Mu rwego rwo kugira uruhare mu byishimo by’abakundana bifuza gushimishanya muri uku kwezi kwahariwe urukundo, iduka Golden Fashion Trading Center rizwiho kugira imyambaro myiza y’abagabo, abagore n’abana, ryabashyize igorora ribaganyiriza ibiciro.

Iri gabanyirizwa ryatangiranye n’umunsi w’abakundana wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare, rizamara uku kwezi kose kwa Gashyantare.

Imyenda yagabanyirijwe ibiciro harimo amashati n’amasaha meza kandi ari mu bwoko butandukanye y’abagabo, mu gihe ku bagore iri igabanyirizwa riri ku masakoshi n’inkweto zambarwa mu bihe bisanzwe.

Golden Fashion isanzwe igira uburyo bwo gutwaza abaguze byinshi kandi, ishobora kugufasha gutungura umukunzi wawe imugezaho impano wamuguriye bitewe n’ingano y’ibyo waguze.

Uretse iri gabanyirizwa rigendanye no kurushaho kuzamura umunezero mu mubano w’abakundana, Golden Fashion inacuruza kositimu (costumes) nziza kandi zihendutse, ikagira umwihariko wo gukora imyenda ishobora kwambarwa n’abantu bakora mu kigo kimwe.

Aya ni amahirwe akomeye ku bigo by’abikorera nka hoteli, ibigo by’indege n’Ibigo bya leta byifuza gukoreshereza abakozi babyo imyambaro imeze kimwe, kuko kugira umwambaro uhuriweho bizana n’inyungu nyinshi zirimo kuba ari uburyo bworoshye bwo kwamamaza no kwimenyekanisha nk’ikigo kandi bigatuma ikigo kirushaho kugira isura nziza.

Golden Fashion iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya 2000 Hotel, ku muhanda wa KN87St werekeza ku kicaro gikuru cya WASAC. Ukeneye ibindi bisobanuro wabahamagara kuri nimero ya telefoni +250788314300

Muri Golden Fashion bacuruza inkweto z'ubwoko butandukanye
Amasakoshi yagabanyirijwe ibiciro
Iri duka rigira amashati y'abagabo agezweho
Amasaha ni kimwe mu bicuruzwa byagabanyirijwe igiciro mu kwezi kw'abakundana
Inkweto zigezweho ziboneka cyane muri Golden Fashion
Amashati yagabanyirijwe ibiciro muri iri duka ribamo imyambaro igezweho
Aya masakoshi asanzwe ku biciro binogeye abakiliya


Kwamamaza

2009 - 2019 ©. All rights reserved