ISPA ikomeje kuza ku isonga mu gutanga serivisi za internet

0 23-11-2017 - saa 12:50, IGIHE

ISPA imaze kuba ubukombe mu kugeza ku Banyarwanda serivisi za internet bijyana no gutanga ubufasha bwo kumenya uburyo bwiza bwo kuyikoresha ngo ibabyarire inyungu y’igihe kirekire.

ISPA (Internet Service Provider Africa) ni ikigo cyashinzwe mu 2005 gitangira gikorera mu Mujyi wa Kigali ariko kikaba kimaze kugaba amashami mu gihugu hose.

Iki kigo gifite abakiliya benshi mu mijyi ikomeye nka Kigali n’iyunganira irimo Musanze, Rubavu, Huye, Rusizi n’ahandi, bituma kiza ku isonga mu kugeza internet ku Banyarwanda benshi.

Kuri ubu ISPA yatangiye gutanga izi serivisi mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba aho yafunguye amarembo ku izina rya East African Broad Band Services Ltd (EABS) mu rwego rwo kwagura ibikorwa.

Umuyobozi wa ISPA, Kaningu Yvon, yatangarije IGIHE ko ISPA ikiri ku isonga mu gutanga internet nziza kandi ihendukiye buri wese bitewe n’ibyo yifuza kuyikoresha kandi ko idateze kudohoka ku gutanga serivisi nziza.

Yagize ati "Ibiciro bya internet ya ISPA biri hasi ugereranyije n’iby’ibindi bigo bicuruza internet. Dufite internet yizewe kuko ikoresha inzira ebyiri zitandukanye ku buryo iyo imwe igize ikibazo duhita dushyira abakiliya ku yindi bityo ntibabure internet. Dufite internet inyura muri Uganda igakomeza kugera i Mombasa muri Kenya, tukagira n’indi ica Rusumo na Tanzania igakomeza ijya hanze."

ISPA itanga internet ifite umuvuduko uhera kuri megabyte nke umuntu yifuza kugera kuri megabyte 100 (100mb/sec) bitewe n’ibyo umuntu ashaka gukoresha internet.

Kaningu yavuze ko ISPA ifasha abakiliya mu buryo butandukanye harimo gukora inyigo y’aho bashaka gukoreshereza internet maze ikabagira inama y’ubwoko bw’iyo bakoresha kandi igakomeza kubafasha mu gucunga umutekano wayo no kuyibyaza umusaruro itegerejweho na nyirayo.

Yongeyeho ko ISPA isanzwe itanga za poromosiyo zitandukanye kuri serivisi za yo ndetse no mu minsi iri imbere ikaba yitegura gutangiza iyo yageneye abakiliya mu rwego rwo kubafasha kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani basabana n’inshuti banidagadura mu buryo buboroheye.

Kaningu ati "Ikindi dukorera abakiliya bacu ni uko mu mpera z’icyumweru na nijoro tubongerera internet mu gihe abayikoresha babaye bake, abayisigayeho bagahabwa internet irenze iyo bishyuye."

ISPA itanga serivisi za internet n’ibindi bijyana na yo ku bigo bito n’ibinini haba aho abantu bakorera akazi no mu ngo za bo. Itanga internet ifatiye ku murongo mugari (broadband internet) harimo ikoresha imigozi (cables) n’iy’imiyoboro ica mu butaka (fiber optic).

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza