Munyampeta Vital w’imyaka 49 uri ku rugerero yinijiye mu bucuruzi bujyanye na Restaurant-Bar mu mujyi wa Bruxelles, muri komine ya Saint Gilles, agace gakunzwe guturwa n’abahanzi n’uruvange rw’amoko atandukanye.

Bruxelles izwi nk’umurwa mukuru w’u Burayi, dore ko ari nayo iherereyemo icyicaro gikuru cy’ Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibyo bituma umujyi ugendwa cyane kandi n’ubucuruzi buhakorerwa bukunguka ndetse no kuhakorera bisaba kuba ufite ubushobozi bufatika.

Munyampeta yagize ati “Gukorera ubucuruzi hano muri Bruxelles bisaba rwose ubunararibonye, kubanza ukabikorera amahugurwa. Kuba rero nk’Umunyarwanda nkorera hano ubucuruzi ni nabwo buryo bwo gukomeza kwerekana isura nziza y’aho nturuka, igihugu nkunda gikomeje kuduhesha ishema mu mahanga, natwe rero tugomba kubigiramo uruhare dukora kandi twitwara neza mu mahanga.”

Yakomeje avuga ko we ku giti cye n’abanyarwanda benshi babana i Bruxelles, banga ko hazagira ugira ngo bagiye gusabiriza.

Ati “Njyewe uyu mushinga nari nsanzwe nywufite mu Rwanda, ngeze n’ino mu 2005 ngira nti ‘byaba byiza nkomeje kwikorera kandi nkakomeza igikorwa cyanje, nibwo nkomeje Restaurant – Bar izwi ku izina rya « La Verdure » no mu Rwanda ubwo nayitangiraga mu 1997 ku Kabeza niko yitwaga.”

Akomeza avuga ko iri zina yahisemo rifite amateka ajyanye n’ubuzima yabayeho ubwo yari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Mu kirango cy’izina harimo “igiti cy’umugano n’ibyantsi bitoshye, byerekana ko urugano nabayemo naciyemo narubyaje imbaraga zo kwibeshaho.”

Munyampeta anezezwa n’uburyo aho akorera haganwa n’ abantu bahahurira baturutse imihanada yose, cyane Abanyarwanda bavuye mu Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi, bavuye mu mirimo, baje kuruhura umutwe.

Ati “Baca hano kuko ni nahafi y’inzira ya gari ya moshi mpuzamahanga (Gare de Train) hano muri Bruxelles izwi cyane ku izina rya Gare du Midi, uvamo ugana muri metro ya Porte de Hal ikugeza imbere y’umuryango hano dukorera utarinze kuvunwa no gutwara imodoka.”

Abagana muri « La Verdure » bahakundira n’akabyiniriro, aho usanga bumva bakabyina injyana nyarwanda, bakaganira mu Kinyarwanda, bakumva bari hafi y’iwabo mu rw’imisozi igihumbi.

Rwiyemezamirimo Munyampeta Vital washinze Restaurant – Bar i Bruxelles

[email protected]


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved