Abayisilamu bakwiye guhindura imyumvire ku idini ya Islam

4 24-12-2015 - saa 16:27, Philbert Girinema

Nta magambo nabona nkoresha kugira ngo numvikanishe by’ukuri agahinda gakomeye mfite n’uburyo ntishimiye ubwicanyi bwakorewe imbaga y’abantu bukozwe n’imitwe y’iterabwoba yiyitirira Islam muri Irak.

Nifatanije na miliyali n’igice y’abayisilamu bari ku Isi tubujijwe amahoro n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’utwo dutsiko twitwaza iyobokamana nk’isoko y’imitekerereze yabo ipfuye. Abayisilamu bafite inshingano ikomeye yo gufatana urunana n’abandi bantu bagenzi babo kugirango bakize Isi ibikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni bukabije; ni n’inshingano yabo kugarura ishusho yo kwemera kwacu yandujwe.

Biroroshye kwamamaza icyo uricyo mu magambo no mu bimenyetso ariko ukuri kw’ibyo umuntu avuga kugaragara iyo umuntu agereranyije ibikorwa byacu n’indangagaciro nshingiro cyangwa ibyo twiyitirira ko turi byo. Igipimo cy’ukuri cyo kwemera ntabwo ari intego runaka abantu biha cyangwa ngo babe bambaye mu buryo runaka; ahubwo igipimo cy’ukuri cy’imyemerere yacu ni ukugira imibereho igaragaza amahame y’ingenzi dusangiye n’indi myemerere ikomeye yo ku Isi ijyanye no gushimangira agaciro k’abantu bose.

Ingengabitekerezo z’abakora ibikorwa by’iterabwoba

Tugomba kurwanya twivuye inyuma ingengabitekerezo ikwirakwizwa n’abakora ibikorwa by’iterabwoba ahubwo tugashyigikira imyumvire itandukanye mu buryo bugaragara ndetse dushize amanga. Mu by’ukuri, mbere y’uko tugira ikituranga nk’ubwoko, ubwenegihugu n’idini, duhurira ku kuba turi abantu kandi ikiremwamuntu nicyo kigerwaho n’ingaruka igihe cyose habaye ibikorwa bya kinyamaswa.

Abaturage b’Abafaransa bapfiriye i Paris, abaturage b’abayisilamu b’ababashiite bo muri Libani bapfiriye i Beirut n’abandi bayisilamu b’ababasuni benshi muri Irak bishwe n’abakora iterabwoba; mbere na mbere bahuriye ku kintu kimwe aricyo kuba bose ari abantu. Ntituzigera dutera imbere keretse igihe tuzumva akababaro k’abantu tutitawe ku iyobokamana ryabo cyangwa ubwoko bwabo kandi tukifatanya nabo mu kababaro ndetse tukarwanya ako kababaro dufite umugambi imwe.

Abayisilamu kandi bakwiye kwanga no kutemera amahame y’ibikorwa bibi bitegurwa mu bwihisho, kuko kugeza ubu nibyo byatumye tutabasha guhangana n’ibibazo by’imibereho yacu bitureba. Ahubwo dore ibibazo dukwiye guhangana nabyo: Ese ibihugu byacu ntibigira uruhare mu gufasha abantu kujya mu dutsiko dukora ibikorwa by’iterabwoba dufite imyumvire yo kuyoboza abantu igitugu bitewe n’uko tutazi ko muri twe twifitemo gutwaza abandi igitugu ntitubahe ukwishyira ukizana, tubakoresha imirimo y’agahato, tukanasuzugura urubyiruko rwacu no kuba uburezi bwacu budafite ireme? Ese aho kuba twarananiwe gushimangira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu no kwishyira ukizana, kuyoborwa n’amategeko n’imitekerere itandukanye y’abantu mu bihugu byacu no mu miryango tubarizwamo sibyo bituma abarwana bashakisha izindi nzira zo gukemura ibibazo?

Amarorerwa aherutse kubera i Paris agomba kwibutsa yaba abanyatewolojiya n’abayisilamu basanzwe kwanga no kurwanya bihanukiriye ibikorwa bya kinyamaswa bikorwa mu izina ry’iyobokamana. Nyamara, aho ibintu bigeze kubyanga no kubirwanya ntibihagije; hakwiye kubaho kurwanya ibikorwa byo kohereza abantu muri utwo dutsiko bavuye mu bihugu bya kiyislamu hakanabaho imikoranire myiza hagati y’abayobozi b’ibihugu, abayobozi b’amadini n’abayobozi b’indi miryango. Tugomba guhuriza hamwe imbaraga zacu twese kugirango turwanyirize hamwe ibintu bituma abantu boherezwa mu dutsiko tw’abantu bakora ibikorwa by’iterabwoba.

Gushyigikira biciye mu nzira za demokarasi

Dukwiye gukorana n’abantu muri rusange gushyiraho uburyo bukenewe kugirango hagaragazwe ingorane zugarije urubyiruko no kurinda ko rwaca mu nzira ziruganisha ahantu habi, hagashyirwaho uburyo bwo gufasha imiryango haba mu buryo bwo kuyigira inama cyangwa ubundi ubwo aribwo bwose.

Tugomba gushyigikira mu buryo bufatika ubuyobozi mu ntego nziza bwiyemeje kugirango abayisilamu babyiyemeje bicare ku meza afatirwaho imyanzuro yo kurwanya iterabwoba banatange ibitekerezo. Urubyiruko rwacu rukwiye kwigishwa uburyo bwo gushyigikira abandi binyuze mu buryo bwa demokarasi. Kwigisha indangagaciro za demokarasi mu nteganyanyigisho zikoreshwa mu mashuri hakiri kare ni ingenzi kuko ari uburyo bwo gucengeza umuco wa demokarasi mu bitekerezo by’abakiri bato.

Nyuma y’ubwo bwicanyi , amateka atwereka ko hafashwe ingamba zikomeye zo kuburwanya. Kurwanya abayisilamu no kurwanya amarangamutima y’iyobokamana n’uburyo umutekano w’abayisiramu ufatwa na za guverinoma bikwiye gukorwa mu buryo bwiza. Abaturage b’abayisilamu bo mu Burayi bakeneye kubaho mu mahoro n’umutuzo. Nubwo ibintu bitifashe neza, bakwiye gushishikarira kurushaho kongera imbaraga bafatanije n’abayobozi babo b’ibanze n’ab’igihugu kugirango bagere kuri gahunda zitandukanye zituma babasha kwisanga mu muryango w’abandi bantu muri rusange.

Ni ikintu cy’ingenzi kandi ko abayisilamu bahindura imyumvire yabo n’uko bashyira mu bikorwa amahame y’idini ya Islam hagendewe ku mibereho iriho n’ibikenewe muri iki igihe turimo ndetse hanagendewe ku buryo amateka duhuriyeho yagaragaje ibintu; ibyo ntibisobanuye ko bazitandukanya n’imigenzo ya kislamu ahubwo ni ukwibaza ibibazo mu buryo bw’ubwenge kugirango tubashe guhamya inyigisho z’ukuri za Korowani n’imigenzo ya gihanuzi abatubanjirije mu bya kiyisilamu bagerageje kutugaragariza.

Tugomba kugira uruhare mu guha akato imisomere mibi itajyanye n’ibiri mu bitabo birimo imyemerere yacu byakoreshejwe kugirango himakazwe imitekerereze mibi. Abanyabwenge b’aba bayisilamu bakwiye gushishikariza abantu uburyo gusesengurira ibintu hamwe, bakanongera gusubira mu amategeko ya cyera yashyizweho bitewe n’abayobozi bari bariho icyo gihe n’aho babaga babogamiye.

Kugira imyemerere nshingiro bikwiye gutandukanywa no kumvako imyemerere yawe ariyo kuri kandi abandi bakwiye kuyemera. Birashoboka kandi binakwiye kongera kubyutsa kwishyira ukizana kw’ibitekerezo aribyo byatumye Isilamu yongera kubaho hatabayeho guteshuka ku mahame y’iyobokamana. Igihe ibintu bimeze gutya nibwo abayisilamu bazashobora kurwanya neza kutagira ikinyabupfura n’ubuhezanguni buhutaza abantu.

Gusenyuka kw’iterambere mu myumvire n’ibikora

Nyuma y’ibikorwa by’ubwicanyi buherutse kuba, ndabahamiriza n’agahinda, kongera kugarurwa kw’imyumvire yo gusenyuka kw’iterambere ry’imyumvire n’ibikorwa.

Ntabwo nzi niba abantu bavuze iyo mitekerereze barabikoze nta ntego bafite cyangwa batabishaka; cyokora icyo mpamya nk’ukuri ni uko uyu munsi hari abantu bashyira imbaraga mu kohereza abantu mu mitwe y’iterabwoba. Ndashaka kuvuga ku mugaragaro ko ibyo tubona atari ugusenyuka kw’iterambere mu myumvire n’ibikorwa ahubwo ni ugusenyuka kw’inyokomuntu hakorwa ibikorwa bya kinyamaswa mu iterambere duhuriyeho.

Inshingano yacu nk’abaturage b’abayisilamu ni ukugira uruhare mu gushakirahamwe ibisubizo tutitaye kubyo buri wese yifuza. Niba dushaka guharanira ubuzima n’umudendezo w’abayisilamu bari ku Isi hamwe n’amahoro n’umudendezo wa buri muntu wese hatitawe ku myemerere, tugomba kugira uruhare mu kurwanya ikibazo cy’ubuhezanguni buhutaza abantu aho cyagaragara hose, haba mubya politiki, ubukungu, imibereho myiza n’iyobokamana.

Nituramuka tubaye intangarugero mu kugaragaza ingeso nziza, tugatesha agaciro tukanaha akato abantu basobanura nabi ibitabo by’iyobokamana ndetse tukaba maso kugirango bitagira ingaruka ku rubyiruko maze tukanigisha indangagaciro za demokarasi mu burezi hakiri kare; nibwo tuzashobora kurwanya ihohoterwa n’iterabwoba hamwe n’ingengabitekerezo z’ubutegetsi bw’igitugu.

Ibikubiye muri iyi nyandiko byanditswe n’umunyabwenge w’umuyisilamu w’Umuturukiya witwa Fethullah Gülen bisohoka bwa mbere mu kinyamakuru Le Monde kuwa 17/12/2015.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ntaganda Abdul-Rahman 2016-02-04 07:29:56

Uyu musaza agombe kuba adasobanukyiwe na politics za NEW WORLD ORDER ziyobowe ahanini na USA, BRITAIN na FRANCE. Imyaka 150 ishize, ubwo Turkiya yari ikiri igyihangangye, Turkiya cyitwaje Idini ya Islam, itera ibindi bihugu by’Uburayi, Asia na Africa y’amajya-ruguru yinganjemo Abarabu. Abanya-Burayi bitwaje Ivanjiri n’imbunda bateye umugabane wa America kuva muri Canada, unyuze USA kugyeza muri America y’amajy’epfo. Abasangwa butaka ba America b’uruhu rutukura, bose barishwe, abacitse kw’icumu bahabwa Bibiriya Yera, manemezwa ko Yezu Christo ari umukyiza wa bo. M’u Rwanda rwa Gasabo, abanya-Burayi bitwaje Ivanjiri Ntagatifu, Umwami w’u Rwanda Musinga baramugambanira, maze bemeza ko ngo Umwami w’u Rwanda yahaye u Rwanda Yezu Christo umwana w’Imana, imyaka 30 nyuma y’ayo manyanga, Abanya-Rwanda biciwe muri za Kiriziya, bafite za Bibiriya Zera, mu maboko yabo. Idini iyariyo yose ikoreshwa mu-bibi no mu-byiza. U Rwanda muri politic rugomba kuba neutral, mu madini rukaba secular, ku-neza y’Igihugu n’abagyituye. U Rwanda ntabwo rugomba kuba battle ground ya New World Order.
God bless Rwanda.

2
Abduliwadude 2015-12-24 11:16:54

Uyu wanditse iyi nkuru yashyizemo amarangamutima y’isi cyane. Nawe arabiziko abakora biriya atari abasilamu ndetse akeneye gusobanukirwa politike y’abanyaburayi na America yo kwiturikirizaho biriya bisasu kubushake kugirango babijyereke kuri Islam nyuma babone impamvu yo kujya kwica inzirakarengane z’abasilam no kwiba petrol. Rero imyemerere niyo yonyine izatuma umusilam abana neza nabandi nkuko Islam ibidutegeka. Uzashyira ubumuntu imbere azaba yavuye muri Islam. Kandi uko abazungu bakwanga Islam kose ntibizabuza Allah kuyirinda. Niba mushaka kumenya ukuri kwabiriya muzarebere kubasilam bo muri EAC hari ikibazo batera se ? Ikibazo si abasilam n’ubusilam ahubwo ikibazo nabapolitisiye bitwaza Islam kugirango bajyere kubyo bashaka. 70% sinemeranya nuyu wanditse ibi kuko yirengagije abasilam bapfa buri munsi muri Gaza, Syria, Libya nahandi byose bikozwe nabazungu.i Paris ntamusilam wabateye ahubwo leta yaho bashakaga impamvu yabajyana muri Syria.

3
The Islamist 2015-12-24 11:05:33

Hahahaaaa. A waste of time. Yego kwinenga ni byiza ariko kwiyitirira ibyaha utakoze ni ubugwari cg gukubita ibipfukamiro.
Umuntu wese wasomye amateka ya Islam azi nezako Islam ari idini nk’andi yose i.e habamo abumva ibintu mu buryo butandukanye, habamo abahezanguni,....Abasilamu hafi ya bose mubakora ibikorwa by’iterabwoba babikora bagamije kwihimura, ’kurwanya’ ubukoloni, gushaka gukwirakwiza ideology yabo(nkuko imitwe myinshi yagiye irwana ngo igere kuri democracy bigapfiramo inzirakarengane nyinshi). Ushaka guca ikibazo cy’iterabwoba ugomba guca ikibitera. Nacyo ntakindi ni WESTERN IMPERIALISM, JUDAEO-CHRISTIAN NEO-COLONIALISM... Ntange ingero? Somaliya na Kenya byabanaga amahoro kugeza AMISOM ije. Palestine abayahudi, abakristo n’abasilamu babanaga mu mahoro kugeza muri 1948 kandi Islam yari iriho. Izo ntagondwa ntabwo zitwaza Islam ngo zihohotere abandi ahubwo zitwaza Islam nka unifying force ibahuza ngo barwanye akarengane kabakorerwaho. Utabibona ninde?

Kwamamaza