Camellia Coffee Shop imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’ibyo kurya no kunywa yakajije umurego mu gushyikiriza abatuye mu Mujyi wa Kigali amafunguro aho bari mu kazi no mu ngo zabo.

Camellia ni restaurant imaze kwagukira mu bice bitandukanye bya Kigali aho ifite amashami arindwi mu myaka 11 imaze ihakorera.

Mu kurushaho kwegera abakiliya yashyizeho uburyo bwo kwegereza abakiliya serivisi zizwi nka “Delivery service” mu korohereza abayigana kugabanya umwanya bakoresha bajya kuri restaurant, bagakomeza akazi nta nkomyi.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa abakiliya muri Camellia Coffee Shop, Rugamba Sharif Mikhidad, yabwiye IGIHE ko iyi serivisi imaze amezi atanu itangiye bihoraho.

Yagize ati “Twatekereje kuri ba bantu bakunda serivisi zacu, ibyo kunywa byacu dushaka kubibagereza mu rugo cyangwa mu biro mu gihe nta mwanya bafite wo kujya muri restaurant, uwo kubyikorera mu rugo cyangwa se bashaka kuzigama ayo mafaranga y’ingendo n’igihe.’’

Kuva iyi serivisi itangijwe abakiliya ba Camellia bamaze kuyimenyera ndetse barayishimira.

Rugamba yakomeje avuga ko “Abakiliya iyo babonye moto cyangwa se imodoka za Camellia zanditseho ’Delivery Service’ ziparitse kuri restaurant cyangwa ziri mu ngendo barishima cyane. Serivisi zacu abakiliya bagiye bazishimira, baragenda bayimenyera.’’

Ubusabe ihabwa ibukora neza kandi abakiliya bakabyishimira. Mu gutangira, Camellia yakiraga ubusabe burenga 25 bw’abashaka amafunguro n’ibyo kurya.

Camellia ifite ibyo kunywa bitandukanye birimo imitobe y’ubwoko butandukanye nk’iy’imyembe, inanasi, inkeri, watermelon, ipapayi, inkeri, imizabibu n’izindi.

Ifite ibikoresho bigezweho bituma utumije ibyo kurya bimugeraho bishyushye bijyanye n’ubusabe bwe mu minota itarenze 45 muri Kigali. Ifite moto ebyiri n’imodoka yifashishwa mu kugeza ibyo kurya ku bakiliya bayo.

Camellia ifite umwihariko wa pizza ndetse mu kuzirikana abakiliya mu mpera z’icyumweru iyi restaurant itanga igabanyirizwa rya 50% ku bayitumiza mu kazi no mu ngo zabo.

Rugamba ati ‘‘Turi muri bamwe bafite pizza ziryoshye muri Kigali. Dufite abatetsi bazi kuzotsa no kuzitunganya neza. Ibisubizo bituruka mu bakiliya iyo bakoze komande za Pizza n’uburyo tuzitegura n’iyo baziriye, bigaragaza ko babyishimira cyane.’’

Yakomeje avuga ko "Ikindi nababwira nuko ibikoresho dukoresha mu kugemura amafunguro biri ku rwego rwiza. Ibikapu dukoresha ntibishobora gutuma ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa bikonja, ubigeza ku mukiliya bigifite wa mwimerere wabyo.’’

Camellia yazirikanye abashaka gutumiza ifunguro kuko yashyizeho umurongo wa telefoni ushobora guhamagara (0780007773/0735500000), hanashyizweho application ya Camellia.

Iyi application ifite megabyte enye iboneka kuri Play store aho abakoresha android bashobora kuyimanura (download). Iyo uyibonye ushyiramo aho uherereye, nimero yawe warangirza ugatanga ubusabe bwawe bijyanye n’ibyifuzo by’ibyo kurya no kunywa ushaka, ukagaragaza niba akeneye umunyu muke, umubare w’utuyiko tw’isukari wifuza mu cyayi n’ibindi.


Kwamamaza

2009 - 2019 ©. All rights reserved