Ubuhamya bwa Aimable Kubana bu bufasha yahawe na Dr Naasson Munyandamutsa

16 7-03-2016 - saa 07:38, Philbert Girinema

Aimable Kubana umuhanzi w’indirimbo, umwanditsi w’ibitabo n’amakinamico, akaba ndetse n’umukinnyi ukomeye w’ikinamimo wamamaye nka Semana mu Runana.

Mu buhamya bwe kuri Dr Naasson Munyandamutsa witabye Imana tariki ya Mbere Werurwe 2016 azize uburwayi akaza gushyingurwa kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe, Kubana yagarutse ku buryo yafashijwe n’uyu muganga wari ufite umutima wa kimuntu.

Aimable Kubana yateruye agira ati :

Menya Dr Naason Munyandamutsa hari mu mwaka wa 2004 mu kwezi kwa cyenda. Yaramfashije cyane sinshobora kuzamwibagirwa. Yari umuganga wihariye. Yari afite umutima wuje ubumuntu ku buryo ntagererany, ukwicisha bugufi kwe ntawundi muntu n’umwe nigeze mbibonana. Iyo ntagira Dr Naasson simba ndi uwo ndiwe uyu munsi, ahari mba naranapfuye.

Mu kwezi kwa cyenda nararwaye, ndaremba. Bitewe n’uko ihungabana ry’ibo nabayemo ndi umwana ryari rimaze kugaruka. Sinari nkibasha gusinzira. Nararaga nicaye. Nararaga ndira, cyane cyane ko uwangiriye nabi mfite imyaka itandatu namubonaga buri munsi aje mu rugo.

Sinakagombye gutanga ubu buhamya kuko ari ibanga rikomeye ry’ubuzima bwanjye nabitse imyaka myinshi ariko iyo umuntu akugiriye neza, akongera kuguha ubushake bwo kubaho wari usigaye wifuza gupfa, bituma utekereza,maze ugashima. Niyo mpamvu rero niyemeje gutanga ubu buhamya kugira ngo Abanyarwanda bose bamenye akamaro Dr Naasson yagiriye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mfite imyaka itandatu nafashwe ku ngufu na data wacu waje kuba mu rugo ndi umwana. Sinari muzi bwari ubwa mbere mubonye. Ikibabaje ni uko umunsi wa mbere nabyutse niruka nkajya kubibwira ababyeyi ariko uwo mugabo aza ankurikiye avuga ko mbeshya. Bampindura umusazi banyohereza kujya kuryama. Byanteye ibibazo byinshi ndi umwana. Nkurana agahinda n’umujinya mwishi ariko muri 2004 uwo mugabo naje kumubaza impamvu yatumye akora ibyo ambwira ko nubwo yampemukiye atampemukiye kurenza ababyeyi banjye batanyizeye icyo gihe. Ananambwira ko afite ububasha burenze ubwanjye iwacu kuko akomeza kuhaza yidegembya.

Nataye umutwe, banjyana kwa muganga, ari nabwo bwa mbere nabonye Dr Naasson. Numvaga ntifuza kubaho, icyo abantu batazi cyangwa batiyumvisha, ni uko iyo wahemukiwe bene ako kageni uri umwana iyo umaze gukura iryo hungabana riragaruka, noneho hakwiyongeraho nibyo nabayemo muri Jenoside muri Mata 1994, bigatuma numva ubuzima ntacyo bukimaze. Bitera amahinduka menshi mu mibereho yawe ya buri munsi, mu mahitamo yawe ya buri munsi, ugahora urwana intambara kugirango ubeho mu buryo bukwiye.

Dr Naasson yakoze akazi gakomeye cyane cyane kugirango mbashe ku mugirira icyizere. Yari umugabo uvuga atuje, warakara, wamutuka, buri gihe yabashaga kubona imvugo ikwiye yo gutuma ucururuka. Hari igihe cyageze nkumva ntagishaka no kujya kwa muganga. Ariko we n’ikipe bakoranaga, yafataga imodoka akaza kundeba imuhira aho twari dutuye mu mazu ya Elecrotogaz i Nyamirambo.

Ndibuka ko yambwiraga ko ubuzima bushobora gukomeza. Inshuro nyinshi yambazaga icyo numvaga nifuza gukora ariko icyo gihe numvaga ntazi ibyo ambwira. Nyuma y’igihe naje kwemera kugirana ibiganiro nawe, ngashyira mu bikorwa ibyo ambwira kuko nari nsigaye mufiteye icyizere cyane ko yari yarasabye ko uwo murumuna wa papa atongera gukandagiza ikirenge iwacu.

Nongeye kwigirira icyizere, ntangira kongera kwandika ibitabo ari nabwo nanditse igitabo Urukundo n’ibigeragezo kivuga inkuru ya Maliza na Rurangwa.

Ntangira gukora kuri radiyo ndetse nongera kwigirira icyizere, nkina mu Urunana ku izina rya Semana, ntegura ibitarmo bikomeye, mpimba indirimbo zakunzwe cyane mu itorero abatangampundu nk’abakobwa b’iwacu , mudashira irora, nkundira wirira n’izindi.

Ndibuka rimwe ko yaje mu gitaramo nari nateguye kuri Hotel Novotel Umubano azanye abana be kundeba ngo kuko bakundaga ikinamico urukundo n’ibigeragezo. Yari afite akazi kenshi maze andagiza abana be, mbicaza imbere, agaruka kubafata igitaramo kirangiye. Arambwira ngo "Sinigeze nshidikanya ko uzatsinda ibigeragezo."

Nagize amahirwe yo kwitabwaho nawe. Ubu ndi umugabo nubwo intambara nkiyo idashira. Mbabajwe gusa n’uko apfuye ntabashije kongera kumubona nyuma y’imyaka igera ku munani ngo mushimire mbikuye ku mutima.

U Rwanda rubuze umubyeyi. Nyuma y’amahano yarugwiririye muri Mata 1994, yari impano itagereranywa yatumye abantu benshi nkanjye bongera kwiyubaka. Imfubyi tubaye benshi.

Narangiza nsaba ababyeyi ko mwanjya mwita kandi mukumva abana banyu.

Ibya mfura mbi bishobora gukorerwa abana banyu b’abakobwa bishobora no gukorerwa abana banyu b’abahungu kandi kuko bitera isoni uwo byabayeho zo kubivuga, kongera kwiyubaka biragora cyane kabone niyo imyaka yashira ari myinshi. Ingaruka zabyo zirababaza kugera no mu musokoro w’igufa. Iyo ntagira Dr Naasson Munyandamutsa nta gaciro mba narongeye guha ubuzima.

Watumye niga ibyo bita Aide medico-psychologique kugira ngo nanjye njye nita ku bafite ibibazo nk’uko wamfashije. Watumye menya ko ntagomba gucira umuntu urubanza ntabanje kumenya uwo ariwe mu by’ukuri. Ntagendeye ku bivugwa cyangwa ku byo abantu bibwira nyamara bidafite ishingiro.

Twakagombye kumwigiraho twese buri wese yorohereza mugenzi we ubuzima, twirinda no kuvuga nabi cyangwa guhemukira bagenzi bacu kuko tuba tutazi icyo uwo ducira urubanza yabayemo cyangwa intambara arwana nayo umunsi k’uwundi.

Warakoze Dr Naasson Munyandamutsa, kandi umuryango wawe ukomeze kwihangana.

Urupfu rwa Dr Naasson Munyandamutsa rwatunguye benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

266 6 23-02-2016
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
UWASE TETA 2017-03-20 04:09:52

mbega weee burya umuntu agenda umutima ushenguka koko ,Aimable burya ni iki gikomere wagendanaga ,ihangane kd Imana yagufashije ukiyakira bugeze aho utanga ubuhamya izakomeza iguteze intambwe,naho uyu golden wagirango ntiyigeze abona aho umuntu ahohoterwa Imana imufashe ntibizamugereho.AIMABLE inama namuha nuko yagera ikirenge mucya dr NASSON

2
tigo 2016-03-08 01:45:54

Ariko uwiyita golden contribution, ibyo uvuga ntabwo biri golden nta gato...urashaka kwerekana ko uzi amategeko nkaho abandi batayazi...uyu Aimable ntabwo ashaka kwihorera, niyo mpamvu atigeze arega sewabo ahubwo yafashe icyemezo abihawe inama na Dr Naasson cyo kubabarira. Naho ubundi iyo ushatse kurega biroroshye ariko ikibazo ni uko ibyaha nkibyo bigoye kubyerekana ibimenyetso. Kandi iyo ibimenyetso bidahari ntabwo bivuze ko icyaha kitabaye. Ntibikubuza kubitangaho ubuhamya kugirango uruhuke mu mutima. Gusa erreur Aimable yakoze ni uko yavuze identity y’uwamuhemukiye. Yari kuvuga ko byakozwe n’umuntu wo muri famille. Byari kuba bihagije.

3
emmanuel 2016-03-08 01:36:07

aimable we washatse kumenyekana ku kabi n’akeza ubu koko umuntu ufite imyaka nk’iyawe nuku yaba akora koko?

4
Muhizi Peter 2016-03-07 23:56:28

Yesu ati "Nta CYAHISHWE... kitazamenyekana ngo GISHYIRWE AGAGARAGARA" (Luka 8:17)!

5
Jc 2016-03-07 20:37:45

Aimable, nawe uri intwali kuba warashoboye kuvuga buno buhamya. Ndagushimye cyane kandi ko wagize neza kugira ababyeyi inama yo kumva abana babo. Babyeyi, ntamwana ushobora kuza ngo ahimbe cg abeshye ibintu byo gufatwa kungufu. Imana ihe Dr. Iruhuko ridashira kubwo urukundo yagiriye benshi.

6
carine 2016-03-07 14:17:23

Aimable uri intwali kandi ndagushimiye kuba ugize imbaraga zo gutanga ubu buhamya butoroshye. Komeza gukomera ukira ibikomere kandi uri inspiration. Abana ba abahungu barahohoterwa kandi ni ibintu bikwiye kuvugwa kandi bikarwanywa.
Dr Naasson yabaye umubyeyi wímpuhwe ni urukundo umuntu wese akwiye kwigiraho.

7
Francine 2016-03-07 12:06:15

Ng’ibyo ibyago byo gufatwa ku ngufu ari na yo mpamvu abantu bahitamo guceceka. None se muramusaba ibimenyetso ngo abikure he? Yari umwana none ni umugabo. Ibyago nk’ibi ntawabyiyitirira. Ngo bimumarire iki se? Imana ishimwe ko yakoresheje Dr Naasson none ukaba warakize. Kandi komeza utwaze gitwari.

8
SISI 2016-03-07 08:09:36

Mfite musaza wanjye yararwaye agira kwigunga birenze,tukareba tukabona ntacyizere cyubuzima kuriwe ariko yabonanye na Dr Nasson ,yaramufashije cyane ubu numuntu wumugabo.sinzibagirwa Nasson Imana imworohereze kubyaha yaba yarakoze kuko ibyiza nibyo byinshi.

9
mahoro 2016-03-07 05:52:47

Uri Semana koko ntanahandi ukwiye kuba uretse mu runana! !!!!! Ibi ntabwo aribyo gushyira mwitangazamakuru plz

10
2016-03-07 03:21:43

Imana ikomeze imwibukira kuribyo maze ntitubabare kuko atabarutse ari intwari ahubwo dukomereze aho yarageze.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza