IGIHE

Nyanza na Kibeho, ishusho nyayo y’iterambere ry’ubukerarugendo nyobokamana n’ubushingiye ku muco

6 12-08-2019 - saa 12:21, Mutangana Steven

Muri Kanama buri mwaka, bimaze kumenyerwa ko uturere twa Nyanza na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo tugendererwa bidasanzwe. Ibyo bikongera ubukungu binyuze mu bukerarugendo bushingiye ku murage ndangamuco na ndangamateka buhakorerwa. Aya mahirwe utu turere turusha ahandi ni iby’agaciro ko akomeza kubyazwa inyungu.

Ku munsi w’umuganura na mbere gato ubwo habaga igitaramo cy‘i Nyanza Twataramye’, icyumba cyo gucumbikamo mu nzu zishinzwe gucumbikira abagenzi mu Karere ka Nyanza cyishyurwaga ibihumbi icumi kuzamura mu gihe mu minsi isanzwe hari n’aho kiboneka ku bihumbi bitandatu.

Uko kuzamurirwa ibiciro kw’ibyumba kwajyanye no kuba iyanga kuko bamwe barabibonye, abandi babura aho bifuzaga, ariko babona ahandi bacumbika.

Koko rero, kuwa mbere Kanama 2019 nibwo i Nyanza haraye abashyitsi benshi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu. Abayobozi mu nzego za Leta, Abikorera, abahanzi n’abandi bari benshi cyane.

Bataramiwe n’abahanzi mu byiciro bitandukanye, mu Rukari, ahari Ingoro y’umurage igaragaza amateka y’Abami. Mu Rukari hakunze kubera iki gitaramo, ku buryo abashyitsi baboneraho gusura iyo ngoro y’umurage.

Nyuma y’icyo gitaramo, bwakeye ba bashyitsi baharaye biyongeraho abandi benshi kandi b’icyubahiro, nabo baje mu munsi mukuru w’Umuganura. Ibirori byabereye kuri Stade ya Nyanza.

Ibi bikorwa ndangamuco byombi bimaze kumenyekana mu Rwanda no mu mahanga. Ikimenyimenyi n’uko mu birori by’umuganura hari abashyitsi b’abanyamahanga baje aricyo kibazanye i Nyanza. Urugero ni Abanya-Israel bagera ku icumi baturutse iwabo bagenzwa n’umunsi w’umuganura mu Rwanda.

Imbaga y’abantu bari bateraniye kuri stade ya Nyanza, abakuru n’abato, bose mu byishimo bishingiye ku muco w’u Rwanda.

Kuba baraturutse hirya no hino, yewe no hanze y’Igihugu bazanywe n’igikorwa ndangamuco, nibyo bituma umuntu yemeza ko bakoze ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ubu bukerarugendo bumaze kuhabera kenshi, bwinjiriza abikorera muri Nyanza (abafite amacumbi, amaresitora, imodoka zitwara abantu, amatorero ndangamuco n’ibindi). Abitabira iki gikorwa biraborohera kuko ku munsi w’umuganura haba hari ikiruhuko cyemewe n’amategeko.

Asomusiyo i Kibeho

Nk’uko byaribimeze i Nyanza, bizarushaho kuwa 15 Kanama ubwo abantu batari bake bazaba berekeza muri Nyaruguru. Uti hazaba habaye iki? Ko ari ku munsi w’ikiruhuko, aho ntiwaba wabiketse?

Ku munsi w’ikiruhuko wa Asomusiyo wemewe na Leta, buri wa 15 Kanama abantu benshi bava mu ntara zose bagenda n’amaguru cyangwa imodoka, abava mu bihugu duturanye n’ibyo ku yindi migabane cyane cyane abava muri Amerika n’i Burayi, bateranira i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Aha i Kibeho hakunze kwitwa ku butaka butagatifu, hari umurage w’amateka y’amabonekerwa ya Bikira Mariya. Yahabereye guhera muri 1981 kugera muri 1989, aza kwemezwa n’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika muri 2001. Bivugwa ko haba ariho honyine muri Afurika hari amateka nk’aya kandi yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Iyo abashyitsi n’abahatuye bahateraniye, barasenga, bakabwirwa amateka y’amabonekerwa yahabereye ndetse n’ubutumwa buyakubiyemo bubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Muri uyu mwaka bazaba banishimira ko umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66 watangiye gushyirwamo kaburimbo muri Werurwe 2019 na Guverinoma y’u Rwanda. Iki gikorwa remezo kikaba gisanga ibindi bimaze kuhagera nk’amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, amacumbi, Radio Mariya n’ibindi. Aya mahirwe ahagaragara, ashingirweho mu guha icyerekezo aha hantu ndangamateka hafite umwihariko muri Afrika no ku isi.

Iyo mpageze muri iki gihe, binyibutsa uko nahageraga mu myaka 20 ishize ku rugendo rw’amaguru mva i Ruhande muri Butare, nta hantu wabona ugurira icyo gufungura, ntaho wabona ucumbika, nta modoka yagutwara itari bus nini ya ONATRACOM yabaga ari imbonekarimwe, … ngasanga intambwe imaze guterwa ku buryo bukomeye mu guteza imbere no kubyaza umusaruro ubukerarugendo nyobokamana n’ubushingiye ku muco mu Rwanda.

Aha i Kibeho hakunze kwitwa ku butaka butagatifu, hari umurage w’amateka y’amabonekerwa ya Bikira Mariya
Ubwo habaga igitaramo cy‘i Nyanza Twataramye’, abakerarugendo bari benshi mu mujyi wa Nyanza
Mutangana Steven asanzwe ari umwanditsi akaba n'umusomyi wa IGIHE
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
PLANK 2019-08-13 02:19:05

Wowe karekezi ibyo uvuga ntabyo uzi rwose, kuko niba utemera Mariya ntawakurenganya. Nawe tanga gihamya yerekana ko ari amadayimoni. Kiliziya yo yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ari Mariya wigaragarije i Kibeho, nawe tanga epreuves zawe ureke guhimba.

2
Uwimana jean 2019-08-12 20:38:48

Nagirango nunganire umwanditsi mubwirako mbere yintambara I kibeho ndibuka hali Taxi I Ndago
Viateur Yali afite taxi 2 na camion 19 25 Benz
Nzarubara yali afite rukururana 2 na Daihatsu nkebyili
Kanyandekwe yali afite Daihatsu I kibeho
Ingeraho izavaga Nshili na Kivu
Kibeho twali Abarindangwe

3
gisa 2019-08-12 12:14:53

nibyiza,ariko I Kibeho baza abantu
beshi bavuye imihanda yose, bibuke kandi bakaze ingamba so gupima Ebora, bakaraba,bapimwa,bafunga utuyira twa nyurwamo tutemewe, nyabuneka inzego zose zikorane, hatazsgira iduca murihumye.

4
Claire 2019-08-12 10:55:30

Murakoze kuri iyi nkuru! ariko mwivanga amasaka n’amasakaramentu! Umunsi w’umuganura urashaka kuwunganisha n’umunsi mukuru w’ikirenga koko!

5
abahindi 2019-08-12 09:05:26

Bikira Mariya arabikora..........Ntago iwe ariho hasigara inyuma

6
karekezi 2019-08-12 07:17:31

KIBEHO izakurura aba Tourists benshi cyane.It is an added value for our country.Ese koko ni Maliya wabonekeye i Kibeho muli 1981? Reka dukoreshe Bible turebe icyo ivuga ku Mabonekerwa.Muli Abakorinto ba kabiri,igice cya 11,umurongo wa 14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden,Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka ivuga,nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita kubonekerwa na Maliya,ni amadayimoni aba yigaragaza,kugirango basenge bakoresha ibibumbano kandi Imana ibitubuza (Idolatry).Muli Kuva/Exodus 20,umurongo wa 4,Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano,niyo yaba ataribyo usenga.Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya kandi nta muntu numwe uzi uko Maliya yasaga.Bibabaza imana cyane.

Kwamamaza