Restaurant Veni Vidi ikunzwe kubera serivisi nziza n’ibiciro bibereye buri wese, yazirikanye n’abadakunda kurya amafunguro arimo amavuta n’abayakuweho n’ibyemezo bya muganga ibategurira aya Kinyarwanda.

Izina ryayo ‘Veni Vidi’ riri mu Kilatini, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Ngwino Urebe”, ifite byinshi yihariye izindi restaurant zidafite bituma uwayigannye ayivuga imyato.

Veni Vidi itegura amafunguro y’amoko atandukanye, ikagira umwihariko w’aya Kinyarwanda bituma buri wese yisanga mu bihategurirwa bitewe n’icyo akunda.

Umuyobozi wa Veni Vidi, Mwamini Delphine, yatangarije IGIHE ko iyi restaurant yazanye igisubizo ku bashaka amafunguro arimo umutsima w’amasaka, impungure, imyumbati, ibijumba, amateke n’ibindi.

Yagize ati “Tujya gushyiraho gahunda yo gutegura umutsima w’amasaka mu mafunguro yacu hari abari babidusabye. Abakiliya bacu twabazirikanye ku buryo kuri buffet yacu hahoraho amafunguro ya Kinyarwanda kugira ngo umuntu wese aze kwisanzura nkaho ari iwe mu rugo.”

Yakomeje avuga ko uretse amafunguro ya Kinyarwanda banategura ubugali busanzwe, kawunga, umunyigi, umuntu akaba yabifatisha inyama y’inkoko, izisanzwe, iz’umwijima, ifi, isambaza cyangwa ikindi kimunogeye.

Mwamini avuga ko kuba bakorera ahantu hisanzuye, hari amahumbezi bituma abakiliya batagira ikibazo cy’ubushyuhe bushobora kubabuza amahwemo mu gihe cyo gufungura.

Ikindi muri Veni Vidi bihariye ni uko batanga ikinyobwa cy’ubuntu ku mukiliya uguze ifunguro rya saa sita mu gukomeza kubafasha kuryoherwa n’ifunguro.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car Free Zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gusaba gutegurirwa ibyo ukeneye (commande) wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Abakunda impungure Veni Vidi yabazirikanye
Restaurant Veni Vidi itegura amafunguro atandukanye
Impungure, ibihaza n'imyungu mu mafunguro ategurwa na Veni Vidi
Ibirayi bitarimo amavuta
Imyumbati itogosheje


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved