IGIHE

Abakirisitu bakwiye kwirinda guhata Imana amasengesho itazigera isubiza

13 12-06-2019 - saa 18:49, Pastor Desire Habyarimana

Bimenyerewe ko buri gikorwa cyose gikozwe n’abakirisitu gitangizwa n’isengesho akaba ari naryo rigisoza ndetse byabaye umuco kuri benshi, byinjira mu buzima bwabo.

Uzasanga iyo abakirisitu bagiye gufata amafunguro, kuryama, cyangwa gukora ibirori runaka babanza gusenga.

Ku rundi ruhande hari n’ubwo bafata igihe bagasengera ibyifuzo bashyizeho umwete kandi ntacyo bitwaye kuko biterwa n’imyemerere ya buri muntu.

Hari amwe mu masengesho adafite umumaro bamwe mu bakirisitu basenga batabanje kubitekerezaho neza bigatuma Imana itabasubiza kuko Yesu yaravuze ngo “murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi”.

1. Gusengera abashonji: Abakirisitu bamwe na bamwe iyo bagiye gufata amafunguro, ntibabura gusengera abatayabonye ngo Imana ibibuke ibagaburire ariko bakirengagiza ko biri busigare ku meza bikamenwa. Aha twakwibaza niba baba batekereza ko Imana izajya mu gikoni igateka ngo igemurire abashonje?

Ni gute wasaba Imana kugaburira abashonje kandi ubisigaza, ukabimena? Ese utekereza ko hafi yawe, aho usengera cyangwa utuye nta bantu bashonje bahaba?

Imana ntiyatubwiye gusengera abashonji yatubwiye kubagaburira nubwo kubasengera ari byiza ariko kubagaburira ni byiza kurutaho.

Umwanditsi wa Matayo 25:34-36 yavuze ko “Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa ku Isi, kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransura, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’’’

2. Gusengera imfubyi n’abapfakazi: Iyo uteze amatwi amasengesho y’abarokore, uzatungurwa no gusanga ko badashobora gusoza badasengeye imfubyi n’abapfakazi ngo Imana ibiteho. Ni gute twasenga ngo Imana ibiteho ariko tukaba tudashaka kumenya ibibazo byabo?

Imfubyi n’abapfakazi baba barakomeretse mu marangamutima, bakeneye uwo basangira uwo mubabaro ariko ntabwo tubabonera umwanya. Iyo tubyibutse rimwe mu mwaka dutanga kawunga n’ibishyimbo.

Abantu bagiye bafata iminota mike bagasura imfubyi byaruta guhora usenga utazi ibibazo bafite. Burya umubabaro usangiwe uragabanuka, ibyishimo bisangiwe biriyongera.

Ikibabaza impfubyi ni ukuva ku ishuri watsinze nta mubyeyi wereka indangamanota, ugakora amakosa udafite uguhana, ugashaka gushyingirwa ntawe uzakuvugira ijambo, ukabyara udafite uguhemba.

Ibintu birushaho kugukomerana iyo abana bakubaza aho nyogokuru na sogokuru batuye he kandi udafite igisubizo.

3. Gusengera abarwayi: Iyo umuntu arwaye aba yifuza uwamuba hafi ariko bitewe n’uko abantu bagenda bagira imirimo myinshi, usanga babura umwanya wo kubageraho.

Birababaje kubona ibitaro bizengurutswe n’ amatorero nk’icumi ariko ugasanga mu bitaro harimo abantu badafite ababarwaza n’ababagemurira, yewe banavurwa ugasanga babuze ubwishyu.

Yesu ntiyavuze ngo tubasengere gusa ahubwo yavuze ngo nari ndwaye muza kunsura.

Ikibabaje iyo umuntu apfuye dukoresha amafaranga menshi yo kumushyingura aruta ayo twatanze ngo tumusure arwaye mu gihe twashoboraga kumuvuza agakira. Umwanya twabuze ikindi gihe cyose iyo yitabye Imana turawubona.

4. Gusabira abagororwa: Hari uburyo twishyizemo ko abagororwa bose ari abanyabyaha. Ese iyo umuntu agezeyo akihana buriya Imana imufata ite? Ijambo ry’ Imana ridutegeka kubasura no kubitaho.

Wasanga tubasuye havamo n’abakizwa. Dufite abakirisitu bangahe mu gihugu bamenya ko ari inshingano yabo gutemberera kuri gereza atari uko agiye gusura umuntu we ufungiyeyo?

Bake babikora Imana ibahe umugisha. Hari ibyaha bimwe abantu bakoreshwa n’uko kamere y’umuntu ari mbi, hari iby’ibikomere byo mu mateka n’ibindi bakoreshwa n’inshuti mbi kuko iyo ubanye n’abantu babi barakwanduza ariko mpamya ko uwo muntu yitaweho yahinduka akaba muzima.

5. Gusenga ngo abakene Imana ibibuke: Ubutunzi bwose bw’Isi bufitwe n’abantu batageze ku ijana 100 gusa. Iyo usomye inkuru ya nyamutunzi na Lazaro uhita ubona uko abakene bafatwa mu Isi.

Ubutunzi Imana yarabutanze ahubwo uburyo busaranganywa ni byo birimo ikibazo. Ikibabaje rero ni uko bamwe mu bikubira harimo n’abigisha ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa.

Ni gute umushumba ahagarara mu iteraniro akirata ko ari umukire, ko afite imodoka ihenze n’amamiliyoni abitse kuri konti kandi imbere ye hicaye abakene babuze n’icyabafasha mu buzima bw’ibanze?

6. Gusengera iterambere ry’igihugu: Ubuhanuzi bwinshi bwizeza abantu ko Imana ibahaye visa ya Amerika, u Burayi no mu bindi bihugu. Njye nibaza impamvu abantu bifuza kujya ahandi hameze neza ahubwo ntibashishikazwe no gutuma igihugu cyabo kiba cyiza!

Biratangaje ukuntu umukirisitu akora ibituma igihugu kidatera imbere akanyereza imisoro n’ibindi.

Tugabanye gusengera igihugu ngo gitere imbere ahubwo dukore ibiteza igihugu imbere, dutange serivisi nziza, dukore amasaha ategetswe dukiranuke mu byo dukora, igihugu kizatera imbere.

Kujya gutura mu mahanga ugiye mu buryo bwiza nta kibazo hari ni byiza kurutaho ugiye guhaha ubumenyi ukagaruka kubaka igihugu cyawe uzaba uteguye ejo heza h’igisekuru kizakurikiraho.

Kurarikira kujya gutungwa n’imisoro y’abandi baturage kandi na we wakora ukiteza imbere ugateza imbere igihugu si byiza.

7. Gusaba Imana amahoro: Amahoro ni ikintu umuntu wese yakwifuza. Si umuntu gusa kuko iyo amahoro ahari n’inyamaswa zigubwa neza. Ahari amahoro haba hari ubuzima. Amahoro rero usanga ari kimwe mu bigaruka mu isengesho ry’abarokore. Amahoro yitwa amahoro iyo atangiriye mu mutima w’umuntu agakomeza mu bo mubana.

Wari uzi ko iyo uryana n’uwo mwashakanye uba ugize uruhare rwo gusenya amahoro wirirwa usengera? Iyo abantu barya cyangwa batanga ruswa, iyo bareka abana bakajya mu biyobyabwenge, ubusinzi no kwiyandarika, ibyo byose bibuza amahoro imiryango. Ese waba ukora ibikorwa bituma abantu babura amahoro hanyuma ugasaba Imana amahoro?

Gusenga ni byiza ariko twige no gukora uruhare rwacu ibyo bizatuma Imana isubiza amasengesho yacu duhabwe umugisha kandi kugira neza ntibireba abarokore gusa ahubwo abantu bose babyitoje Isi yaba nziza kuruta uko iri uyu munsi.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NIYONKURU DATA 2019-06-13 11:15:26

Imana iguhe umugisha Pator

2
Andrè 2019-06-13 10:59:10

Nta buyobe mbonyemo rwose.Mu gusenga harimo no gusaba kandi gusabira abari mu kaga ni byiza.Erega Imana Ifite uburyo bwinshi yasubirizamo amasengesho.Ikindi kandi ukwiye kumenya niyo wafasha umushonji umwe ntiwaba ufashije bose.Wowe wabyanditse uwaguha abashonji bose bo mu gihugu wabagaburira? Abambaye ubusa bose wabambika? Imfubyi n’abapfakazi bose wabitaho? Abarengana bose wabarenganura? None se tudasabye ibyo ahubwo twasaba iki? Arantangaje cyane,ngo si ngombwa gusaba amahoro? Bene data mujye mushishoza ku byigisho bitangwa cyangwa mwumva akenshi haba harimo n’ubuyobe.Nta hantu na hamwe muri Bibiliya,Imana ibuzanya gusengera abashonje,abambaye ubusa,imfubyi n’abapfakazi,amahoro ....Mwitonde

3
Andrè 2019-06-13 10:59:09

Nta buyobe mbonyemo rwose.Mu gusenga harimo no gusaba kandi gusabira abari mu kaga ni byiza.Erega Imana Ifite uburyo bwinshi yasubirizamo amasengesho.Ikindi kandi ukwiye kumenya niyo wafasha umushonji umwe ntiwaba ufashije bose.Wowe wabyanditse uwaguha abashonji bose bo mu gihugu wabagaburira? Abambaye ubusa bose wabambika? Imfubyi n’abapfakazi bose wabitaho? Abarengana bose wabarenganura? None se tudasabye ibyo ahubwo twasaba iki? Arantangaje cyane,ngo si ngombwa gusaba amahoro? Bene data mujye mushishoza ku byigisho bitangwa cyangwa mwumva akenshi haba harimo n’ubuyobe.Nta hantu na hamwe muri Bibiliya,Imana ibuzanya gusengera abashonje,abambaye ubusa,imfubyi n’abapfakazi,amahoro ....Mwitonde

4
Kanyemera 2019-06-13 06:53:52

Muri make bivuge neza gusenga kwiza nibikorwa, abanyarwanda bo hambere bo ntabwo basengaga ahubwo basetsaga imana zabo, bivuze ko bakorga amateraniro yo kwishimira ibyo bagezeho bakumva kp imana zibareba zikanezerwa. Abubu rero twayobejwe nabazungu gusenga nugutakamba nugusabiriza nukwinginga, ugasanga umuntu arafata amasaha arenze 6 kumunsi asenga, harya uyu azamarira iki umuryango we na societe abamo. Guta umwanya usaba amahoro numutekano, utajya mumuganda ntujye munama ntutange umusanzu w umutekano, ntiwerekane aho abawuhungabanya baherereye, ntutekereze ngo ushime uhe agaciro police na abasirikare bataryama ahubwo ugahora upfukamye ngo imana imana, twibuke ko na za somalia, south sudan, central africa iyi mana naho irahaba ariko ntibabuza guhora mumarira yumutekano muke, umuntu yakarebye kure akamenya aho amahoro numutekano bituruka maze akahashinga ibirindiro

5
mazina 2019-06-13 03:39:05

Urakoze Pastor Habyarimana.Bene aya masengesho uvuze,Imana iyafata nk’uburyarya.Ni ubufarisayo (Pharisaism).Icyo nkunganiraho,nuko bible ivuga ko Imana itumva amasengesho y’Abanyabyaha banga kwihana nkuko Yohana 9,umurongo wa 31 havuga.Ikindi kandi,bible ivuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu basenga mu buryo bunyuranye nuko Bible ivuga.Urugero,abantu batemera ko Yesu ari Mesiya wadupfiriye,bakihimbira abahanuzi babo,ntabwo Imana ibumva nkuko Yohana 3,umurongo wa 16 habyerekana.Iyo urebye ibyo bible ivuga,usanga Imana yumva amasengesho y’abantu bake cyane.Wenda nuko Pastor yatinye kubivuga,hari abiyita abakozi b’Imana nyamara itabumva nabo.Kubera ko Yesu yadusabye gukorera Imana "ku buntu",tudasaba amafaranga,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abantu barya amafaranga y’abayoboke babo (icyacumi).Cyali kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itari yarabahaye amasambu nkuko Kubara 18,umurongo wa 24 havuga.

6
Rene 2019-06-12 20:20:50

Ko numva uvugira Imana se, yakubwiye ko biyibabaje? Ni nde wakubwiye ko kuvugisha Imana bifite structure runaka? Buri wese ajye avugisha Imana ye uko abishaka. Ahubwo wenda wari kubasaba kujya bakora ibikorwa ariko wikiha kubacira urubanza kuko ntuzi uko Imana ibifata(njye nawe ndetse n’undi wese ntituzi uko Imana yakira ibyo tuyibwiye, tubona dusubijwe). Sinzi impamvu ibintu by’ Imana mubizanamo science. Buri wese ajye avugisha Imana mu buryo bwe, upfa kutayituka.

7
Rulisa 2019-06-12 18:03:08

Bavandimwe mwisengesho ntabuyobe burimo
Iyo dusenga Imana dusaba gufasha imfubyi abashonje
Nibindi wowe ariwowe wabigambiriye ntiwabikora neza nkuko iyo Imana yatoranyije ugomba gufasha abo bose uvuga babikora
Imana ikoresha abantu ariko itakohereje ntiwabikora nkuko bikwiriye ibyo rero ntibyabuza gusenga usabira
Abantu kd nawe wisabira

8
Duhere kubavuga amabi..ibyiza? 2019-06-12 16:24:22

Nibyo kbsa niba umuntu yasenga gusa ntagire icyo akora hahah byaba bitangaje kbsa

Gusa kubantu bagira uwo mutima WO gusengera abantu keep it up Imana irabunva izagena uburyo bikorwa.... Iyo ubutunzi yaba bwinshi cgw bucye nziko bugwira
Ijana ryajye ntacyo rimaze ariko ndayahuza na ya Musomyi ,na gitekerezo twese twubake ikintu kingira kamaro ngayo amashuri abasenga ijoro namanwa bubatse!...
Ecole catholic de...
Association de parent...
St’’’’’’
Mubanze mubibashimire.....!
Abantu barasenze Mon amie,,
Kandi nkeka ko kuba umuntu yasenga agiye kurya, afite ifunguro yateguriwe akabanza agaca bugufi at I Mana Mubyeyi Mwiza ndagushimira kubwir’ifunguro uduhaye,,twahabiriye icyuya gusa twari tunezerewe no gukora NGO twiteze imbere
Ntakibazo twagize ndagusabye NGO wibuke nabatabibonye Amen
Uyu muntu avuze aya magamba ....ko akuzuye umutima gaseseka kumunwa......)
Ahubwo nkusabiye umugisha ugusendereho wuzurizwe
Umuntu wibuka gusenga komera iri terambere ririkuza nawe harimo ayawe(cash) uzafasha abantu usengera gutera imbere ubishire mu ngiro bihereye mubyo wavugaga ntacyo ufite

Usibye ko iterambere riri hose abashonje bari kugabanuka nukuri muri iyi Minsi ndikurya nk’ashimira rwose...

Duhere kubavuga amabi usenga atwaye iki??
Kuvuga kumunwa mugiriye Imana impuhwe yo guhatwa amasengesho???
Harya ubwo wabona amagambo ayihata??

Ahubwo yanga abavuga amabi yanga abgenzwa no kurimbura.,,abanyaminwa banduye ururimi rubi
Barahari mubavuge bacike......

9
Richard M AHISHAKIYE 2019-06-12 15:38:02

Ni byizako abantu bibutswa agaciro k’ isengesho cyane cyane ko gusenga ni igikorwa gikomeye mu buzima bw’usenga .

Gusa ndabona iyi nkuru icyo igamije ari ukwibutsa gutandukanya gukora ,iterambera , ubukungo ,gushyiramubikorwa andangagaciro z’ubumuntu n’amasengesho!?

Ariko umutwe w’inkuru utandukanye n’ibiri mu nkuru?!

Niyompamvu byoroshye kubyita UBUYOBE

NANZURA NKURIKIJE INGINGO MWAGANIRIYE NTAWAKONGERA GUSENGA

10
IRADUKUNDA Tite 2019-06-12 15:31:21

Mwana Desire nkunze isesengura ryawe ku masengesho amwe n’amwe abakirisitu bakunze gukora yo gusabira ibyifuzo bimwe na bimwe bagasaba Imana ngo ibikemure kandi batabanje gufata iya mbere ngo babikemure ariko bakabyihunza bakabihindira ku Mana kandi iyo urebye Imana yabahaye ubushobozi bwo gukemura ibyo bibazo baba bayisaba ngo ibikemure.

Urugero nko mubyo wavuze: Umuntu ushonje yabuze icyo arya inkunga ya mbere akeneye ni amasengesho cyangwa ni uguhabwa icyo kurya? Jyewe numva ari uguhabwa icyo kurya kuko amasengesho ntabwo igifu kiyasya. Cyakore nemerako kwereka Imana ibibazo by’undi muntu n’ubwo iba isanzwe ibizi bigira umumaro mu gukemuka kwabyo ariko twakabanje twebwe ubwacu tugafashanya gukemura ibibazo bya bagenzi bacu.

Ibintu byo gushakira iterambere ry’Igihugu mu masengesho n’ibitangaza byizezwa n’abanyamadini aho gushyira amaboko hasi ngo abanyagihugu bakore batere imbere nabyo bikwiye guhinduka rwose.

Ndatanga Urugero ku gihugu cy’Ubushinwa. Mu mateka y’Ubushinwa yaranze iki gihugu hambere hacyo, ni igihugu cyanyuze mu bibazo bikomeye by’inzara, intambara, kubaho nabi kw’abaturage, ibi byose babikuyemo isomo hanyuma biyemezo politike ishingiye ku iterambere ry’umurimo kuruta amadini n’amasengesho. Ni nayo mpamvu ubona ibintu by’amadini n’amasengesho bitabatwarira umwanya wo gukora. Nta muntu, itsinda ry’abantu cyangwa Igihugu cyateye imbere kubwo umubiri n’ubukungu kubera amasengesho menshi y’urudaca Ahubwo iterambere ryose rigerwaho kubera umurimo.

Ubu Ubushinwa ni Igihugu cya kabiri mu bukungu ku Isi nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika( USA) kandi giteye imbere k’uburyo abantu benshi mu mpande zose z’Isi harimo n’Abanyamerika bifuza kujya gushakirayo ubuzima. ibi babikesha gukora ntabwo ari amasengesho. Ubufasha bukomeye Imana iha Umuntu ni ukuramuka ari muzima kandi afite mu mutwe hazima n’umubiri muzima ubundi ibindi niwe bireba.

Ndagirango kandi nsoze nshimira IGIHE.com nawe Desire k’ubwo inkuru nziza yubaka Igihugu n’Abanyarwanda wakoze! Imana ijye ikongerera ubuhanga!

Imana irakarama!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza