Sosiyete GEX Logistics yatangiye gukorera mu Rwanda ifasha abantu batumiza ibicuruzwa cyangwa ibikoresho bitandukanye mu mahanga, aho izajya ibibagereza mu gihugu, ikabikurikirana kuva bikigurwa kugera bigeze mu gihugu.

Iyi sosiyete isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi birimo Sri Lanka, Uganda, Kenya, u Buhinde, u Bushinwa, u Burayi, Zambia, Botswana, Ghana na Maldives. Ibihugu idafitemo ibyicaro ihafite itsinda ribahagarariye ku buryo aho umuntu yatumiza ikintu aho ariho hose ishobora kukimugezaho.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abayobozi bashinzwe ibikorwa by’iyi Sosiyete, Sanjay Wijewardene na Desire Abamwesiga bavuze ko GEX Logistics yahisemo gukorera mu Rwanda nyuma yo kubona ko ari igihugu gifite umurongo uhamye mu by’ubukungu bijyana no kuba ubuyobozi bw’igihugu bworohereza abashoramari.

Bongeyeho bati “Twafashe umwanzuro wo kwagura ibikorwa byacu mu Rwanda kubera ko abakiliya bacu hirya no hino bashimye serivisi tubaha ndetse tukaba dufite n’abakozi bashoboye bashobora gushyira sosiyete yacu ku rundi rwego. Twatangiye ibikorwa byacu mu Rwanda ngo dutange serivisi nziza ku bakiliya bacu, tubahe ibyo bakeneye kandi ku giciro cyiza.”

GEX Logistics itanga serivisi zitandukanye zirimo kuvana imizigo mu bindi bihugu iyizana mu Rwanda no kuyihavana iyijyana mu mahanga uko yaba ingana kose yaba imizigo yo mu ndege cyangwa mu mazi. Itanga serivisi za gasutamo, ikurikirana ibikorwa by’imishinga yerekeranye n’ingufu n’ibindi.

Sanjay yavuze ko kimwe mu bituma iyi sosiyete itandukana n’izindi ari uko iha amahugurwa buri mukozi ku buryo atanga serivisi nziza kandi inoze ndetse igakoresha abenegihugu.

Yongeyeho kandi ko umukilliya adahezwa kuvugisha cyangwa gusaba serivisi umukozi uwo ari we wese, kuva ku muyobozi mukuru kugera ku wakira abakiliya.

Yavuze ko iyi sosiyete izatanga ibisubizo ku bibazo byose bijya bigaragara mu bijyanye no gutwara imizigo ndetse ko n’abanyarwanda bazabyungukiramo kuko izatanga imirimo.

Ati “Tuzaha Abanyarwanda serivisi nziza yaba kuri sosiyete cyangwa umuntu wikorera ku giti cye, kandi bafite n’amahirwe yo kugana ishami ryacu mu Rwanda bagakorana natwe. Ubu turi gutoza abantu baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo bajye gukorera no mu bindi bihugu.”

Ukeneye serivisi zabo cyangwa gukorana nabo wabasanga aho bakorera i Remera ku Gisimenti, kuri telefoni +250781508847, email [email protected] cyangwa ku rubuga rwabo rwa http://www.facebook.com/GexLogistics/. no kuri website www.gexlogistics.com.

Sanjay Wijewardene ushinzwe ibikorwa bya GEX yavuze ko bahisemo kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda nyuma y'uko mu bindi bihugu bashimye imikorere yabo
Nta mpungenge z'uko ibyo utumiza mu mahanga byagira ikibazo kuko babikurikirana bigitumizwa kugeza bikugezeho
Babikugereza aho uri
Ukeneye ubufasha kuri serivisi zabo urabahamagara bakagufasha
Uhagarariye GEX mu Rwanda, Desire Abamwesiga, yavuze ko batanga serivisi z'ubwikorezi haba mu kirere no mu nyanja


Kwamamaza

2009 - 2021 ©. All rights reserved