Gushyuha, gusaza vuba, gusobana, gupfuka ni bimwe mu byo usanga bamwe mu bagore n’abakobwa bashyiraho imisatsi y’inyongera (Hair Extension), bahura nabyo ahanini kubera ko biba bitoroshye kubona iyujuje ubuziranenge.

JPEG - 159.2 kb
Bafite imisatsi ifite uburebure n’amabara atandukanye ku buryo wowe wihitiramo ikikunyuze

Nyuma yo kwitegereza ibi byose, Mukashema Emeritha yashakishije uburyo yafasha abakobwa gutandukana n’ibi bibazo nawe ubwe yahuraga nabyo ashinga iduka ‘Emmery’s Hair’ rizana iyi misatsi mu Rwanda, kandi riyikuye ahantu hizewe.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukashema yavuze ko iduka rye ricuruza ubwoko burimo Brazilian Hair, Indian Hair, Peruvian hair, na Malaysian kandi ariwe uyikurira ku bahagarariye inganda ziyikora.

Ati “ Umwihariko iyi misatsi yacu y’inyongera ifite n’uko iba yujuje ubuziranenge, njye nigerera ku bahagarariye inganda kandi nkanabanza kugenzura niba koko yizewe. Ni imisatsi idatandukanye n’iy’abantu.”

Imisatsi icuruzwa na Emmery’s Hair kandi ntishobora gushyuha, kuzamo umwanda kuko ushobora kuyifuramo ndetse ukayisokoza ndetse ikaba idashobora gusobana ku buryo ubishatse ushobora kuyisubizaho inshuro nyinshi zishoboka.

Ati “Imisatsi dufite igiye ifite amabara atandukanye arimo n’ay’umwimerere, ariko ushobora guhindurira ibara igihe ubishatse. Ntabwo ari ya misatsi iba ivangiye, iyo misatsi kandi ifite ubwoko bwayo (closure ) ushobora gusuka bikagaragara ko ari umusatsi wawe kuko bituma uruteranyirizo rw’iyo bongereyeho rutagaragara.”

Uretse umusatsi bashobora gutera ku mutwe kandi, muri Emmery’s Hair banafite indi ikozwe mu buryo bw’ingofero umuntu ashobora kwambara akayikuramo igihe cyose ashakiye (perruques).

Perruques zicuruzwa na Emmery’s Hair zirimo izikozwe mu misatsi karemano y’abantu (Human Hair), ndetse n’izindi zikozwe mu bimeze nk’idodo ariko nazo zikaba ziri ku rwego rwo hejuru.

Ukeneye kwigurira iyi misatsi cyangwa gusobanuza ibindi bijyanye n’uko wayibona wagana iduka Emmery’s Hair aho rikorera mu nyubako ya MIC, mu igorofa rya mbere umuryango wa 24. Ushobora kandi kubahamagara kuri 0784008301, cyangwa ugasura imbuga nkoranyambaga zabo: Instagram:emmerys.h.c.s na Facebook: Emmery’s.

Bafite imisatsi ifite uburebure n'amabara atandukanye ku buryo wowe wihitiramo ikikunyuze
Banafite imisatsi izwi nka closure ushyiraho ntihagire umenya ko atari imisatsi yawe
Banafitemo imisatsi imeze nk'iy'abantu yizingazinze, iyo benshi bita Kinky
Banafitemo ubundi bwoko nabwo bwizingazinze ibizwi nka curls
Banagufitiye perruque z'ubwoko butandukanye zirimo n'izoshobora gusokozwa
Imisatsi icuruzwa muri Emmery's Hair iba yizewe kuko bayikura ku bacuruzi bahagarariye inganda ziyikora
Iri duka riherereye mu nyubako nshya iri mu mujyi wa Kigali izwi nka MIC
Kimwe n'imisatsi, perruque nazo zigiye zifite uburebure butandukanye ku buryo udashobora kubura amahitamo
Mukashema Emeritha yashinze Emmery's hair nyuma yo kwitegereza ibibazo we n'abandi bagenzi be bahuraga nabyo byo kutabona imisatsi yujuje ubuziranenge kandi atari uko babuze amafaranga
Muri Emmery's Hair uhasanga ubwo bw'imisatsi burimo Brazilian, Peruvian, Indian na Malaysian hair
Perruque zizanwa na Emmery's hair zirimo n'izijya kumera nk'imisatsi y'abantu
Muri Emmery's Hair uhasanga ubwo bw'imisatsi burimo Brazilian, Peruvian, Indian na Malaysian hair
Perruque zizanwa na Emmery's hair zirimo n'izijya kumera nk'imisatsi y'abantu


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved