Ikiganiro na Nyirabakunzi, umwarimukazi ubimazemo imyaka 40

8 8-03-2018 - saa 07:20, Prudence Kwizera

Nyirabakunzi Agnes ni umwe mu barezi babirambyemo, uhamya ko akunda umwuga wamufashije kwibeshaho hamwe n’umuryango we mu myaka igera kuri 40 ishize.

Uyu mubyeyi w’imyaka 60 y’amavuko atuye mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka, akaba yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito ku Gikongoro, mu Karere ka Nyamagabe.

Yatangiye umwuga w’ubwarimu mu 1978 akimara gusoza amasomo y’imyuga muri Ecole Technique Feminine (ETF) ku Kibuye (ubu ni mu Karere ka Karongi) aho yize ibijyanye no kudoda, guteka n’isuku.

Yatangiriye akazi muri Ecole Familiale i Mushubi aho yigishaga abakobwa kudoda, guteka, gukora ubusitani, guhinga imboga, isuku, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Umwuga w’ubwarimu wamufashije kurera abana be neza

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE , ubwo umunyamakuru yamusangaga mu kigo yigishaho, Nyirabakunzi yavuze ko umwuga we awukunda kuko ari wo akesha imibereho myiza ye n’umuryango we.

Umugabo bashakanye avuga ko yamusigiye abana batanu atangira inshingano zo kubarera wenyine mu 1996, umwuga w’ubwarimu yakoraga umufasha kubitaho, kubaha uburere no kubabonera ibyangombwa bakeneye.

Yagize ati “Urumva ko abana nakomeje kubarera njyenyine nkoresheje umushahara nkura mu burezi, nabareze neza kuko mfite uwize Kaminuza murihira n’abandi bize amashuri yisumbuye kandi nkabafasha kubaho neza. Akazi k’uburezi ndagakunda kandi kambeshejeho”.

Akomeza avuga ko kuba umwarimu byamuteye imbaraga zo kurera neza abana be atitaye ku nzitizi yagiye ahura nazo kuko yumvaga ko abana ba mwarimu bagomba kwiga kandi bakagira ikinyabupfura bakaba intangarugero mu bandi.

Yatoranyijwe nk’umwarimu w’indashyikirwa REB imugabira inka

Nyirabakunzi avuga ko gukunda ubwarimu no gukorana umurava akazi ke byamufashije kuzuza inshingano aza no guhabwa inka n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, mu mwaka wa 2015.

Ati “Nagize umugisha mpabwa inka nk’umwarimu w’indashyikirwa, mu mwaka wa 2015 nibwo REB yampembye; byatangiriye ku kigo nigishaho abarimu barantora, tujya ku murenge no ku karere barantora mpabwa inka nziza y’imbyeyi, ubu yabyaye inyana ngiye kuyitura muri iyi minsi”.

Uyu mwarimukazi ubirambyemo avuga ko akunda umwuga we kuko umutungiye umuryango

Bimwe mu byo avuga byamufashije kuba indashyikirwa harimo kwirinda gukererwa cyangwa gusiba akazi nta mpamvu, kwigisha neza no gutsindisha, kuba atarihanangirizwa na rimwe kubera amakosa yo mu kazi no kubana neza na bagenzi be.

Mu rwego rwo kwibeshaho no gushyira mu bikorwa ibyo yize, iyo abonye umwanya adoda imyenda akoresheje icyarahani, arafuma, akora umutsima ukoreshwa mu bukwe (Gậteau de marriage), ateka amandazi n’ibindi bimufasha kwinjiza amafaranga.

Mu gihe cyabo umukobwa watwaraga inda yashoboraga kwirukanwa ku kazi
Nyirabakunzi avuga ko muri iki gihe imyitwarire ya bamwe mu bakobwa iteye impungenge kuko usanga bishora mu ngeso mbi n’ubusambanyi bikabaviramo gutwara inda zitateguwe.

Kuri we asanga hari ubwo biterwa n’abakobwa batiyakira uko bari bigatuma bagwa mu bishuko. Avuga ko mu gihe cyabo gutwara inda byari icyaha gikomeye ndetse n’umwarimukazi watwaraga inda yahitaga yirukanwa mu kazi, bigatuma bitwararika bikomeye.

Ati “Kuri ubu rero ubona abana b’abakobwa baragize ubwigenge burenze, ugasanga umwana ntatinya ibizamubaho cyangwa ngo atinye ababyeyi. Inama nabagira ni uko iyo umukobwa yifashe neza akagira uburere bwiza icyo ashaka kugeraho akigera, ntihagire umutera ubwoba ngo azabura umugabo, niyitwara neza azabona umukunda kandi azagira ejo hazaza heza”.

Kurera umwana ukiri muto kugeza avuyemo umuntu ukomeye bihora bimukora ku mutima

Nyirabakunzi Agnes avuga ko icyamushimishije mu buzima kandi kikimunezeza ari ukubona yigisha umwana muto utazi kuvuga neza cyangwa kwandika, agakura akaba umuntu ukomeye.

Yagize ati “Icyanshimishije ni uko turera abana bagakura pe, kuko nta mwaka ntigishijemo, no mu wa mbere narahigishije none ubundi mu wa gatandatu; ariko icyiza ni uko urera umwana akiri muto ukabona aragenda akura wajya kubona ukabona ni umuyobozi, ni umubyeyi kandi aho muhuriye akavuga ati ‘dore mwarimu wanjye’; ikidushimisha ni uko turera abakura”.

Zimwe mu nzitizi avuga zibangamira umwuga w’ubwarimu muri iki gihe harimo umushahara wa mwarimu ukiri muto ugeranyije n’uko ibiciro bihagaze ku isoko, akifuza ko inzego zibishinzwe zabyitaho by’umwihariko.

Ikindi ni ibikoresho bidahagije bibafasha gukoza umwuga wabo ndetse no kuba hari abana baba badafite ibyangombwa bihagije bibafasha kwiga neza bigatuma mwarimu atamwigisha uko bikwiye ngo afate.

Kuri ubu Nyirabakunzi Agnes ni umwarimu muri GS St Kizito Gikongoro, yigisha isomo ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga riciriritse.

Avuga ko atuye mu nzu ye bwite kandi abasha kubona ibitunga abana be bakiga kandi bakambara neza.

Nyirabakunzi Agnes arimo afasha abana mu masomo
Nyirabakunzi avuga ko gukunda ubwarimu no gukorana umurava akazi ke byamufashije kuzuza inshingano aza no guhabwa inka
Nyirabakunzi anezezwa no kubona yigisha umwana muto agakura akaba umuntu ukomeye
Zimwe mu nzitizi avuga zibangamira umwuga w’ubwarimu muri iki gihe harimo umushahara wa mwarimu ukiri muto ugeranyije n’uko ibiciro bihagaze ku isoko

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
x 2018-03-08 09:06:18

akazi k’ubwalimu ni keza kandi gafitiye akamaro abantu twese! gusa ariko abalimu iyaba bitabwagaho! ibaze kumara imyaka 40 yose mu mwuga ukaba nta ninka ugira bakarinda kuyiguhemba?! Leta ntiyita ku balimu na busa kandi ikavuga ngo bafite akamaro. ibikorwa nibirute amagambo abalimu babahembe neza ndetse niba hari nizindi privileges babagenera bazibone bareke kwirirwa bavuga ngo umwalimu Sacco.

2
John 2018-03-08 03:01:38

Ukoze ubusesenguzi iyo umwuga uba waramugiriye umumaro aba yarawuvuyemo kuri 45-48 years. Your professional is a scam

3
Gakuba 2018-03-08 01:58:24

Umwarimu akeneye ikiruhuko cy’iza bukuru aho yanditse WATEL LEVEL sinzi niba ari ukwibeshya cg arihohose.

4
Lamin 2018-03-08 01:44:51

Big up mama nimwe mukenewe asante kbs kubwitange mugira mutwigishiriza abana ,mukomere cyane umbaye kure kbs !!! komerezaho mubyeyi mwizaaa nabandi babonereho !!!!

5
BOBO 2018-03-08 00:48:41

IYI NKURU NI NZIZA CYANE.ARIKO MUKOSORE NTABWO YIZE GUTEKA AHUBWO MURI ECOLE TECHNIQUE BIGAGA KWIGISHA MU MASHURI Y’IMYUGA

6
BOBO 2018-03-08 00:48:41

IYI NKURU NI NZIZA CYANE.ARIKO MUKOSORE NTABWO YIZE GUTEKA AHUBWO MURI ECOLE TECHNIQUE BIGAGA KWIGISHA MU MASHURI Y’IMYUGA

7
rwanda 2018-03-08 00:46:14

Nyirabakunzi Agnes ko mukunze cyane bitewe n’ikintu yavuze kimushimisha (Kwigisha umwana akavamo umuntu w’umuyobozi cg w’umubyeyi (umugore cg umugabo). Yewe mwari uri imfura pe nta kuntu warera ufite icyo gitekerezo mu mutwe ngo unanirwe kwigisha neza. Ibyo uvuga ni ukuri iyo wareze umwana akaba umuntu mukuru nawe ahora akubona nk’umurezi (umubyeyi) ntiwabonye se ko muzehe yubakiye inzu nziza umusaza wamwigishije buriya yamwigishaga neza. Uwo mwuga ntabwo usebye nabusa n’ubwo umushahara ari muke. Imana iguhire kandi ijye iguha guhora unyurwa nkuko uri kubivuga. Jye sinkuzi ariko uri intwari pe. Keep it up.

8
Evariste 2018-03-08 00:01:15

Nukuri wari umwarimu mwiza cyane. wanyigishije mu mwaka wa mbere, mbese ishingiro ry’ubumenyi mfite ni wowe washyizeho itafari rya mbere. Waradukundaga, ugira umutima mwiza, ndetse n’ibindi kuburyo Iyo natekerezaga gusiba ishuri, nakwibuka ko ndi bugusange akabaraga kakaza nuko ngafata inzira nkaza kwiga. Maman Agnes (Twakundaga kwita Mwarimu Agnes), watubereye urugero rwiza. Imana izabikwiture.

Kwamamaza