Nyuma yo kumva ibyifuzo by’abakiliya, Urubuga rukorera kuri Internet rwa Jumia Food, rufasha restaurant gucuruza no kugeza amafunguro ku bantu, rwatangije ubukangurambaga rwise ‘Jumia Food 40’ bukubiyemo uburyo bwo kubagezaho amafunguro mu minota 40 naho abazegereye bakayagezwaho ku buntu.

Ubusanzwe amafunguro atangwa na Jumia Food kugira ngo agere ku bakiliya byatwaraga nibura isaha kandi umukiliya aho ari hose mu Mujyi wa Kigali akishyura amafaranga 1000 arenga ku giciro cy’ifunguro.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe muri restaurant yitwa O’Petel, iherereye i Nyarutarama, isanzwe ifitanye ubufatanye na Jumia Food, kuri uyu wa 14 Werurwe 2018.

Umuyobozi uhagarariye Jumia Food mu Rwanda, Munyabugingo Albert, yavuze ko bwatangijwe nyuma yo kumva ibyifuzo by’abakiliya.

Yagize ati “Twatangije ubukangurambaga bwitwa Jumia Food 40. Mbere dutangira, uwatumizaga amafunguro twamusabaga gutegereza isaha ariko kuri ubu abakiliya bacu bagenda batubwira ko icyo gihe ari kirekire, turavuga tuti nta mpamvu yo gukomeza gutenguha abo dufasha kandi aribo tubereyeho. Guhera uyu munsi twatangije ubukangurambaga bwo kuvuga ngo uyatumije wese tuyamugezeho mu gihe kitarenze iminota 40.”

Yongeye ati “Ikindi ni uko kuva dutangiye mu myaka ine, twishyuzaga 1000 Frw arenga ku giciro cy’amafunguro yo kuri restaurant umuntu yifuje. Kuri ubu, dusanga hari uba uyegereye cyane akibaza impamvu yakorana natwe kandi ashobora kugera kuri iyi restaurant. Muri ubu bukangurambaga turi gukora ku buryo tutajya tubishyuza icyo gihumbi.”

Munyabugingo yasobanuye ko ayo mafaranga 1000 Frw yakuweho ku bakiliya bagezwaho amafunguro ku bari mu ntera itarenga kilometero imwe, ko ahandi bazakomeza kucyishyura.

Yanasobanye ko kuri ubu Jumia Food ikorera mu Mujyi wa Kigali, igifite imbogamizi zo kuba abakiliya bari mu yindi mijyi bakenera amafunguro atandukanya n’ari muri restaurant zaho, ikaba imwe mu mpamvu zituma itaratangira gukorerayo.

Umwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa witwa Grace Uwacu, yabwiye IGIHE ko ubwo buryo ari bwiza kuko bugiye kubagabanyiriza igihe bamaraga bategereje amafunguro.

Yagize ati “Ubundi watumizaga amafunguro bigatwara igihe kirenze isaha imwe kandi umuntu wayatumije adateganya ko irenga. Niba bigiye kujya bitugeraho mu minota 40 ni ikintu cyiza. Ikindi, kuba waratumizaga amafunguro kuri restaurant mwegeranye bakaguca 1000, byabaga ari ikibazo ariko ubu ni byiza kuko bagikuyeho.”

Jumia Food imaze imyaka isaga ine itangiye ubu bucuruzi mu Rwanda, ubu ikorana na restaurant zisaga 80 zo mu Mujyi wa Kigali.

Bishimiye ko ubu buryo ari bwiza kuko buzagabanya igihe abakiliya bamaraga bategereje amafunguro
Jumia Food yatangije uburyo bwo kugeza amafunguro ku bakiliya mu minota 40
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe n'abanyamuziki b'abahanga
Jumia Food imaze imyaka isaga ine itangiye ubucuruzi mu Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved