IGIHE

Dore u Rwanda numvise bavuga i mahanga !

5 30-09-2019 - saa 09:37, Mutangana Steven

N’ubwo ntageze mu bihugu byinshi cyane, ibyo maze kubona nkaniyumvira, binyereka ko u Rwanda rwabaye igihangange. Rufite umuyobozi warugize igihangange kuko aruyoboye gitwari.

Mu Bushinwa, Misiri, Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burkina Faso, Angola, abo nahuye nabo mu nama, mu mahugurwa, mu rugendo, mu iserukiramuco, ku ishuri; bahuriza ku kwemeza ko u Rwanda rufite byinshi rushimwa kandi bifitiye akamaro abaturage.

Mu Bushinwa, ubwo nariyo muri 2010, mu mahugurwa y’igihe gito, abakozi twahahuriye bo mu bihugu bya Afurika, twagiraga igihe cyo kungurana ibitekerezo, ugasanga abenshi muri bo bavuga ko hari amakuru bakurikira y’ibibera mu Rwanda byiza iwabo batarageraho nko kugira ubwisungane mu kwivuza ku baturage, umubare munini w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo n’ibindi. Bakavuga bati “Imiyoborere iri iwanyu mu Rwanda ni myiza, mufite Perezida mwiza wita ku baturage…”

Mu Misiri, ubwo nari ku ishuri 2011-2013 mu mujyi wa Alexandria, si abandi banyeshuri bashimaga uko u Rwanda rugaragara mu ruhando rw’amahanga gusa; ahubwo abarimu bitangiraga ubuhamya mu gihe cy’amasomo.

Porofeseri Amousouga Géro Fulbert (wari umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Université Senghor ya OIF, akaba yari no mu bajyanama ba Perezida wa Bénin icyo gihe), ntiyasibaga gutanga ubuhamya bwiza ku Rwanda. Rimwe ubwo yatangaga isomo ku nzego mpuzamahanga n’inkunga zitanga, yasobanuye iby’ingenzi ibihugu bikwiye kubahiriza mu miyoborere yabyo kugira ngo inkunga byakira zigirire akamaro umuturage kandi bidatakaje ubwigenge bwabyo.

Yageze aho abaza abanyeshuri ati “muzi igihugu cyageze kuri ibyo byose maze kubabwira?” bamwe batangira kongorerana bati “wasanga agiye kuvuga igihugu cye”, ariko buri wese agira amatsiko y’icyo gihugu ashima, dore ko uwo mwarimu yari umuhanga cyane, yari no mu myanya ikomeye mu butegetsi bw’Igihugu cye.

Yahise aterura agira ati “icyo gihugu ni u Rwanda!” aho Abanyarwanda twari twicaye twicinya icyara. Uwo mwarimu yavuze byinshi byiza kuri Perezida Paul Kagame, uwo munsi abanyeshuri batari bake basohoka bifuza kuzahagera bakahakorera ubushakashatsi. N’abandi barimu muri iyo kaminuza mu mashami y’ubuzima, ibidukikije n’imiyoborere barimo abatangaga ingero nziza z’intambwe u Rwanda rumaze gutera bashingiye kuri raporo mpuzamahanga zibigaragaza.

Mu Buholandi, ubwo nari mpanyuze mu 2016, nahuriye mu kibuga cy’indege cya Amsterdam n’undi mugenzi w’Umunyaburayi dutegereje indege idukomezanya iyo twerekeje. Uwo mugabo yabonye nambaye umupira wanditseho Rwanda, aranyegera aransuhuza, arambaza ati: “uri Umunyarwanda?” Maze kumwemerera, yahise amwenyura, arambwira ati “mwebwe Abanyarwanda muzi ko mufite Igihugu kiyobowe neza? Mufite Umuperezida ukora cyane, namwe urubyiruko muzagerageza gukora nka we? Mujye mumwigiraho.”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo nari nitabiriye gahunda ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n’abo mu Rwanda iyoborwa n’Umukuru w’Igihugu, Rwanda Day, muri 2016; nashimishijwe n’umugabo w’Umunyamerika twahuriye mu iguriro (supermarket) ryo mu mujyi wa San Francisco muri Leta ya California.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu 25 Nzeri 2016, uwo mugabo yamenye ko ahuye n’abava mu Rwanda ari uko asomye inyandiko “Rwanda” zari kubyo twari twifubitse. Yaratubajije ati: “Muri abo mu Rwanda?” Natwe tuti “Nibyo, turi abo mu Rwanda.” Ati“Muri abo kwa Kagame?” natwe tuti : “Yego wabimenye”. Wa mugabo yaratwegereye, aradusuhuza n’ibyishimo byinshi, aratubwira ati “mufite Umuyobozi mwiza. Ndamukunda cyane, yahinduye u Rwanda, …”, nuko arikomereza.

Muri Congo Brazzaville, nariyo muri 2018, mu nama y’akazi. Abo twari kumwe bo muri icyo gihugu nacyo kidahana imbibi n’u Rwanda wasangaga bavuga ko u Rwanda barwigiraho byinshi, babishingiye ku makuru babona y’ibimaze guhinduka byiza. Ariko icyantangaje ni ubwo nari ngeze ku kibuga cy’indege ntashye, umwe mu bakozi baho yarebye icyangombwa cyanjye abwira mugenzi we ati “uyu ni uwo mu Rwanda, ni uwo muri cya gihugu kigendera ku murongo muri byose, ntumutinze, ntumubaze byinshi, ni uwo kwa Kagame yatuzaniye n’indege ya Rwandair ikora neza cyane…”

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mahugurwa yabereye i Kinshasa muri 2014 ku kibazo cya SIDA mu karere k’ibiyaga bigari, umuyobozi wa PNMLS (Programme National Multisectoriel de Lutte contre le SIDA) muri iki gihugu yahamije ko mu bikorwa binyuranye bigenda bigerwaho mu bihugu byo muri aka karere, u Rwanda ari rwo rwakataje mu kurwanya Sida.

Ati: “ibyo birazwi, u Rwanda rwarakataje.” Bamwe mu bakiraga abitabiriye amahugurwa baratubwiraga bati “twumva ko mu Rwanda hari isuku, tubona n’amashusho ya Kigali, hano twifuza ko twabigiraho, urabona imyanda iri mu mujyi wacu, amashashi n’ibyondo. Iyo igihugu kiyobowe neza, kirangwa n’isuku …”

Muri Burkina Faso, ho byari agahebuzo mu mpera za Gashyantare n’intangiriro za Werurwe 2019. Ubwo haberaga iserukiramuco nyafurika rya sinema FESPACO, wasangaga mu mujyi wa Ouagadougou abaturage basanzwe, kuri za televiziyo, mu maduka n’ahandi bavuga u Rwanda na Kagame.

Rimwe nagiye kwiyogoshesha, uwanyogoshaga arambwira ati“u Rwanda ruri kure yacu ariko turuzi nk’aho twaba duturanye, igihugu cyanyu gifite umuyobozi ukora cyane, yashyize ibintu byose ku murongo. Iyaba twagiraga abaperezida bakora nka we muri Afurika, ibihugu byacu byagera kure mu iterambere.”

Yarakomeje ati “ Twumva amakuru y’uko hari isuku, umutekano, nta ruswa, …”

Aho nacaga muri Ouagadougou, nabonaga amabendera y’u Rwanda ku mihanda, nkabona icyubahiro u Rwanda rwahawe n’ubuyobozi bwaho, nabihuza n’ibyo abaturage basanzwe baruvugaho, nkumva biteye ishema. Aho bumviye ko Rwandair iza gutwara Abanyarwanda bose bitabiriye iryo serukiramuco byabaye agahebuzo, dore ko iyi ndege y’u Rwanda itari isanzwe ihakorera ingendo zihoraho, yahazanywe no gutwara Abanyarwanda bari muri FESPACO! Wasangaga bagira bati “U Rwanda muzarwigezaho? Ruhorana udushya, bohereje indege yo gutwara abantu babo ino, nta kindi gihugu cyabikoze. Abantu bo kwa Kagame barakomeye. Bafite umu Perezida ukunda abo ayobora…”

Muri Angola, muri uku kwezi kwa Nzeri 2019, habereye ihuriro nyafurika ku muco w’amahoro. Umwe mu baturutse muri Djibouti yageze aho twari twateguye imurika ku kwigira kw’Abanyarwanda (Home-grown solutions), i Luanda ahitwa Fortaleza, atubwira ko yifuza kuzaza mu Rwanda akahigira uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “u Rwanda ni igihugu kintangaza, iyo nkurikiye amakuru y’ibihabera nezezwa n’uko muri Afurika dufite Umuperezida uyobora neza agafata ibyemezo ku bibazo bikomeye bikagirira akamaro abaturage. Kagame mujye mumureberaho natwe twifuza kubona abayobora nka we…” ibi bisa n’ibyo n’abandi benshi batubwiraga turi muri i Luanda.

Uko numvise mu mahanga bavuga u Rwanda, nasanze babihuza n’uko ruyobowe n’uwaruhaye umurongo, Paul Kagame. Yarugize igihangange, tubyungukiramo. Birashoboka ko n’abandi bajya babyumva, ariko wneda ntibabigaragaze.

Sibyo rwose, ubuhamya nk’ubu ntibukwiye gupfukiranwa. Ni ishema kuri twe twese, Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Mutangana Steven, Umusomyi wa IGIHE.COM
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
MutonZi 2019-10-01 12:05:28

Ubu buhamya bw’uyu mugabo ni indashyikirwa.
Nanjye muri 2011 nagiye mu butumwa bw’akazi ka L’eta ahitwa Shenyang mugihe cya presention twari batatu tuvuze aho duturuka umuyobozi ati Rwanda?.
Atangira Gishari sha kuri map of Africa,ugasanga Kenya,Angola,DRC rimwe na rimwe aribyo buhugu byari bizwi muri aka karere.
Nyuma dusobanuye ko ari muri East Africa asubira kuri map ati eeeee,Rwanda,Kagame!!!!
Pe twe abakuru uzi uRwanda kuva 1194-2019 niwe wamenye aho tuva naho tugeze .
Wa mugani wa wa mu nya Kenya 🇰🇪, Umusaza ni impano twiherewe,tumukomereho,wa mugani wa wa muyobozi wigeze kuvuga ngo bene uyu muyobozi aboneka 1 mu kinyejana.
Tumukomereho rero,kandi duharanire kugera ikirenge mucye,ibikorwa birivugira

2
Kalisa John 2019-09-30 20:18:30

Nishimiye ubuhamya utanze burya koko uwambaye Ikiresi ntamenya ko cyeze?Abantu benshi ntabwo bazi aho tugeze uguze amahirwe yokugera hanze yigihugu abasha kumenya agaciro abandi baha Peresida wacu bazi ibikorwa byindashyikirwa akora
moerutse kuganira numuntu womuri Kenya Arambwira ati Umuyobizi mifite muramuzi ati Kagame nabacika muzicuza atu mumukomereho abandi twabuze umiyobozi nkawe?
Uyu munyakenya twamaranye iminita 45 ambwira ibyo murwanda kandi atahaba yanganuriye ibyiza bya HE kagame nsanga aramuzi cyane nibigwibye.

Siwe wambere nanjye mvuganye nawe wangaragarije ibyiza byigihugu cyacu nibenshi babiganura ariko haraho usanga abanyarwanda ubwabo batabizi batanabibona ark abantu nkabo nabasaba ngo muhumuke murebe kandi dufatanye na perezuda wacu kugendera muruwo muringo

Bijya bimbabaza kumva harumuntu urimugihugu unyuranya nintego ya H.E Kageme nkibaza nti nkuyumuntu abahehe afite kibazo ki?

Mureke tumenyereze ubwonko bwacu kureba ibyiza aho gushakisha ibibi nabyo bitariho.

3
Kalisa John 2019-09-30 20:18:07

4
Kalisa John 2019-09-30 20:16:36

5
Mugunga 2019-09-30 11:33:11

Uyu mugabo ntabesha rwose nange natembereye kinshasa.nairobi.kampala.addis.na maputo hose naho waba uri muri resto iyo bageze kurwanda wumva baruvuga neza cyane rwose kinshasa ho baratwanga gsa baratwemera nkikitegerezo co kureberaho Nairobi ho numwana muto azi Urwanda ko ari Europe kdi naba kobwa bacu nabo baduhesha ishema rimwe narindi Dar abagabo bari kuvuga ukunu abakobwa baba tz ari beza cyane haza umugabo umwe arababwira ngo niba mushaka kubona numu Polisi mwiza kumuhanda uri natural nta make up mijye murwanda

Kwamamaza