Orient Park Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, yashyizeho gahunda yo kunezeza abakiriya bayo no kwishimana nabo, aho buri wa gatanu hazajya haba umugoroba udasazwe wiswe ‘Special Friday’.

Ni umugoroba uzajya urangwa no gususurutswa n’inzobere mu kuvanga imiziki ziyobowe na D&J Yassin kuva saa kumi n’imwe kugeza saa tanu z’ijoro.

Hazajya haba hari icyocyezo aho buri wese atanga komande y’icyo abasha cyocyeje, ndetse n’umuntu wese uguze ibinyobwa bibiri bya Bralirwa akabasha kongezwa ikindi kinyobwa.

Aganira na IGIHE Bazimaziki Jean Nepomuscene, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Apogee Hospitality Management Solution, aricyo kigenzura imikorere ya Orient Park Hotel, yatangaje impamvu bashyizeho ‘Special Friday’, ko hagamijwe gusabana n’abakiriya kuko akenshi bahagera bihuta ariko mu mpera z’icyumweru (Week-End), akaba ariwo mwanya mwiza wo kwisanzurana na bo.

Ati” Kuri Orient Park Hotel tugira abakiriya benshi ariko mu minsi y’akazi baba bihuta nta mwanya bafite, twatekereje rero ko buri wa gatanu twajya tugira ikintu kiduhuza nabo, bakidagadura ndetse tugasabana kuko baba binjiye muri wikendi nta gahunda z’akazi zibagose.”

Yakomeje agaragaza ko ari na gahunda yo kubifuriza ubuzima buzira umuze, kuko kuruhuka umuntu yumva umuziki akunda, asabana n’inshuti n’abavandimwe biri mu bituma akomeza kwishimira ubuzima akagira ubuzima buzira umuze.

Ibyo wamenya kuri Orient Park Hotel

Ibyumba bya Orient Park Hotel ni ntamakemwa kuva ku cyumba gito (single room), icyumba kinini (double room), icyumba kirimo uburiri bubiri (twin room), icyumba cy’abantu biyubashye (Executive Suite Room).

Ibiriciro ku ijoro rimwe harimo n’ifunguro rya mu gitondo bihera hagati y’amadorali 70 kugeza ku madorali 120 bitewe n’icyumba umukiriya yahisemo
Iyi hotel kandi ifite ahagenewe inama n’amahugurwa kandi hisanzuye habasha kwakira abantu 150.

Restaurent na Bar

Ku bufatanye na Restaurant Chez John yubatse izina mu mu Mujyi wa Kigali, ikaba inakorera muri iyi hotel, usahanga amafunguro y’amoko yose yo hirya no hino ku Isi, ku bihumbi bitanu gusa (5000Frw).

Ubunararibonye mu gutegura amafunguro y’amoko yose butuma serivisi za cattering zikorwa neza kandi ku gihe buri wese akishimira gukorana na Orient Park Hotel.
Ibinyobwa byaba ibisembuye n’ibidasembuye ubisanga ku biciro byiza bituma wumva hotel ari ahantu udakwiriye gutinya.

Ikindi ni uko Bar iri hafi ya Pisine ku buryo byorohera buri wese kuba yava muri pisine agafa icyo ashaka.

Bafite abakozi babyize kandi barangwa n’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura, ku buryo buri wese aba yizeye ko ahabwa serivisi nziza.

Umukiriya wese ugeze muri Orient Park Hotel abona internet ku buntu kandi yihuta cyane. Ukeneye ibindi bisobanuro wabandikira kuri [email protected] cyangwa ugasura website yabo ariyo www.orientparkhotel.com

Wanabahamagara kandi kuri 0788253776 no kuri 0788356603 no kuri 0722500322.
Ku mbuga nkoranyambaga Orient Park Hotel wayisanga kuri twitter wanditse @ParkOrient, naho Facebook page ni Orient Park Hotel Rwanda

Orient Park Hotel iherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, I Nyarutarama ku muhanda KG 13 Ave, werekeza kuri Golf Club.

Orient Park Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali
Ifite ibyumba bifite ibitanda bibiri
Orient Park Hotel ifite aho gukorera inama hisanzuye
Bar iri hafi ya Pisine ku buryo uvuye mu mazi wahita ufata icyo kunywa
Icyumba cya Orient Park Hotel kiba cyujuje ibyangombwa byose
Buri wa Gatanu biba ari ibidasanzwe
DJ Yassin uzobereye mu kuvanga imiziki niwe ususurutsa abaserukiye kuri Orient Park Hotel
Ifunguro rya mu gitondo rya Orinet Park Hotel ni ntamakemwa

Ni ahantu hatuje hari akayaga keza
Pisine ya Orient Park Hotel
Restaurant ya Orient Park Hotel izwi nka Chez John Restaurant


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved