Safintra Rwanda Limited, ikigo kiri ku isonga mu gutanga ibikoresho birambye byo gusakaza inyubako zitandukanye, kimaze iminsi gitangiye gutanga serivise zo kubaka igisenge cyose aho kugurisha ibikoresho gusa.

Safintra imaze igihe iteza imbere urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda kuva mu 2008 ikaba idahwema kuzana ibikoresho byiza kandi biramba bikomoka mu bunararibonye n’uburambe ifite mu bwubatsi. Ubu noneho yamaze kuba ahantu wasanga ibikenewe byose mu kubaka igisenge.

Safintra yubaka igisenge ihereye ku gutunganya igishushanyo cyacyo, igakora ibikoresho ndetse ikacyubaka mu buryo bwa gihanga ikoresheje ibikoresho bigezweho yikorera. Muri make, ubu ushobora kubaka ibindi bice by’inzu naho igisenge ukagiharira inzobere mu bwubatsi za Safintra zikakikwereka mu minsi mike gikeye kandi gikoze ku buryo kizaramba imyaka n’imyaniko.

Umuyobozi mukuru w’ikogo cya Safintra, Sandeep Phadnis, yatangarije IGIHE ko iki kigo cyazanye izi serivise zo gutanga igisenge cyuzuye mu rwego gusubiza ibyifuzo by’abakiliya.

Yagize ati “Dufite ubushobozi n’ubunararibonye bwo gukora iyo mirimo mu gihe gito gishoboka tuba twahawe. Abubatsi bacu bakora igishushanyo cy’igisenge, bagatanga inama ku isakaro ryiza kandi bakabyubaka ku buryo bwiza bakakwereka igisenge cyuzuye.”

Safintra ikoresha ibyuma bifite ubuziranenge bizwi ku izina rya ‘ULTRASPAN’ n’ibyitwa ‘Tubular Steel’ mu guhagarika igisenge. Inyigo yose y’igisenge ikorwa hagendewe ku bikenewe n’inyubako runaka ndetse n’ubushobozi bwa nyir’igisenge.

Safintra ikoresha amabati y’amabara atandukanye akoze mu cyuma gitwikiriwe n’aluminium ndetse na zinc ku buryo ibati riba rifite ubwirinzi bubiri bwo guhangana n’ingese cg gucuyuka. Ni amabati aramba kuruta andi yose aboneka ku isoko ry’u Rwanda usanga atwikirijwe zinc gusa.

Safintra imaze kurangiza imishinga itandukanye aho yagiye yubaka ibisenge harimo Kaminuza y’Ubuvuzi iri i Butaro mu Karere ka Burera, Hotel y’inyenyeri enye iri i Nyagatare, ikigo gitangirwamo amahugurwa kiri i Remera muri Gasabo, inyubako z’ibyicaro bikuru by’ibigo bya Leta n’ibindi byinshi.

Safintra yujuje n’ibisenge by’amashuri menshi agezweho n’inyubako zo guturamo n’iz’ubucuruzi.

Iki kigo kimenyereweho kugira amabati meza cyane yamaze kwigarurira isoko ry’u Rwanda. Uretse ayari asanzwe arimo Lifestile, Royal Versatile, Versatile, Maxcover, Covermax, Resincot na DUMUZAS, Safintra Rwanda yashyize ku isoko ibati rishya ryitwa “Romantile” rifite umwihariko n’ubwiza buriranga budafitwe n’irindi bati ryose mu Rwanda kandi rituma urikoresheje adahendwa n’isakaro kuko rifite ubugari buhagije bugera kuri milimetero 1050.

Safintra Rwanda Limited ikomoka mu kigo kinini kitwa ‘Safal Group’ kiza ku isonga mu gukora isakaro n’ibijyana na ryo muri Afurika yose ndetse kikaba cyarabaye icya mbere mu gukoresha aluminium na zinc ku isakaro kuri uyu mugabane.

Ku myaka irenga 50 y’uburambe, Safal Group imaze gufungura inganda 36 mu bihugu 12 byo muri Afurika y’Iburasirazuba, hagati n’Amajyepfo ndetse ikaba ikomeje gutanga ibikoresho biri ku isonga mu bwiza n’ubuziranenge kuri uyu mugabane.

Ubu ushobora kubaka ibindi bice by'inzu naho igisenge ukagiharira Safintra Rwanda Ltd ikakikubakira neza
Safintra Rwanda yatangiye kubakira abantu ibisenge byuzuye ku buryo uwubaka asabwa kuzamura inkuta ibindi akabiharira uru ruganda rusanzwe rufite ubunararibonye mu gukora isakaro
Ubu ushobora kubaka ibindi bice by'inzu naho igisenge ukagiharira Safintra Rwanda Ltd ikakikubakira neza
Safintra Rwanda Ltd ifite icyicaro gikuru mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali i Masoro mu Karere ka Gasabo


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved