Abarimu batandukanye mu ishuri rimwe mu burezi bw’amashuri abanza ni ngombwa?

22 23-04-2016 - saa 07:23, Philbert Girinema

Dr Alphonse Sebaganwa ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha mu ishami ry’uburezi akaba anafite ikigo gitanga ubujyanama ku bana bahura n’ikibazo cyo gutsindwa mu mashuri, yatanze igitekerezo ku bijyanye no kuba abarimu batandukanye bigisha mu ishuri rimwe mu abanza.

Hashize imyaka itanu uburyo bwo gutanga uburezi n’uburere bugenda buhinduka mu mashuri abanza aho usanga buri somo rifite umwarimu uritanga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu mwaka wa gatandatu.

Ubundi mu mashuri abanza umwana aba afite hagati y’imyaka 6 na 11 y’amavuko. Kuri icyo kigero, aba yubaka uwo ariwe, ni ukuvuga indangagaciro zituma yishushanya n’uwo agomba kuba we. Ibi bisaba ko agira uwo yishushanyaho.

Ni cyo gituma abamubera ingero batagomba kuba benshi kuko icyo gihe umwana aba akiri muto cyane ku buryo atabasha gutandukanya neza imico, imyifatire, imikorere n’imitekerereze y’abarimu benshi bagomba no kumubera urugero.

Umwana cyangwa umuntu mukuru agenda yiyubaka uko akura bitewe n’uburyo abona ibintu bimukikije, abantu cyangwa ibindi bifite icyo bisobanuye kuri we, bigatuma agira imyifatire, imitekerereze cyangwa imikorere imuranga.

Tugarutse rero ku myigire y’abana bato, biba bikwiye ko umwana utararenza imyaka 10 na 11 agira umwarimu (cyangwa umurezi) umwe utanga amasomo yose kugira ngo ashobore kumenya neza umwana. Ibi kugira ngo bishoboke, umwarimu agomba kugira umwanya uhagije wo kugumana n’umwana no kumukurikirana.

Nongere nibutse ko mu mashuri abanza, nta bumenyi bwihariye buhatangwa, ahubwo hatangwa ubumenyi bw’ibanze. Ubwo bumenyi bw’ibanze abarimu bose bize inderabarezi ibategura kuzigisha mu mashuri abanza baba babufite buhagije bwo kwigisha amasomo yose.

Birashoboka ko uburyo bwo gukoresha abarimu benshi mu ishuri rimwe budafasha abana bafite ubushobozi buke bwo gukurikira mu ishuri (learning disabilities, difficulties or disorders), cyane cyane ku bana bafite hagati y’imyaka 6 n’imyaka 8 (p1,p2, p3), bo bakwiye kugira umwarimu umwe rukumbi kubera impamvu twavuze hejuru.

Mu bihigu byateye imbere byo mu Burayi, Amerika, ntabwo nzi aho bakoresha ubu buryo bw’aho abarimu batandukanye bigisha abana bari mu mashuri abanza. Icyakora muri bimwe mu bihugu bidukikije, hari aho bakoresha ubu buryo bw’abarimu batandukanye ariko nabwo bigakoreshwa guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ku bana bisumbuye ho gato (imyaka12, 13, 14…) bamaze gusa n’aho bamaze kubaka ibibaranga ( identity) ubu buryo bwo guhinduranya abarimu bushobora gufasha umwana kuko aba yatangiye kumva urusobe rw’ibintu bitandukanye ku buryo abarimu benshi n’uburyo bwinshi bakoresha bitabavangira ahubwo bibafasha kurushaho.

Iyi nyandiko nyikoze kugira ngo abantu batekereze ku burezi n’uburere bw’abana bato bo mu mashuri abanza bashobore kubiganiraho barebe icyagirira abana bose akamaro, cyane cyane abafite intege nke mu guhabwa ubumenyi, ndetse n’uburere buzatuma bigirira akamaro bakanakagirira n’igihugu.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Natal 2016-06-23 00:15:48

Ariko ubundi ko ariko byahoze mwabonye twarize nabi? Niba ibintu byari byiza kuki mutakomerezaho? Muri kutwicira abana. Nk’ubu hari ubwo isomo ritarangira bose bafashe, biba ngombwa ko birwariza bakajya guhugurana. Hano mfite mwishwa wanjye w’umuhanga pe, kuva P4-S3 nta na hamwe yari yaba uwa 4, ni hasi y’aho. Ariko njya mbona aza gushaka umusore duturanye urangije university ngo amusobanurire. Ubwo ntaba yabuze mwarimu we kubera gucanganyikirwa? Nyamara mbere tukicyiga umunsi wose mwarimu yasubiraga no mu by’ejo. Abasaza bahoze mu burezi bwa kera mugarure ibyahozeho naho ibi byatugwiriye nta kamaro. Umwana w’imyaka 19 ugiye kurangiza kaminuza atazi kwandika amazina y’abantu mwumva ariko guteza imbere igihugu?

2
Yves Mahoro 2016-05-11 03:22:22

Nukuri rwose iriya systeme ya professorat mu mashuri abanza ntabwo ifasha abana, bituma mwarimu atamenya abana yigisha ngo amenye uko yubaka uburere bwabo ahereye ku mico yabo, kuko nta gihe amarana nabo cyatuma abamenya , aba acungana n’isaha ye gusa. Bityo imico y’umwana niyo ituma umenya uko umufasha kugira ngo ubuenyi umuha bumugirire akamaro. Hari abana bafata batinze, abana bakubagana , abana bandika buhoro, abatandika note namba, abana bafite ibibazo byihariye bigira ingaruka ku myigire yabo, n’ibindi. Rwose MINEDUC ikurikije izi nama yakongera ireme mu bana mu mashuri abanza. Murakoze

3
petite 2016-05-07 07:18:41

ICYO GITEKEREZO Ni ukuri kuko abana basubiye inyuma kandi iyo urebye usanga ikibazo ari kimwe aho umwana agera P3 atarabasha ku identifia icyo azaba.akaza kujya p4 aho yiga mugitondo cg ikigoroba gusa ubushobozi bukiri buke.

4
Jost 2016-05-06 09:26:30

Dogiteri rwose anshimiye ahandyaga. Nanjye mbona nta byiza bya professorat mu mashuri abanza. Ni ukuvangira abana n’abarimu gusa. Umwana aba akeneye umuntu umwe yiyumvamo akamufataho urugero. Kumuha abarimu bane cg batanu biramucanga akabura n’umwe yibonamo. Umwarimu na we kumuzengurutsa mu mashuri menshi ugasanga yigisha nk’abana 300 cg 400 bituma atabasha kubitaho no gukurikirana uburere bwabo uko bikwiye kubera ko ari benshi cyane.

5
kalisa 2016-04-30 01:14:50

Dr arakoze cyane niba abafite uburezi munshingano zabo bamwumvise gusa icyo mbona nuko ufashe abarimu badafite ubumenyi buhagije ukabashyira mumashuri abanza ntakindi uba uri gukora uretse kuzamura urwego rwubujiji murwanda

6
THEOGENE 2016-04-29 02:29:40

Ibi avuze birasobanutse.

7
MB 2016-04-29 01:10:46

Nibwo pe!!!!! ibyo DR Alphonse avuze bifite inshingiro , hari gihe ubaza umwana uko mwarimu yigisha cyangwa yitwara akabubwira ngo uwa English yitwara neza kandi yigisha neza cyane ariko uwigisha Imibare ntabwo yigisha neza kandi akunda gukupita abana . Kumenya no kwishushanya na Mwarimu bibabera ibibazo bikomeye cyane abura uho yishushanyaho. Dr arakoze cyane kuri article nziza atugejejeho

8
Fernandel 2016-04-27 13:32:55

Ariko se ubundi ko ariko byahoze, ababihinduye babiterwe ni iki? Ngahorero Birenge ni wowe ubwirwa. Vox populi, vox dei! Chapeau Dr! Bajye babanza bababaze.

9
Kabera 2016-04-25 13:38:22

Ngenzi mu Bashishozi, Mena mu Ntore, Manzi mu Banyarwanda! Komeza intera wasomeye henshi, uhahira u Rwanda ubumenyi ukagira ubuntu bubutanga! Komeza iyo ntambwe n’iyo fumba maze umurikire abatera imbere, ejo hazaza hazire umwijima, ubujiji busigare inyuma, ubumenyi butahe i Rwanda. Ton compagnon de route du Camer àSabena!

10
buddy 2016-04-24 06:59:41

Ubundi umwana wiga p1 p2 na p3 aba akiri muri early childhood period niyo mpamvu baba bagomba kwigishwa na mwarimu umwe.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza