Urwenya: Mufungure indobo zanyu dusome mu byakubiswe!

12 22-06-2016 - saa 14:59, Ferdinand Maniraguha

Umupasiteri umwe wakundaga inyama cyane ubwo yari agiye mu materaniro ku Cyumweru ageze mu nzira asanga hari inka yakubiswe n’inkuba barikuyibaga, abwira abo bantu ati “mumbikireho ibiro bitanu mubishyire mu ndobo ndabifata mvuye mu materaniro”.

Nuko ageze mu rusengero kuko ariwe wagombaga kwigisha aravugishwa ati” mufungure indobo zanyu dusome mu byakubiswe n’inkuba ibiro bitanu”

- Umusore yajyanye umukunzi we iwabo kumwerekana, igihe bari ku meza bafata amafunguro se w’umuhungu yongorera umwana we ati:"niko sha uyu mukobwa ureba imirari akaba atagira amenyo wamukundiye iki?”

Umusore abwira se ati:"papa nushaka uvuge cyane nta nubwo yumva ".

- Umujura yagiye mu rugo rurimo umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe yiba televiziyo ariruka.Wa wundi ufite ubumuga bwo mu mutwe amwirukaho barirukaaaaaaa, kera kabaye amugeraho , umujura atangira gusaba imbabazi naho wa murwayi ati “akira telecomande wari uyibagiwe”.

- Umwarimu yabajije umunyeshuri Manzi ati "urumva wifuza kuzaba iki?
Ati”nshaka kuzaba umucuruzi ukomeye, nkajya mpora za Nairobi na Dubai kandi nkazajya nkorera ibiruhuko muri Caraibes na Pacifique".

Mwarimu ati ndumva ufite inzozi nziza, abaza na Pamela ati wowe uzaba iki? Umukobwa aratekereza ati "nzaba umugore wa Manzi"!

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

262 6 23-02-2016
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
KASIMBA 2018-01-04 12:08:18

Andika hano BIRATANGAJE

2
Enock Ndagijimana 2017-06-21 05:12:39

icyo mbona nuko uriya mu pasteur yakundaga inyama

3
salima amrani 2016-09-19 22:07:04

mwaduhinduriye

4
Nani Herrera 2016-06-23 02:08:38

biraryoshye

5
b k 2016-06-23 00:19:44

C j!! Nugyubona ayomazina uvuze urwo uzagyurusimbuka bizagufasha.

6
Marie Merci 2016-06-22 22:19:53

@Cj,urwenya ruvuga Padiri,Pasiteri na Shehe ujye urusimbuka wisomere ibindi!

7
rukara 2016-06-22 19:34:42

Yewe ntimubuze kimwe muransekeje peee mujye muhora mushyiraho byenda gusetsa

8
Oliver 2016-06-22 14:06:07

Borakureba

9
jay p. 2016-06-22 13:16:25

hhhhhhhhhhhhhh! Manzi azambabarire arongore Pamela rwose.

10
BIZIMANA 2016-06-22 13:08:39

BIRASEKEJE PE GUSA BURIYA UREBYE UBUKIRE BWUMUGORE NUMUGABO

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza