuhinzi nyarwanda mutareka akajya agirana amasezerano n isoko akemerwa igiciro runaka, nawe akemera kugeza ku isoko ibyo yejeje ingono yiyemeje kuhageza, mbese niba Kigali barya 500toni k umusi, ikusanyirizo rikaba ryabihagejeje umuhinzi utujuje quantity yiyemeje agahanwa cg assurance ikamurenganura gusa nawe bikahagera abona amafaranga yemerewe, mbese bakajya biyandikisha kuri telephone maze yoni zikenewe mu kwezi runaka zagera urubuga rukifunga, ubwo kuburyo umuntu ayo masezerano ashobora ni kuyajysna muri bank cg kubantu bagemura amafumbire akaba yahabwa amafaranga cg ifymbire mbere igihe atarabona umusaruro. Bityo ntabwo leta yazongera kwirirwa yigisha yigisha akamaro ko gutera ifumbire, kuko umuntu azajya ahingana imbaraga ze zose abe arinawe ushyira iyambere m ukwishakira amakuru y ikoranabuhanga yakoresha kugira ngo yongere umusaru bityo bitume kandi tugabanya bya bintu byajysgs bibaho ugasanga ku isoko huzuye umusaruro w ibintu bimwe byabuze abakiriya, ibindi tubitumiza hanze kandi twarikuba twarabyihingiye. Management plz y umutungo wacu ndetse n uburyuo tuw exploita hakenewe impinduka zihuse. Yewe ni byinshi twavuga gusa ikibazo nuko BIGORANYE KUBONA AMAHIRWE YO GUHURA N ABABISHINZWE NGO UBIBAGANIRIZEHO, YEMWE YABA NO MURIZO NAMA Z URUBYIRUKO ZIHORA ZIBA CG MU MUSHYIKIRANO, AHUBWO ABAJYAYO NTUMENYA UKO BAGERAYO MBESE NABYO BIRIMO IKIBAZO, DIVERS PLZ. NDASHIMIRA IGIHE, NAMWE MUGIRE MUKORE IMPINDUKA. MUTANGE AMAKURU CYANE K UBUKUNGU N IKORABUHANGA, UDUSHYA IBYO NABYO BIRAFASHA CYANE, NONGERE NANINE MBASHIMIRE.

7
NELI 2018-10-11 13:11:59

kumubeshya gusa se ko mumu tekinika,!!!!!! aha mujye mubanza murebe ama raporo ava mu nzego z’ibanze uko aba ameze , ibinyoma gusa maze ba Mayor na ba Gitifu baka Approuver , wa mugani wa Danny Vumbi ati<<" jye narumiwe!!!!!">>

8
kany 2018-10-11 08:24:04

Nibyo koko, gukora ibyo mwiyemeje niho muba mumukunda by’ukuri. Kandi muba munikunda kuko iyo mukora ibyo ababwiye nimwe muba mwikorera. Mutera imbere mugakira , mugakiza n’u Rwanda

9
Hitimana 2018-10-11 07:40:16

Urakoze Marcel Ntazinda.Nkunda abantu basoma hamwe n’abakunda "kwandika".Tuba twigisha abantu,tubaha ibitekerezo.Ikibazo nuko Abanyarwanda benshi badakunda gusoma no kwandika.Ku byerekeye Ibiyobyabwenge,si president Kagame ubyanga gusa.N’Imana irabitubuza.Urugero,muli 1 Abakorinto 7:1,Imana itubuza "kwanduza umubiri wacu".Dufate urugero ku ITABI.Ku ipaki yaryo,bandikaho ngo "Itabi ririca",cyangwa "Itabi ryangiza umubiri".Mu idini nsengeramo ry’abahamya ba yehova,kandi ku isi yose,nta numwe unywa ikiyobyabwenge.Tubifata nk’icyaha.N’Itabi ririmo.

Kwamamaza