Itandukaniro ry’abayobozi b’ibihugu

8 28-10-2015 - saa 17:29, Kanamugire Emmanuel

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umusomyi wa IGIHE witwa Gasana Sebastien, PhD (Social Sciences) akaba ari umwarimu muri Kminuza ya INATEK.Igitekerezo cye gikubiyemo ingingo z’ingenzi abaturage cyane cyane abo mu bihugu bya Afurika baba bifuza ko abayobozi babo bitaho mu mibereho ya buri munsi, uburyo bishyirwa mu bikorwa bukaba ari bwo bugaragaza itandukaniro ry’umukuru w’igihugu runaka n’uwo mu kindi gihugu.

Iyo witegereje abayobozi banyuranye b’ibihugu hirya no hino ku Isi, ariko cyane cyane muri Afurika muri ibi bihe, usanga hamwe na hamwe amatora y’abakuru b’ibihugu akunze gukurura ibibazo binyuranye.

Hari aho usanga ibyo bibazo bigira ubukana bukabije, cyane cyane iyo mu bashaka kujya ku butegetsi harimo n’abari babusanzweho bashaka gukomeza gutegeka kandi hari benshi mu baturage babo batabashaka.

Ku ruhande rumwe, nk’uko tubibona ubu hirya no hino mu bihugu bimwe byo muri Afurika, iyo abo bari ku butegetsi bashatse gukomeza kubugumaho abaturage babo batabishaka bigera n’aho haba imyigaragambyo n’imvururu, ndetse akenshi bigahitana abantu batari bake, umutekano ukabura mu gihugu muri rusange ibintu bikamera nabi.

Nyamara ku rundi ruhande tukabona hari ibindi bihugu usanga iyo uwayoboraga igihugu yongeye kwiyamamaza nta bibazo by’umutekano muke bitera muri rusange.

Muri iyi minsi noneho hari n’aho abaturage bahagurutse ku bwinshi, ikintu nkeka ko kitari gisanzwe mu butegetsi bwo muri Afurika, bagasaba ko uwabayoboraga yongera kuguma mu mubare w’abashobora kwiyamamaza kugira ngo abaturage babone amahirwe yo kuzongera kumutora ngo akomeze abayobore ( Abanyarwanda, cyane cyane, ndakeka ko ibyo mvuga babyumva neza).

Nyuma yo kwitegereza neza ibyo bibera hirya no hino muri Afurika ku birebana n’ubuyobozi bw’ibihugu, hari inyigisho nyinshi umuntu yakuramo, cyangwa se hakaba n’ibibazo binyuranye umuntu yakwibaza.

Ni kuki hari abayobozi b’ibihugu bamwe batishimirwa cyangwa barwanywa n’abanyagihugu babo mu gihe bifuje gukomeza kuyobora, ariko hakaba n’abandi bakuru b’ibihugu batagira ibibazo cyangwa se hakaba n’aho abaturage babo aribo bisabira ubwabo uwabayoboraga gukomeza uwo murimo?

Muby’ukuri, mu magambo macye, twavuga ko abaturage binubira cyagwa se bakishimira abayobozi babo bitewe n’uburyo abo bayobozi bita ku byo abaturage baba babategerejeho ku birebana no guteza imbere imibereho yabo, muri rusange.

Muri rusange, ibyo abaturage bifuza ko abayobozi babo bakwitaho dushobora kubikubira mu bice binini nka bitanu:

* Umutekano: iyo igihugu gifite umutekano bivuze ko haba hari umusingi ibindi bikorwa byose bigamije guteza abaturage imbere no guhindura, mu buryo bwiza, imibereho yabo byubakiraho. Umuyobozi ubereye abaturage ni uwita ku mutekano w’igihugu muri rusange, uw’abaturage n’uw’ibintu ndetse n’abagisura.

* Ubuyobozi: kuri buri gihugu, ubuyobozi cyangwa imiyoborere myiza ni imwe mu nkingi zikomeye imibereho myiza y’abaturage ishobora gushingiraho.
Abayobozi beza abaturage bifuza kandi bashobora guha amahirwe ngo bakomeze kubayobora ni abaha ababaha uruhare rufatika mu miyoborere, ku buryo bunyuranye no mu nzego zinyuranye umuntu atakwirirwa arondora.

Ikindi tutakwibagirwa ni uko abayobozi beza baba n’intangarugero mu gushyira mu bikorwa ibyo basaba abaturage kwitaho. N’ubundi Abanyarwanda turavuga ngo “kora ndebe iruta vuga numve”.

* Ubukungu: mu magambo magufi, ku birebana n’ubukungu, abayobozi beza ni abashyira mu bihugu byabo politiki y’ubukungu ituma ishoramari, iriturutse imbere mu gihugu no hanze ryiyongera. Ikindi ni uko bihatira guteza imbere ibikorwaremezo binyuranye no gushyiraho ingamba zose zatuma imirimo yiyongera kandi ikarushaho kuboneka mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’abaturange ndetse bigakorwa ku buryo bwa gihanga.

Icyo twahiniraho ku birebana n’ubukungu ni uko mu byo bakora byose kugira ngo abaturage batere imbere mu mibereho yabo, umuyobozi mwiza aharanira ko mu iterambere ry’igihugu muri rusange, hatagira igice cy’abanyagihugu iterambere ry’ubukungu ritageraho.

Biba ngombwa ko habaho ingamba zinyuranye kugira ngo n’abasigaye inyuma, kubera impamvu zinyuranye, nabo bagende bazamuka ku rwego rw’ubukungu.

* Ubutabera: muri buri gihugu, ubutabera bukora neza ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko uburenganzira bw’abanyagihugu bwubahirizwa. Ubutabera iyo tubufashe mu buryo bwaguye tubona ko iyo mu gihugu iki n’iki bwubahirizwa, abanyagihugu, muri rusange, cyangwa buri wese, ku giti cye, ibyo agomba kubona kuko yabikoreye bimugeraho koko. Ikindi kandi, mu gihugu ubutabera bwubahirizwa, nta muturage cyangwa abaturage bahezwa mu kubona ku byiza rusange by’igihugu cyabo.

Umuyobozi mwiza rero kandi ushishikajwe n’iterambere ry’abo ayobora akora ku buryo mu gihugu cye ubutabera bukora neza kandi bukagera kuri bose.

* Ukwishyira ukizana no kwidagadura: mu gihe bitabangamiye ubuzima rusange bw’igihugu, abayobozi abaturage bifuza ni ababaha uburenganzira bwo guhitamo uburyo n’aho bagaragariza ibyo bemera, ibyo batekereza n’ibyo bifuza. Kubera ko nyuma y’imirimo ya buri munsi hagomba kubaho n’ikiruhuko, abayobozi beza na bwo ni abatekereza kandi bagateganya uburyo abaturage bashobora kwidagadura kuko na byo bifite akamaro kanyuranye mu buzima bwa buri muntu.

Mu gusoza iyi nyandiko, twavuga ko muri macye, duhereye ku bibera hirya no hino, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika kubyerekeye ubuyobozi n’abayobozi b’ibihugu, ibintu bitandukana ahanini bishingiye ku buryo abayobozi bitwaye ushingiye ku byo abaturage babo bari babatezeho.

Iyo igihe kigeze, abayobozi bashishikariye guteza imbere imibereho myiza y’abanyagihugu babo babona uko abaturage babibitura, kandi n’abatarakoze ibyo bagombaga na bo barabigaragarizwa, ku buryo butandukanye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kazubwenge 2015-10-29 03:07:33

Ndabona musigaye mufite ibibazo byinshi by’ikoranabuhanga kuri uru rubuga rwa "Igihe.com". Kuki mutabikemura vuba?

2
Sema Kweli 2015-10-28 19:31:46

Iyi article ni nziza . Namwunganira n shyira ho IMFUNGUZO 15z ubuyobozi bwiza.
Buri mo ibi ce bitatu buri gîce gikubiye mo ibi ce bitanu.

A . IMFUNGUZO 5 z imibereho myiza
1. La Paix Amahoro
2. La Sécurité Umutekano
3. La Stabilité umudendezo
4.la Liberté Kwishyira ukizana
5. Les Loisirs Kunezeza

B IMFUNGUZO 5 zituma ubutegetsi bura mba
1. La SANTE pour tous ubuzima kuri bose
2. L Éducation pour tous Uburezi kuri bose
3. L’ALIMENTATION pour tous ibitunga bose .
4. LE Logement pour tous
Kuba kira bose
5. L ÉNERGIE pour tous kugira amashyanyarazi hose.
Ç IMFUNGUZO 5 z itembagaza ubutegetsi mw isi
1. IMPUNITÉ et Injustices
Kudahana n akarengâne
2. Corruption Ruskwa
3. Chômage kubura akazi
4. Inégalités sociales Ubusumbane bukabije
5. Monopole du commerce Ubucuruzi bwikubiwe na bake

Ngizo IMFUNGUZO 15 zituma ubuyobozi buramba cyangwa busimburwa.

Sema Kweli

3
Kananga 2015-10-28 19:16:14

Ariko mujye munashyiraho ahantu iyo Phd yayikuye n’igihe yayiboneye. Byaba byiza kurushaho

4
Gahungu Simoni 2015-10-28 13:34:44

Ibyo uvuze ndagushyigiye rwose kandi nta na kimwe kivuyemo ndagushimiye. Ariko na none unkundire ngusubize nk’usubiza umunyabwenge. Babajije abayobozi bayobora company zikomeye ku isi impamvu zimara igihe kirekire zikomeye zitarahomba basubiza ko ibanga ari uguhindura abakozi nibura buri myaka itanu. Ntibashingiye ku busa hari theory ivuga ko igifite ubuzima cyose kivuka kigakura kigasoreka kigasaza kigapfa. Nabaho sindabona umuntu usaza arushaho kuba umusore kandi buriya ntiwibeshye n’imbaraga z’ubwenge n’imitekerereze birajyana. Urumva rero uretse abantu bagasazana n’ikigo cyawe uko byandenda? Ibaze noneho igihugu. Nibwira ko ibi bintu ubizi sinzi impamvu wabyirengaje. Iki nicyo tubura na nubu muri afurika.Nkwifurije amahoro.

5
Kana 2015-10-28 13:06:25

Ko mutashyizeho iriya foto ?

Kwamamaza