Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho, TECNO Mobile, cyahaye andi mahirwe abakiliya bacyo batabashije gufata ibihembo batsindiye muri tombola iheruka, yahaye amahirwe abakiriya 23 baguze SPARK 2, yo gutombola ibintu binyuranye mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.

Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018, ku munsi wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cyari kimaze ukwezi kibera mu Burusiya, aho abakiliya batandukanye ba TECNO Mobile barebeye umukino wa nyuma wahuje u Bufaransa na Croatia kuri televiziyo ya rutura muri Century Cinema, muri Kigali City Tower.

Ubuyobozi bwa TECNO Mobile bwatangaje ko nyuma yo guhemba abanyamahirwe bari bitabiriye icyo gikorwa, ariko bamwe mu batomboye neza ntibabashe kwitabira ngo bashyikirizwe ibihembo byabo, bemerewe kubifata bitarenze kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018, cyo kimwe n’abataboneka kuri telefoni bashobora kumenya ko batsinze mu bundi buryo.

Ni amahirwe yashyizweho guhera ku wa 30 Kamena kugeza tariki 15 Nyakanga, aho uwabaga aguze telefoni ya SPARK 2 mu iduka rya TECNO yahabwaga gutombola uko umwe mu mikino y’Igikombe cy’Isi urangira, bikamuhesha kwinjira mu banyamahirwe batsindira telefoni ya SPARK 2 n’ibindi bihembo birimo firigo na televiziyo.

Mu bantu batanu babashije gutsindira ibihembo muri #SPARK2FootballFUn ariko batarabihabwa harimo ufite nimero ya 0780**9077 n’uw’indi irimo 0785**3861. Aba bombi bemerewe guhabwa izindi TECNO Spark 2, imwe kuri buri umwe, zikiyongera ku zo bari baguze.

Aba biyongeraho ufite nimero irimo imibare ya 0734**5910 , n’ufite irimo 0788**3599, bombi batsindiye gusubizwa ikiguzi cya telefone za TECNO Spark 2 bari baguze kingana na 92,000 Frw kuri buri umwe ndetse n’undi umwe ufite nimero irimo 0788**4832 watsindiye guhabwa kimwe cya kabiri cy’amafaranga yari yaratanze.

SPARK 2 yasohotse muri Gicurasi uyu mwaka, ni telefoni nshya ifite ibyangombwa byose bikenerwa n’abakunda izigezweho muri iki gihe, guhera ku ifoto itagira uko isa ushobora gufata cyangwa ubushobozi yifitemo bwo gukora ibyo uyisabye neza kandi vuba.

Ihendukiye abaguzi by’umwihariko ikaba amahitamo akwiye y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ifite camera y’inyuma ya Megapixel 13 ndetse n’iy’imbere ya Megapixel 5 kandi hombi hakabaho umurabyo (flash), ku buryo amafoto yayo aba ari umwihariko. Ikindi ni uko iyi telefoni ikoranye android Nougat 8.1, ikagira processor ya 1GB RAM n’ububiko bw’imbere bwa 16 GB ROM ku buryo ibasha kwihuta kandi igakora ibintu byinshi icyarimwe.

Andi makuru ajyanye na gahunda z’iki kigo atangirwa ku mbuga nkoranyambaga zizewe za TECNO Mobile zirimo Facebook, Twitter na Instagram kuri @tecnorwanda @TECNO MobileRW @TECNO MobileRwanda

Urutonde rw'abanyamahirwe batarajya gutora ibihembo byabo muri TECNO
Spark 2 ni telefoni igezweho ifite android ya 8.1
Kwinjira mu irushanwa kwari ukugura Spark 2 ubundi ugatombola uko amakipe aratsindana
Telefoni ya Spark 2 igezweho


Kwamamaza

2009 - 2018 ©. All rights reserved