Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2017, Scheba Hotel yatangiye gutanga serivisi zo kwakira abakiliya bashaka ahantu hatuje ho kuganirira,kuruhukira, kurara cyangwa gukorera inama.

Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu hafi y’ahahoze Hotel Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Ni ahantu hatuje, hari amahumbezi abereye abashaka kuruhuka aho bashobora kwicara bitegeye ibice byinshi bya Kigali nka Gikondo, Kicukiro na Kimihurura.

Scheba Hotel ifite intumbero yo kuba hotel y’inyenyeri enye, ikaba yatangiranye serivisi ziri ku rwego mpuzamahanga zituma iba mu za mbere zigezweho mu Mujyi wa Kigali ariko ikagira umwihariko wo korohereza abayigana haba mu biciro bya serivisi n’uburyo bazihabwamo ku buryo bwihuse. Ni hotel ifite abakozi b’inzobere n’ibikoresho bigezweho bituma itanga serivisi zizira amakemwa.

Scheba Hotel ifite ibyumba bigezweho 35 byo kuraramo, ibyo kwakiriramo inama harimo icyakirirwamo abantu 80, ibyakirirwamo abantu 25 na 14, ikagira piscine igezweho, igatanga serivisi za massage, sauna, steam na gym kandi ku giciro gito ugereranyije n’izindi hotel biri ku rwego rumwe.

Hari Scheba Restaurant itanga amafunguro y’ubwoko butandukanye harimo azwi cyane mu Butaliyani, u Buhinde n’ibindi bihugu byo muri Aziya ndetse n’ayo ku mugabane wa Afurika. Hari na Pool Bar itanga ibinyobwa by’ubwoko bwose.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri serivisi za Scheba Hotel, wasura urububa www.schebahotel.com cyangwa ukohereza email kuri [email protected]
Wanaduhamagara kuri telefoni (+250) 785 973 101 cyangwa (+250) 788 538 440

Scheba Hotel uyirebeye mu gikari hafi ya piscine
Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu hafi y'ahahoze Hotel Kiyovu
Hari ibyumba byakira inama byahuriramo abantu bagera kuri 80
Scheba Restaurant itegura amafunguro y'ubwoko bwinshi ajyanye n'imico y'ibihugu
Icyumba gishobora kwifashishwa n'abantu babiri buri umwe afite uburiri bwe
Icyumba cyo kuraramo gifite ibyangombwa byose umuntu abasha gukenera muri hotel


Kwamamaza

2009 - 2017 ©. All rights reserved