Inzozi uruhuri kuri Gasabwa w’imyaka 25 umaze kugemura hanze toni 21 z’ibikorerwa mu Rwanda

26 6-05-2017 - saa 07:48, Munyengabe Murungi Sabin

Gasabwa Keila, ni rwiyemezamirimo ukiri mushya umaze kongerera imbaraga ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda abicishije mu ikompanyi yashinze akayiha inyito ya MadeInRW Inc.

Ni muto mu gihagararo ndetse no mu myaka abarirwa mu bakibyiruka kuko yavutse muri Nzeri 1991. Gasabwa Keila ni umukobwa w’umushabitsi ubimazemo igihe gito ariko afite inzozi uruhuri mu gucira inzira ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda abikwirakwiza ku isoko mpuzamahanga biciye ku rubuga www.madeinrw.com.

Mu kiganiro na IGIHE uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, yahamije ko mu mezi atandatu amaze atangiye kugemura mu mahanga ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda amaze kugeza ku isoko mpuzamahanga toni zirenga 20 z’ibiribwa n’imyambaro.

Yihaye intego yo gukomeza gusakaza no kugeza mu nguni zose z’Isi ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, ibyo yakoze mu mezi atandatu y’imbanzirizamushinga ya MadeInRW Inc ni ikimenyetso simusiga gishimangira ko intego yihaye azayigeraho nta shiti.

Uko izina Gasabwa ryinjiye mu mitwe ya benshi

Izina ry’uyu mukobwa ni rishya kuri benshi kuko yigaragaje nk’umwe mu ntyoza mu kuyobora ibiganiro, bwa mbere muri Rwanda Day iherutse kubera i San Francisco muri California.

Icyo gihe yayoboye ikiganiro cyavugaga ku muco cyahuje abanyacyubahiro barimo Prof. Anastase Shyaka, Minisitiri Louise Mushikiwabo ndetse na rwiyemezamirimo akaba n’umuhanga mu bya mudasobwa Joseph Masengesho. Gasabwa yakuriwe ingofero biturutse ku buryo yavugaga ashize amanga kandi adategwa imbere y’abanyacyubahiro amagana.

Gasabwa Keila ukomoka mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yiga ibijyanye na politiki [Political Science] muri Kaminuza mu Mujyi wa Sacramento muri Leta ya California, ubumenyi bwe bwanamuhesheje akazi muri banki ya Wells Fargo afasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse.

Yageze muri Amerika mu mwaka wa 2013, amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda ahereye ku ishuri ryubatse izina rya La Colombiere riri ku Kacyiru akomereza kuri Riviera High School i Kabuga.

Yarose kuba umushabitsi akibyiruka

Nubwo Gasabwa Keila ari kuminuza mu bya politiki, yavuze ko inzozi yakuranye zihabanye n’ibyo yiga kuko yiyumvamo cyane kuba umushabitsi. Yatangiye kwiyumvamo imbaraga n’ubushake bwo kuzaba rwiyemezamirimo mu bucuruzi agitangira guca akenge, umwuga akomora kuri nyina.

Mu rugendo rwo gukabya inzozi ze, Gasabwa Keila yashinze ikompanyi y’ubucuruzi MadeInRW iri mu zemewe n’amategeko muri Leta ya California. Intego rukumbi afite mu bucuruzi bwe ni ugusakaza no kugemura mu bindi bihugu ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda mu cyerekezo yihaye cyo kwereka Isi ko ‘igihugu akomokamo cyihagazeho mu bukungu’.

Yagize ati “Nashinze iyi kompanyi nyuma yo kubona ko bitoroshye kubona ibicuruzwa biva mu Rwanda mu mahanga, ikindi kandi nari mfite inyota yo kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu guteza imbere igihugu. Ubu natangije urubuga www.madeinrw.com; wasangaho ibyo benshi bakumbura mu Rwanda bikakugeraho aho uherereye muri Amerika, Canada ndetse no mu Burayi.”

Gasabwa Keila akora ijoro n’amanywa ahihibikanira icyateza imbere ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda, mu ntangiriro ubu agemura hanze ibicuruzwa bya Urwibutso Ese ya Sina Gerard, ifu y’ubugari ya Kinazi, ikawa y’u Rwanda n’ibindi binyobwa bitandukanye. Imideli ihangwa n’inzu y’imideli ya UZI Collections na Kabash Fashion House nayo ayigemura hanze.

By’umwihariko, MadeInRw ihagarariye ifu ya Kinazi ku isoko ryo kuri internet mu Burayi, Amerika ya ruguru ndetse na Australia kandi aha hose iki gicuruzwa kihagera mu buryo bworoshye.

Imbaraga ze zimaze kugeza toni zirenga 20 muri Amerika

Mu gihe gito amaze yohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda, agemura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ndetse ubu yahagejeje toni 21 harimo 20 z’ifu ya Kinazi naho indi toni ni iy’ibicuruzwa bisanzwe birimo imyambaro n’ibindi biribwa binyuranye.

Yavuze ko mu bucuruzi akora ahura n’imbogamizi ikomeye y’ibiciro biri hejuru mu kurangura bityo yabigeza hanze bikagora abaguzi.

Ati “Ingorane zo ni nyinshi ariko MadeInRW icyo ishingiyeho ni ugushakira ibibazo umuti. Ingorane ikunze kugaragara cyane ni ku biciro, ikiranguzo kiri hejuru hakaba kandi n’abacuruzi bumva ko ibintu bigiye hanze ibiciro bakabikuba kabiri ariko mu byo dukora si ugucuruza gusa harimo no gufasha kumvisha abacuruzi inyungu bagira mu gushyira ibicuruzwa byabo ku isoko ryo hanze biri kuguciro cyiza kandi bifite ireme ryiza. Benshi mu bacuruzi turi gukorana bari kubyumva twizera ko mu minsi iri imbere uko ibiciro bihagaze ubu bizaba byamanutse.”

Yatangiye kureshya abaguzi b’abanyamahanga

Mu ntego MadeInRw ifite harimo no gushaka inzira zatuma ibicuruzwa by’u Rwanda byigarurira imitima y’abanyamahanga ndetse ngo hari icyizere ko bizashoboka. Abagura ibicuruzwa uyu mukobwa yohereza hanze kugeza ubu ijanisha rinini ni Abanyarwanda ariko kandi ngo abaguzi 40% ni abanyamahanga.

Ikimufasha kureshya abaguzi badakomoka mu Rwanda ngo ni ubwiza bwihariye(quality) y’ibi bicuruzwa hakiyongeraho imbaraga yashyize mu kwamamaza hifashishijwe uburyo bugezweho bwa digital marketing.

Ati “Mu bufasha bwa digital marketing tumaze gukurura abaguzi b’abanyamahanga. Nk’ubu dukoresha ikoranabuhanga rituma umuntu ukunda kugura ikawa kuri internet abasha kubona ikawa tugurisha ndetse akareba uko ihagaze ku isoko(rating) n’icyo abandi baguzi bayivugaho (reviews) bityo byorohereza umuguzi. Dufite n’ubundi buryo turi gukora iyamamaza bikorwa ku rwego rugezweho kandi rizana umusaruro.”

Ijambo ry’ishimwe kuri Leta y’u Rwanda

Gasabwa ati “Icyari imbogamizi ariko nishimira kuri Leta y’u Rwanda ni uko imisoro ku bijya hanze yavuyeho, ni igikorwa cyiza cyane cyatumye n’ibi nkora bishoboka kandi ibikorerwa mu Rwanda ubu bihagaze neza n’izina[brand] rya Made in Rwanda rigeze kure.”

Yasabye leta gukaza ingamba mu gucunga ireme ry’ibikorerwa mu Rwanda no gukurikirana ibiciro igakora uko ishoboye bikabonerera abaguzi ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Aho izina Made in Rwanda rigeze ni ukubera umuhate wa leta, bamaze gukora byinshi byiza bifasha buri Munyarwanda wese. Twifuza kwifatanya na Leta mu guteza imbere ibicuruzwa byacu ndetse tugafatanya mu kugena ibiciro tworohereza abaguzi. Ikindi ni ugukaza ingamba mu gukumira abashobora kwigana[piratage] ibicuruzwa by’abandi tugakomeza kwita ku buziranenge cyane.”

Inzozi ni uruhuri…

Kuva yashinga MadeInRw, Gasabwa Keila yatanze akazi ku bantu batandukanye[aterura ngo avuge umubare] ndetse intego ye ni uguhangana n’ikibazo cy’ubushomeri kugeza ku iherezo.

Mu byo ateganya gukora, harimo kwagura ubucuruzi bwe bukagera mu nguni zose z’Isi, kurushaho guhangira abantu benshi imirimo abavana mu bushomeri, ndetse no kugeza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga.

Gasabwa Keila yigaragaje bwa mbere nk'intyoza muri Rwanda Day iherutse kubera i San Francisco

Gasabwa arangamiye kohereza hanze toni zirenga 40 z’ibicuruzwa bya Made in Rwanda bitarenze umwaka wa 2017 ndetse ngo iri soko rigomba kwaguka inshuro nyinshi mu myaka iri imbere.

Ati “Ubu maze kugemura hanze toni 21, uyu mwaka nifuza ko nazagemura nibura toni 40 z’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda. Ubu ngemura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi ariko nifuza ko na Australia yiyongera mu duce tubarizwamo ibicuruzwa byacu.”

Yongeraho ati “Intego yacu ni ukorohereza buri mucuruzi wese gushyira ibicuruzwa bye ku masoko yo hanze bityo abaguzi bakabibona biborohereye kandi biri kugiciro cyiza ndetse binafite ireme rihambaye. Ibyo ni byo bizongera inyungu kuri ba rwiyemeza mirimo binatuma abacuruzi bo hasi bazamuka. Ikindi bizagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu, ibyoherezwa hanze bikiyongera.”

Akazi Gasabwa Keila amaze iminsi akora kari mu byagize ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda ndetse na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iherutse gutangaza ko mu mezi abiri ya mbere ya 2017 igihugu cyabashije kugabanya 25.2 ku ijana ku kinyuranyo cy’ibicuruzwa byoherezwaga mu mahanga n’ibitumizwayo.

Mu Ukuboza 201 6, igipimo cy’agaciro k’ibitumizwa mu mahanga cyagabanutseho 2.4% naho icy’ibyoherezwayo kiratumbagira cyiyongeraho 6.1%.

Imbaraga ze zimaze kugeza mu mahanga toni zisaga 21 z'ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda mu mezi atandatu ashize
Gasabwa yiga muri Kaminuza mu Mujyi wa Sacramento muri Leta ya California
Gasabwa avuga ko mu byo yohereza hanze ikawa y'u Rwanda ngo irakundwa byahebuje
Ibiciro by'ibi bicuruzwa bigera hanze biri hejuru kuko abirangura mu Rwanda bihenze
Imideli yo mu Rwanda nayo iri mu byo Gasabwa agemura ku isoko mpuzamahanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Rubayita Athanase 2017-08-26 04:31:53

Mukomoka Rwanda Gasabwa tugushimiye ubyitage ushyize imbere uharanra igihugu ukomokamo : URWANDA: NYAGASANI N’AGUHORE IMBERE.

2
JO 2017-08-09 05:26:07

HA!UMUNYESHULI WIGA USA AGATIMIZA IBINTU MURWANDA AKABIJYANA USA, CANADA NAHANDI, KANDI YABONYE UMWANYA MURI RWANDADAY( THIS MEANS UWAMUHAYE GUKORA MURI RWANDA DAY NINAWE NYIRI IYO BUSINESS KANDI NINAWE UMWAMAMAJE MURI IGIHE.COM. EREGA UFITE ARONGERERWA UDAFITE ARYA NKUMURWAYI, USIBYE KO IBI ATABIKORA NTAKIMURI INYUMA TWESE IBITEKEREZO TURABIFITE YEWE NDETSE NIGISHORO ARIKO AHO KUBINYUZA NIHO HABA HAFUNZE.

3
rubya 2017-05-29 00:40:46

Sha mujye mureka ibyo ushyigikiwe aravoma jyewe igihe nahereye mpinga ko ntarageza nikiro kwisoko ubu iyo munshyigikira mbandumuherwe. Mubyibira mumurima bitarera neza mukansubiza inyuma burimunsi none ngize 50 tent ntariteza imbere.

4
kaneza 2017-05-12 21:46:07

Ariko Mana ubu umuntu azajya akora ibyiza aceceke koko ngo abanyeshyari bata rwara imitima.ubwose ibyiza byaba bimaze iki bidashoboye kugera kubanyarwanda bose ngo babimenye babikoreshe nabo.ubundise haruwivuga mabi.namwe nuko mwabuze ibyo mwivuga mubifite mwabivuga.girl courage let the sky be the limit.my thumb is up for.ðŸ‘

5
Amen 2017-05-10 02:55:36

Olga, uranyumije cyane rwose, ariko kuki ibintu byose mubifata negativement ? Umwana akoze ibintu byiza yiteza imbere anamenyekanisha ibyiza bituruka mu gihugu cyacu none bibaye ikibazo aho kuba igisubizo? Courage rata mukobwa mwiza. Uri na mwiza by the way.

6
Dolph 2017-05-09 12:28:55

Hahahahaha uno musinzi kereka niba atari uwo nzi.

7
Olga 2017-05-09 05:54:16

Nonese uyumwana ko yikorera marketing nawe umuntu yamugura cg muri kumushakira akazi! ikindi munkuru mujye mwibukako mubwira abantu bazi ubwenge nawe ngo umubare wabakozi akoresha ntiyawuvugiraha warangiza ukavuga aho wize byosee..abo bakozi bawe nundi wese wakora analyse yasanga bangana na 0. ibyo nimba unabikora nibyiza ariko uburyo ubyamamazamo biragaragaza ikindi kintu. nama comment uri kwandika kuriyi nkuru (wowe or bagenzi bawe)birumvikana ko wishakira akazi muri Leta. nk’inama naguha nugushyira ingufu mubyukora cyane ko atari benshi babikora ubundi bikivugira cg ukaba aribyo wamamaza gusa. Urakoze mukobwa mwiza.

8
Rwasubutare 2017-05-09 03:56:44

Umwana nuwo ureke abirirwa bavuga ngo akazi akazi akazi nkaho biga basezeranye ko nibarangiza kazaba kabategereje. Izi universite zidacutsa nibashaka bazazifunge. Warangiza imyaka ine muli universite utaramenya ko ntakazi hanze aha ukaba wiga iki?

9
Minega 2017-05-08 16:13:43

Toto, nk’ubu koko ibi uvugiye aha ubifitiye ikihe kimenyetso? Ariko amatiku ya bamwe mu banyarwanda azashira ryari koko? Ubundi se uretse ubujiji, wagera kuki udashatse connections? Bihinduka icyaha gute se ? Ubwo waba utekereza utya ukazigeza hehe uretse kurusha abandi ubutindi nyine?

10
Ban 2017-05-08 16:08:59

Va mu matiku hanyuma niba usanzwe ubigura kuri make ukomeze ariho ugurira ariko uve mu butindi ugaragaza hano. Hari ugutegetse kumugurira ku ngufu?!

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza