IGIHE

Dr Mukarwego, umugore utabona rukumbi ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Rwanda unigisha muri UR

10 10-03-2018 - saa 08:56, Tombola Felicie

Dr Mukarwego Betty w’imyaka 52 ni we Munyarwandakazi rukumbi ufite Impamyabushobozi y’Ikirenga (PHD) mu bagore bafite ubumuga bwo kutabona, yabonye mu 2015 muri Kaminuza ya Kenyatta.

Mukarwego ufite PHD mu burezi, ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi, akazi amazemo imyaka isaga icyenda.

IGIHE yegereye Dr Mukarwego nk’umuntu wageze ku rwego ruhambaye mu mashuri, akaba anigisha, agaragaza ko n’abafite ubumuga bwo kutabona bashoboye.

Afite amateka maremare arimo no kuvukira mu buhunzi; yaboneye izuba i Burundi ku babyeyi bari barahungiyeyo, abagiraneza b’abamisiyoneri babonye ahumye akiri muto bajya kumushakira ishuri rifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona muri Kenya, ahiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Yagize ati “Rwari urugendo rutoroshye kuko ndangije amashuri abanza nakomereje mu kigo gisanzwe, nta bundi buryo bwari buhari bufasha abatabona kwiga neza ariko baransomeraga, ngashyiraho umwete nanjye ngatsinda.”

Mu 2008, Dr Mukarwego yagarutse mu Rwanda, asaba Minisiteri y’Uburezi kumuha akazi.

Ati “Baranyemereye, nsubira muri Kenya gusezera [aho yakoraga] maze mu 2009 ntangira kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi.”

Dr Mukarwego Betty, Umunyarwandakazi rukumbi ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) mu bagore bafite ubumuga bwo kutabona

Uburyo yigisha kaminuza atabona

Ati “Njyewe amasomo yanjye mba nayateguye mu nyandiko y’abatabona ‘Braille’ ariko mfite umuntu ubishyira mu nyandiko zisanzwe nkakoresha projecteur. Haba hari umunyeshuri akajya ava kuri slide imwe nkamubwira akajya ku yindi, njyewe ngasobanura nkoresheje inyandiko zanjye.”

Avuga ko agitangira abanyeshuri bavaga no mu yandi mashuri babarizwamo bakaza kureba ukuntu umuntu utabona yigisha muri kaminuza ariko bagiye babimenyera.

Ati “Barabimbwiraga ko baza gukurikirana amasomo yanjye, najya kumva nkumva ishuri riruzuye ariko hari n’ababaga baje kureba batabyiyumvisha, gusa bagendaga babyishimira.”

Uko yageze ku rwego rwa PHD

Nubwo yigishaga muri kaminuza, Dr Mukarwego yakuranye inyota yo kwiga, maze mu 2011 atangira gushaka buruse nubwo yakomeje gucibwa intege ko ntayo azabona.

Yagize ati “N’Umuyobozi wanjye wa kaminuza yarambwiraga ngo mu Rwanda ntibagitanga buruse, narahagurutse njya kureba Minisitiri w’Uburezi icyo gihe yari Dr Vincent Biruta, namubwiye ikibazo mfite arambwira ati dosiye zawe uzinsigire. Undi munsi nicaye barambwira ngo buruse nayibonye, nahise nsubira muri Kenya niho numvaga ko nzabona abazajya bansomera mu bushakashatsi umuntu aba akora kuko inyandiko nyinshi zitarajya mu nyandiko zikoreshwa n’abatabona.”

Akomeza agira ati “Mu 2015 nibwo nabonye PHD, nishimira ko ari njyewe mudamu wa mbere ufite PHD mu bagore batabona mu Rwanda. Narishimye cyane ubwo bavugaga ko PHD mu bafite ubumuga bwo kutabona bayihaye umuntu uturutse mu Rwanda.”

Ibimushimisha mu buzima

Ati “Ndishimye cyane kuko nkorera igihugu cyacu, nigisha abana bazaba abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu cyacu, hari nabo duhura bakansuhuza, bati ndakwibuka waranyigishije muri KIE, numva binshimishije cyane.”

Kuba ari Umuyobozi w’Abagore mu Ihuriro ry’Ubumwe Nyarwanda bw’Abafite ubumuga bwo kutabona, bituma ajya mu nama, agatanga ibiganiro n’ibitekerezo, kikaba nacyo mu bimushimisha.

Dr Mukarwego avuga ko Leta ntacyo idakora mu guteza imbere ubuzima bw’umugore bityo ikwiye no kongera ibikoresho byunganira abatabona mu mashuri yose kugira ngo n’umwana uhageze atabona yisange mu burezi budaheza abashe kugira iterambere rizatuma agera ku rwego nk’urw’abandi.

Ati "Impamvu ndi Dogiteri ni uko nabonye iby’ibanze byose n’abandi nabo babibonye no mu mashuri y’imyuga hakagezwayo ibikoresho bibunganira batera imbere, umugore utabona ntabe ari ku ruhande ahubwo akajyana n’abandi mu iterambere."

Impanuro ku bakobwa

Uretse n’abafite ubumuga bwo kutabona, Dr Mukarwego agira inama abakobwa guhora bumva ko bashoboye.

Ati “Kenshi abakobwa muri kaminuza mbabwira ko gukora aribyo bigira umuntu uwo ariwe, nta kintu kibaho gikomeye kuko naho umuntu yahura n’imbogamizi zitandukanye nyuma aratsinda."

Dr Mukarwego, umubyeyi nk’abandi

Dr Mukarwego ahamya ko nubwo afite ubumuga bwo kutabona, ni umubyeyi nk’abandi.

Yagize ati “Nkanjye ndi umubyeyi, umwana naramubyaye ndamurera, nkamwuhagira kandi ngakora inshingano zose z’umugore, umwana abona urukundo…abatabona ni abagore nk’abandi ntawe ukwiye kubaca intege.”

Uretse Dr Mukarwego, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’abatabona wahumye afite imyaka itanu witwa Kanimba Donatilla we arangije kwiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).

Dr Mukarwego ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
Umuyobozi w'Ihuriro Nyarwanda ry'Ubumwe bw'Abatabona wahumye afite imyaka itanu witwa, Kanimba Donatilla we arangije kwiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters)

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habanabashaka Etienne 2018-03-15 10:46:11

Kubara i saa ha birakorohera! nyibonye ku kuboko.

2
Weee 2018-03-11 04:20:50

Dr Mukarwego yatwigishije muri KIE nta mwarimu nabonye muri Kaminuza wigisha nkawe! Nta muntu wifuzaga gukererwa cg gusiba isomo rye!

3
Manzi 2018-03-11 03:48:16

ukuri aba nibo bategarugori dukeneye kumva amakuru yabo mureke za kabwera zitega aba start ngo SHADIBU,NA KATIBASHABE baturogera abana namwe mugata igihe ngo murabandika

4
Kevin 2018-03-11 03:33:48

Dr. Betty yaranyigishije, uretse nuko biteye amatsiko ku mubona yigisha, iyo yigisha wumva uri gucengerwa nibyo avuga, arasobanura psychology ukagira ngo areba mu mitima y’abantu! Avuga imikurire y’umwana ukagira ngo arema abantu! Imana imuhe imigisha myinshi.

5
Kibwa2 2018-03-10 15:25:48

Manawe ce monde est mechant gusa ntakundi, Imana ige ibongerera imbaraga zo kwihangana.

6
Gatare 2018-03-10 11:27:17

Ese koko mvuge iki?Ibi bintu ntabwo bisanzwe!! Courage Mama Doctor Mukarwego.What a courage!!Iyi si irimo ibintu byinshi birenze ukwemera.Ikibabaje nuko Pastors benshi babeshya abantu ko bakora ibitangaza,bagamije kwishakira icyacumi.Kuki se badasengera uyu Mudamu ngo akire?Nubwo bahora bavuga ko bakora ibitangaza,nta muntu numwe uzwi hano muli Kigali wahumye cyangwa waremaye bari bakiza.Ni ibigambo gusa.Bakoresha "amayeri" menshi,noneho abantu batayazi bakemera ko bakoze ibitangaza.Nubwo bimeze gutyo,mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bahumye n’abamugaye bazakira nkuko tubisoma muli Yesaya 35:5,6.Courage Mamy.

7
ttty 2018-03-10 03:09:54

Ariko muri ababyeyi beza weee.Imana ishimwe ibagejeje aho

8
Mugisha 2018-03-10 02:50:20

Nibyiza peee

9
SEBARINDA PATRICK Daddy 2018-03-10 02:44:08

Good.murwanda mbona buri kigo abarezi nikigo bakagombye guhambwa ubushobozi kuburyo bajya bigisha ababana nubumuga bwokutabona kuko ahenshi tuhasanga abana bageze igihe cyokwiga batiga bitewe niyompamvu.kandi ibi bikaba bitaga ikizere jigaragariramaso ko nabo bashobora.

10
positive masculinity 2018-03-10 02:15:53

wow PHD.Betty deserves golden medals and time in many platforms to inspire more people

Kwamamaza