Tecno Mobile iritegura kugeza ku isoko ubwoko bushya bwa telefoni zigezweho zibereye cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Iyi smartphone byitezwe ko izaba ikunzwe cyane kubera ubuhanga ikoranywe bwo gufotota amafoto akeye, kugira umuziki mwiza, imikino(Games) n’utundi dushya twihariwe na TECNO Mobile.

Ubuyobozi bwa Tecno Mobile butangaza ko iyi telefone itaratangazwa izina izatangira gucuruzwa mu byumweru bike biri imbere hirya no hino no mu Rwanda by’umwihariko.

Ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, iyi telefone izaba ifite umwihariko n’udushya ugereranyije n’ubundi bwoko bwayibanjirije mu gufata amafoto akeye n’ibindi byinshi abakunzi bayo bahishiwe.


Kwamamaza

ANDI MAKURU

2009 - 2017 ©. All rights reserved