Orange Electronics and Computer yatanze Noheli n’Ubunani igabanya 30% ku biciro

1 28-11-2017 - saa 14:02, IGIHE

Ikigo cy’Ubucuruzi, Orange Electronics and Computer Ltd, cyahisemo kwishimana n’abakiliya muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kigabanya 30% ku biciro by’ibicuruzwa byacyo n’ibishya kigiye kongeramo.

Iki kigo kimaze imyaka irenga 15 gicuruza ibikoresho birimo mudasobwa z’amoko menshi, printers, televiziyo n’ibikoresho bya zo, iby’umuziki nka gitari, indangururamajwi, ibivanga umuziki (mixer) bito n’ibinini n’ibindi.

Hari firigo zo mu rugo n’izo mu tubari, moteri zitanga umuriro (power generators), ibikoresho byo mu rugo nk’ibishyushya amazi (kettle) n’ibitekwaho bikoresha amashanyarazi, ipasi, udusanduku tw’imitamenwa, amatapi yo mu nzu n’ibindi.

Ubuziranenge bw’ibi bikoresho ni nta makemwa kuko iki kigo kibirangurira i Dubai muri Leta Zumwe Ubumwe z’Abarabu ndetse ibicuruzwa bikagurishwa ku giciro cyo hasi ugereranyije n’icya benshi mu bandi bacuruzi kuko uguriye muri Orange Electronics and Computer aherwa ku kiranguzo.

Orange Electronics and Computer iherereye hafi ya Kazi ni Kazi ahateganye n’isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikagira n’iduka ry’ibikoresho byo mu rugo ryitwa “Top Furniture Market” riherereye ahahoze Quincaillerie Muhirwa hateganye na sitasiyo ya lisansi ya Mongas ku muhanda uva Rwandex ujya Sonatube mu Karere ka Kicukiro.

Muri Top Furniture Market harimo intebe n’ameza byo mu ruganiriro, utubati, ibitanda n’ububiko bw’imyenda harimo ibikorerwa mu Rwanda n’ibituruka hanze. Hari kandi ibikoresho byo mu biro n’intebe, ameza n’utubati.

Iki kigo gitwaza abakiliya ibikoresho biremereye ku buntu iyo ari mu Mujyi wa Kigali na ho hanze ya ho kikagabana n’umukiliya ikiguzi cy’ubwikorezi. Gitanga kandi igihe cyo kugerageza igikoresho (guarantee) ukaba wakigarura mu gihe kitarenze umwaka.

Iyi poromosiyo izatangira ku wa 1 Ukuboza 2017 igeze ku wa 31 Mutarama 2018.

Umuyobozi wa Orange Electronics and Computer, Mutuyemariya Claudine, yifurije abakiliya Noheli nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2018, anabizeza gukomeza kubaha serivisi nziza no kubagezaho ibikoresho byiza kandi ku giciro cyiza.

Ku bindi bisobanuro, mwasura urubuga www.orangeelectronics.rw cyangwa ukabandikira kuri email: [email protected] Wanabahamagara kuri nimero za telefone (+250) 788 533 592, (+250) 788 270 736 cyangwa (+250) 738 533 592.

Orange Electronics and Computer Ltd yashyizeho igabanuka rya 30% ku bicuruzwa byayo
Iri duka rifite ibyuma by'umuziki bigezweho
Orange Electronics and Computer ifite mudasobwa zigezweho z'ubwoko butandukanye
Wanahasanga moteri zitabara abashiriwe n'umuriro w'amashanyarazi
Iri duka rinacuruza televiziyo za rutura
Indangururamajwi zigezweho na zo zirahari

Amafoto: Moses Niyonzima

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Aida 2018-05-01 10:27:06

Mukomere, mwampa ibiciro bya Raptop ya hdd 1000 GB na 8 RAM, Waramutse ari hp byaba byiza

Kwamamaza