Nyuma yo kwimukira ahantu hisanzuye, inzu ifasha abantu kurwanya indwara zitandukanye binyuze muri siporo, Be Fit 24 irateganya kongera umubare wa serivisi yatangaga kugira ngo ubuzima bw’abantu burusheho gusigasirwa.

Gym ya Be Fit 24 yari isanzwe ifite icyicaro i Remera kuri Stade Amahoro, kuri ubu yimukiye Kicukiro-Sonatubes, mu nyubako iteganye neza na Minisiteri y’Ubuzima.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa BeFit 24, Niyomwungeri Francis, yavuze ko bimukiye Kicukiro nyuma y’uko ibikorwa byose byari muri Stade Amahoro byimuwe kugira ngo ibanze ivugururwe.

Yagize ati “ Ahantu twimukiye ni heza, ni ahantu dufite ubwisanzure. Ni hanini, turashaka kwagura, turateganya no gushyiramo ibindi bikorwa nka ‘massage’ kugira ngo dukomeze dutange serivisi nziza.”

Niyomwungeri yavuze ko kwimuka nta kintu byahinduye ku biciro, ndetse bagikomeje kwita ku bantu bafite ibibazo byihariye n’abifuza kugira ikintu runaka bageraho kirebana n’imiterere y’umubiri wabo (persona training).

Bizimungu Alphonse usanzwe akorera siporo muri Be Fit yavuze ko aho iyi gym yimukiye yahishimiye cyane, kuko uretse kuba hisanzuye ngo haranatekanye bijyanye n’amasaha buri wese yifuza gukoreraho siporo.

Yagize ati “Twe tubona nta kibazo, aho bakoreraga hari igihe rimwe na rimwe twajyagayo tugasanga habereyeyo ibikorwa bituma bafunga, nk’imipira n’ibindi. Aha ariko nta mpamvu n’imwe yatuma bafunga bitunguranye.”

Be Fit 24 ikora iminsi yose, kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Gatanu, ifungura 6h-22h, mu gihe ku wa Gatandatu ikora guhera 18h-22h.

Uwifuza gutangira gukorera siporo muri gym ya Be Fit inafite Ishami ku Gisozi mu nzu ya Umukindo Center yishyura 20 000 Frw ku kwezi cyangwa 2000 Frw ku munsi.

Ku bindi bisobanuro wagana Be Fit aho ikorera Kicukiro cyangwa ku Gisozi; ushobora kandi kubahamagara cyangwa ukohereza ubutumwa bugufi kuri 0783024832 na 0788511213.

Abasanzwe bakorera siporo muri Be Fit bavuga ko banyuzwe n'aho yimukiye
Abaterura ibiremereye nabo batekerejweho bahabwa ahantu hisanzuye ho kubikorera
Bafite imashini zifasha gutwika ibinure
Be Fit 24 yimuriye icyicaro cyayo mu nyubako iteganye na Minisiteri y'Ubuzima
Ibikoresho byose bifasha kubaka umubiri bijyamo ndetse abantu bakabikoresha nta mubyigano
Nta mpungenge zo gufunga bitunguranye kuko nta bindi bikorwa bihabera
Be Fit yimukiye ahantu hagutse kandi hisanzuye
Be Fit iri hepfo ya Classic Hotel

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved