Ishuri rikuru ry’Itorero ry’Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe, Hanika Anglican Integrated Polytechnic, ryatangiye kwandika abanyeshuri bazatangira amasomo yabo mu Ukwakira.

Iri shuri riherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza i Hanika ryatangiye kwandika abanyeshuri mu mashami ya Civil Engineering (Construction Technology), Mechanical Engineering (Automobile Technology) na Computer Engineering (Information Communication Technology). Abarangije muri aya mashami bose bahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa ’Advanced Diploma.’

Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, Rev. Karasira Prosper, yavuze ko abashaka kwiyandikisha bajya ku cyicaro cy’iri shuri kiri i Nyanza i Hanika ahazwi nka Coste.

Yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, Umwepisikopi n’Umuvugizi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe, Musenyeri Dr. Jered Kalimba afatanyije n’abafatanyabikorwa ba Diyoseze ko abanyeshuri baziyandikisha mu kwiga amashami nka Mechanical Engineering na Civil Engineering bazahabwa buruse ya 40%.

Abifuza kwiga Information and Communication Technology bo bazahabwa buruse ya 50%. Ushaka iyo buruse asabwa kugeza mu bunyamabanga bw’ishuri ibyangombwa birimo ibaruwa isaba buruse yandikiwe Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Shyogwe, fotokopi y’irangamuntu cyangwa pasiporo, fotokopi ya certificate A2 Cyangwa ‘Result slip’ mu mashami ya siyansi na Tekinike, kuba yatangira kwiga muri Ukwakira 2021, kuba atarengeje imyaka 45 y’amavuko, n’icyemezo cy’ubuhamya bwiza gitangwa n’umuntu umuzi neza.

Rev. Karasira Prosper yavuze ko nk’ishuri ry’Itorero bateza imbere indangagaciro za gikirisitu bagaha abanyeshuri umwanya wo gusenga.

Abanyeshuri kandi bagira amahirwe yo gusura ibikorwa biri mu Karere ka Nyanza by’ubukerarugendo bishingiye ku muco, bigatuma bagira indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda. Umunyeshuri wize muri iri shuri agira amahirwe yo kwiga amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyamiziga.

Ikindi iri shuri ritanga amasomo y’ubumenyingiro bw’igihe gito (short courses) mu mashami y’ubukanishi bw’ibinyabiziga, ububaji, ubwubatsi n’amashanyarazi.

Uyu muyobozi yavuze ko Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) ifite abafatanyabikorwa benshi bayifasha gutera imbere harimo abo mu Budage, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi.

Bafitanye kandi amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bitandukanye bishobora gukenera abanyeshuri barirangijemo, ndetse bakabugirana n’amashuri makuru yo mu Rwanda no mu mahanga. Iri shuri rifite ibikoresho bijyanye n’igihe, abarimu b’inzobere ndetse bafite n’inzobere z’abakorerabushake zituruka mu Budage, bafasha abanyeshuri kubona uburezi bufite ireme.

Iri shuri kandi ryashyize imbaraga mu bikorwa byo kwirinda Covid-19, rikaba rikangurira abarigana bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kandi bakikingiza.

Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP) nk’ishuri rikuru inafite iryisumbuye (TVET) naryo ryatangaiye kwandika abashaka kwiga mu mashami nka Accounting (Level 3-5), Masonry (Level 3-5), Automotive Engine Technology (level 3), Automobile Transmission and Control System Technology (level 4-5), Auto Electricity and Electronics Systems (Level 4-5), Computer System Technology (Level 3), Computer application (level 3), Software development (level 4-5), Domestic electricity (level 3), Industrial electricity ( level 4-5) na Carpentry (level 1).

Abanyeshuri barasabwa kwihutira kwiyandikisha imyanya itarashira kuko amasomo atangira muri uku kwezi k’Ukwakira 2021. Ushaka ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefoni 0788534664 , 0782172950 , 0783186826 na 0783092441.

Abiga muri iri shuri baba bambaye imyambaro yabugenewe mu gihe cy'amasomo
Umwepisikopi n’Umuvugizi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyoseze ya Shyogwe Musenyeli Dr. Jered Kalimba yavuze ko hari amahirwe ya buruse yashyiriweho abanyeshuri biyandikisha
Abiga ibyo gukanika imodoka basohoka muri iri shuri ari intyoza muri uyu mwuga
Iri shuri rifite ibikoresho bihagije bituma abanyeshuri bakurikira amasomo yabo neza
Abanyeshuri biga muri iri shuri babasha gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho, bituma bakomeza gukataza mu masomo yabo
Iri shuri riherereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y'Amajyeppfo
Iri shuri rifite abafatanyabikorwa batandukanye barifasha mu gutanga ubumenyi bufite ireme
Iri shuri ryigisha abakora iby'imihanda bakarangiza kwiga bafite ubumenyi butuma binjira ku isoko ry'umurimo
Abafatanyabikorwa b'iri shuri bazafasha abanyeshuri babisabye kubona buruse
Iri shuri rifite imodoka zifasha abanyeshuri kwiga bakagira ubumenyi butuma bahangana ku isoko ry'umurimo
Hanika Anglican Integrated Polytechnic ryatangiye kwandika abanyeshuri bazatangira amasomo yabo mu kwezi ku Ukwakira
Iri shuri ryubatse ku butaka bwagutse ku buryo abanyeshuri babona aho kuruhukira ndetse no kwidagadurira
Iri shuri ritanga ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru mu bijyanye no gutwara imodoka
Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, Rev. Karasira Prosper yavuze ko abashaka kwiyandikisha bajya ku cyicaro


Kwamamaza

2009 - 2021 ©. All rights reserved