Nubwo Leta y’u Rwanda igenda ikora ibishoboka ngo ihangane n’ikibazo cy’ubushomeri by’umwihariko mu rubyiruko binyuze mu gushyiraho amashuri y’imyuga, kubafasha kwihangira imirimo, usanga iki kibazo gikomeza kugaragara aho kuri ubu 21% by’abagejeje igihe cyo gukora nta kazi bafite.

Mu rwego rwo gufatanya na leta mu rugamba rwo guhashya iki kibazo, Sosiyete Saltel Ltd ikora ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga, yatangije ikigo kizajya gifasha abize amasomo ari muri iki cyiciro kunguka ubumenyi buzatuma babasha guhangana ku isoko ry’umurimo cyangwa bakihangira akazi.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Saltel, Byiringiro François Regis, yavuze ko iki gitekerezo cyaje nyuma y’uko bajyaga batsindira amasoko atandukanye afite aho ahuriye n’ikoranabuhanga ariko ugasanga bagowe no kubona abakozi babifitemo ubumenyi kugira ngo akazi kabo kihute.

Ati ”Iyo twabonaga nk’isoko rishya cyangwa akazi kakatubana kenshi, twashakaga abantu baza kudufasha. Iyo wabwiraga umuntu ngo aze wasangaga ibintu abyumva ariko atazi kubikora. Ibi byadusabaga nk’ukwezi kugira ngo tubanze tumwigishe akazi bikatudindiza.”

Ibi byatumye batangiza ikigo Saltel Technical Training and Innovation Center, kizajya cyongerera ubumenyi abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza mu ikoranabuhanga (computer Sciences), Electronics ndetse n’amashanyarazi.

Byiringiro washinze Saltel mu 2011, avuga ko bifuza gutanga ubumenyi burimo gukora (maintenance) ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, Photocopieuse, Air Conditionner, gushyira internet mu nzu (Installation of Network Cabling), gushyira camera mu ngo, guha abantu telefoni bakoresha mu kigo batishyuye(PABX), ndetse n’isomo rya Windows server, ku buryo basohoka bafite ubushobozi bwo guhita binjira mu kazi.

Ati”Turifuza gufatanya na leta mu rugamba rwo guhangana n’ubushomeri.Turashaka kugira icyo dukora kugira ngo abize ibijyanye n’ikoranabuhanga babone akazi cyangwa bakihangire. Bize ibintu byiza bifite agaciro, ahasigaye ni ahabo ngo babiheshe agaciro. ”

Iki kigo giherutse guhabwa igihembo cya Smart Services Awards kubera serivisi nziza z’ikoranabuhanga kandi kizajya kinabaha amasomo y’inyongera ku bijyanye no gutegura amasoko, kumenya kuganira n’umukiliya no guhitamo neza umwuga wifuza gukora ukakuzanira inyungu igaragara (career guidance).

Kwiyandikisha kubifuza guhabwa aya masomo byaratangiye, gutangira kwiga biteganyijwe tariki 15 Mutarama 2018. Ku bindi bisobanuro wasura urubuga www.saltel.rw.

Bazajya bigishwa guhambura no gukora mudasobwa
Gushyira Internet mu mazu na byo biri mu masomo batanga
Icyumba kirimo ibikoresho bizajya bikoreshwa mu gutanga amasomo
Mu masomo azatangwa harimo no gukora ibyuma bifotora, igihe byagize ikibazo
Umuyobozi mukuru wa Saltel, Byiringiro François Regis

[email protected]


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved