IGIHE

Video: Ubuhamya bwa Kangabe wababariye uwamwiciye, akamucumbikira iwe nk’umwana we

42 11-04-2017 - saa 07:19, Kanamugire Emmanuel

Kangabe Adela utuye mu Karere ka Rwamagana yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agira ubutwari bwo kubabarira uwamwiciye umuryango amwakira iwe mu rugo babana nk’umwana we ndetse aza kumwubakira amufasha gushinga urugo.

Kangabe ari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko. Yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko usibye kwicirwa abana, umugabo n’abandi bo mu muryango; ubwe yarokotse ari igisenzegeri kuko yatemaguwe umubiri wose.

Kagabo Louis yagize uruhare mu rupfu rw’abo mu muryango wa Kangabe na we aramutema amusiga azi ko yapfuye, aza kubifungirwa ariko atinyuka gusaba imbabazi Kangabe nk’uko bombi babisobanuye mu buhamya bahaye RBA.

Kangabe ati “Kagabo yahorahoje umugabo wanjye n’abana, njyewe antema mu mutwe, amaboko, impande zose. Yambwiye uko yabigenje byose, uko yantemye, uko yatangiye n’uko yarangije. Yambwiye ukuntu naze guhwera akazana umupanga akajya awunkubita mu mutwe.”

Nyuma y’aho Kangabe arokotse ariko afite ubumuga yagiye kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abasha koroherwa.

Nyuma yaje kujya gusura Kagabo Louis muri gereza ya Rwamgana amwemerera ko yamwiciye umwana n’umugabo na we akamutema kugeza ubwo yamusize yibwira ko yapfuye.Yasabye imbabazi maze Kangabe arazimuha kuko yiyumvisemo ko akwiye kumubabarira.

Kangabe asobanura ko kubabarira ari ibintu bishobora ariko ko umuntu abifashwamo no gusenga

Kangabe avuga ko yababariye Kagabo nyuma y’uko yabonaga yarababajwe n’ibyo yakoze ndetse iyo babaga baganira rimwe na rimwe yanyuzagamo akananirwa kwiyumvisha ibyo yakoze maze akarira.

Kagabo waje gufungurwa yahawe icumbi na Kangabe aba iwe mu rugo nk’umwana we ndetse nyuma aza kumwubakira ashinga urugo.

Ibikorwa bya Kagabo byafatwaga nk’ubunyamaswa byatumaga abaturanyi batamushira amakenga bakibwira ko azica uyu mukecuru wari waramugaruriye icyizere nyuma yo kumugerageza agasanga ni nk’umwana we, abifashijwemo no kuba ari umukirisitu.

Ati “Ubu ndabohotse mu mutima wanjye, ndamusanga nkamuramutsa nkumva ndanezerewe, akana ke ndagaheka nkakazengrurukana nkumva ni umwuzukuru wanjye, umutima wanjye uranezerewe kuko narabohotse ariko na none biterwa n’ijambo ry’Imana.”

Kagabo na we avuga ko gusaba imbabazi byatumye agira amahoro kuko “iyo utarasaba imbabazi uba wumva ukiboshye”, maze agakangurira abantu kugera ikirenge mu cye nubwo imyaka ishize ari myinshi.

Kangabe kuri ubu ni umurinzi w’igihango mu Karere ka Rwamgana aho ubuhamya bwe bwerekana ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka.

Asaba abarokotse Jenoside kugirira urukundo abantu bose no gusenga kuko nibabikora imitima yabo izabohoka bakabasha kubabarira n’ababahemukiye.

Kagabo niwe wishe abo mu muryango wa Kangabe bose yarangiza nawe akamusiga ari intere. Ubu yarababariwe ndetse Kangabe amufasha guhindura ubuzima

Amafoto: Makuruki

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
iganze 2018-11-04 23:29:44

Uyu mubyeyi ni intwri pe ndetse ni umutagatifu! Hari n’undi witwa Xaverine w’i Musha nawe yababariye uwamuhekuye wiitwa Kalinda basigara ari mama n’umwana we. Cyera abantu bamwitaga umusazi kuko byakurikiye jenoside vuba, ariko ubu ndabona ntawe utashima iyo ntambwe idasanzwe yashoboye gutera . Ubu ni ubukristu mu bikorwa.

2
ASHWI 2018-07-12 06:46:46

Ibya Kangabe ni amayobera!Uwakwiciye nta bwiyunge yakwiye kugirana n’uwo yiciye ariko Ubumwe bwo burashoboka kubera gahunda ya Leta. Ubumwe mu gusangira igihugu,kubahiriza gahunda zose za Leta nta yisigaye inyuma ariko kubana n’uwakwiciye umuryango byo ni amahano!

3
ASHWI 2018-07-12 06:40:00

Ibya Kangabe ni amayobera!Uwakwiciye nta bwiyunge yakwiye kugirana n’uwo yiciye ariko Ubumwe bwo burashoboka kubera gahunda ya Leta. Ubumwe mu gusangira igihugu,kubahiriza gahunda zose za Leta nta yisigaye inyuma ariko kubana n’uwakwiciye umuryango byo ni amahano!

4
Dore 2018-01-19 04:35:43

NI UKO YAKURANGIJE YARI KUZAGUSUBIRA. ARABONA NTACYO USHIGAJE UBUNDI YARI KUZONGERA IMIHORO AHO YAYIKUBISE ABWO AHERUKA. SHITANI WAMUKOREYEMO NTAHO YAGIYE,

5
fridha 2017-06-07 01:25:10

kangabe s’umurinzi w’igihango gusa ahubwo ni intwari cyane ajye asengera n’abo byananiye kubabarira aba bahemukiye

6
UKURI GUCAMUZIKO 2017-04-24 13:15:19

Wowe wiyise Maliko wirinde kugereranya ibitagereranywa kuko ibyo byaba ari ugupfobya nkana Jenoside yakorewe abatutsi. Ntasoni uti imbabazi yatanze ni izisanzwe ntaho zitaniye nizo.... yahaye Evode! sinzi imyaka ufite namateka yawe ariko urababaje pe!!!!!

7
UKURI 2017-04-24 12:56:56

Yeah. Ibi byo ababishobora nibake kuri iyi si! Ushobora kumubabarira ariko nanone kugeza kuri uru rwego rwo kubabarira bikorwa nuwahawe inema nimana. Iri ni isomo rikomeye ariko kubyumva ni hatari!

8
MUSINGA 2017-04-20 04:00:51

sinabishobora

9
GIKOMERE 2017-04-12 01:13:31

UNO MUBYEYI AFITE UMUTIMA NIBA ARI UW’IMANA NIBA ARIWE BYANYOBEYE, AKAGEZA NAHO BABANA MU NZU IMWE , MU NZOZI NAZAJYA NIKANGA YAGARUTSE KUBIRANGIZA , BAZABANZE BAREBE NEZA KO NTA BURWAYI BUNDI BURIMO, ESE MU MIRIMO ISANZWE ABAYEHO ATE? ASHOBORA KUGIRA ICYO YIKORERA? HARI UBUNDI BUFASHA BUMUGERAHO ? IMANA IZAKWITURE ,

10
Christella U. 2017-04-11 18:57:22

Mubyeyi... Imana iguhe umugisha. Wkoze ibyo abana n’abantu batashyikiriza ubwenge bwabo,rimwe na rimwe bakaba banabyita ubujiji ariko nzi neza ko ari wowe uzi neza ubukristu icyo ari cyo.
Imana iguhe umugisha mwinshi cyane,iryawe juru wararikoreye. Hari benshi bakwiye kukureberaho.

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza