Canal + yagabanyije igiciro cya Dekoderi mu minsi ya Noheli n’Ubunani

9 1-12-2017 - saa 19:57, IGIHE

Canal+ yagabanyije igiciro cya dekoderi muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, iva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20, ishyirwa ku bihumbi 15 n’inyongezo y’iminsi 14 y’ubuntu.

Ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko kugabanya ibiciro no gutanga inyongezo biri muri gahunda yayo yo kwagura ibikorwa bikagera kuri benshi no gufasha abantu benshi kureba televiziyo mu buryo buboroheye.

Umukiliya mushya uzajya ugura dekoderi azajya yongezwa iminsi 14 y’ubuntu, ndetse no ku bakiliya basanzwe mu rwego rwo kubashimira ubudahemuka bwabo, bazajya bongezwa iminsi 14. Iyi minsi ku bakiliya basanzwe izongezwa uzagura ifatabuguzi hagati ya tariki 27 Ugushyingo na 31 Ukuboza 2017.

Canal+ yatangaje ko iyo nyongezo igamije gufasha imiryango kuryoherwa na televiziyo mu minsi mikuru isoza umwaka.

Yakomeje itangaza ko izakomeza gufasha abakiliya bayo, ibaha serivisi zujuje ubuziranenge kandi zihendutse.

Bimwe mu byo ushobora gukukirana kuri Canal+ muri izi mpera z’umwaka:

-Vaiana la légende du bout du monde sur Disney Cinéma

- Afrique Investigation sur CANAL+

- Le Clasico, le Boxing Day et la NBA sur LES CHAINES CANAL+ SPORT

- Rogue One A Star Wars Story et Il a déjà tes yeux sur CANAL+

- Zootopie, Ballerina et Sahara sur CANAL+ Family

- La finale de l’Afrique a un Incroyable Talent et Deux couples un foyer sur A+

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
THE MONEY SHOP 2017-12-12 04:13:32

Ba client bacu beza ni mutwegere tubahe service nziza kubindi bisobanuro mwaduhamagara tukabafasha 0788504618 The Money Shop /Tele 10 Agent

2
REVERIEN 2017-12-11 06:12:16

NDASABA KO CHANEL RWANDA YAJYA YEREKANIRWA UBUNTU MURWEGO RWO GUTANGA SERVICE NZIZA.

3
N.Is 2017-12-08 08:48:54

Hhh. Njye nanga Canal iyo imvura iguye uri kureba match cg film nziza.
Nzajya mbirebera mu kabari.
Nk’ubu abonnement naguze Last month yose yamfiriye ubusa.

4
Nshimiyimana fulgence 2017-12-08 01:51:45

Canal ninziza peeee gusa icyo twasaba nkabakiriya bayo nuko baziga kubijyanye na abonnement zayo kuko zirahenze cyaneeeee peeeeee murakoze

5
philos 2017-12-07 01:10:49

Ndumiwe koko niba se ugura decodeli installation ndetse n’ifatabuguzi ikaruta igiciro cya decoderi baretse kutubeshya ko umuntu ashobora no kuva kure ngo bagabanyije ibiciro ugasanga aruhiye ubusa?

6
Ooo 2017-12-06 13:02:18

Wapiiiiii, bavuga 15,000 ariko ubageraho bati installation ni ibindi 15,000 ntibibaye 30,000 bakongera bati gura abonnement ya 23000 ntibibaue 53000.

NGAYO NGUKO

7
mt tess 2017-12-06 03:04:09

nsobanurire iyo uguze decoder baguha na cyagisahane bajya bita iherena? ngo nanjye ngende ngure vuba iyi promosiyo itari yarangira,aba bizi mumfashe pe

8
Muhire jean de Dieu 2017-12-05 18:14:46

ESE iyo uguze decoderi baguha na signals zayo ? Na installation?

9
Patrick 2017-12-05 05:26:32

Canal itanga service nziza pe!
Ntacyo nyishija.
Icyo nasaba Canal chanal zo Mugihugu cyacu bazigire Free.
Thank you Canal

Kwamamaza