Habineza Frank n’umushinga wa gihezanguni wo kubaka urukuta mu nkiko z’u Rwanda

40 20-03-2017 - saa 08:35, Kayonga J.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR [Green Party] mu maso ya rubanda ryiganye Donald Trump ryiyemeza kuzubaka urukuta rwa metero umunani ku mipaka ihuza u Rwanda, Congo n’u Burundi mu gukumira abo ryise "abanzi b’igihugu". Ubwo aho ngo ni mu gihe umukandida waryo yabasha gutsinda mu matora yo muri Kanama.

Bamwe bashobora kubibona nk’igikorwa kigamije kwimenyekanisha kw’ishyaka Green Party, aho mu gukopera ingingo ya Donald Trump yavugishije benshi irebana no kubaka urukuta hagati ya Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iri shyaka nibura ryakwisanga rijujurwa na benshi hanze aha batangariye iki cyifuzo. Nyamara muri Kongere yaryo yateranye kuri uyu wa 19 Werurwe 2017, Habineza Frank uyoboye iri shyaka ndetse unateganya kurihagararira mu matora yemeje ashize amanga ko urwo rukuta ruri mu by’ibanze azageza ku banyarwanda mu gihe yaba atorewe kuyobora imyaka irindwi.

Ushinzwe itangazamakuru muri Green Party, Tuyishime Deo, yagize ati "Tuzubaka urukuta rwa metero umunani, aho abashinzwe umutekano bazajya barucungira hafi, ku buryo tuzashyiraho na kamera zitanga amakuru mu gihugu. Usibye ku mupaka w’u Rwanda na Congo, ahandi duteganya ni ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda kuko ejobundi hari abantu bapfuye na n’ubu inzego z’umutekano ziracyashakisha ntiziramenya ababigizemo uruhare.”

Mu byagaragajwe n’iri shyaka ariko, biragoye kumenya aho akayabo ko kubaka urwo rukuta kazaturuka. Mu gihe kandi umupaka w’u Rwanda na Congo ugizwe ahanini n’ikiyaga cya Kivu, ntabwo byasobanuwe neza niba uru rukuta ruzubakwa mu mazi hagati kuko ibihugu byombi bigabana kiriya kiyaga.

Mu gihe benshi ku isi, kimwe no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwaho, bari kuvumira ku gahera umushinga w’iyubakwa ry’urukuta hagati y’iki gihugu na Mexico bitewe n’uburyo ugaragara nko gupfusha ubusa amafaranga, bishobora kugusha abatari bacye mu gatangaro kumva ko hari uwahirahira atekereza kuzana igikorwa nk’iki mu Rwanda.

Mu gihe igihugu gishyize imbere iy’ubakwa ry’imiturirwa muri Kigali, iyubakwa ry’ikibuga cy’indege kinini kiri ku rwego mpuzamahanga i Bugesera, n’ibindi bikorwaremezo bifatika mu mijyi itandatu izunganira Kigali, hakanashyirwa imbere kubaka ubushobozi bwa buri wese, Green Party yo iri mu mishinga yo kubaka urukuta rushobora kuba rwatwara akayabo kagakwiye gukoreshwa ibindi bifite akamaro.

Nibura iri shyaka ntiryavuze ko ako kayabo kakubaka urwo rukuta kashorwa mu kurushaho kubaka ubushobozi bw’igisirikare kuko ari cyo murinzi nyawe w’inkiko z’igihugu. Gusa nta n’uwabura kuvuga ko ubushobozi bwa RDF bwubakitse.

Byongeye, mu gihe igishyizwe imbere ari ubuhahirane hagati y’ibihugu duturanye, iy’ubukwa ry’imihanda ya gari ya moshi ihuriweho n’ibihugu byo mu karere ndetse n’indi mishinga ijyanye n’ubucuruzi u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu rubikikije, byaba ari agahomamunwa bibayeho ko himirizwa imbere iy’ubakwa ry’urukuta mu nkiko z’igihugu.

