Abafatanyabikorwa ba Imbuto Foundation batewe ishema n’ibyagezweho mu myaka 15 ishize

1 16-03-2016 - saa 09:30, Philbert Girinema

Mu gihe Umuryango Imbuto Foundation washinzwe kandi ukaba uyoborwa na Madamu Jeannette Kagame uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 15, abantu batandukanye bakomeje kugaragaza umusanzu wawo mu guteza imbere umuryango nyarwanda; ku buryo ari n’umuco utangiye kwiganwa n’amahanga.

Muri iyi nyandiko, umwe mu bafatanyabikorwa ba Imbuto, yagaragaje uburyo uyu muryango wafunguriye amarembo abantu benshi.

Maureen Ruettgers yateruye agira ati :

Amazina yanjye ni Maureen Ruettgers. Ntewe ishema no kuba umuyobozi wa mbere w’Umuryango Friends of Imbuto Foundation (Inshuti za Imbuto Foundation) washingiwe i Boston mu Ntara ya Massachusetts, ufite intego yo gushyigikira ibikorwa bya Imbuto Foundation binyuze mu mikoranire no gukusanya inkunga.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 mu byishimo, nejejwe no kugaruka ku buryo umuryango wanjye nanjye ubwanjye twashishikajwe no gukorana n’u Rwanda, igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika, n’uruhare rwanjye muri Imbuto Foundation, mu myaka imaze ishinzwe na Madamu Jeannette Kagame.

Kuva mu ntangiriro kimwe n’abandi benshi, umuryango wacu wari uzi Abanyarwanda mu buryo busanzwe, nk’abantu bihariye. Bafite umuhate, ukudaheranwa n’amateka, icyerekezo kandi bihesha agaciro, haba no mu gihe bari mu kazi katoroshye ko kubaka igihugu.

Ndacyibuka ubwo nahuraga n’abagore b’Abanyarwandakazi bwa mbere mu 2001, mu ihuriro ryari ryateguwe na Kaminuza ya Harvard, ishuri ryitiriwe Kennedy ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ryitwaga “Women Waging Peace.”

Mu myaka mike gusa nyuma ya Jenoside, urwego rw’inshingano n’ubunararibonye bagize byari bishimishije, navuga nk’Umuyobozi w’aba Scout b’abakobwa, ba Nyiri hoteli, abajyanama b’ubuzima, Minisitiri w’uburinganire, mu banyamakuru, mu b’ubucamanza n’abayobozi b’uturere.

Mu myaka yakurikiye nakomeje kubibona gutyo mu gihe natangiye gukorana na Madamu Jeannette Kagame n’abo bakorana.

Umukobwa wanjye Polly Ruettgers Fields nawe niko yabibonye. Yamaze Igihe akorera mu Rwanda mu mushinga wa Clinton ugamije kurwanya Sida (Clinton HIV/AIDS Initiative) n’Inshuti mu buzima (Partners in Health), mu bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda na gahunda ya Madamu Jeannette Kagame yo gufasha imiryango kurwanya ubwandu bwa virusi itera Sida.

Polly yakunze gushimishwa n’icyerekezo u Rwanda rufite n’ibikorwa by’indashyikirwa mu kwita ku buzima bw’imiryango, byarengeye ubuzima bw’abatabarika ntibandure icyorezo cya Sida.

Ubufatanye bwacu na Madame Jeannette Kagame na Imbuto Foundation busaga imyaka icumi, ubwo yakiraga inama ya mbere y’Umuryango w’Abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika uharanira kurwanya icyorezo cya Sida, (OAFLA).

Nk’umwe mu bawushinze akaza no kuba Perezida wawo, yakoze ibishoboka mu gushakisha ubushobozi, gushaka ko kwemeranya ku bikorwa by’ibanze.

Muri icyo gihe kandi, muri gahunda ya OAFLA ihuriweho n’umugabane wose yo “kwita ku mwana wese nk’uwawe”, Madamu Jeannette Kagame yaharaniraga ko ibihugu bifata iyo gahunda bikayigira iyabyo. Nk’Umuryango, twashyigikiye iki gikorwa, kuko twabonaga gifite ishingiro twumvaga neza.

Ibi byafunguye amarembo ku mubano mwiza kandi urambye kuburyo wagutse ukagera kuri Imbuto n’ indi mishinga y’u Rwanda muri rusange.

Akenshi nagiye mbazwa nti “Ni iki Jeannette Kagame akunda mu by’ukuri?” igisubizo cyanjye gikomeza kuba kimwe: “mbere na mbere ni n’umubyeyi udasanzwe, kandi ntajya acika intege mu gushyira imbere akamaro ko kwita no gushyigikira umwana wese nk’aho ari uwawe bwite.”

Iyi myaka 15 ni ikimenyetso cy’imiyoborere idacogora ya Madamu Jeannette Kagame. Ku mwanya we nk’Umudamu w’Umukuru w’Igihugu, yagaragarije igihugu cye n’Isi muri rusange ko ari umuyobozi w’intangarugero.

Nk’umuyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, yaranzwe n’ubwitange n’imikorere inoze, byatumye habaho umubano mwiza kandi ufite akamaro , umubano hagati ya Imbuto Foundation na ‘Friends of Imbuto’, wabayeho mu myaka mike ishize. Umwaka ushize, Friends of Imbuto yashimishijwe no gutera inkunga abanyeshuri barenga 300 ngo bashyirwe mu ishuri no gushyira ibikoresho mu nzu 40 zubatswe na AVEGA Agahozo, zubakiwe ababyeyi b’incike basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi.

Imirimo ya Imbuto igera mu bintu by’ingenzi binyuranye: Ubuzima, kongerera ubushobozi urubyiruko no guteza imbere uburezi, ibintu byabaye nk’ikirango cya Imbuto Foundation kandi kikagira umwanya wihariye mu mutima wanjye.

Kuri uyu munsi, abanyeshuri barenga 6000 biga mu mashuri yisumbuye bamaze kungukira muri iyo gahunda yo guhabwa amahirwe yo gukomeza kwiga, naho abakobwa barenga 4000 bashimiwe ko babaye indashyikirwa mu bizamini bya leta.

Muri uku kwezi twizihizamo umunsi w’umugore ku Isi, nsanga ari igihe gikwiriye cyo gushimira aba bakobwa bato n’ibikorwa ngarukamwaka bya Imbuto Foundation, biha agaciro kandi bigatanga ibihembo kubyo bagezeho.

Mboneyeho no kwifuriza abagize Umuryango wa Imbuto bose, isabukuru nziza y’imyaka 15 y’akazi k’indashyikirwa bagezeho.

Ubufatanye ni ingenzi kuri Imbuto kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo no gukomeza kwagura ibyo ikora.

Nk’umuryango, dutewe ishema n’uruhare rwa Imbuto mu kubaka ahazaza heza h’u Rwanda.

Ubufatanye na Imbuto ni uruhare rwiza mu guteza u Rwanda imbere, kandi nizeye ko n’abandi bazaboneraho bagatanga uruhare rwabo. Twese dufite ubushobozi bwo gutuma habaho impinduka nziza.

Twiteguye kugira gukomeza gufatanya mu yindi myaka 15 y’ibyiza gusa.

Maureen Ruettgers
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

269 6 23-02-2016
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GAKWAYA Emmanuel Rwamagana 2017-01-17 05:23:47

Twese tunejejwe nuko mudahwema guteza imbere abanyarwanda bose twese dukunda uwo muryango murakoze

Kwamamaza