IGIHE

Niba u Rwanda rwibasira abanzi barwo, ni nde uri kwibasira abanywanyi barwo?

3 2-09-2019 - saa 18:42, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza

Mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibinyamakuru by’i Burayi byerekeje amaso mu nkambi z’impunzi i Goma mu yahoze ari Zaïre, aho abasize bakoze Jenoside, baranashenye igihugu bari bakambitse.

Guhabwa umwanya n’ibitangazamakuru by’i Burayi byakurikiwe n’inkunga, aho hafi ya zose zerekeje mu Burasirazuba bwa Congo. Imiryango itegamiye kuri Leta nayo ijya ahari amafaranga, nayo yimuriye ibirindiro i Goma, maze ibikorwa byabo byinshi biharirwa abicanyi abarokotse mu Rwanda bicira isazi mu jisho.

Benshi barabizi ko isi ntacyo yakoze ubwo Abatutsi bicwaga bunyamaswa mu Rwanda. Icyo batazi nuko na nyuma, inkunga nyinshi zahawe abicanyi. Inkambi z’impunzi i Mugunga na Goma zabaye ibirombe by’inkuru ku binyamakuru by’i Burayi, Imiryango itegamiye kuri Leta ibona amaronko, Loni , igisirikare cy’u Bufaransa n’abacancuro.

Ni uko ba bajenosideri bari barahunze, bifashishije izo nkunga baje kwisuganya bagahinduka umutwe w’iterabwoba uzwi nka FDLR.

Inkambi z’impunzi zari zarabaye urubuga rwo kwitorezaho n’ibirindiro bya FDLR ari naho bavaga baje gutera u Rwanda, bagahagarika imodoka zitandukanye batandukanya Abatutsi n’Abahutu hashize imyaka itatu gusa Jenoside ihagaritswe.

Ubuyobozi bwa FDLR bwaje kurizwa indege bujyanwa mu Bufaransa, aba ariho batangira kujya bategurira ibikorwa by’uwo mutwe. Guverinoma y’Ubumwe yagerageje kwamagana ako kagambane mpuzamahanga karimo gukorwa ariko biba iby’ubusa.

Mu kwikuraho icyo kimwaro, Urwego rw’ubutasi mu Bufaransa, DGSE rwakwirakwije ibinyoma ko ‘abicanyi kabuhariwe ba Kagame’ bakwirakwijwe mu mijyi yose mu Burayi bagamije kwica ‘abatavuga rumwe na Leta’. Byabaye inkuru ishyushye mu binyamakuru by’i Burayi.

Nibwo Gen James Kabarebe umugoroba umwe yambutse bucece ajya i Goma, asenya inkambi ya Mugunga miliyoni z’impunzi azigarura mu Rwanda. Abari bafite imbunda bakwiriye imishwaro mu mashyamba ya Congo.

Ya miryango itegamiye kuri Leta yafunze imiryango, abanyamakuru b’abanyamahanga basubira iwabo kuko amafaranga yari yashize. Uwo munsi Gen Kabarebe yari atangije intambara hagati y’u Rwanda n’itangazamakuru ryo mu Burayi ndetse n’imiryango yaho itegamiye kuri Leta. N’uyu munsi iyo ntambara iracyahari.

Ubwo Patrick Karegeya wahoze mu butasi bw’u Rwanda yicirwaga muri Afurika y’Epfo, intambara yarongeye irarota. Abashinjacyaha bahawe gukurikirana icyo kirego bakwirakwije hose ko abishe Karegeya boherejwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Imyaka irindwi irashize, ayo makuru aracyakwirakwizwa ariko nta kimenyetso na kimwe ndetse nta n’uwo urukiko rwahamije icyo cyaha.

Ikinyoma cyakomeje kuvugwa kugezwa ubwo ukuri kwagaragazwaga n’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Linda Melvern ko urwego rw’ubutasi rwa DGSE rwari rubyihishe inyuma.

Nyuma y’aho uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Faustin Twagiramungu uba mu Bubiligi yasabye Polisi y’icyo gihugu kumuha abamucungira umutekano bihariye kuko umutekano we uri mu kaga. Aho byaheze nta we uhazi….

Mu minsi ishize nabwo, indi inkuru yagaragaye mu kinyamakuru The Daily Telegraph, ikwirakwiza ikinyoma ko abadipolomate b’u Rwanda muri Australia baperereza umuryango w’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu. Inkuru yavugaga ko inzirakarengane ari abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse ngo ambasaderi yivugiye ko aziyicira impunzi imwe y’umunyarwanda ku mpamvu zitasobanuwe.

Nakabaye narasetse ubwo nasomaga ibyo, ariko itangazamakuru ry’i Burayi maze iminsi ndeba ibyo rikora. Nzi ko igihe cyose batangaje ibihuha, haba hari ikindi kintu kibi cyane bashaka guhisha. None aha ni iki bahisha?

Ndakeka ko abiyita abatavuga rumwe na Leta bibumbiye mu mutwe wa RNC noneho batangiye kwibasira ku mugaragaro abanyarwanda b’inzirakarengane.

Nta cyumweru kirashira, umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Mozambique, Louis Baziga yiciwe i Maputo n’abantu bitwaje imbunda bataramenyekana. Bibaye nyuma y’urupfu rwa Turatsinze, umucuruzi wari ushinzwe ubukangurambaga mu muryango w’abanyarwanda baba muri Mozambique.

Nibyo Daily Telegraph ishaka gupfukirana izura ibinyoma bidafite ishingiro. Nyakwigendera Baziga si we nzirakarengane gusa w’abantu bitwara nka FDLR bibasira abanyarwanda b’inzirakarengane bihishe mu mutaka w’itangazamakuru ry’i Burayi.

Tariki 12 Ukwakira 2012, Theogene Turatsize wakoreraga ubucuruzi muri Mozambique yagaragaye yishwe anizwe. Nta wigeze ahanirwa ubwo bwicanyi ndetse mu buryo butangaje nta binyamakuru by’i Burayi byanditse izo nkuru.

Banze kuzandika batinya ko byabangamira za nkuru bari bamaze iminsi bandika, za ba bicanyi kabuhariwe bameze nka kibonumwe, bibasira abanyarwanda batavuga rumwe na Leta, byose ngo babikorera ‘Kagame n’igihugu.”

Ikibazo badashobora gusubiza, niba Guverinoma y’u Rwanda yibasira abatavuga rumwe nayo, ni nde uri kwibasira inshuti, abanywanyi bayo?

Kuba narabaye muri Afurika y’Epfo na Mozambique, nzi uburyo abanyamuryango ba RNC bakorana n’itangazamakuru n’inzego z’umutekano mu gutesha umutwe abadipolomate b’abanyarwanda, abanyeshuri, abacuruzi n’undi munyarwanda uba muri diaspora.

Kuri bo amahitamo aba ari abiri, ‘uze turwanye Leta’ cyangwa ufatwe nka ‘Maneko ya Kagame’. Kuri bo ntibishoboka ko wabaho wibereye mu ruhande rwo gukunda igihugu cyawe gusa na Leta, ngo ubeho neza muri diaspora.

Uri hanze y’u Rwanda biroroshye cyane kuba umujenosideri cyangwa utavuga rumwe na Leta, kurusha kuba uwarokotse Jenoside. Ikinyamakuru cyiyubashye nka Daily Telegraph kiri guha akato umuryango w’abanyarwanda baba muri Australia kuko banze kujya mu mugambi wabo wo guhindanya isura y’u Rwanda. Ni kimwe no muri Uganda, abanyarwanda bahabwa amahirwe yo guhitamo gukorana na RNC cyangwa gufungwa bataburanye.

Mu Bufaransa, inshuti yanjye Ngirinshuti warokotse Jenoside yimwe ubwenegihugu bw’u Bufaransa amaze imyaka 17 aba muri icyo gihugu. Inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zimushinja kuba intasi, kubera ko ari umwe mu bagize Ihuriro ry’abarokotse Jenoside kandi akaba atari umwanzi wa Kagame.

Mu bigaragara, itangazamakuru ry’i Burayi rimaze imyaka 25 riha umwanya abicanyi kurusha abiciwe no guhishira abanyarwanda b’inzirakarengane bicwa.

Uyu munsi Ngirinshuti yagarutse mu Rwanda, aho asigaye akora nk’umunyamategeko. Aratekanye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mutoni 2019-09-03 02:15:16

none se kudahabwa ubwenegihugu bw’ubufaransa nibyo bigaragaza akarengane k abacitsekwicumu mubufaransa??? uravangavanga nawe

2
Haguma 2019-09-02 14:05:04

Iyo ncuti yawe se ubundi yamaraga iki mu bufaransa uwo mwanya wose yawutakarije iki? Nabandi nkawe bagombye gufata icyemezo cyo gutaha mu rwababyaye bakareka ibyo byohe bigahera ishyanga.

3
ivugire 2019-09-02 12:37:50

ivugire , inzaravivugisha byinshi !! ukuli kuzagaragara

Kwamamaza