Muri iki gihe imishinga ya gihezanguni ireze cyane mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga irimo nk’uyu wo kubaka urukuta mu nkiko z’igihugu, hari kandi n’imishinga ya gihezanguni usanga igamije gukura igihugu mu masezerano n’ubuhahirane kiba cyarasinye, politiki yo kwamagana no gukumira abimukira. Yaba ari ho Green Party iri kwerekeza? Tubitege amaso...

Uru rukuta ni urusanzwe ruri mu bice bimwe na bimwe by’umupaka uhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico, Perezida Trump yifuza ko nta na santimetero n’imwe hagati ya Mexico n’igihugu cye isigara idanfuzwe n’uru rukuta rurerure. Ibi ni byo Green Party yifuza gukora ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, n’uwuhuza na Congo.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Kwizera Victor 2017-04-23 03:08:44

Ibyo Frank Avuga Sinemeranya Nawe Kuko Ntacyo Byafasha Abanyarwanda,, Ahubwu Nibashire Imbaraga Muburezi Nubuvuzi,, Kuko Bigere kurwego rurenzeho Nubwo aho tugeze hashimushije ariko twibuke ko urubyiruko nirubona uburere nuburezi buhagije Yaba Arintambwe Ishimishije cyanE.

2
Kwizera Victor 2017-04-23 03:08:44

Ibyo Frank Avuga Sinemeranya Nawe Kuko Ntacyo Byafasha Abanyarwanda,, Ahubwu Nibashire Imbaraga Muburezi Nubuvuzi,, Kuko Bigere kurwego rurenzeho Nubwo aho tugeze hashimushije ariko twibuke ko urubyiruko nirubona uburere nuburezi buhagije Yaba Arintambwe Ishimishije cyanE.

3
Jean Paul ICYIMPAYE 2017-03-27 01:41:08

Dukeneye ibiraro biduhuza no gushaka amahoro hagati mu baturage b’ibihugu byose ntabwo dukeneye inkuta zidutandukanya. Hari ibyo dufite abandi batagira hari n’ibbyo bafite tutagira. Mu buzima turakenerana. Mugire ibihe byiza.

4
oscar 2017-03-22 07:22:26

Ahubwose yadufasha guhangana ningaruka ryi hindagurika ryikirere aho kuzapfusha ubusa amafaranga afunga ubu hahirane hagati yibigu ko burikimwe gikeneye ikindi

5
Ange 2017-03-21 05:03:35

Hahaaaaaa! Mbega ibitekerezo bya Doctor!

6
Jacques 2017-03-21 00:24:40

Hhhhhhh aka nakumiro. Aho uyumugabo ntarigushaka inkunga kkumuherwe Trump. Ngirango niyo mpamvu arikumwigana. Nkumushyigikiye ntiyibuke ukuntu nawe bamwamaganiye kure. Gusa urukuta siwo muti wikibazo muhindure imvugo muvuge ibyo mwageza kubanyarwanda bizima. Ejo utazavaho ubuze numwanya wadepite cg gitifu wumurenge.

7
ndaho 2017-03-20 15:18:23

Icyo muzi nugusebanya gusa bacumugani NGO ucyizububwa abukubitira undi !

8
pepe 2017-03-20 15:12:42

None se naruzitira akanarusakara tuzanyura he duhunga inzara? We se azanyura he ajya kuduhahira? Caguwa c na minibus zizanyura he zigaruka abazaza gusoresha ikibanza se na sekuru bamusigiye bazanyura he?

9
pepe 2017-03-20 15:12:40

None se naruzitira akanarusakara tuzanyura he duhunga inzara? We se azanyura he ajya kuduhahira? Caguwa c na minibus zizanyura he zigaruka abazaza gusoresha ikibanza se na sekuru bamusigiye bazanyura he?

10
Ntaganda 2017-03-20 13:03:19

Uyumugabo yize akopera

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza