Ni ukuri kutitabwaho na benshi ariko umubiri wacu ubeshwaho n’ibyo tuwugaburira. Amaraso, amagufa, imisokoro, ibinure, uturemangingo, imisemburo n’ibindi bigize umubiri w’umuntu byubakwa n’ibiryo n’ibinyobwa.

Ibiribwa ni igice cy’ingenzi cy’ubuzima bwa muntu, kurya neza bikaba ishingiro ry’ubuzima bwiza buzira umuze, nk’uko inzobere mu biribwa n’ibinyobwa, Awanish Joshi yabitangarije IGIHE.

Awanish akomoka mu Buhinde akaba amaze amezi ane gusa muri Kigali aho yazanywe na Kigali Marriott Hotel akagirwa umuyobozi wungirije w’abatetsi b’iyi hotel nyuma yo gukora aka kazi mu bihugu byinshi ku isi.

Awanish yagaragaje uko abantu bashobora kugira ubuzima bwiza birinda kurya nabi bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, umubyibuho ukabije n’izindi.

Yagize ati “Ibiryo ni ishingiro ry’ubuzima bwiza. Kurya indyo yuzuye kandi mu rugero no gukora imyitozo ngororamubiri bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze kandi bwuzuye umunezero. Ushobora kurya cake, inyama, ugafata ibinyobwa bisembuye ariko ni ingenzi kuringaniza ibi biribwa bikundwa na benshi ufata n’ibindi bikungahaye ku ntungamubiri.”

Awanish akangurira bantu gukunda kurya ibiribwa bikomoka mu mazi nk’amafi kuko bikungahaye cyane ku ntungamubiri (omega-3s) zituma ubuzima buba bwiza. Abagira ibibazo by’igifu, icyayi gishobora kubafasha mu igogora.

Awanish avuga ko ibi byose Kigali Marriott ibyitaho maze igategurira abantu ubwoko bwinshi bushoboka bw’amafunguro hakiyongeraho imboga mbisi (salads) n’imbuto, byose bikungahaye kuri vitamin n’imyunyungugu.

Uretse kuba akunda amafunguro y’iwabo mu Buhinde nk’inkoko ifite ibirungo bitandukanye akarenzaho divayi yo mu Budage (German Riesling wine), Awanish yavuze ko u Rwanda rufite ibiribwa byinshi bifite isa n’icyanga cyihariye.

Ati “Nakunze Kigali cyane. Ni umujyi usukuye, ushimishije kandi ufite umuco mwiza wo kwakira abashyitsi. Ibiribwa by’ino biraryoshye kandi ni umwimerere. Inyama y’ihene ifite uburyohe ntagereranywa. Ndyoherwa cyane na burusheti n’ibirayi, ibitoki n’imboga za dodo, mizuzu n’inyama z’ihene zitetse zifite ibirungo.”

Awanish avuga ko Kigali Marriott ifite abatetsi b’inzobere mu gutegura amafunguro y’uburyo butandukanye yaba ayafite inkomoko mu bihugu nk’u Butaliyani, u Buhinde n’ayo mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’aya Kinyarwanda.

Muri restaurant yayo yitwa Soko, Kigali Marriott itanga umwiharikoku bantu bashaka kurya neza buri mugoroba mu minsi y’akazi (Theme Nights) ndetse no muri weekend (Weekend Brunch) biherekejwe n’imyidagaduro ifasha abantu gusoza icyumweru neza.

Umuyobozi wungirije w'abatetsi muri Kigali Marriott Hotel, Awanish Joshi
Kigali Marriott Hotel ifite Weekend Brunch na Theme Nights, aho igabura amafunguro menshi atandukanye
Imboga ni ingirakamaro kuko zikungahaye ku ntungamubiri, bikarushaho kuba byiza iyo ziriwe ari mbisi
Imboga mbisi zongewemo ibirungo


Kwamamaza

ANDI MAKURU

2009 - 2017 ©. All rights reserved