Mu gihe habura iminsi micye ngo itariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku musaruro wabonetse mu 2017 igere, Ikigo Musatard cyunganira abasora mu bijyanye n’ibaruramari ndetse n’imisoro cyagabanyije ibiciro kugera kuri 25% kuri izi serivisi.

Nk’uko twabisobanuriye abasomyi b’Igihe.com mu nkuru yasohotse kuwa 31 Gicurasi 2017 ifite umutwe ugira uti: “Ikigo Mustard cyatuye umutwaro ibigo byaburaga ubufasha mu birebana n’imisoro n’ibaruramari”. Zimwe muri serivisi Mustard iha abayigana harimo kunganira abasora mu bijyanye n’ibaruramari(Accounting) n’imisoro (Tax calculation, Tax declaration, Tax Payment and Advisory).

Kuri iyi nshuro, mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Mustard, NGENDAHIMANA Venuste, yibukije ko hasigaye iminsi itarenga 70 ngo italiki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku musaruro wabonetse mu mwaka wa 2017 igere.

Yagize ati “Muri iki gihe hasigaye iminsi itagera no kuri 70 ngo italiki ntarengwa igere yo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku musaruro wabonetse mu mwaka wa 2017, dushishikajwe no kubona abasora babikora neza kandi ku gihe, (nta gutubya umusoro cg ngo hatangwe ibihano bikomotse k’ubumenyi buke cyangwa uburangare), bityo turashishikariza abasora kutugana badategereje umunsi wa nyuma kuko akazi kanoze ari agakozwe kare”.

Abajijwe umwihariko wa Mustard mu bikorwa byayo ugereranije n’abandi bahuje umwuga wo kunganira abasora, NGENDAHIMANA yagize ati: “Uretse kuba dukora mu buryo bwemewe na RRA (Tax advisor licensed by RRA), dufite ikipe ishoboye (Skilled and Knowledgable Team) kandi b’inyangamugayo (Honest), ifasha abasora kwirinda kugwa mu mutego wo gutubya umusoro cyangwa ngo bagwe mu gihombo gishingiye k’ubumenyi buke mu bijyanye n’ibarura mari n’umusoro, dufite agaseke gahishemo ibyiza byinsi bigenewe abatugana ariko abakunzi b’Igihe twababwira bimwe muri byo:

Twashyizeho Igabanuka ry’Ibiciro rya 25% ku basora bazatugana mbere y’Italiki 28/02/2018 na 10% ku bazaza hagati ya 01/03/2018 na 15/03/2018. Ibi biri mu rwego rwo kubashishikariza kuza hakiri kare kugira ngo akazi kanoze gakorwe kare, ikindi bijyanye no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2018 no kubafasha guherekeza abana ku ishuri, tubarinda ikiguzi kinini.

Ku bakiliya bacu dufitanye amasezerano, uyu mwaka tuzabaha Bonus/Nta kiguzi yo kubakorera imenyekanisha muri RDB (Annual Return) nk’uko biteganywa n’Itegeko No. 27/2017 ryo kuwa 31/05/2017. Ibi ni mu rwego rwo kubashimira ikizere batugiriye, imikoranire myiza no kubarinda ibihano biteganijwe muri iryo tegeko biri hagati ya Rwf 1,000,000 na Rwf 10,000,000 ku kigo cy’ubucuruzi cyanditswe muri RDB kizarenza taliki ya 30/04/2018 kitarakora iryo menyekanisha.

Mu rwego rwo gushyigikira abacuruzi bashya (New entrepreneurs & Investors) bahisemo gukorana natwe, turateganya kubafasha nta kiguzi (Free Business Advisory) mu gihe kingana n’ukwezi kubo twagirana amasezerano atarenga umwaka naho abiteguye gukorana natwe mu gihe kirengeje umwaka tuzabaha amezi 3 nyuma yo kwandikisha ibikorwa byabo muri RDB.

Ababyifuza nababwira iki!!nimubagane, aho bakorera, ni ahantu hazwi neza, byoroshye kugera, hari parking kandi hafite umutekano (iruhande rwa DPU/District Police Unit ya Nyarugenge), ku muhanda KN 76 St, uca munsi ya La Galette yo munsi y’Isoko rya Nyarugenge, mu igorofa rya mbere y’inyubako ya FECOMIRWA.

Wabahamagara kuri telefoni zigendanwa: (+250) 788 30 60 83; (+250) 788 30 48 76; (+250) 788 30 83 56 Na fixe: (+250) 784 07 75 24, ukabandikira kuri email: [email protected] cyangwa ugasura urubuga rwabo: www.mustard.co.rw.

Mustard ikorera hepfo y'isoko rya Nyarugenge uciye ku muhanda wo kuri Lagalette
Mustard itanga serivisi zitandukanye


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved