Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje gutegerezanya amatsiko imikino ya UEFA champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi igeze ku munsi wayo wa gatatu.

Tariki ya 18 Ukwakira 2017 ruzaba rwambikanye hagati y’amakipe akomeye nka Chelsea yo mu Bwongereza na As Roma yo mu Butaliyani ndetse n’andi makipe

Mu gukomeza gufasha abakiriya bayo kwishima no gukurikira imigendekere y’aya marushanwa, Monaco Café ikomeje kwerekana iyi mikino bakayireba nk’abari ku kibuga kuko amashusho aba akeye.

Mu itsinda rya mbere Manchester United yo mu Bwongereza izahura na Benfica Lisbone yo muri Portugal.

Mu itsinda rya kabiri, Bayern Munich yo mu Budage izakina na Celtic yo muri Ecosse naho Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ikine na Anderlecht yo mu Bubiligi.

Mu gihe mu itsinda rya gatatu Chelsea yo mu Bwongereza izaba ikina na AS Roma yo mu Butaliyani, mu itsinda rya kane FC Barcelona yo muri Espagne izahura na Olympiakos yo mu Bugereki.

Ubuyobozi bwa Monaco café bwizye ko “umuntu uje kureba imikino muri Monaco Café, ahora agaruka kuko amashusho arihariye biba bimeze nkaho umuntu aba ari ku kibuga. Ikindi ni uko haba hari n’ibyo kunywa n’ibiribwa bitandukanye bituma umuntu aticwa n’inzara cyangwa inyota.”

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Café wabasura aho bakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza.

Wasura urubuga rwabo ari rwo www.monacocafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya Facebook ari yo Monaco Café kuri instagram nabwo ni Monaco- Café-Rwanda.


Kwamamaza

2009 - 2017 ©. All rights reserved